Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Iyobokamana >> 

Amaherezo y’iyi myitwarire ikomeje kugaragara mu nsengero abashumba barebera azaba ayahe?

Mu gihe iterambere rirushaho kuzamuka byihuse muri iki gihe, ni nako usanga abakurikiranira hafi iby’umuco badahwema gusa n’abatabaza bavuga ko utakaza indangagaciro zawo bitewe n’imyitwarire y’abantu bo mu gihe tugezemo.

Kuba by’umwihariko bamwe mu rubyiruko bagenda bigana imico n’imyitwarire by’ahandi bituma barushaho kuyirarikira maze bagakora iyo bwabaga ngo bisanishe nabo.

Igitera impungenge kikanatera kwibaza byinshi, ni uko usanga no mu bakiristo basenga by’umwihariko ab’igitsina-gore barangwa n’imyambarire iteye isoni badatinya no kuyinjirana ahera h’Imana mu rusengero mu gihe baje gusenga; byaba ari ku munsi w’icyumweru n’indi minsi isanzwe y’amateraniro.

Bene aba bakiristu cyane cyane abagore n’abakobwa; kuko ari bo bigaragaraho cyane, usanga baje mu rusengero bambaye imyenda (mini-jupe) isa n’ishotora ababareba inagaragaza ubwambure bwabo cyangwa se ugasanga bambaye udupantaro tubahambiriye cyane tubonerana ku buryo hari n’igihe ubona umwenda w’imbere, ndetse rimwe na rimwe ukabona bambaye imyenda yo hejuru igaragaza imyanya y’amabere uko yakabaye.

Nyamara ibi bice baba berekana uretse n’umuco nyarwanda, na Bibiliya ibyita imyanya y’ibanga. Bivuga ngo ni imyanya igomba kurebwa no kumenywa na nyirayo wenyine.

JPEG - 50.1 kb
Umugore cyangwa umukobwa uza ameze atya mu rusengero atera abamubona kujarajaza intekerezo zabo

Ni iyihe mpamvu ibatera gutinyuka kuyizana no mu nzu y’Imana?

Kumenya impamvu itera aba bantu gukora ibi, iragoye:

1. Hari ubikora mu rwego rwo kwigana abandi bantu yabonanye iyo myambarire, tutareka kuvuga ko iba inateye isoni, cyane cyane ko hari nubwo uyambaye ubona ari umuntu wiyubashye wamureba ukagira isoni ari wowe, ukipfuka mu maso!

2. Hari ubyambara ashaka kwerekana imyenda idasanzwe atunze iwe no kwerekana ikimero n’uko umubiri we uteye no gushaka gukurura abasore n’abagabo bamwitegereza.

3. Ntawabura no kuvuga ko hari kandi n’ubikora ashaka kugaragaza ko aberwa no gushaka kwemeza bagenzi be b’abagore n’abakobwa ko abarenze n’ibindi.

Iruhande rw’izi mpamvu tubonye haruguru, iri nyamukuru ni uko bene uyu witwara atya aba azi ko mu rusengero naho ari ahantu hahurira abantu benshi baturutse imihanda yose byakoroha ko bamurebera icyarimwe.

Hari ibikorwa bakora ntihagire urabukwa nyamara bo bazi ibyo barimo!

Akenshi bene aba bantu iyo bari mu rusengero usanga ari bo bashaka kugaragara mu mirimo myinshi kurusha abandi, ndetse byaba na ngombwa ukabona ari bo batanga abandi kujya imbere mu gihe cyo gutanga amaturo, gushima Imana n’ibindi nk’ibyo; wagenzura neza ukabona ko bene uyu ashaka kurangaza abantu gusa, agenda buhoro buhoro kugira ngo bamutindeho bamureba.

Hari udashobora gukora ibi ahubwo akajya asohoka buri kanya; yinjira cyangwa asohoka. Ibi bituma arushaho kugaragara cyane ari nako abamuhozaho ijisho bibaza kuri iyo myambarire ye ndetse bamwe mu bamutinzeho bakaba banahavana amarari y’uburyo butandukanye. Nyamara ibi si ibyo gushimwa na gato ntibikwiye umukiristu uvuga ko yubaha Imana atayiryarya.

JPEG - 118 kb
Bene uyu wambaye gutya iyo yicaye bihinduka ibindi....

