Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Imyidagaduro >> Mu Rwanda >> 

Umutare Gaby yageze ku byo yari yarasezeranije abafana be ashyira hanze amashusho ya {{Nta wundi}}

Nyuma y’uko umuhanzi Umutare Gabi akoze indirimbo Nta wundi igakundwa n’abatari bake, ndetse akaza no kubasezeranya ko agiye gushaka uko akora anashusho y’iyo ndirimbo meza ajyanye n’ubwiza bwayo, uyu muhanzi yashyize abigeraho, ndetse amashusho y’iyo ndirimbo yamaze kujya ahagaragara, arimo Mbabazi Chadia bakunze kwita Shaddyboo uzwi cyane mu itangazamakuru nk’uwari umugore wa Meddy Saleh uzwiho gutunganya amashusho y’indirimbo.

Nta wundi ni imwe mu ndirimbo zigezweho mu muziki wa hano mu Rwanda. Iyi ndirimbo y’umuhanzi Umutare Gaby mu minsi ishize hagaragaye amafoto agaragaza ko hatangiye imirimo y’ifatwa ry’amashusho yayo ndetse kuri ubu inkuru nziza ku bafana be ni uko yamaze kugera hanze.

Ni indirimbo yayobowe ndetse itunganywa na producer Fayzo. Amashusho yayo agaragaramo Shaddyboo uzwi nk’uwigeze kuba umugore wa Meddy Saleh banabyaranye abana babiri, gusa magingo aya bakaba baratandukanye. Uyu mukobwa ntiyaherukaga kugaragara mu mushusho y’indirimbo nyuma yo kugaragara mu ndirimbo Buhoro buhoro ya King James.

Nyuma y’uko uyu ShaddyBoo usanzwe ari n’umwe mu banyarwandakazi bazwi cyane kuri Instagram agaragaye mu ifatwa ry’amashusho y’iyi ndirimbo, hatangiye kunoganugwa umubano udasanzwe hagati y’aba bombi, gusa bo babyamaganira kure bagashimangira ko bahujwe n’akazi.


Umutare Gaby yatangaje ko yagerageje gushyira umutima ku mushinga w’iyi ndirimbo atanga ibyo ashoboye byose kugira ngo izashimishe abakunzi be, ku bw’ibyo akaba yizera ko bayakira neza.

Ntawundi by Umutare Gaby

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X