Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Imyidagaduro >> Mu Rwanda >> 

Young Grace akiri muto yifuzaga kuzaba Umukanishi

Young Grace akiri muto ngo yumvaga naba mukuru azibera umukanishi w’ibinyabiziga ibi ntibyashobotse ariko kuko ubu ari umuhanzi uri mu bazwi cyane mu gihugu ndetse ujya uvugwaho udushya twinshi.

Young Grace uri mu bakobwa bakora HipHop bacye mu Rwanda akiri muto ngo yakundaga gucokoza cyane ibyuma akura yiyumvamo cyane ibintu by’ubukanishi.

Yagize ati: "Iyo nacaga ahantu bakanika ibinyabiziga narahagararaga nkareba nkumva biranshimishije cyane nkumva nta kizambuza kuba umukanishi."

Young Grace avuga ko aticuza kuba yarabaye umuhanzi aho kwibera umukanishi nk’uko yabyifuzaga ari muto, ngo kuko uyu mwuga akora ubu uramutunze.

Uyu mukobwa muri izi mpera z’umwaka mu Ukuboza avuga ko azamurika Album ye ya kabiri yise "Vingt a Vingt deux ans" iriho indirimbo 12.

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

bimenye - 17/11/2016 saa 01:13

Ariko uyu mwana muba mumushyaka ho iki? si ruswa bavuze, yewe no kuririmba ntabyazi, na cya gitabo ntiyacyanditse na universite yavuze ko yiga ntiyayikandagiyemwo...umuziki indirimbo 1 gusa wavuga ngo yanditswe umuntu abanje kuyitekerezaho ni iyihe? bahungira muri Hip Pop ngo ibyo umuntu avuze vuba vuba nihita bihitinga!!!reba abandi no POEME byanze mujye mu batangije iyo njyana, cg nuko mama we ngo afite agatubutse, ibinyamakuru byose bishyaka icyo bimuvugaho nawe ngo ...AKIRI UMWANA...
Kanda hano umusubize

emmy - 17/11/2016 saa 16:38

uyumwana nta cyo abaye da!
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X