Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Iyobokamana >> 

Amagambo yo mu isengesho ryawe yarumviswe nibyo binzanye kukubwira iyi nkuru

Hanyuma yaho arambwira ati ‘’Witinya Daniyeli, kuko uhereye ku munsi watangiriyeho gushishikarira gusobanukirwa no kwicisha bugufi imbere y’Imana yawe, amagambo yawe yarumviswe kandi ni yo anzanye. Ariko umutware w’ubwami bw’u Buperesi amara iminsi makumyabiri n’umwe ambuza , nyuma Mikayeli, umwe wo mu batware bakomeye aza kuntabara, ntinda mu bami b’u Buperesi (Daniyeli 10: 12-13)

Mu bisanzwe aya magambo ashimangira ukuntu Imana iha agaciro ibyo tuyikorera byiza kandi bikayikora ku mutima, iyo umuntu yashishikariye kwita ku by’Imana. Iyo uharaniye gukiranuka Imana ntibifata nk’ibitagize icyo biyibwiye ahubwo ibyitaho kandi si aha gusa mu isi, umwanditsi wandikiye Abaheburayo 6: 10 yaravuze ngo “Imana ntikiranirwa ngo yibagirwe imirimo myiza abantu bakora n’urukundo berekana ko bakunda abera”.

Ndababwiza ukuri ko aya ari amwe mu magambo ankomeza iteka iyo mvunikiye mu murimo w’Imana kuko numva ko hari agaciro Imana ibiha kandi ko idashobora gukora ikosa ryo kubyibagirwa cyangwa kubyirengagiza nkuko abantu babigenza.

Daniyeli hano yasenze ashaka gutabarwa n’Imana asa n’udahise asubizwa, nyamara si uko yari umunyabyaha. Intambara umukristo arwana mu isi ntirangizwa n’amasengesho buri gihe ahubwo hari n’igihe usenga ukahakura imbaraga mbere y’igisubizo, ariko hano Daniyeli yaje gusubizwa amasengesho ye arumvwa, ndetse biragaragara ko Imana yamwumvise mbere ahubwo Daniyeli arwanaga intambara nk’izindi zose abakristo babayeho mu buzima busanzwe hano ku isi bahora barwana.

Usomye neza ariya magambo, ubona Daniyeli yari yarasubijwe kera ariko ntiyakira igisubizo cye, ahubwo yacyakiriye nyuma y’iminsi makumyabiri n’umwe cyaraheze mu nzira, Daniyeli we atabizi agakomeza kwinginga Imana ituma malayika Mikayeli aza kumutabara.

Ngaho rero reka nawe nkwibutse ko umukristo arwana intambara ariko akazinesherezwa n’Imana; izi ntambara reka nzite izo mu Mwuka kuko Satani n’abadayimoni umurimo wabo ni ubujura n’ubushukanyi. Ijambo ry’Imana riravuga ngo “umujura ntazanwa n’ikindi keretse kwiba no kurimbura” rikomeza risobanura ngo “ariko Yesu we yazanywe no kugira ngo intama ze zibona ubugingo ndetse ngo zibone bwinshi.” (Yohana 10: 10)

Satani aba ashaka iteka kubuza abantu b’Imana umudendezo wo mu gakiza, agakora ibishoboka byose ngo amasengeso yawe ntasubizwe, agakora uko ashoboye ngo utabona ibyiza byo mu gakiza, wenda nibinashoboka uzinukwe kwizera Imana, ariko Imana ishimwe Yesu yaraje kugira ngo tubone ubugingo ndetse tubone bwinshi nkuko hariya Imana yari yamaze kumva Daniyeli akimara gushishikarira guca bugufi imbere y’Imana.

Intambara zihoraho mu isi ariko dukomeze twizere Imana nk’umutabazi

Nubwo turwana amanywa n’ijoro n’ingabo za satani zishaka ko twihakana Imana ariko nimureke dukomere rwose kandi twihangane kuko Imana twizeye kamere yayo si nk’iy’abantu, ariko kandi dukwiye gutwara intwaro zose z’Imana kugira ngo tubashe guhagarara tudatsinzwe n’uburiganya bwa Satani (Abefeso 6:11) kandi nimuhumure tuzanesha kuko turi kumwe n’Umwami wanesheje ku mugaragaro imbaraga zose z’umwijima.

