Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Imyidagaduro >> Mu Rwanda >> 

Uncle Austin yemeza ko kuririmbira abantu atari mu marushanwa biryoha kurusha kujya mu marushanwa

Uncle Austin, umuhanzi nyarwanda ndetse akaba n’umunyamakuru kuri imwe mu maradiyo akorera hano mu Rwanda, ubwo yari mu gitaramo Knowless yateguye cyo kumurika Album ye nshya yakoreye mu karere ka Ruhango, yatangaje ko ashimishijwe no gutaramira abantu atari amarushanwa, ngo kuko byari byiza cyane kuruta uko biba bimeze mu marushanwa.

Uncle Austin avuga ko ubundi iyo ari mu marushanwa usanga abakunzi ba muzika babigize intambara ndetse ngo n’iyo umuhanzi agiye ku rubyiniro abafana ntibishima ngo babigaragarize umuhanzi. Ariko ngo iyo bitari amarushanwa ari igitaramo gisanzwe abakunzi ba muzika barirekura bakishimira umuhanzi batitaye ku byo gufana umuhanzi ngo undi bamureke.

Aganira n’abanyamakuru nyuma yo kuva ku rubyiniro mu gitaramo cya Knowless, Uncle Austin yavuze ko ari byiza gutaramira abantu bitari mu marushanwa kuruta ko umuhanzi yataramira abakunzi ba muzika ari mu marushanwa.

Yagize ati: "Birashimishije cyane. Si kimwe n’uko wajya mu marushanwa kuko nta bwo biba ari byiza nk’uku. Dukeneye ibitaramo byinshi bikomeye bitari iby’amarushanwa gusa."

Uncle Austin yavuze ko Knowless yamuteye ishyari ryiza ryo kuzategura igitaramo nk’icyo yakoze maze nawe agashimisha abafana be. Avuga ko kandi na we mu karere ka Ruhango ari nko murugo ngo kuko umubyeyi we (MAMA) ari ho avuka.

Uncle Austin avuga ko kandi iby’amakimbirane yari afitanye na Knowless byarangiye ngo kuko ari abavandimwe n’inshuti.

Gilbert MAHAME-Imirasire.com

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X