Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Imyidagaduro >> Mu Rwanda >> 

Vampino yeretse abanyarwanda ko ari inyangamugayo abataramira igicuku kinishye

Kuri uyu wa gatandatu tariki 29 Ukwakira 2016, ni bwo byari biteganyijwe ko umuhanzi Vampino ukomoka mu gihugu cya Uganda, agera mu mujyi wa Kigali ndetse akanaza gutaramira abari kuba bari mu kabari kazwi ku izina rya LG kari mu mujyi wa Kigali. Gusa ku bw’impamvu zitamuturutseho yaje gutinda kugera mu Rwanda, maze bamwe mu bari biteguye gutaramana nawe batangira guheba bavuga ko uwatangaje ko Vampino azabataramira ari umutekamutwe, ariko ku isaha ya sa saba z’igicuku uyu muhanzi yasesekaye muri Kigali ndetse abereka ko atari umuhemu baratanamana.

Iki gitaramo cyari cyitabiriwe n’abantu batandukanye ndetse barimo na bamwe mu bahanzi bazwi hano mu gihugu ndetse n’aba Dj bagera kuri 5, bazwiho kuvanga umuziki bakorera mu mujyi wa Kigali.

Abantu bagejeje ku isaha ya saa sita batangira kuvuga ko Vampino atakije, ndetse ko uwababwiye ko azaza yababeshye.

Nyuma y’iminota 30 ni bwo Dj Kiroso wari ufatanyije na Dj Bongo yatangiye kubaza abari bitabiriye icyo gitaramo niba biteguye kubyinana na Vampino.

Bidatinze Vampino yahise asesekara ku rubyiniro abanza kwisegura ku bari aho ku bwo gukererwa ariko anababwira ko byamutunguye nawe yari yizeye ko ahagera kare.

Gusa yaririmbye igihe gito cyane maze ahita ajya kwicara areka abandi bahanzi b’abanyarwanda barimo Pacson na Spax bakomeza akazi ko gususurutsa abari bitabiriye icyo gitaramo.

JPEG - 203.8 kb
Vampino ari kumwe na Spax n’abandi bari bazananye

Mu kiganiro Vampino yagiranye n’ikinyamakuru imirasire.com, yavuze ko icyatumye atagera mu Rwanda hakiri kare ngo ni uko ubundi yari yakatishije itike y’imodoka iza kuhamugeza ku isaha ya saa kumi n’ebyiri z’umugoroba aza gutungurwa n’uko bamuhaye imuzana akahagera saa sita z’ijoro.

Gusa yasabye imbabazi abantu bose babirebye nabi ngo kuko nawe atari we kuko yifuzaga gutaramana n’abanya Kigali umwanya muremure.

JPEG - 182.7 kb
Dj Kiroso na Dj Bongo
JPEG - 184 kb
Dj Ken, Dj Elva na Dj Kartelo na bo bari bitabiriye iki gitaramo

JPEG - 203.6 kb
Pacson ari ku rubyiniro
JPEG - 205.3 kb
Spax yageze ku rubyiniro yibutsa benshi indirimbo z’itsinda (Family squad)

Gilbert Mahame

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X