“Kuko intwaro z’intambara yacu atari nk’iz’abantu, ahubwo imbere y’Imana zigira imbaraga zo gusenya ibihome no kubikubita hasi impaka n’ikintu cyose cyishyiriye hejuru kurwanya Imana.” (2 Abakorinto 10: 4-5)

Niba bitakoroheye muri iki gihe ihangane nshuti, iyo udahise usubizwa si uko Imana iba yakuretse. Ntubireke, komeza wizere Imana kuko niba warashishikariye guca bugufi nawe malayika Mikayeli utumwe n’Imana yakuzaho akagutabara ahubwo ndagusabira Imana kurwana kigabo kuko Imana yarakumvise cyane ko ireba mu mutima kurusha ibindi byose.

Ni Imana itagenda, idakora, itanatekereza nkuko abo mu miryango yacu cyangwa abakomeye twizera bakora kuko ni abantu. Ahubwo iyi Mana tuvuga, ikora byose nk’Imana kandi ikabikorana ubuhanga, ubwenge n’ubunyangamugayo butangaje! Komera rwose kandi ugwize imbaraga z’umutima. Amen

Ijambo ry’Imana muritegurirwa na Rejoice Africa Ministries

Wifuza kujya ubona ijambo ry’Imana n’Ubuhamya bigufasha buri munsi, KANDA HANO

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

Umwigishwa wa Yesu Kristo - 12/09/2016 saa 17:26

URUGENDO RWA BWONKO, MATEKA, ...MU BUTURO BWERA. IGICE CYA -6- : MARAYIKA ASEZERA BA BAGENZI BANE. Nuko Marayika abwira ba Bagenzi ati «Muze hano tuvugane, kuko igihe cyo gusubira iwanyu kigeze». Nuko bose baramwegera. Maze arababwira ati «Reka mbabwize ukuri uko nababonye, muri uru rugendo -shuri :Nasanze muri abayoboke beza, abagaragu beza, abigishwa beza B' AMADINI YANYU. Ariko muri abayoboke babi, abagaragu babi B'IMANA ,abigishwa babi BA YESU KRISTO». Arongera arababwira ati« Iwanyu mu isi iyo abantu bagiye mu rugendo -shuri bagira icyo bavanayo. Bagahindura ibyo bari basanzwe bakora. Bakigaana ibyo babonye bikorwa aho basuye. Ariko mwebwe ho ndahamya ko uru rugendu -shuri NTA NA KIMWE RWABAMARIYE. Nibyo Mwabonye nta nakimwe byabigishishije. Ikibazo gikomeye cyane mufite, reka nkibabwire, nimushaka mubabare: MURI ABAFANA B'IMPUMYI B'AMADINI YANYU. Ngaho Murabeho. Mumanuke iwanyu kw'isi. » Mukanya gato, ba Bagenzi bibonye muri wa mudugudu w'iwabo. IGICE CYA -7- : BWONKO AGANIRA N'UMWIGISHWA WA Y. K. Bagiye gutandukana, Bwonko yabwiye Umwigishwa wa Y. K. ati«Ushobora kuba usobanukiwe utuntu duke, ariko reka nkubaze : Kuki utavugisha ukuri ngo werure: Ese Usenga Imana ebyiri? Ese wowe wemera ko Yesu angana na SE? Ese ko bibiliya ivuga ko Yesu ari imfura mu byaremwe urabyemera?» Umwigishwa wa Y. K. aramusubiza ati «Niba ushaka gusobanukirwa n'ibyo umbaza, jya ku kinyamakuru kitwa Imirasire, winjire ku IBIRIMO >IYOBOKAMANA, hanyuma ushake icyigisho cyitwa " IYADUTABAYE CYA GIHE... " : ( kiri inyuma cyane nko kuri paje ya 3 cga 4. ), uzahasanga COMMENTS zisobanura ku buryo bwuzuye ibyo umbaza. Bwonko ati«nzareba niba nzabona umwanya. Kuko mfite akazi kenshi : Nirwa mu mihanda, mbuza abantu KWIKUBITA IMBERE Y'UMWANA W'INTAMA, Mbabuza no kumuririmbira IBISINGIZO, kuko ababikora bose Bazarimbuka. Umwigishwa wa Y. K. aramusubiza ati «Wirengagije ibyo wiboneye n'amaso yawe MU IJURU, ko bose BAMWIKUBITA IMBERE, bakanamuririmbira IBISINGIZO bihambaye?! » Bwonko aramusubiza ati« icyo nzi n'uko Bibiliya itivuguruza. Ahubwo no kuri interineti hose ngomba kwandika Comments nyinshi, mvuga ko ABIKUTA IMBERE Y'UMWANA W'INTAMA ari " INGIRWA BAKRISTO",t abamuririmbira IBISINGIZO, bakamuha IKUZO, ko bose Bazarimbuka ku munsi w'imperuka. Umwigishwa wa Y. K. aramusubiza ati « Ntibizoroha. Gusa IMANA IKUGENDERERE. » ( I H E R E Z O )
Kanda hano umusubize

