Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Imyidagaduro >> Mu Rwanda >> 

Urutonde rw’abahanzi bazahatanira Salax Awards rwashyizwe ahagaragara

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 06 Kanama 2016, ni bwo ubuyobozi bukuru bw’Ikirezi group, buyobowe na Emma Claudine Ntirenganya bwamurikiye abanyamakuru urutonde rw’abahanzi bakoze neza, bagomba guhatanira ibyiciro bitandukanye muri Salax Awards.

Mu kiganiro n’abanyamakuru, Emma Claudine umwe yavuze ko uru rutonde rwakozwe babifashijwemo n’abanyamakuru, bagiye bagena abahanzi muri buri kiciro bakurikije ’form’ bari bohererejwe kuri e-mail, gusa ntibatangaje umubare w’abanyamakuru muri rusange batoye. Ikiciro cya album nziza y’umwaka cyakuwemo kuko abanyamakuru basanze nta album zakozwe ngo zimenyekane muri iyi myaka ishize.

Biteganyijwe ko tariki ya 23 Ukuboza 2016 ari bwo hazatangwa ibi bihembo, aho byanatangajwe ko bizabanzirizwa no guha umwanya uhagije abafana bagatora abahanzi babo gigiye guhita bitangira gukorwa bikazamara amezi ane, ndetse hakaba harimo hanatekerezwa uburyo habaho ibitaramo byo mu bwoko bw’ama roadshows mu rwego rwo kwegera abafana hirya no hino mu gihugu ku bahanzi bahatanira ibi bihembo.

Dore uko ibyiciro byabazahatana byasohotse bimeze.

Umuhanzi witwaye w’umugabo (Best Male Artist)

Urban Boyz
Bruce Melody
King James
Christopher
Danny Vumbi

Umuhanzi witwaye neza w’igitsina gore (Best Female)
Knowless
Allioni
Teta Diana
Oda Paccy
Charly&Nina

Umuhanzi witwaye neza mu njyana ya Hip Hop (Best Hip Hop Artist)
Danny Nanone
Green P
Jay Polly
Riderman
Oda Paccy

Umuhanzi witwaye neza mu njyana ya RnB (Best RnB Singer)
Bruce Melody
King James
Christopher
Knowless
Peace Jolis

Umuhanzi witwaye neza mu njyana na Afrobeat (Best Afro beat Artist)
Mico The Best
Charly Nina
Danny Vumbi
Urban Boyz
Teta Diana

Umuhanzi ukizamuka (Best New Artist)
Aime Bluestone
Umutare Gaby
Buravan
Charly Nina

Video y’umwaka (Best Video of the year)
Indoro
Ko Nashize
70
Niba ari wowe
Te Amo

Umuhanzi witwaye neza muri Gospel (Best Gospel Artist)
Israel Mbonyi
Patient Bizimana
Serge Iyamuremye
Janvier Kayitana
Tonzi

Korali yitwaye neza (Best Gospel Choir)
SDA Muhima
Abahetsi Choir ADPR Remera
Alarmes Ministries-Remera
Chorale de Kigali
Jehivah Jireh ULK Kigali

Umukinnyi witwaye neza (Best Player of the year)
Eric Dusingizimana
Sugira Ernest
Kwizera Pierrot
Nshuti Dominique Savio
Nsengimana Jean Bosco

Indirimbo nziza y’umwaka (Best Song of the year)
Indoro
Naramukundaga
Ni Danger
Te Amo
Till I Die

Producer w’umwaka (Best Producer of the year)
Clement
Bob
Pastor P
Piano
Junior

Itsinda ryitwaye neza (Best Music Group)
TBB
Urban Boyz
Active
Dream Boyz
Charly Nina

Gilbert MAHAME-Imirasire.com

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

josue ntirandekura - 29/11/2016 saa 12:39

uwirinyiyimana theo sewe ko batamuyizemo we araboze. harimo abomwashyizemo bidakwiriye nka janviye kayitana
Kanda hano umusubize

dj paccy - 8/08/2016 saa 15:26

ndishimye kubwurunde rwagaragaye kumbuga nkoranya mbaga ariko burya jay polly yatanze ruswa ingana ite ntiyari kugaragara kurutonde kuko atakoze abakoze nka Dogdog cg fireman ntibarikubura muri HIP HOP RWOSE NO KUBA ABA DJ CG ABA NYAMAKURU BARABUZE KWERI UBWOSE NIBANDE BAKORA KURUSHA ABA DJ CG ABA NYAMAKURU HHHHHH UBUTAHA ZASURE ABABITEGUYE JYE NTANDIRIMBO NZONGERA GUKINA ZABANTU BICARA ABANDI BAGAKORA NTIBAHEMBWE
Kanda hano umusubize

dieudonne mporanyi - 7/08/2016 saa 22:59

nonese king ni umu rnb?ntawarubara gusa chance kuri green.
Kanda hano umusubize

kasuku - 7/08/2016 saa 20:55

Senderi se we ufite indirimbo yicyarabu nigishinwa ari mukihe kiciro ewana mwitegure urugambo rwe ntago muzamukira azabashyira kukarubanda .yagombye byibuza kuza muri ba comedians aho kumuburizamo nkinyajwi.
Kanda hano umusubize

Niyigaba - 7/08/2016 saa 18:37

Kata nazo zageze muri salax award
Kanda hano umusubize

ukuri - 7/08/2016 saa 11:30

Harya ubwo Tonzi nawe abarwa muri Gospel? haaaaaaaa, Gospel yo kwa Mignoni nyine!
Kanda hano umusubize

trump - 7/08/2016 saa 10:03

SENDERI ari gukurikirana ibyamatora yo muri America
Kanda hano umusubize

- 7/08/2016 saa 12:10

Muramuraburira cyanne!!
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X