Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Imyidagaduro >> Mu Rwanda >> 

Young Grace yashyize hanze amashusho y’indirimbo ye {{Ataha he}}

Nyuma y’uko umuhanzikazi nyarwanda Young Grace akoze indirimbo nshya akayita Ataha he, ikaza gukundwa n’abatari bake mu bakunzi ba muzika nyarwanda, kuri ubu uyu muhanzi kazi yamaze gushyira amashusho y’iyo ndirimbo ahagaragara, akaba ari amashusho akoze ku buryo bwa gihanga ndetse ananogeye ijisho ry’uyareba wese.

Amashusho y’iyi ndirimbo agaragaramo imyambarire ya Kinyarwanda, ndetse akaba yarafatiwe mu gace ko mu cyaro ibintu bijyanye n’injyana iyi ndirimbo ikozemo, ndetse binagaragaza ko uyu muhanzi yagiye gufata ayo mashusho yabanje kubyitondera.

Young Grace aganira n’ikinyamakuru imirasire.com yadutangarije ko amashusho y’iyi ndirimbo yayafatiye mu gace kari mu nkengero z’umujyi wa Kigali, ako gace kakaba kari mu murenge wa Nyamirambo. Ibi ngo akaba ari ibintu yari yabanje kwigaho we n’abamugira inama.

Avuga ko kandi yagerageje gukora uko ashoboye kose ngo amashusho y’iyi ndirimbo azagaragare neza anakundwe nk’uko iyi ndirimbo yakunzwe ikaba inamaze kumwinjiriza amafaranga atari make.

Yagize ati: "Amashusho y’iyi ndirimbo nayafatiye mugace ko mu murenge wa Nyamirambo, agace kameze nko mu cyaro. Nashatse ko amashusho yayo azakundwa ndetse bikagera ku rwego rushimishije nk’uko nay o yakunzwe kandi ikaba imaze kunyinjiriza amafaranga menshi. Nizeye ko ayamashusho azakundwa na benshi ndetse bikagera no ku rwego mpuzamahanga."

Amashusho y’iyi ndirimbo yatunganyirijwe muri Studio yitwa Kitchen ictures akorwa na roducer King Phylosophe, uyu akaba ari musaza wa Young Grace, ndetse akanaba ari we wanditse iyi ndirimbo akayiha Young Grace.

Uyu muhanzi kazi Young Grace uri mu irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star iri kuba ku nshuro yayo ya 6, yaboneyeho gushimira musaza we kuba yaramwandikiye iyi ndirimbo akayimuha ikaba imaze kumuzanira inyungu nyinshi.

Young Grace yaboneyeho kandi kubwira abafana be ko n’ubwo ari mu irushanwa rya PGGSS6, ngo atari ryo ahugiyeho gusa kuko nyuma y’iri rushanwa ari kubategurira igitaramo cyo kuzamurika Album ye ya 2 yise Vingt à Vingt deux ans (20 à 22 ans), aho avuga ko iyo Album izajya ahagaragara mu mpera z’uyu mwaka, ndetse ngo indirimbo zizaba ziyigize zikaba ziri hafi kurangira mu kuzitunganya.

Kanda hano urebe amashusho ya Ataha he ya Young Grace

Gilbert MAHAME-Imirasire.com

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

Zirikana julez Kanumba - 12/07/2016 saa 18:44

Wooowwww! nibyiza nafatireho ubudasubira inyuma Courage vrment!
Kanda hano umusubize

BERNARD - 12/07/2016 saa 10:47

NASHAKAMUMPEIFOTOYA.G.N.RALADOLPHSHIMIRIMANA
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X