Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Imyidagaduro >> Mu Rwanda >> 

Young Tone, P Fla ndetse na Democrazy A.K.A NATIVE bashyize indirimbo yabo nshya ahagaragara

Nyuma y’uko Umuraperi Young Tone, umwe mu basore bari mu itsinda ry’abahanzi rya "Stone Church" avugiye ko amatiku ari mu itsinda rya Stone Church atazatuma ritera imbere, kuri ubu yifatanyije n’umuraperi P Fla ndetse na Democrazy A.K.A NATIVE bashyira ahagaragara indirimbo bise "UMUFUNGO UTUJE", gusa igitangaje ni uko muri iyi ndirimbo humvikanamo izina Stone Church.

Ubwo yaganiraga na kimwe mu bitangazamakuru mu minsi ishize Young Tone yari yavuze ko akigera muri Stone Chuch yasanze harimo amahoro n’ubwumvikane, ariko ngo uko iminsi yagendaga yicuma, hazagamo umwuka mubi ku buryo bizatuma iri tsinda ridatera imbere.

Kuri ubu bisa n’aho itsinda rya stone church ntambaraga rifite nk’uko abantu bari babyiteze ubwo ryatangiraga ndetse bikanagenda bivugwa ko rigiye gusa n’irisimbura Tuff Gungs aho benshi mu bahanzi bari bagize Tuff Gangs bayivuyemo bakaba ari ryo byajyamo.

Gusa ubu iby’iri tsinda Stone Church ntawabimenya neza kuko buri muhanzi ari kugenda yikorera ku giticye.

Ni nyuma y’uko n’Umuraperi Bulldog wamenyekanye ubwo yabarizwaga mu itsinda rya Tuff Gangs ubu waje gutangiza iri tsinda rya Stone Church, abajijwe impamvu ritigaragara nawe akanga kugira icyo atangaza.

Abenshi mu bakunzi babo bemeza ko iri tsinda ryari rizamukanye imbaraga byarangiye basa nkabatagihuriza hamwe imbaraga biturutse ku bwumvikane buke bukunze kubaranga.

Kuri ubu Umuraperi Young Tone yakoranye na P Fla indirimbo, ibintu bisa n’ibitangaje kuko mu minsi yashize P Fla atavugaga rumwe na bamwe mu bagize itsinda rya Stone Church.

Indirimbo yabo bakaba bayise “UMUFUNGO UTUJE”, aha bamwe mu bafite aho bahurira na muzika nyarwnda barimo na Producer Davis bibaza niba itsinda rya Stone Church ritarabaye aka cya kibatsi cy’amashara kidashobora guhisha inkono y’ibishyimbo.

Kanda hano wumve indirimbo Umufungo Utuje ya Young Tone ft P Fla+Democrazy A.K.A NATIVE

Gilbert MAHAME-Imirasire.com

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X