Umwigishwa wa Yesu Kristo - 12/09/2016 saa 11:35

URUGENDO RWA BWONKO, MATEKA,... MU BUTURO BWERA. IGICE CYA -5- : MATEKA NA NDUMUKRISTO IMBERE Y'IBITEREKO BY'AMATABAZA. Imbere y'intebe y'ubwami, hari inyanja y'ibirahuri byiza cyane. Kandi hari hateretse IBITEREKO 7 BY'AMATABAZA (amatara-lamps) byaka umuriro. Marayika arabegera arababwira ati «Ibi bitereko 7 by'amatabaza mureba nibyo MWUKA WERA cga se IMYUKA IRINDWI y'Imana, mu mvugo ya hano. ( Ibyah.4:5 ) Ndumukristo abwira Mateka ati : njye narinzi ko ndi bubone UMUGABO witwa "MWUKA WERA" yicaye hariya ibumoso bw'Imana! Nari nakomeje gukanura mushakisha. Numvaga ndi bubone ABAGABO BATATU bicaye hariya imbere! Ariko ndabona BABIRI gusa. Umwigishwa wa Y. K. arababwira ati «Muramenye ahubwo ,uru RUGENDO SHURI ntirubapfire ubusa. Mutege n'amatwi,kandi mureke UBUFANA, ngo muhumishwe n'inyigisho babapakiyemo mu madini yanyu. Nyabuneka mutege amatwi mwumve Biriya Bisingizo, abatuye ijuru birwa batanga ubudatuza. Nuko ba bagenzi baceceka gato. Bumva abo mu ijuru bose bavuga n'ijwi rirenga bati« Umugisha, Icyubahiro, IKUZO, n'Ubushobozi bibe Ibyo UWICAYE KU NTEBE y'ubwami n'ibyo UMWANA W'INTAMA Iteka Ryose».( Ibyah. 5:13 ) Umwigishwa wa Y. K. abaza Ndumukristo ati«Urumva ari bangahe bahabwa Ibisingizo? Ndumukristo aramusubiza ati « ni BABIRI: Uriya WICAYE KU NTEBE y'ubwami, n'uriya wicaye IBURYO Bwe, usa n'Umwana w'Intama. Umwigishwa wa Y. K. arakomeza aramubaza ati«mbese wigeze wumva Basingiza IBITEREKO BY'AMATABAZA? Ese, igihe cyose tumaze hano WABONYE BABYIKUBITA IMBERE? ese ubundi ko ufite ubwenge Kuramya AMATARA yaka umuriro murumva aribyo? Ahubwo ntitwagakwiye gusaba Uriya wicaye ku ntebe ,AKADAHA kuri uriya Muriro AKADUSUKAHO? (Luka11:13 Ibyak. 2:17 ) Mateka aravuga ati«nibutseko mu mateka yacu, twakoze inama muri 481, i constantinople, tukemeza ko ibi Bitereko by'amatabaza nabyo tugomba KUBIRAMYA. Ahubwo natinze kubikora. Mateka yikubita imbere y'ibitereko by'amatabaza,ati« Ikuzo, Icyubahiro n' Ububasha bibye ibyanyu yemwe Bitereko by'amatabaza!» Ndumukristo nawe ariyumviraaaa! Ati« Ariko uzi ko nibutse ko batwigishije ko Ibi Bitereko by'amatabaza, ari Imana ya gatatu muzigize Imana imwe? » Nawe aba yikubise imbere y'ibitereko by'amatabaza, atangira kubiririmbira Ibisingizo. Marayika araza abaza Mateka na Ndumukristo ati«Kuki muramya ibitereko by'amatabaza ? Ese mwigeze mubona muri twe hari ubiramya? » Mateka aramusubiza ati«Ariko wowe marayika urumva twahindura ibintu Tumaze imyaka amagana dukora? Tuzaramya ibi bitereko by'amatabaza kugeza ku mperuka Y'isi. » Ndumukristo we ati«Kubyo Mateka avuze ntacyo nongeraho»
Kanda hano umusubize