Bene Data, Bibiliya iratwihanangiriza itwibutsa ngo “Mbese ntimuzi yuko imibiri yanyu ari insengero z’Umwuka Wera uri muri mwe, uwo mufite wavuye ku Mana? Kandi ntimuri abanyu ngo mwigenge kuko mwaguzwe igiciro, nuko rero nimutume imibiri yanyu ihimbaza Imana gusa.” (1 Abakorinto 6:19-20)

Abayoboye umukumbi w’Imana, hari ababona nta kidasanzwe kibirimo

Ikibabaje ni uko hari ubwo bamwe mu bakozi b’Imana Bibiliya iha inshingano zo kureberera umukumbi w’Imana, usanga babona iyi myitwarire igayitse mu nzu y’Imana ukabona rwose ntacyo bayivugaho cyangwa se ngo banayifatire ibyemezo ikumirwe, kuko akenshi ikiba kibashishikaje ari ukubona abantu binjira mu nsengero bayoboye kubwo gushaka umubare munini w’ababagana gusa.

Bigatera ikibazo gikomeye rero, iyo ubona bamwe mu bashumba b’igitsina-gore ari bo barangwa n’imwe muri iyi myambarire y’utujipo dukabije ubugufi, amapantaro abahambiriye cyane n’indi myenda ibambika ubusa nk’iyo, ugasanga baratanga urugero rubi ku bana b’abakobwa bakiri bato bitwa ko bayoboye. Ariko birakwiye ko Umushumba abera icyitegererezo n’urugero rwiza intama ayoboye.

Ese koko mu nzu y’Imana niho abantu bari bakwiriye kuza kwerekanira ikimero, kuberwa n’ubwiza bw’imyambaro idasanzwe batunze? Oya siko biri. Inzu y’Imana ni iyo gusengeramo no guhimbaza Imana. “Kuko turi abo yaremye ituremeye imirimo myiza muri Kristo Yesu, iyo Imana yiteguriye kera kugira ngo tuyigenderemo.” (Abefeso 2:10)

Nshuti muvandimwe, ihema ry’Imana rirera kandi biradukwiye ko turyinjiramo dutinya tunahinda umushyitsi kuko nubwo ari ahantu hadahēza buri wese, ariko ni ahantu Imana iba hatandukanye rwose n’ahandi twirirwa muri gahunda zacu. Mwibuke Uwiteka abonye Mose aza yerekeza ku gihuru cyaka, aramubwira ngo “Wikwegera hano, kandi kwetura inkweto mu birenge byawe, kuko aho uhagaze aho ari ahera.” (Kuva 3:5)

Mu by’ukuri Uwiteka yashakaga kubwira Mose ko abanza kwibuka yuko aho ari kugana aho, ari ahera, hatandukanye n’ahandi yari ari. Bityo yigenzure yitunganye mbere yo kuhegera kuko Imana yera ihari.

Mu gice cya kabiri, tuzatanga izindi mpuguro nk’izi no ku basore n’abagabo cyane cyane mu ihema ry’Imana (mu rusengero) kuko nabo hari bamwe ubonana imyitwarire idakwiye umukiristu w’umusore cyangwa umugabo wiyubaha. Imana idufashe!

Izi mpuguro muzitegurirwa n’umuryango w’ivugabutumwa rya Gikiristu witwa Rejoice Africa Ministries

Ese iyi myitwarire ubona ikwiye gukumirwa cyangwa ubona ntacyo itwaye?

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

mbonyimfura jean Damascene - 3/11/2016 saa 16:09

Mubyukuri aho ibintu bigeze ni iwandabaga gsa bibiliya iravuga mugitabo cy'umubwiriza, ngo umurimo wose werekejeho amaboko uwukorane umwete ngewe ndumva naba bwiza ukuri berure kdi bakorane umwete kuko umuntu wese azahemberwa ibikwiranye nibyo yakoze
Kanda hano umusubize

umugwaneza jaen de Dieu - 31/10/2016 saa 11:49

aha jye narumiwe mubugande ho twarumiwe uretse ko imana icyiranukira kutubabarira uabundi karabaye icyampa nkaruranjyiza amahoro urujyendo natanjyiye
Kanda hano umusubize

umugwaneza jaen de Dieu - 31/10/2016 saa 11:49

aha jye narumiwe mubugande ho twarumiwe uretse ko imana icyirankira kutubabarira uabundi karabaye icyampa nkaruranjyiza amahoro urujyendo natanjyiye
Kanda hano umusubize

