Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Imyidagaduro >> Mu Rwanda >> 

Urujijo ku waba ari gutegura igitaramo Koffi Olomide azakorera I Kigali kuwa 3 Ukuboza

Mu cyumweru gishize ni bwo Koffi Olomide, umuhanzi w’icyamamare wo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo abinyujije ku mbuga ze nkoranyambaga, zirimo Twitter na Facebook, yatangaje ko azataramira mu Rwanda, mu gitaramo kizaba kuwa Tariki 3 Ukuboza 2016.

Uyu muhanzi yagize ati: "Mwaramutse Rwanda, mwaramutse Kigali. Ni Koffi Olomide, Le Quadra Koraman. Ndishimye cyane kuko kuwa 3 Ukuboza noneho nzaba ndi i Kigali ku bwanyu. Aya ni amagambo ya Mopao Mokonzi ubakunda cyane, ndabakunda!"

Gusa nk’uko bisanzwe iyo umuhanzi agiye gutaramira ahantu haba hari itsinda runaka rimufasha gutegura icyo gitaramo ndetse rikanareba n’imigendekere yacyo, ariko kugeza ubu mu Rwanda ntiharamenyekana uwateguye icyo gitaramo, cyane ko na benshi mu bazwi ko basanzwe bategura ibitaramo by’abahanzi b’ibyamamare bavuga ko batazi uwagiteguye.

Abantu basanzwe bategura ibitaramo mu Rwanda bose batuvuga ko nta byinshi nabo bakiziho uretse kuba gusa barabonye akavidewo ka Olomide abivuga.

Gusa hari amakuru avuga ko iki gitaramo cyaba kiri gutegurwa n’inzego za Leta.

Uyu muhanzi agiye kuza mu Rwanda gucuranga indirimbo ze zahakunzwe cyane zirimo ‘Ekotite’ (‘Selfie’), indirimbo yatunganyijwe n’Umunyarwanda ‘ Producer Mastola’ bakunze kwita ‘Master Touch’.

Uyu muririmbyi, ubwo aheruka muri Kenya, yateye umugeri mu nda umwe mu bakobwa bamubyinira, bituma asubizwa i Kinshasa shishi itabona, ndetse agezwa no mu nkiko.

Nyuma yaje gusaba imbabazi kuri Televiziyo y’Igihugu ya Congo ya RTNC agira: "Mfite inshingano yo kubwira inshuti zanjye ko nzisabye imbabazi, ndicuza cyane ibyabaye."

Umuryango wita ku buhinzi n’ubucuruzi muri Zambiya nawo uheruka guhagarika igitaramo wateguye cyari kuzasusurutswa na Koffi Olomide kubera iri hohotera yashinjwaga gukorera uyu mubyinnyi we.

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X