Umwigishwa wa Yesu Kristo - 11/09/2016 saa 19:11

URUGENDO RWA BWONKO, MATEKA... MU BUTURO BWERA. IGICE CYA -4- : BWONKO AJYA IMPAKA NA MARAYIKA. Bwonko yegera wa mumarayika basanze k'umuryango, aramubaza ati«namwe koko NTIMUZI BIBILIYA? Kuki mwikubita imbere y'Imana, mukayiririmbira Ibisingizo, hanyuma nta n'isoni mufite, mukongera, mukikubita imbere Y'UMWANA W'INTAMA, nawe mukayiririmbira Ibisingizo ngo: akwiriye Guhabwa IKUZO, ICYUBAHIRO N'UBUBASHA? Cyane cyane iryo jambo IKUZO,rirandya mu bwonko rwose. Ese marayika nawe nsubiza: Ese hari IMANA EBYIRI zihabwa IKUZO? Hari Imana ebyiri ZISINGIZWA? None se Marayika ntiwemera ko Bibiliya ivuga mu bakolosayi 1:15 ko Yesu ari imfura mu byaremwe? Ntiwemera ko mu Byakozwe 3:13 Havuga ko Yesu ari Umugaragu w'Imana? Ntiwemera ko muri Yoh. 14:28 Yesu ubwe yivugiye ko Data amuruta? None kuki muri kumuha IKUZO, kandi muri Yesaya 42:6 Imana ubwayo yaravuze ko Icyubahiro cyayo N'IKUZO(Glory) ryayo itazabiha UNDI? Marayika asubiza Bwonko ati«Iby'uyu Mwana w'Intama ni UBWIRU Bukomeye cyane. ( Mat. 13:11 ,Abakolos. 2:2 ,1Tim. 3:16). Ese igihe yari mu isi, ntiyavuze ati : "NTAWE UZI UWO Umwana ARI WE keretse DATA wenyine... Nuwo Umwana ashatse KUMUHISHURIRA" ? (Luka 10:22 ) Bwonko asubiza Marayika ati« njye Sinjya nemera ibyo uvuga BY'UBWIRU. Ndetse n'ibyo GUHISHURIRWA simbyemera. Njye nemera kwiga Bibiliya gusa. Cyane cyane ibyo byo guhishurirwa, nibyo ntashaka kumva narimwe. Ubwo wamenya uwahishuriwe ari uwuhe, ko bose babeshya ko bahishuriwe n'Umwuka? Marayika aramusubiza ati «Urufatiro rw'Imana rurahagaze kandi rwanditse ngo " Uwiteka azi abe. "(2Tim. 2:19) Ikindi kandi ababi, n'abiyita uko batari bazarushaho kuba babi, bayoba kandi bayobywa. (2Tim. 3:13) Bwoko aramusubiza ati«Uko byagenda kose Bibiliya ntiyivuguruza, bityo rero njye sinzaha IKUZO undi utari Uriya wicaye ku ntebe y'ubwami. » Marayika aramusubiza ati« Ariko se Bwonko, utekereza ko uzi Bibiliya kurusha abamalayika bose, kurusha Ibizima bine, kurusha abakuru makumyabiri na bane?Ko twese dukora ibyo wowe udakozwa? » (Ibyah. 5:8-13) ( B I R A K O M E Z A )
Kanda hano umusubize