Niriniyimana Innocent - 30/10/2016 saa 08:27

Mureke tuge tubasengera tubagira ninama bazabireka gusa abayoboza bamatorero badufashe kubakaha IMANA izadushyigikira murakoze
Kanda hano umusubize

Emmy - 29/10/2016 saa 07:55

NTIBINTANGAJE,BIBILIYA IRAVUGA NGO:MUZABAMENYERA KU MBUTO ZABO,IGITI CY,AVOCA NTICYAKERA ITUNDA,OYA NTIBISHOBOKA,ABO BAPASTERI NABO BIGISHA IBIHUYE NIRARI RYABO,BAZABONA ISHYANO,BAZABOROGA,IMANA ISHIMWE YO YANYERETSE ITORERO RYAYO
Kanda hano umusubize

- 28/10/2016 saa 17:26

Bibilia iratwibutsa ngo twiheshe agiciro nkabakozi b'Imana bagabura ibyoye ubwo kwambara ubusa wowe uba wiyubashye ubwose iyo utiyubashye ninde wakuba kdi nawe uba wabonye ntacyo uricyo ukambara ubusa? abandi nabo babona ko uwimburamumaro nabo bakagufa utyo.niba wumva uri uwagaciro kuki ukitesha wambarira isi ubusa,ese utekerezako isi ariyo izakuba? umuntu agira abanzi 3:isi,umubiri na satani kdi byose bikorera rimwe bikwa nyara bikanaguhinduka.
Kanda hano umusubize

alias - 20/10/2016 saa 13:29

Imana iti ubwo urabikora nkakwihoreraukibwira ko mpanye nawe ariko.....
Kanda hano umusubize

hagena - 17/10/2016 saa 13:38

ibigusha bizabaho ariko hagowe uwo bizaturukaho
Kanda hano umusubize

hagena - 17/10/2016 saa 13:36

Ngo ibigusha abantu ntibizabura kubaho,ariko hagowe uwo bizaturukaho,woe menya ibyawe wirinde ibyubona byaguteza imico mibi.murakoze
Kanda hano umusubize

hagena - 17/10/2016 saa 13:36

Ngo ibigusha abantu ntibizabura kubaho,ariko hagowe uwo bizaturukaho,woe menya ibyawe wirinde ibyubona byaguteza imico mibi.murakoze
Kanda hano umusubize

- 16/10/2016 saa 20:25

Bajye biyubaha, murusengero siho bakwiye kwiyerekana uko bateye.
Kanda hano umusubize

- 16/10/2016 saa 20:24

Bajye biyubaha, murusengero siho bakwiye kwiyerekana uko bateye.
Kanda hano umusubize

shimwamana - 16/10/2016 saa 19:55

Mumbabarire nibagiwe kubabwira ko hano kizira kubwira umuntu ko ibyo yakoze cg yambaye atari byo kuko umwe wese afite uburenganzira bwo gukora ibyo umuntu ashaka bwose ari ukwambara ubusa, kwambara ibibonerana bigufi cg bito bibaho ni umuntu nicyo ashaka cg akunda, iyo bantuka, nari guhita niruka, kuko nari nigize icyihebe kujya kubabwira. Ariko mvugira Imana narabikoze,nayo ibana nanje ntibantutse cg ngo bandege.
Kanda hano umusubize

CLAUDE - 22/10/2016 saa 13:44

Ubwo se uri umunyarwanda? menya ko umunyarwanda yanga umugayo
Kanda hano umusubize

muheto - 15/10/2016 saa 08:53

Umuco uba mu mutima biturtse k' uburere ntabwo uba mu myambarire kera mu Rwnda rwo hambere , abakobwa bambaraga incabure amabere agaragara ntacyo byari bitwaye. Wowe wamagana abambara bigufi ukagira ikibazo ubarebye ni wowe ufite ikibazo ntabwo ababyambara aribo bagifite ahubwo gerageza wivuze kuko ufite uburwayi udasobanukiwe.
Kanda hano umusubize

Ishimwe Emile - 26/10/2016 saa 09:33

Umva muvandi ntabwo umuco wabanyarwanda wambere wose wubaga ijambo ry'Imana dutoranyamo ibyari byiza kandi na Yesu umenye ko aza muriyisi hari imico n'imigenzo atakurikizaga kuko yabangamiraga ubutumwa bwiza nko kurya bajabitse intoki! None mbere guterekera ko byarumuco tubikore ???? Bitagatsindwa n'Uwiteka ! Icyakora niba utarakiriye Yesu nk'Umukiza wawe byashoboka!
Kanda hano umusubize

