Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Imyidagaduro >> Mu Rwanda >> 

Young Grace ashobora kuba agiye kwisubirira mu itorero rya Gikristo

Nyuma y’imyaka igera kuri 4, umuhanzikazi Young Grace avuye mu idini rya Gikristu ari ryo Gatolika akajya mu idini ya Islam, kuri ubu hari amakuru avuga ko yaba agiye kwisubirira mu idini rya Gikristu, uretse ko nta muntu uzi niba azasubira muri Gatolika.

Amakuru agera ku kinyamakuru imirasire.com yatangajwe n’inshuti magara z’uyu muhanzikazi avuga ko yaba agiye kuva muri Islam agasubira mu idini ya Gikristu.

Inshuti z’uyu mukobwa zivuga ko zitazi neza ko azasubira muri Gatolika cyangwa se niba azajya muri rindi torero rya gikristu , gusa ngo icyo bazi ni uko ari gushaka uko yabatizwa akongera kuba umukristu.

Mu gushaka kumenya neza ko aya makuru ari impamo ko Young Grace yaba agiye kongera kuba umukristo, ikinyamakuru imirasire.com cyaganiriye na we ku murongo wa telephone ngendanwa, maze adutangariza ko Atari ngombwa ko yagira icyo atangariza abafana be kuri ibi bivugwa ngo kuko Atari ngombwa ko yabibatangariaza.

Gusa yavuze ko icyo yemeza ari uko buri muntu wese aba azi aho ahurira n’Imana ye bakaganira akayisenga ndetse akanayibwira ikimuri ku mutima.

Ikindi Young Grace yadutangarije ngo ni uko yemera Yesu, akemera ko yabambiwe abari mu isi, ndetse akemera ko urupfu yapfuye ari ukuri ko yazize ibicumuro by’abari mu isi ngo babone ubugingo.

Yagize ati: "Nta kintu nabitangazaho kuko umuntu aba azi aho aburira n’Imana ye bakaganira. Ntabwo nakubwira ngo mpagaze aha kuko ni njye n’umutima wanjye gusa tubizi. Gusa icyo nakubwira ni uko nemera Yesu, nkemera ko yatubambiwe ku musabaraba, akava amaraso kubwacu , abanyabyaha tugacungurwa. kandi nemera n’izuka rye. Ni icyo nakubwira. Naho ibindi ni jye ubizi numva nta mpamvu yo kubitangariza abantu."

Mu kwezi k’Ukwakira 2012, ni bwo Young Grace yari yinjiye muri Islam , ahita ahabwa izina rya Housna. Icyo gihe yatangaje ko yinjiye muri Islam nyuma y’inyigisho yahawe na bamwe mu nshuti ze bo muri iri dini akumva ziramunyuze akemera guhinduka. Uyu muhanzikazi yari asanzwe asengera mu idini gaturika, ari naryo dini ry’ababyeyi be n’abavandimwe be.

Gilbert Mahame

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

Ndayishimye Francois - 5/11/2016 saa 16:40

Igarukire Yesu Aragushaka. Ariko Nakurarikira Kwibera Umudiventist W'Umunsi Wakarindwi Kuko Aribo Bagerageza Kugendera Kubyo Ijambo Ry' Imana Rivuga . Karibu
Kanda hano umusubize

man power - 4/11/2016 saa 07:15

Igarukire muli YESU KIRSITO NI WEUZAGARUKA agyira Urukundo niwe uzacira imanza Abari mwisi wibuke ko idini ntizakujyana mwijuru ugye usoma bibilia witondere amategeko yi MANA ishobora byose ni karibu
Kanda hano umusubize

Ndayishimiy Burundiano - 5/11/2016 saa 11:44

Grace Nkuwugukunda Kndi Akunda Nakazi Kaw Islam Nidini Yimana Mb?Woba Wipfuza Gukora Ibitandukanye Ninyigisho Tintumwa(s.Aw)bazumutima
Kanda hano umusubize

Josette - 3/11/2016 saa 21:00

Photoshop zomurwanda nihatari, mundebere iyo foto yambere.
Kanda hano umusubize

- 3/11/2016 saa 17:01

ark mana abasitari baragowe kbs
Kanda hano umusubize

- 3/11/2016 saa 14:09

Kristu yaranesheje.naze tumwamamaze n,abatamwemera bazemera.S haloom.
Kanda hano umusubize

Tom - 2/11/2016 saa 18:33

nagende Islam ni yo itamushaka,ariko c uwo yigeze aba umuyislam.Igendere rwose.Njye nahoraga nkwibazaho nkabona usebya Islam niba warigeze no kuba we.Imana igufashe kuko utazi ibyo urimo.
Kanda hano umusubize

fkaaa - 2/11/2016 saa 15:43

icyo yashaka yarakibuze umusore yarakurikiye byararangiye mugiriye ibanga ariko ntibagakinishe imana
Kanda hano umusubize

ally omar - 2/11/2016 saa 13:33

ariko abantu murasetsa uwo mukobwa ubundi muri islam azwihe? ubwose uwo muhanzi kazi utarigeze anagaragara mu bikorwa bya islam uwo nu muslam nyabaki. ahubwo yaratinze kuko muri islam ntabwo twemera ubukobwa bwiyandarika kuriya. niyisubirire kwa ba padiri bemera abakobwa bambara ubusa bakabaha umugisha
Kanda hano umusubize

- 2/11/2016 saa 17:20

ahubwo abonye atashobora kuba ikihebe niyigarukire
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X