m - 11/09/2016 saa 08:54

Ariko abanyamadini mushobora kuba mumbeshya: ko mwese muvuga ko bible ari igitabo cy'ijambo ry'Imana kandi cyahumetswe nayo (livre inspiré par Dieu), kuki ibyanditsemo usanga binyuranye hagendwe ku byo idini runaka yemera? (aha ndavuga bibiliya yera, bibiriya ntagatifu, ikorowani, ibitabo by'inyigisho by'abayehova n'izindi). Naho ubundi iri jambo ry'Imana batugejejeho ryo ndabona ntacyo ritwaye rwose.
Kanda hano umusubize

m - 11/09/2016 saa 08:52

Ariko abanyamadini mushobora kuba mumbeshya: ko mwese muvuga ko bible ari igitabo cy'ijambo ry'Imana kandi cyahumetswe nayo (livre inspiré par Dieu), kuki ibyanditsemo usanga binyuranye hagendwe ku byo idini runaka yemera? (aha ndavuga bibiliya yera, bibiriya ntagatifu, ikorowani, ibitabo by'inyigisho by'abayehova n'izindi). Naho ubundi iri jambo ry'Imana batugejejeho ryo ndabona ntacyo ritwaye rwose.
Kanda hano umusubize

Umwigishwa wa Yesu Kriso - 10/09/2016 saa 20:47

URUGENDO RWA BWONKO, MATEKA,... MU BUTURO BWERA. (comment -2- ) IGICE CYA -2- : ABAGENZI BANE IMBERE Y' INTEBE Y'UBWAMI. Bigiye imbere, babona intebe nini y'ubwami. Nuko abakuru 24, ibizima bine, n'abamarayika benshi cyane bakikije ya ntebe, BIKUBITA HASI IMBERE y'Uwicaye kuri ya ntebe, Bamuririmbira IBISINGIZO bihambaye Bati«ni wowe ukwiriye Guhabwa IKUZO, ICYUBAHIRO, N'UBUBASHA. » (Ibyah. 4:10,11) Ba bagenzi uko ari bane, nabo BIKUBITA HASI IMBERE y'Uwicaye kuri ya ntebe, nabo Bamuririmbira bya BISINGIZO Bihambaye, bafite igishyika cyinshi. IGICE CYA -3- : BWONKO IMBERE Y'UMWANA W'INTAMA. Mu kanya haboneka usa N'UMWANA W'INTAMA ,ahagaze imbere y'intebe y'ubwami, afite igitabo mu ntoki. Bakimubona, abakuru 24, ibizima bine, n'abamarayika benshyi cyane, bahise BIKUBITA HASI IMBERE Y'UMWANA W'INTAMA, Bamuririmbira N'IBISINGIZO bihambaye bati« Ni wowe ukwiriye Guhabwa, IKUZO, ICYUBAHIRO, N'UBUBASHA». (Ibyah. 5:8-12) Muri babagenzi, batatu muri bo bahise nabo BIKUBITA IMBERE Y'UMWANA W'INTAMA, Bamuririmbira IBISINGIZO n'igishyika cyinshi bati «Mwana w'Intama, ni wowe ukwiriye guhabwa IKUZO, ICYUBAHIRO ,N'UBUBASHA ». Umwe muri ba bagenzi witwa BWONKO, we YANZE kwikubita imbere y'Umwana w'Intama, YANGA no kumuririmbira Ibisingizo. Ahubwo arasakuza cyane ati«Muramenye, uwo ni Imfura mu byaremwe, MUHAGURUKE, mwe kumwikubita imbere». « Muceceke, mureke kumuririmbira IBISINGIZO, kuko uyu ni Umugaragu w'Imana» Bwonko yegera ba bagenzi bandi batatu, n'ishyaka ryinshi, ashaka kubapfuka umunwa, asakuza cyane ati«Uriya wicaye ku ntebe y'ubwami, NIWE WENYINE tugomba kwikubita imbere, niwe Wenyine Ugomba GUSINGIZWA» Bwonko arakomeza arasakuza ati«Ese HARI IMANA ZINGAHE zihabwa IKUZO? Nimunsubize. Hari Imana zingahe ZISINGIZWA? Mu kanya ko twaririmbiraga Ibisingizo uriya wicaye ku ntebe y'ubwami, none uyu mwana w'Intama, kuki mumuririmbira IBISINGIZO BISA NEZA N'IBYO MWARIRIMBIYE uriya wicaye ku ntebe? ESE HARI IMANA ZINGAHE? Ngaho se Nimunsubize».
Kanda hano umusubize

