Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Iyobokamana >> 

Abantu 9 bapfiriye mu birori bya Ramadani

Itangazamakuru ryo muri Ghana riravuga ko abantu icyenda bapfiriye i Kumasi, umujyi wa kabiri munini wa Ghana, nyuma y’umubyigano watewe no kwizihiza umunsi mukuru wa Ramadan.

Radiyo Joy FM ivuga ko abakomeretse bajyaywe mu bitaro biri hafi y’ahabereye impanuka naho undi muntu umwe ararembye cyane.

Haracyari urujijo ku makuru y’impamvu nyayo yateye uyu mubyigano waraye ubaye kuri uyu wa Gatatu.

Umwe mu batangabuhamya avuga ko amashanyarazi yacitse agatuma abantu bahungabana abandi bakabyigana bashaka guhunga.

Undi yavuze ko amatara yagiye mu mpera z’ibirori ariko ko abantu batashoboye kugenda kubera ko inzugi z’ahaberaga umunsi mukuru zari zifunze.

Abayisilamu ku isi bizihije umunri mukuru wa Eid al-Fitr ku wa Gatatu, nyuma y’ukwezi kw’igisibo cya Ramadan.


Nkindi Alpha

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

- 7/07/2016 saa 18:47

nibihangane twifatikanyije nabo muri ako kababaro,gusa ubwo niba babonye umuriro ugiye gato bagatangira kubyigana bishoboka ko ariyo mpamvu.
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X