Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Imyidagaduro >> Mu Rwanda >> 

Urban Boys ngo biteguye kwereka udushya twinshi abakunzi b’umuziki bari bugere mu gitaramo kigiye kubera H-Zone

Kuri uyu mugoroba wo kuri iki cyumweru tariki ya 26 Kamena 2016, abahanzi bo mu itsinda rya Urban Boys barataramira abakunzi ba muzika muri H-Zone hafi yo kuri Don d’Anne zo kwa Mironko. Kugeza ubu abakunzi ba muzika batari bake bari kwitegura kugera kuri H-Zone ndetse n’aba bahanzi baravuga ko bagiye kubereka ikirori gisusurutse.

Urban Boys ni ryo tsinda ry’abahanzi bigaragara ko indirimbo zabo zikunzwe cyane muri iyi minsi ndetse rinafite abafana benshi, aho kuri ubu iri tsinda ndetse riri ku rutonde rw’abahanzi bahatanira igihembo mu irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star iri kuba ku nshuro yayo ya 6.

Aba bahanzi bafite zimwe mu ndirimbo zikunzwe aho twavugamo nka Till I die ndetse n’izindi zitandukanye, bavuga ko biteguye kuririmbira abakunzi ba muzika kuri uyu mugoroba indirimbo zabo zose bakunda.

Iki gitaramo kigiye kubera muri H-Zone kuri iki cyumweru, biteganyijwe ko gitangira I saa moya kugeza bukeye. ubuyobozi bwa M I G Ltd bukaba butumiye buri wese kuza gutaramana n’uyu muhanzi dore ko kwinjira ari nk’ubuntu kuko icyo umuntu asabwa ari ukuza yitwaje ayo kwishyura icyo kwica akanyota gusa.

Gilbert MAHAME-Imirasire.com

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X