Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Imyidagaduro >> Mu Rwanda >> 

Yaba Ama G The Black, Connectorz, na Jazz ni nde nyir’indirimbo "Ikiryabarezi" w’ukuri?

Nyuma y’uko mu kwezi gushize habonetse umuhanzi nyarwanda ukizamuka wiyise Jazz ushinja umuraperi umaze kumenyekana muri muzika nyarwanda Ama G The Black kuba yaramwibye indirimbo “Ikiryabarezi” akayiyitirira, kuri ubu hongeye kumvikana itsina ry’abahanzi ryiyise Connectorz nabo bakaba bari kuvuga ko indirimbo “Ikiryabarezi” yari iyabo uyu muraperi akaba yarayibibye akayiyitirira, aho kuri ubu nabo banamaze gushyira ahagaragara indirimbo yabo yumvikanamo ijambo “Ikiryabarezi”.

Connectorz barashinja Ama-G ubwambuzi, bakavuga ko yabibye igitekerezo cy’indirimbo Ikiryabarezi akayikora yari iyabo.

Stone Isaac umuyobozi w’inzu itunganya umuziki iri tsinda ry’abahanzi rikoreramo ko bari basanzwe bafite indirimbo yitwa Ikiryabarezi bakifuza kuyikorana n’umuraperi Ama-G bikarangira Ama-G asohoye indirimbo yise iri zina bavuga ko ari bo bari barimubwiye.

Uyu muyobozi akomeza avuga ko ngo indirimbo Ikiryabarezi bari barayihaye umuhanzi witwa Piyo ntayikore neza uko babishakaka bakaza kuyimwambura bakayiha Connectorz ndetse bagasaba Ama G The Black ko bayikorana ariko ngo batunguwe no kumva uyu muraperi yakoze indirimbo isa n’iyo bari bamusabye ko bakorana.

Gusa ku rundi ruhande mu kwezi gushize umuhanzi ukizamuka wiyise Jazz nawe yumvikanye avuga ko yari yarikoreye indirimbo akayita “Ikiryabarezi” ndetse ngo iyo ndirimbo akaba yari yaratangiye kuyikora iri muri studio guhera muri Gicurasi 2016. Aha akavuga ko inshuti ye yayibye ikayiha Ama G The Black.

Kuruhande rwa Amag The Black,iyi nkuru ngo ntiyamutunguye kuko asanzwe ahura n’imbogamizi nk’izi bikarangira avumbuye ko bari abagamije kumubangamira gusa. Aho yanavuze ko uwo muhanzi atanamuzi.

Yagize ati: "Uwo muhanzi simuzi ni n’ubwambere numvise izina rye icyo anshakaho sinkizi."

Naho ku kibazo cy’itsinda Connectorz avuga ko atigeze abiba indirimbo kuko bamuhamagaye ngo bakorane indirimbo, ariko ntajyeyo. Aha avuga ko indirimbo bamubwiraga gukorana itari “Ikiryabarezi”. Gusa ngo yababwiye ko niba bafite indirimbo bitiriye iye bayisohora.

Yagize ati: "Hari studiyo y’i Musanze bari barigeze kumbwira ngo barifuza ko twakorana indirimbo ndababwira ngo nzababwira, ariko ntabwo twigeze twumvikana ko ari ‘Ikiryabarezi’, sinigeze nanajyayo nyuma yaho; ibyo ngibyo rero ni ibintu bahimbye kuko narababwiye ngo niba nabo bafite indirimbo yitiranwa n’iyanjye bayisohora n’undi wese wumva yakora ‘Ikiryabarezi’ nawe yayisohora ntabwo izina ry’indirimbo ari ikibazo kuko abantu bafite indirimbo yitwa wenda ‘Ndagukunda’ baba ari benshi ariko ziba zitandukanye."

Benshi mu bakurikiranira ibya muzika nyarwanda hafi baribaza impamvu haba hashize igihe kirenga ukwezi uyu muhanzi ashize ahagaragara iyi ndirimbo “Ikiryabarezi” aba bose bakabona kuvuga ko yayibibye nyamara ikijya ahagaragara nta numwe wigeze avuga ko ari iye.

Aha kandi bavuga ko bishoboka ko baba bashaka kumenyekana bifashishije guharabika uyu muhanzi ngo yabibye indirimbo, cyane ko bahuje ikibazo ari babiri bavuga ko bibwe indirimbo, aha bigatera kwibaza ngo yaba Ama G The Black, Jazz na Connectors ni nde wabanje kugira igitekerezo cyo gukora indirimbo "Ikiryabarezi"?

Gilbert Mahame

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X