Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Imyidagaduro >> Mu Rwanda >> 

Wema Sepetu ngo 2006 warangira nye n’ibya Miss Tanzania ibindi ntabyitayeho

Umutanzaniya kanzi, Wema Sepetu, uzwi cyane mu mafilime ndetse wanegukanye ikamba rya nyampinga w’igihugu cya Tanzania 2006, yatangaje ko atakita ku bijyanye n’ibya ba nyampinga yewe ngo nta na kimwe akibimenyaho, ngo kuko byagendanye n’umwaka wa 2006, aho yanavuze ko ibi byagendanye n’mwaka yaherukaga kwegukana iri kamba ngo naho iby’ubu ntareme bifite.

Wema Sepetu ubwo yaganiraga na Times FM yagize ati: "Sinzi neza icyabiteye. Ariko nakubwira ko ntajya nkurikirana ibya Miss Tanzania. Kugeza kuri ubu ntiwambaza ngo amazina ya Miss Tanzania w’uyu mwaka ni ayahe, ngo nzayakubwire. Njye nahisemo kubivamo mbivuyemo Burundi ubutareba inyuma. Icyo nzi neza ni uko iherezo ry’ibya Miss Tanzania ndetse n’uwabaye we bwa nyuma mu buryo bufatika ni jye wabayewe bwa numa mu mwaka wa 2006."

Ibi Wema yatangaje bigaragaza ko mu mitorere ya Miss Tanzania nyuma y’uko abaye we mu mwaka wa 2006, haba harajemo ikibazo maze nawe agahitamo kutongera kubikurikirana, akabivamo burundu.

Wema atangaje ibi kandi nyuma y’uko umwaka ushize amarushanwa yo guhatanira ikamba rya Nyampinga wa Tanzania ryahagaritswe n’inama nkuru y’igihugu y’abahanzi yo muri Tanzania (BASATA) bitewe n’ibirego byatanzwe ku bijyanye n’uburyo iri rushanwa ryari ryateguwe.

Gusa kuri ubu iri rushanwa ryo gutoranya nyampinga ubahiga bose mu gihugu cya Tanzania ryongeye gutangizwa, ariko Wema Sepetu we ntiyemera ko hari ireme rikiri mu marushanwa yo gutora Nyampinga ubahiga bose.

Gilbert MAHAME-Imirasire.com

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X