Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Imyidagaduro >> Mu Rwanda >> 

Yvan Buravani mu nzira yo gukorana n’ababyinnyi bakunzwe mu karere ka Afrika y’uburasirazuba

Umuhanzi Burabyo Yvan (Yvan Buravan) utari umaze igihe mu ruhando rwa muzika nyarwanda ariko kugeza ubu akaba afite indirimbo zikunzwe na benshi kuri ubu akomeje gutera intambwe ishimishije, aho kuri ubu yatangiye gukoresha ababyinnyi bakomeye bo mu karere ka Afrika y’uburasirazuba ndetse kugeza kuri ubu banafite indirimbo ziri kubica bigacika bagiye bagaragaramo.


Yvan Buravan umaze umwaka umwe gusa yigaragaza muri muzika nyarwanda, yakunzwe cyane mu ndirimbo “Bindimo” n’iyitwa “Malaika” ndetse n’iyo yakoranye na Uncle Austin bise "Urwo ngukunda". Ni umuhanzi benshi bashimangira ko atanga icyizere ku hazaza h’umuziki wo mu Rwanda, mu bamaze igihe gito bamenyekanye.

Ivan Buravan kuri ubu yifashishije Tunda Anna akaba azagaragara mu ndirimbo ye yise ‘Just a dance’, ni umunyamideri n’umubyinnyi wabigize umwuga wo muri Tanzania, aho mu minsi ishize aherutse no kugaragara mu ndirimbo ‘Salome’ ya Diamond Platnumz., ndetse iyo ndirimbo ikaba ari imwe mu ndirimbo zikunzwe muri iyi minsi cyane kuko usanga ari indirimbo iri gukurikirwa cyane ku rubuga rushyirwaho amashusho y’indirimbo rwa Youtube. Ndetse ni n’imwe mu ndirimbo zirimo gukinwa cyane ku matelevision akomeye muri Afurika na Trace Tv imwe mu matelevision mpuzamahanga.

Kuba Tunda Anna yaraje mu Rwanda gukorana indirimbo na Yvan Buravani ngo biri mu bintu bishobora gutuma n’iyo ndirimbo imenyekana mu Karere kuko uwo mukobwa akurikirwa n’abantu benshi batandukanye.

JPEG - 165.8 kb
Tunda Anna ku kibuga cy’indege cya Kigali "Kanombe’

Indirimbo nshya y’uyu muhanzi yise "Just a Dance" ije ikurikira iyo yaherukaga gusohora yitwa “Ninjye Nawe” na yo yumvikanaga mu mujyo umwe n’izayibanjirije. Bitandukanye n’izindi ndirimbo zaherukaga za Buravan, byumvikana ko indirimbo nshya yayikoreye abakunzi b’umuziki ubyinitse.

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

BERCHMANS - 23/10/2016 saa 09:12

TURAKWEMERA
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X