Ngabo - 8/10/2016 saa 09:05

Mujye muturekera abana biyambarire kuko baba bafite ibyo berekana.
Kanda hano umusubize

2:Umwigishwa wa Yesu Kristo. - 10/10/2016 saa 17:53

Nshuti zange; Ntitukarangazwe n,ibyo kuko abo ari bamwe basengera ubusa. Ese ubundi ayo madini abigisha iki??? Bamaze igihe babigisha Ibitabafitiye umumaro.(amategeko y,amadini) Iyaba bigishwaga I by,umwuka w,Imanana bakaba baranawuhawe byose byakwikosoora. Ababigiisha nibo kabiteera.
Kanda hano umusubize

shimwamana - 16/10/2016 saa 19:45

Iyo bavuze iby´Imana abatemera mukwiye gusoma mugaceceka, kuko uwanditse inkuru yababwiye neza ko muri 1 cor 6 ijambo ry-Imana ribivuga neza. Rero abifuza kubona abakobwa biyambariratugufi cg ubusa ibi sibyo muri eglise y´Imana. Nda baha ubuhamwa, ntumvise, ntabwiwe kuko byambayeho. Nagiye mu rusengero ahantu i Burayi, hazamwo abakobwa 3 bava muri philipine, umwe muribo yari umuririmbyi ariko bagenzi be 2, bari bambaye utujipo tugera neza aho akenda ko munsi kagera, maze umwe we yicaye imbere hafi ya pastor, bintera isoni,abavuga ngo hari abagabo bitera gutekereza, nabakobwa buriya bamukubita ijisho bakabura aho bahungira, mwicaranye isoni zikakwica. hageze gutaha nasohotse mu bambere hanyuma haza umu kristu turahagaze turaganira, hashize akanya haza ba bakobwa 3, sinihanganye nahise nsezera uwo twavuganaga njya kubaramutsa, maze mbeira uwambaye akikwiza ko yaberewe kandi asa neza, nti ariko aba banewanyu nabo uzabereke ukwo bambara baje mu rusengero. Abakobwa bagira isoni ariko bararuca bararumira, ntibongeye kuza bambaye utwenda duteye isoni. Buriya, benshi batangira kwambara tugufi muri adolescance, ni nka revolt ngo arebe uwumuvuga, cg ngo yerekane ko ariwe mwiza ugezweho, bigaterwa nabamubona rero kandi bamubwira ko afite ikimero cyiza cg amaguru meza ati burya byose!!!Abantu mugendana nuwambara atyo mukamuvuga ho kumubwira muzi ko burya icyaha arimwe kibarwaho. kuko niba yabitumwe na adolescance akabitangira afite 15-16 ntihagira uwubimubwira ubwose kuri 18 ans yatinya kubijyana he?
Kanda hano umusubize

CLAUDE - 22/10/2016 saa 13:51

Murusengero ntabwo ariho berekanira ubwiza bazajye mumarushanwa y,abanyampinga.
Kanda hano umusubize

Dickson - 6/10/2016 saa 19:28

mwaba nk,abagorozi ntibashaka inyungu,ibyubahiro,...Ahubwo basha kwera ingeso,mumico,mumyambarire no mukwirinda
Kanda hano umusubize

emmy - 7/10/2016 saa 23:13

jyewe iyaba byashoboka hakaho itegeko ribahana kuko niho imizi yasida ituruka ese niba bashobora gutera umuntu runaka kujya mujyeso mbi hakaba hari abatazi kwifata ese nubwo umuntu yamubona kuriya bigatuma any mujyeso agakurayo ubwandu kandi ko bibaho kandi bishoboka abarwanya sida batayirandura bahereye mumizi yayo buriya igiti iyo ushaka kugica Burundi uhera mumizi ugitema cyikavaho burundu mutabare abanu bataramarwa nasida ntibakiyitinya batinya inda
Kanda hano umusubize

