Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Imyidagaduro >> Mu Rwanda >> 

Urban Boys mu gitaramo cy’imbaturamugabo kizabera muri H-Zone Gikondo

Nyuma y’uko abagana muri H-Zone bataramiwe n’abahanzi batandukanye ndetse b’ibyamamare barimo n’abakomoka mu gihugu cya Uganda, kuri ubu ubuyobozi bwa M I G Ltd bwongeye gutegurira abagana muri H-Zone igitaramo cy’akataraboneka, aho kuri iki cyumweru bazataramirwa n’itsinda ry’abahanzi b’ibyamamare ndetse kuri ubu bari mu irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star ya 6, iri tsinda rikaba ari Urban Boys.

Nk’uko bitangazwa n’ubuyobozi bwa M I G Ltd buri gutegura iki gitaramo buvuga iki gitaramo biteganyijwe ko kizaba kuri iki cyumweru tariki ya 26 Kamena 2016, ngo bizaba ari ibintu bishyushye kuko aba basore bo muri iri tsinda rya Urban Boys uko ari batatu bazaba babukereye ndetse biteguye kuririmbira abafana babo indirimbo zabo zagiye zikundwa.

Umuyobozi wa M I G yagize ati: “ Ubu ibintu byose birateguye ndetse na Urban Boys bamaze kwitegura cyane ko ubu indirimbo zabo zose bari kugenda bazisubiramo. Twe icyo dukorera abatugana bose ni ukubashimisha no kubaha kwidagadura bihagije.”

Kugeza ubu Urban Boys nabo bemeza ko bazataramira abazaba bari muri H-Zone cyane ko ngo ntacyo batakora gishoboka kugira ngo abafana babo bishime ari na cyo gituma ahashoboka hose baririmbira abakunzi ba muzika yabo.

Ubuyobozi bwa M I G Ltd buboneyeho kubwira buri muntu wese wifuza kuzitabira iki gitaramo ko kwinjira ari nk’ubuntu kuko icyo umuntu asabwa ari ukwitwaza ayo kugura icyo kuza kwica akanyota.

Buri wese rero aratumiwe muri H-Zone Gikondo

Gilbert MAHAME-Imirasire.com

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

oscali - 25/06/2016 saa 22:48

turahabaye kbsa kuva ari urban boys
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X