Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Imyidagaduro >> Mu Rwanda >> 

Young Grace ngo kuba yapfumuye umukondo ni akantu kamwe n’ibindi bizaza

Nyuma y’uko umuhanzi kazi nyarwanda Young Grace, ubu uri mu bahanzi 10 bahatanira igihembo nyamukuru cy’irushanwa rya Guma Guma Super Star iri kuba ku nshuro yayo ya 6, mu gitaramo cy’iri rushanwa giheruka kubera mu karere ka Huye ku wa 2 Nyakanga 2016, agaragaye ku rubyiniro ndetse akagaragaza umukondo we upfumuye ndetse uriho iherena, ndetse benshi bakamwibazaho cyane, ubu yamaze gutangaza ko kuba yarapfumuye umukondo we nta kosa ririmo ndetse ngo ibyo ni bike hari n’ibindi bazabona yakoze mu minsi iri imbere.

Kuri iki cyumweru tariki ya 3 Nyakanga 2016, ubwo yari mu gitaramo cyitwa “Hot Sunday Night Show” cyabereye muri Zaga Nut ku Kimisagara , Young Grace yavuze kuba yarapfumuye umukondo nta cyaha kirimo.

Yavuze ko biriya bintu byo gutobora umukondo we akawushyiraho iherena ari ibintu yabanje gutekerezaho mbere y’uko abikora, aho yanavuze ko icyo umutima ushaka umuntu agamba kugikora, ndetse anavuga ko ibyo gupfumura umukondo ari akantu kamwe yakoze kuko ngo n’ibindi bazagenda babibona mu minsi iri imbere.

Yagize ati: "Icyo umutima ushaka amata aguranwa itabi. Kariya ni kamwe n’ibindi muzabibona mu minsi iri mbere."

Ni ubwa mbere Young Grace yagaragaye ku rubyiniro afite iherena mu mukondo, mu gitaramo giheruka kubera i Kigali kuri Tapis Rouge i Nyamirambo, uyu mukobwa na bwo yari yambaye agapira kagarukira munsi y’amabere. Icyo gihe na bwo umukondo waragaragaraga ariko nta herena yari afite icyo gihe.

Uburyo yari yambaye mu gitaramo cy'InyamiramboGusa uwo munsi na bwo yari yakoze agashya aza ku rubyiniro agaragaza ko yambaye umwambaro w’imbere wanditseho amazina ye.

Gilbert MAHAME-Imirasire.com

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

- 6/07/2016 saa 12:00

si wowe niyosura yawe! ntibikuberreye nagatoya! fuk
Kanda hano umusubize

NIYONKURU SAMWEL - 6/07/2016 saa 21:12

ewe ndababaye burya mwe muzogiriherezo ryiza? unkeneye tel 61388449
Kanda hano umusubize

Byange uhave - 6/07/2016 saa 04:43

Ubundise muraba bahanzi nyarwanda uwo ubona ukora ibyo umuco udusaba nuwuhe ngewe numiwe nye haqri nabinwera urumogi
Kanda hano umusubize

Milton - 5/07/2016 saa 19:46

Abadayimoni baramusuye ntiyabimenya. Abakiriye agakiza mumusengere.
Kanda hano umusubize

Milton - 5/07/2016 saa 19:46

Abadayimoni baramusuye ntiyabimenya. Abakiriye agakiza mumusengere.
Kanda hano umusubize

- 5/07/2016 saa 18:04

hhhhhh nihatari kbs nzaba ndeba the end yuwo mwari
Kanda hano umusubize

- 5/07/2016 saa 18:04

hhhhhh nihatari kbs nzaba ndeba the end yuwo mwari
Kanda hano umusubize

Meme - 5/07/2016 saa 15:52

Abantu batoranya abahanzi nkaba batagira uburere ndabanenga, ahubwo bakabaha amafaranga yo gupfushubusa mubiyobyabwenge kdi hari abayabyaza umushinga.
Kanda hano umusubize

Zacky - 5/07/2016 saa 12:38

Umva grace ibyo ntanyungu nimwe irimo yo kwiyangiza ngo uritoborera umubiri kubera ubu sitari, indwara uzahuriramo nazo umuiri nutangira kukubabaza za cancel zajemo niho uzabonako ibyo waharaniye bidafite akamaro
Kanda hano umusubize

seruboro - 5/07/2016 saa 11:16

Byiza nuko yashira kw'iswadi davuga. Ikuma (pussie) igitu... Akatwereka tu kamwemera
Kanda hano umusubize

mbega - 5/07/2016 saa 10:31

Ibintu ukora ntibibereye umwari wi Rwanda, ese ubwo uba warebye iyo nda yawe uko iteye, nizo ntoke zawe uko zisa? iwanyu ntabakuru bahaba koko ? harya ngo nubusitari? nakugira inama ko udakwiye kwitesha agaciro beke ako kageni ntibigukwiriye. Ababyeyi bawe bari bakwiye kukugira inama.
Kanda hano umusubize

mbega - 5/07/2016 saa 10:30

mbega - 5/07/2016 saa 10:13

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X