Umwigishwa wa Yesu Kristo - 10/09/2016 saa 17:10

U R U G E N D O RWA BWONKO, MATEKA, NDUMUKRISTO, N'UMWIGISHWA WA YESU KRISTO, BAKOREYE MU BUTURO BWERA. Abagabo bane twavuze hejuru, batuye mu mudugudu umwe. Bahora mu mpaka z'urudaca ku myizerere yabo. Umunsi umwe, impaka zishyiditse, bumvise ijwi ribabwira riti « Nimuzamuke, muze hano. » Nuko mu kanya gato baba bibonye mu buturo bwera (mu ijuru.) IGICE CYA -1- :MATEKA IMBERE YA MARAYIKA. Bakigera ku muryango, basanze umumarayika uhahagaze. Bose batangarira ubwiza bwe, kuko yabengeranaga. Mateka aba AMWIKUBISE IMBERE, avuga ati « IKUZO, ICYUBAHIRO N'UBUBASHA bibe ibyawe. » Marayika avuga n'ijwi rirenga ati « SIGAHO, ntukore ibintu nk'ibyo. Hano muri ubu buturo bwera, IMANA YONYINE niyo BIKUBITA IMBERE, kandi niyo YONYINE ISINGIZWA. » (Ibyah. 22:8,9. Guteg. 10:21,22 ) Mateka yanga guhaguruka, aravuga ati « Humura marayika we, uku SI ugusenga NI UKWAMBAZA» Marayika asubiza Mateka ati«Uko wabyita kose, hano abamarayika ntitwemera na gato ko hari UTWIKUBITA IMBERE. Ikindi kandi ayo magambo :GUSENGA, KWAMBAZA, KURAMYA, GUHABWA IKUZO, GUSINGIZWA, yose asobanura ikintu KIMWE, kandi nta wundi ukorerwa ibyo byose uretse IMANA YACU YONYINE. Tega amatwi wumve neza, hano, abamarayika NTITWIKUBITWA IMBERE, NTIDUSINGIZWA, NTIBATWAMBAZA, NTIDUHABWA IKUZO, NTIBATURAMYA, NTIBADUSENGA. Urumva! Mateka yanga guhaguruka, aravuga ati «Kwambaza, mu mateka yacu, tumaze igihe kinini tubikorera abamarayika,...bityo ntacyambuza gukora ibyo tumaze imyaka amagana dukora. » Marayika abwira Mateka ati«Ayo mateka yanyu nubwo amaze igihe kirekire ntasimbura ijambo ry'Imana. Erega ijambo ry'Imana mwarihinduye ubusa ngo mukomeze Imigenzo yanyu! » (Mat. 15:6) Marayika abonye ko Mateka yanze kuva ku izima, arikomereza, yinjirana na ba bagenzi bandi batatu. Mateka nawe arahaguruka abaza inyuma. (B I R A K O M E Z A.)
Kanda hano umusubize

BYAKWELI JAMES - 9/09/2016 saa 12:38

Ndabaza Rejoice Africa Ministries.Kuki nta na rimwe mubwira abantu ko imana itumva amasengesho yose?Bible yerekana ibice 2 by'amasengesho imana itumva.IGICE cya mbere,ni abanyabyaha banga kwihana.Ntabwo imana ibumva nkuko tubisoma muli Yohana 9:31.IGICE cya 2,ni abantu basenga ariko bitandukanye nuko Bible ivuga.Dore ingero:Abahinde basenga imana zirenga 300 millions.Abaslamu ntabwo bemera ko YESU ali MESIYA waducunguye.Abantu benshi cyane biyita abakristu,basenga imana 3 :Data,mwana na mwuka wera,mu gihe Bible yigisha ko nta yindi mana ishobora byose ibaho uretse se wa YESU.Aba bose,Bible ivuga ko imana itumva amasengesho yabo,kuko bafite inyigisho zidahuye na Bible (Matayo 15:9).Mu magambo make,kugirango imana yumve amasengesho yacu,tugomba gukora no gusenga mu buryo imana yemera.Bya bindi abantu bavuga ngo "icyangombwa ni gusenga",bajye bamenya ko imana itumva abantu bose.Ntabwo aribyo gupfa gusengera mu idini ibonetse yose.Jya ubanza wige Bible mbere yo guhitamo aho wasengera.Jye ukwandikira ibi,mbere yo guhitamo aho nsengera,nabanje kuzenguruka amadini menshi nshakisha aho nabona ukuri.Naje kwigana Bible n'Abahamya ba Yehova,nibwo namenye ukuri.Soma Yohana 8:32.Mbese wali uzi ko umukristu nyakuri wese,yirinda ikibi kandi akajya mu nzira kubwiriza abandi kandi ku buntu nkuko YESU n'abigishwa be babigenzaga?Soma Yohana 14:12;Matayo 24:14;Matayo 10:8.Nukora ibyanditswe muli iyi mirongo nguhaye,nibwo Imana izumva amasengesho yawe.Nibyo twese tuli abanyabyaha,ariko hali abagerageza gutinya imana n'abandi bakora ibyaha uko bishakiye,abandi bagasenga mu buryo bunyuranye nuko Bible ivuga.
Kanda hano umusubize

