Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Imyidagaduro >> Mu Rwanda >> 

Urwego Diplomate agezeho mu gukubitwa ngo rwatumye atagishobora no gutumirwa mu tubari duciriritse

Umuhanzi Diplomat Fassass wakunzwe ahagana mu myaka ya 2009-2011, nyuma agasa nuhagarika umuziki we ubwo yerekezaga mu gihugu cya Uganda ariko bidatinze akagaruka,kuri ubu urwego agezeho rutuma nta gitaramo agitumirwamo yewe ngo no mu tubari duciriritse ntibamwikoza.

Kimwe na bamwe mu batangiranye n’uyu musore umuziki ugezweho bagiye bazima bakanaburirwa irengero, Diplomate nawe ngo akiva muri Uganda mu bikorwa bye yari ahugiyemo, yaje asa n’ubyutsa umutwe aradundaguza ashyira hanze indirimbo nshya zisa n’izimugaruye mu kibuga, gusa nyuma gato ibyo bihangano ntibyakongera kumvikana mu bitangazamakuru bitandukanye nkuko byari bisanzwe bizicuranga.

Ibyo rero byaje kumuviramo kwibagirana, kuri ubu akaba atakinatumirwa mu bitaramo bitandukanye yewe, ngo haba no mu tubari duciriritse ntagitumirwa kuko ngo atagira icyo amara nk’uko byagiye bigarukwaho n’abanyamakuru mu busesenguzi bakomeje gukora bugamije kuzamura umuziki Nyarwanda.

Uku kuzima kwa Diplomate ngo asa n’uwabonye ko nta garuriro ahitamo kwerekeza mu by’ubukemurampaka ku bahanzi bakizamuka kandi ngo nabo baciririste bari ku rwego rwo bahawe izina rya (Underground).

Urwego uyu musore uririmba injyana ya Hip Hop yari agezeho mu myaka ishize , rutuma benshi mu bakunzi be bibaza niba ari wa mudiplomate wahozeho atanga ubutumwa bw’ibyabayeho, ibiriho n’amateka , bakabura igisubizo.

Mu kiganiro yigeze kugirana n’imirasire, Diplomate yari yatangaje ko yisunze imwe mu nzu zitunganya umuziki ngo bakorane(Label) ahanini ikigamijwe ari uri ukuzamura urwego rw’amashusho y’indirimbo ze mu gihe yari amenyereweho gukora iz’amajwi gusa, ariko nabwo abakunzi be ntibamenye aho byaheze.

Uyu muhanzi yamenyekanye anakundwa cyane ku ndirimbo nk’Umucakara w’ibihe, ikaramu, Diplomacy,Fassass wa mbere, kuri ubu akaba aherutse gushyira indi hanze yise mu mfuruka.

Ndacyayisenga Fred@Imirasire.com

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

- 22/11/2016 saa 07:53

ah!? indirimbo ze zaranshimishaga!
Kanda hano umusubize

Daniel - 22/11/2016 saa 06:45

Dipromate n,umuhanzi nemera kandi nemeye arashoboye ahubwo indirimbo ze mwisi ya none yabiyitabahanzi badafitinganzo ntabwo benshi bagishobora kumva ubutumwa bwo mundirimbo ze ngewe sinshaka kumubura muruhando rwamuzika nyarwanda murakoze.
Kanda hano umusubize

Daniel - 22/11/2016 saa 06:44

Dipromate n,umuhanzi nemera kandi nemeye arashoboye ahubwo indirimbo ze mwisi ya none yabiyitabahanzi badafitinganzo ntabwo benshi bagishobora kumva ubutumwa bwo mundirimbo ze ngewe sinshaka kumubura muruhando rwamuzika nyarwanda murakoze.
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X