Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Imyidagaduro >> Mu Rwanda >> 

Wizkid yihishe cyane itangazamakuru n’abandi bari baje kumwakira ku kibuga cy’indege i Kanombe

Mu gihe abatari bake mu mujyi wa Kigali barimo n’itangazamakuru bari berekeje ku kibuga cy’indege i Kanombe kwakira umuhanzi w’ucyamamare Wizkid ukomoka mu gihugu cya Nigeria, ubwo yageraga mu Rwanda ku mugoroba wo kuri uyu wa gatatu, bitunguranye uyu muhanzi yihishe itangazamakuru ndetse n’abandi bose bari baje kumureba, maze hagaragara abacuranzi n’ababyinnyi be abenshi bataha batamuciye iryera.

JPEG - 120.8 kb
Bari bambitse undi muntu imyenda imuhisha nk’icyamamare bibwira ko bitaza kugaragara

Byari byitezwe ko Wizkid agomba kugera ku kibuga cy’indege i Kanombe ku isaha ya saa kumi n’imwe z’umugoroba. Gusa ibi byaje guhindukaho gato maze indege ye ishyirwa saa kumi n’imwe na mirongo ine n’itanu, itangazamakuru ryihanganye, iyi ndege igeze i Kanombe ariko abanyamakuru bari bateraniye aho ntibigeze baca iryera uyu muhanzi, kuko yanyujijwe mu cyanzu abanyamakuru bagafotora abacuranzi be mu gihe we yari yagiye kare.

Ahagana saa kumi n’ebyiri n’igice ni bwo bake mu bacuranzi ba Wizkid basohoye imizigo mu kibuga cy’indege ariko uyu muhanzi we ntiyasohokera ahasanzwe ahubwo ‘ngo yasabye abamuzanye ko bamufasha akinjira mu Mujyi wa Kigali abanyamakuru batamubonye kuko yari ananiwe cyane’.

Mu guhuma amaso abanyamakuru, itsinda ryazanye Wizkid ryafashe umwe mu bacuranzi be rimusohora arindiwe umutekano yambaye umupira umupfutse mu maso nk’icyamamare gikomeye kugira ngo abafotora bamwirundeho bakeka ko ari uyu muhanzi nyamara atari we.

Ibi byakozwe mu gihe cy’iminota nka mirongo ine y’ibiganiro uyu muhanzi yagiranye n’abamutumiye imbere mu kibuga cy’indege maze bahimba amayeri y’uko uyu muhanzi yisohokana bakabeshya itangazamakuru ko umwe mu bacuranzi be ariwe Wizkid.

Nyuma umwe mu bagize itsinda ryatumiye uyu muhanzi ni bwo yeruye avuga ko yanyuze ahaca abanyacyubahiro yihishe itangazamakuru kuko yari ananiwe cyane adashaka ko bamufotora cyangwa bakamubaza ibibazo.

JPEG - 170.3 kb
Abanyamakuru bategereje Wizkid barinda bataha batamuciye iryera

Abanyamakuru bari bategereje Wizkid amasaha agera kuri abiri batashye bijujuta cyane bavuga ko uyu muhanzi yitwaye mu buryo budasanzwe nk’abandi bahanzi bakomeye bagiye baza mu Rwanda.

Wizkid aherekejwe n’ikipe y’abantu barenga icumi, yageze i Kigali aho agiye gutegura igitaramo afite, aho azaririmbira abanyarwanda mu gitaramo Beer Fest.

JPEG - 124.7 kb
Imodoka Wizkid yari yateganyirijwe kugendamo

Uyu muhanzi aje i Kigali ku bufatanye bwa Bralirwa ndetse na Cloud Tv. Wizkid ubusanzwe uba mu gihugu cye cy’amavuko aricyo cya Nigeria ageze mu Rwanda akubutse mu gihugu cya Tanzania aho aherutse gukora igitaramo kitabiriwe n’abatari bake.

Gilbert MAHAME-Imirasire.com

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X