URAKABIJE - 9/09/2016 saa 18:22

Wowe wiyise BYAKWELI JAMES nubwo wiyita amazina atandukanye ariko nasanze uri umuntu umwe wihinduranya amazina ugambiriye gusenya gusa gusa gusa. Mpora mbona comments zawe hano cyane ariko nakwitegereza neza nkabona uhora usenya inyandiko aba bitwa rejoice africa ministries batugezaho. Ese koko ni uko bigisha ibinyoma buri gihe cyangwa ni uko ahubwo bigisha ibyo wowe udashaka kumva? Niba se utemeranya nabo igisubizo cyabyo ni ibi bintu wandika ushaka impaka no kuburana gusa. Wazasabye nawe bakaguha umwanya kuri uru rubuga ukajya ucishaho inyigishob z'ibyo wowe wemera aho gusenya iby'abandi? Mbona urambiranye rwose ukwiye kwisubiraho niba utekereza neza uniyubaha. Ubwo se ugira ngo twese tubyemera byose? OYA ariko ntitwitwara nkuko witwara, icyo utemera kirekere abacyemera udasebanyije. Isubireho rwose niba uri inyangamugayo kandi wiyubaha ubireke kuko tukugaya turi benshi nawe niwigaya waba uri umugabo nyawe ugahagarika ibi bintu wandika usebanya. Umuntu wubaha Imana (Yehova) ntiyitwara gutyo, ntanubwo no mu muco wacu nyarwanda tubizimo rwose. Nakugiraga inama nzima
Kanda hano umusubize

KABERA Thomas - 9/09/2016 saa 19:55

Ndabaza wowe wiyise URAKABIJE.Tanga ingero zaho Byakweli yasebeje Rejoice Africa Ministries.Jye nasomye inyandiko ye yose,nsanga nta hantu na hamwe yasebanyije.Icyo yakoze,ni ukubaza impamvu Rejoice Africa Ministries itajya ibwira abantu ko imana itumva amasengesho yose.Aguha naho ubisoma muli Bible.Ndakeka ahubwo uli uwo bita "a blind fanatic" wa Rejoice Africa Ministries.Nukuvuga umuntu upfa kwemera gusa ibyo bavuze,ntagenzure niba bihuye na Bible.Bible idusaba KUGENZURA niba ibyo abantu batwigisha ari byo (1 Yohana 4:1).Hali aho wasanze Byakweli asebanya?Hatubwire twese.Niba ntaho ubona,ubwo ni wowe usebanya ahubwo.Wowe urakajwe gusa nuko basabye Rejoice Africa Ministries kwisobanura.Dukeneye abantu nka Byakweli badufasha kumenya icyo Bible ivuga.Biradufasha cyane.Turashimira Imirasire.com ibaha urubuga bakandika.Dukunda cyane iliya mirongo ya Bible baduha.Aho kurakara,ahubwo jya uyisoma urebe ko bihuye nibwo banditse.Urashaka ko Byakweli amera nk'abantu bandika gusa ngo "AMEN" ku bintu byose Rejoice Africa Ministries?? Bene abo babita mu cyongereza "YESMEN",nukuvuga abapfa kwemera batagenzuye.
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X