Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Imyidagaduro >> Mu Rwanda >> 

Yegukanye ikamba rya Nyampinga w’amashuri yisumbuye avugirizwa induru ngo ntiyari arikwiye

Ku mugoroba wo kuri uyu wa kane tariki 4 Kanama 2016 muri Kigali Serena Hotel, ni bwo habereye umuhango wo gutora Nyampinga w’amashuri yisumbuye (Miss High School 2016) wagombaga gusimbura Miss Natacha Irebe urimaranye umwaka, Ingabire Kenny wiga muri Excella School akaba ari we wahize abandi yegukana iri kamba. Gusa akimara kuryegukana yavugirijwe induru ngo ntiyari arikwiriye bamubereye.

JPEG - 144.7 kb
Ingabire Kenny yambikwa ikamba rya Nyampinga w’amashuri yisumbuye

Iri rushanwa ryitabiriwe n’abakobwa 14 bo mu bigo bitandukanye, Ingabire Kenny wiga muri Excella School, ni we wahize abandi mu bwiza no mu buhanga, uyu kandi yabaye Miss Bright High School 2016.

Gusa nyuma yo kwambikwa iryo kamba, humvikanye amajwi y’abantu batari bake bavuza induru bavuga ko batamushaka ahubwo ko ikamba ahawe ryari rikwiye uwari yambaye nimero 8 ariwe Ishimwe Naomi, dore ko uyu Ishimwe Naomi yanatahanye amakamba abiri harimo iryo kwifotoza neza no gukundwa cyane n’abakurikiranye ibirori.

Ingabire Kenny akimara gutoranywa nka Miss High School na Miss Bright High School, yabaye nk’utunguwe cyane kuko amarira yahise amuzenga mu maso.
Undi watwaye amakamba abiri ni: Ishimwe Naomi wari wambaye nimero 8 akaba yiga Glory Secondary School. Yatsindiye kuba Miss Popularity (wakunzwe cyane n’abantu) ndetse ahabwa ikamba ry’umukobwa uberewe n’amafoto (Miss Photogenic).

JPEG - 328.2 kb
Miss Ingabire Kenny ari kumwe n’ibisonga bye

Abakobwa batsindiye kuba ibisonga bya Miss Ingabire Kenny watorewe kuba Miss High School 2016, hari Kirezi Rutaremara Brune (nimero 14) wiga LDK wabaye igisonga cya kabiri na Usanase Shamim Irene (nimero 7) wiga St Kizito wabaye igisonga cya mbere.

Gilbert MAHAME-Imirasire.com

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

kArituma - 9/08/2016 saa 21:46

Arabikwiye cyaneeee mwe mwese muri aba pinga pinga middle finger
Kanda hano umusubize

eduige - 6/08/2016 saa 13:40

ara gikwiye
Kanda hano umusubize

xavier - 6/08/2016 saa 22:29

Njyeweicyo namwifuriza nukoyakomeza akiga akaba na miss wigihugu.
Kanda hano umusubize

xavier - 6/08/2016 saa 22:31

Njyeweicyo namwifuriza nukoyakomeza akiga akaba na miss wigihugu
Kanda hano umusubize

cyane - 5/08/2016 saa 19:16

Abatanga amanota ni uko babibonye nyine. Abatemeranya na byo bakore igiteganywa n'amabwiriza/amategeko. Naho induru yo ubanza nta cyo yatanga! Harya abo kwa Bosenibamwe bavugije nke kuri Miss Rwanda? Erega ufite ifirimbi cg mikoro ntiwahangana na we gutyo gusa!
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X