Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Imyidagaduro >> Mu Rwanda >> 

Wizkid ngo azaniye abanyarwanda udushya mu gitaramo kizabera I Rugende

Umuhanzi w’icyamamare Wzikid, ukomoka mu gihugu cya Nigeria, uri kubica bigacika hano ku mugabane wa Afrika ndetse no ku isi hose muri rusange ageze mu Rwanda aho yitegura kuririmba mu gitaramo cyiswe Mitzig beer Fest kizabera i Rugende cyateguwe na Bralirwa, yatangaje ko azaniye abanyarwanda udushya twinshi batigeza babona ku bandi bahanzi babaririrmbiye.

Ibi Wizkid yabitangeje kuri uyu wa kane tariki ya 25 Kanama 2016, ubwo yari mu kiganiro n’abanyamakuru, aho yatangaje ko yiteguye gukorera abanyarwanda ibintu by’akataraboneka, ndetse abasaba kuzaza kwirebera ubudasa bw’imiriririmbire.

Wizikid yanavuze ko atazanywe mu Rwanda no kuririmba gusa ahubwo aje no kureba ubwiza yabwiwe u Rwanda rufite.

Uyu musore w’imyaka 26 yavuze ko abahanzi batandukanye barimo Davido w’iwabo muri Nigera bamubwiye ubwiza u Rwanda rufite, bityo rero ngo nawe aje kwihera ijisho aho gukomeza kumva u Rwanda mu mabwire gusa.

Yagize ati: "Ndi Umunyafurika, si igitangaza kuba naje mu Rwanda. Naje kureba koko ibyo nabwiwe ko ari ukuri nanjye mbyihere ijisho."

Kimwe mu byo Wizkid yavuze cya mbere yabonye cyamushimishije ngo ni ubwiza bw’abanyarwandakazi n’u Rwanda muri rusange.

Abanyarwanda bamwakirije umuco basanganwe wo kwakira abashyitsi banamuha impano.

Uyu muhanzi yagaragaje kwicisha bugufi aho yasabye imbabazi abanyamakuru ku bwo gutinda kuhagera, kuko ikiganiro cyatinze gutangiraho hafi isaha n’igice, dore ko cyagombaga gutangira 11h00 bikaza kuba ngombwa ko ahagera 12h30.

Wizkid aje mu Rwanda avuye muri Tanzania aho yakoreye igitaramo ku wa gatandatu n’ubu abakitabiriye bakivuga ko yabanejeje ku buryo butangaje.

Bitaganyijwe ko ku wa gatandatu tariki ya 27 Kanama 2016 ari bwo azakorera i gitaramo mu Rwanda ahazwi nka Rugende Training Center. Akazaba ari kumwe n’irindi tsinda ryitwa ‘Liquideep’ ryo muri Afurika y’Epfo.

Kwinjira muri icyo gitaramo bizaba ari amafaranga ibihumbi 10.000 frw ugahabwa icyo kunywa. Amatike akaba anari gucuruzwa mu duce dutandukanye two mu Mujyi wa Kigali.

Imirasire.com

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

aristide roosevelt prince - 25/08/2016 saa 20:33

wow wizkid turamwemera sana naze mu rwanda agire ibyo yigisha bamwe mu bahanzi b'abanyarwanda kandi ni nako kanya keza abahanzi nyarwanda babonye ngo bigaragarize amahanga ko nabo bashoboye sawa wizkid welcome to Rwanda the thousand hills country
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X