emmy - 7/10/2016 saa 23:14

jyewe iyaba byashoboka hakaho itegeko ribahana kuko niho imizi yasida ituruka ese niba bashobora gutera umuntu runaka kujya mujyeso mbi hakaba hari abatazi kwifata ese nubwo umuntu yamubona kuriya bigatuma any mujyeso agakurayo ubwandu kandi ko bibaho kandi bishoboka abarwanya sida batayirandura bahereye mumizi yayo buriya igiti iyo ushaka kugica Burundi uhera mumizi ugitema cyikavaho burundu mutabare abanu bataramarwa nasida ntibakiyitinya batinya inda
Kanda hano umusubize

uwizeye lili - 5/10/2016 saa 16:50

Iriya myitwarire abenci ntibashobora kumenya aho ituruka ariko mbabwizukuri ko ituruka kuri Satan..burya murusengero harabazamo ari abavugabutumwa ba satan bashaka nabo abayoboke njye nzi umuntu wabikoraga aza gukizwa aduha ubuhamya igitangaje nuko bamwe banabikora batabizi....this is last generation
Kanda hano umusubize

Karake jp - 5/10/2016 saa 08:37

Abantu nkabo bajye babarasa bareke kubagaburira ubyubusa ntitubakeneye peut
Kanda hano umusubize

- 5/10/2016 saa 07:50

jye ahubwo mbona ari uburyo bumwe satani yakoresheje ngo yinjirire itorero ry'Imana.kuko n'ubuyobozi budusaba kwihesha agaciro ntitwumve koko
Kanda hano umusubize

Gilbert - 5/10/2016 saa 02:24

ikibazo si imyambarire. hari Ibindi bibabaje. iyaba byaribyo gusa byakorwaga bibi. isi yakabaye nziza. naho ubundi abo muvuga iyo bataba munsengero yenda bagakoze ibibi birutibyo. none ngo imyambarire, sicyo kibi kiriho muve kugiti dore umuntu
Kanda hano umusubize

soso - 4/10/2016 saa 23:30

bababashaka gucumuza pasted gusanta baba bafite ibibajyanye bababagiye kuhategera
Kanda hano umusubize

- 4/10/2016 saa 17:05

Bagabaga fata fata nyarubwa? Uwampamo kimwe nkagikoreraho nkumva uko bimeze
Kanda hano umusubize

seti - 4/10/2016 saa 13:38

Abantu nkabo nibikoresho byasatani bazirana naho abanabimana bateraniye ariko abameze nkabo bazarimbuka ntanigihe mbo bazabona
Kanda hano umusubize

edward - 3/10/2016 saa 13:57

Murakoze bavandi,ni byiza rwose muteze ubwega kuko inzu z'Imana abagore bamwe barazimaze bazihumanya.Ibi nanabisomye mû gitabo cyitwa Ikibwirizwa gukora kumutima cya mr Edward.
Kanda hano umusubize

edward - 3/10/2016 saa 13:56

Murakoze bavandi,ni byiza rwose muteze ubwega kuko inzu z'Imana abagore bamwe barazimaze bazihumanya.Ibi nanabisomye mû gitabo cyitwa Ikibwirizwa gukora kumutima cya mr Edward.
Kanda hano umusubize

daniella - 3/10/2016 saa 20:31

erega nimubareke kuko abakora bene ibyo ni intumwa za satani.ahubwo inama nagira basaza bacu nuko akibona uwo mukobwa wiyambitse ubusa ahita akomesha satani mu izina rya Yesu Kristo
Kanda hano umusubize

daniella - 3/10/2016 saa 20:40

erega nimubareke kuko abakora bene ibyo ni intumwa za satani.ahubwo inama nagira basaza bacu nuko akibona uwo mukobwa wiyambitse ubusa ahita akomesha satani mu izina rya Yesu Kristo
Kanda hano umusubize

manu - 3/10/2016 saa 10:24

bibeshya ko Imana iba ikeneye kubona amaribori yabo,kureba imyeyo uko ingana cg akabiri kanoze.nibasigeho kuko baba bashora abandi mu myumvire mibi
Kanda hano umusubize

sikubwabo rene - 3/10/2016 saa 05:54

mwaramutse? jye ndi iburundi. akazi nkora ndi umufundi.nkunda kuja kumasengero atandukanye mbona imigenzo yaba kristo itava kumana nagato ,abarongozi bamadini bamenye umwe ko agwisha 7.ubwimyambarire iyo ture amwuka wera,ntitube uwigikara,wa satani.biragaragara. bashyireho intego babasore. hanze ntanyungu yumunyavyaha. murakoze.
Kanda hano umusubize

- 3/10/2016 saa 03:39

babirukanye niba atari indangagaciro zabooo!!
Kanda hano umusubize

fally ipupa - 2/10/2016 saa 23:33

imyenda ark nabwo ariyo isenga
Kanda hano umusubize

Aaaaaaa - 2/10/2016 saa 19:15

Ark Hari ikintu mwirengagiza , none c abo bashumba yamugaho ashaka iki? icyo ashaka ni amafaranga si ugukiza umutima 2 timoteyo 4:3 "kuko igihe kizaza batazihanganira inyigisho nzima ,ahubwo kuko amatwi yabo azaba abarya yifuza kumva ibibanezeza, bazigwiriza abigisha bahuje nirari ryabo .
Kanda hano umusubize

- 3/10/2016 saa 07:31

BURIWESE AZABAZWA UKWE NTAWUZASUBIRIZAUNDI.
Kanda hano umusubize

umus - 2/10/2016 saa 18:08

Pe. biragayitse nibigusha bagusha abakiri bato n'abakuze . Abashu.mba nabo baakumira ibi mu nsengero bari mu nyungu zabo
Kanda hano umusubize

Karenzi Emmy - 2/10/2016 saa 17:56

Murakoze cyane Imana ibahe umugisha kubw''iyi nkuru,gusa amadini yashyize imbere amafaranga..
Kanda hano umusubize

NYEMAZI Paul - 2/10/2016 saa 17:36

Rejoice Africa Ministries irabaza igituma abagore n'abakobwa bambara ubusa mu nsengero.Ikibitera nta kindi.Nuko na ba nyiri INSENGERO,nukuvuga ba Pastors,nabo batitwara neza imbere y'imana.Icyo bagamije ni ICYACUMI.Ntabwo bashobora guca abantu bitwara nabi mu nsengero zabo kandi baba babazaniye icyacumi.Nubwo biyita abakozi b'imana,Bible ibita abakozi b'inda zabo (Romans 16:18).Mu nsengero z'abahamya ba Yehova,nta muyoboke wabo numwe uza yambaye ubusa (Mini).Impamvu nyamukuru,nuko babwiriza ku buntu nkuko YESU yabidusabye muli Matayo 10:8.Ndetse na PAWULO adusaba kubwiriza ku buntu (Ibyakozwe 20:33).Icyacumi Pastors banyu bitwaza,cyari kigenewe ABALEWI gusa kubera impamvu yumvikana dusoma muli KUBARA 18:21,24.Igihe cyose Pastors bazashyira imbere amafranga,ibyubahiro na Politike,nta na rimwe bazagira abayoboke beza.YESU yavuze ko nta giti kibi gishobora kwera IMBUTO nziza (Matayo 7:18). Kubera ko Rejoice Africa Ministries ikorana na Pastors,nibababwire bihane,aho gushaka ifaranga bajye mu mihanda babwirize nkuko Abahamya ba Yehova babigenza bigana PAWULO,YESU n'Abigishwa be.Mu cyongereza baravuga ngo "the problem is within" (ikibazo kiri mu bayobozi b'amadini,ntabwo kiri mu bayoboke bayo).Nibabanze bikosore aho kwiyita abakozi b'imana kandi atari bo.
Kanda hano umusubize

Gary - 3/10/2016 saa 06:52

Wowe ndumva uri kwamamaza idini ry'abahamya nta kindi ugamije. Kandi uwaduhaye amakuru nta dini yavuze,!! Ubundi kwambara ibigufi cyangwa ibirebire ni uburenganzira bw'ubyambaye. Ibyo byaba ari uguca imbanza kandi natwe tutari miseke igoroye!!!
Kanda hano umusubize

INNOCENT - 2/10/2016 saa 16:21

Nuko baba batuzuye umuka wera,kandi umuntu atanga icyo afite,nangwa nuwo yigaragaje ukwa teye,baraza ku murwanira mucyumba cyamaombi,mwigishe abantu bakunde imirimo aho kwirirwa ukara mu nsengero ntacyo bimaze,abababeshya ko berekwa sibyo.NAHO ABO BAPASITORO BAKENEYE AMATURO GUSA,NIBABIREKE BIGISHE IJAMBO RYIMA CYANGWA BAREKE UMUCO USAKARE.
Kanda hano umusubize

Samantha Lindsay - 4/10/2016 saa 14:35

Munsubize pe ikibazo gifitwe nabambara mini? cg gifitwe nabayobozi bamatorero? baha ikaze iyo myuka mibi kuko nabo ariyo!!!? gusa sinita kubambara mini mwitorero ntunga urutoke ibyo birura ngo ni abashumba bivuze ngo uko itorero ryubatse ntibipfira hasi bipfira hejuru kandi mumatorero yose ikikibazo kirimo bivuze ngo ikizira cyarangije guhagarara Ahera hasigaye impanda yanyuma niki mutabona??!! mwirinze mwareka ukoguterana kwanduye no kurakaza umuremyi wanyu
Kanda hano umusubize

Ben - 2/10/2016 saa 16:15

Baragaswi Ntibazongere, nta juru bateze
Kanda hano umusubize

Eazone - 2/10/2016 saa 17:05

Huuu mbega is I irashaje tu!!! Bambara impenure hahaaaaa nabo sibo impenure nudupantalo TWA gafunga musuzi hihiiiii
Kanda hano umusubize

manariyo olivier - 2/10/2016 saa 15:24

none ntiwumva ko imana yabujije mose gukandagiza inkweto ahera?ubwo nabo babikora kuko babona atagaciro muha ahera mukuhakandagiza inkweto .nimwimenyereza kuvanamwo inkwito,mugeze ahera ubwo nabo bazahindura imyambarire ,bahe agaciro inzu yimana
Kanda hano umusubize

ndashimye - 2/10/2016 saa 14:13

Abantu bibereyr kuri cash! Niyo mwarwanira my rusengero mbere yo kugira igihano babaha babanza kureba niba nta cash winjiza! Rimwe usanga nabakora into ari amahabara yabo mwita abakozi bimana. Mugenzi cunga umuzigo wawe
Kanda hano umusubize

sawa - 2/10/2016 saa 13:24

Ariko abanyamakuru bavuze ikibazo bafite. Ibyo se bubatwaye iki !
Kanda hano umusubize

umus - 2/10/2016 saa 18:10

Ni bibi rw0se bene iyi myambarire ntikwiwe murusenger0
Kanda hano umusubize

VINCENT - 2/10/2016 saa 13:21

NDABASHIMYE CYANE,IBYO MUVUZE RWOSE NTIBIKWIRIYE,BENE KUBWIRWA NIBUMMVE MURUSENGERO SI MU KABARE.TURABASABYE RWOSE BIDUCUMUZA IMBERE Y'UWITEKA,NITUBASHAKA TUZABASANGA AHATARI MU RUSENGERO.
Kanda hano umusubize

mugenzi fidele - 2/10/2016 saa 10:58

oya ntibikwiye ntabwo biheshe imana icyubahiro inzu y imana basigaye bajyamo nkabitemberera ariko nabitwa ngo baratuyoboye usanga babifitemo uruhare nawe ESE? usanga abariribyi bambaye ubusa kuruhimbi ntihagire uvuga yesu haraho avuga ati tumere nkabana bato buriya numwana wawe akoze ikosa ntumucyebure byanze bikunze azaku yumvako cyakintu Atari ikosa ndakubwira ukuri yuko abigisha bagiye bigishako inzu y imana Atari ubutembere twanjyayo tuzi ikitujyanye
Kanda hano umusubize

SAMANTHA LINDSAY - 2/10/2016 saa 09:33

Mwikirirwa mwibaza impamvu ahubwo mutekereze kubuhungiro bwanyu ntimuyobewe icyarimbuye sodomo na gomola;Roma iherezo ryayo;ntakindi kitari ubusambanyi bwakahebwe bwakorwaga biturutse kumurengwe byabayobozi none abayobozi ba leta abamatorero barenera igihe cyumujinya wu witeka ntibazabona aho bahungira nibo bari korora maraya mwitorero nugukururira umuvumo igihugu wi nkota
Kanda hano umusubize

- 3/10/2016 saa 07:14

umuntu asiga ikimwirikaho ntasigs ikimwirukamo abashuigikira iyo myambarire bavuye mwisi ariko isi ntirabavamo. abo bose rero si abatahajuru ndetse nababashyigikiye.ndabyamaganye .
Kanda hano umusubize

hagena - 17/10/2016 saa 13:41

ibigusha abantu ntibizabura kubaho ariko hagowe uwo bizaturukaho,bene abo bazabibazwa
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X