Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Iyobokamana >> 

“Amatorero yose aramutse agendeye ku murongo umwe na Leta Afrika yaba mu mahoro”- Apostle NKURUNZIZA François

Apostle NKURUNZIZA François asanga amatorero yose yo ku mugabane wa Afrika aramutse agendeye ku murongo mwiza ndetse akaba agendera ku murongo umwe na za guverinoma z’ibihugu akoreramo ntakabuza ko Afrika yaba iy’amahoro n’iterambere hatanabuzemo gukiranuka ari ko kuzageza abizeye Imana mu ijuru.

Ibi Apostle NKURUNZIZA François yabitangaje kuri uyu wa mbere tariki ya 12 Nzeri 2016, ubwo yari mu kiganiro n’abanyamakuru ku bijyanye n’igikorwa ngarukamwaka cy’abakuru b’amatorero ya gikirisitu baturuka mu bihugu bitandukanye byo ku mugabane wa Afrika.

Iki giterane kikaba cyarahawe izina rya Harvest Africa (Bisobanuye ngo Gusarura Afrika), iki giterane kikaba cyitabiriwe n’abakuru b’amatorero batandukanye baturutse mu biguhugu 11 byo ku mugabane wa Afrika n’u Rwanda rurimo, aho iki gikorwa kigiye kubera hano mu Rwanda.

Apostle NKURUNZIZA François yavuze ko iyo itorero ryuzuza inshingano zaryo neza ntakabuza bituma n’igihugu kigira amahoro, ari na ho yaboneyeho kuvuga ko itorero ryiza ari irigendana na gahunda za Leta.

Aha yavuze ko iyo abayoboke b’itorero bayobowe neza ndetse abayobozi baryo bakaba bakorana na guverinoma neza bituma abantu baba mu mahoro n’umudendezo yemwe n’abakizwa bakaba benshi, maze igihugu kigatera imbere.

Yagize ati: "Iyo itorero mu gihugu ryuzuza inshingano zaryo bituma igihugu kibamo amahoro."

Aha yavuze ko Afrika yagira amahoro abayobozi b’amatorero bagize imikoranire myiza na leta.

Apostle NKURUNZIZA François kandi yavuze ko Harvest Africa itaje gusarura ibihingwa mu mirima, ahubwo ije gusarura imitima y’abantu babaswe n’ibyaha maze bakakira Yesu Kristo nk’umwami n’umukiza wabo, bagakizwa ndetse bagateza imbere ukmugabane wa Afrika, dore ko avuga ko igitekerezo cyo gutangiza iki gikorwa cyaje nyuma y’iyerekwa yagize, akiyemeza guhindura Afrika umugabane w’amahoro n’ibyishimo.


Harvest Africa igiye kubera mu Rwanda ku nshuro ya kabiri ikaba yitabiriwe n’abakuru b’amatorero ya gikirisitu atandukanye baturutse mu bihugu 11 byo ku mugabane wa Afrika birimo u Rwanda, u Burundi, RDC. Congo Brazzaville, Uganda, Tanzania, Cameroun, Afrika y’epfo, Kenya n’ibindi.

Nk’uko Apostle NKURUNZIZA François ngo kuba Harvest Africa ibireye mu Rwanda inshuro ebyiri zikurikiranya ni amahirwe ku banyarwanda, ariko ngo mu bihe biri imbere ishobora kutazongera kuhabera ikabera mu bindi bihugu cyane ko ngo intego yayo ari uguhimdura imitima y’abanyafurika bakayigeza ku mwami Imana.

Gilbert MAHAME-Imirasire.com

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

ndashimye - 2/10/2016 saa 14:20

Ibi ni agahomamunwa! Leta ikomeze itegeko nshinga amadini bible uzazana ibindi naho yaba apotre wisi yose abijyane I we.ntabwo tugendera Ku Bantu cg titres zabo tugendera Ku ijambo ry'imana
Kanda hano umusubize

KAMANA Gad - 14/09/2016 saa 13:16

Ngaho namwe mujye mwimenyera aba bantu biyita ABAKOZI B'IMANA.Nta kindi baba bishakira ni IFARANGA n'IBYUBAHIRO.Niyo mpamvu Bible ibita abakozi b'inda zabo (Romans 16:18) ndetse ikabita Abungeri b'ibisambo (Yesaya 56:11).BIBLE kandi ibita INDAYA zisambana n'ubutegetsi (Ibyahishuwe 17:1-6).YESU yabitaga IBIRURA byigira nk'intama (Wolves who come in Sheep's cover). Kuba biyita ba Bishops na Apotres,baba bishakira ibyubahiro.Ntabwo bibatera ubwoba kuvuga ko ali imana yabagize ba APOTRES.
Kanda hano umusubize

Umwigishwa wa Yesu Kristo - 13/09/2016 saa 13:00

Yemwe basomyi ba Bibiliya Ese mwari mwasoma Ibyahishuwe 17:1-6. ? Harya"GUSAMBANA N'ABAMI BO MU ISI" ,bivugwa ku murongo wa 2 BISOBANURA IKI? Ni Umukoro ( Home work, Devoir a Domicile ) mbahaye, nubwo ntari mwarimu wanyu! Imana Ibahe Umugisha.
Kanda hano umusubize

Lion - 13/09/2016 saa 11:05

Ariko se ubwo urabona itorero na Leta byagendera ku murongo umwe bigashoboka ?Leta igendera ku Itegeko nshinga cyangwa se ku byifuzo by'abaturage Itorero rigendera kuri BIBILIYA Ubwo se byahura bite ? Nk'urugero :Leta yemeye ko ubutinganyi nta kibazo niba abaturage benshi babwemera Bibiliya yo ntizahinduka izakomeza kuvuga ko ari icyaha UWITEKA yanga urunuka ,Ubwo bizagenda bite niba ushaka ko bigendera ku murongo umwe ? Ingero ni nyinshi cyane Nko kuryamana numukobwa Leta ishobora kwemera ko nta kibazo igihe afite imyaka ihagije gusa mugakoresha agakingirizo igihe Bibiliya izavuga ko ubwo ari ubusambanyi Ngaho natubwire uko azabyitwaramo ?
Kanda hano umusubize

christian - 16/09/2016 saa 22:17

Sinzi niba usoma bibiliya daniyeri yari iki, aburahamu ni abayobozi bangahe bamusabye umugisha, dawidi yari Umwami agakora n'imirimo, pawulo ngo dusengere abayobozi b'bihugu tubone uko tuba amahoro. Uzabasengera nta nama nziza ubabaye, uzabaha inama nziza mutabonanye. Abo batinganyi uvuga baharanira kubera ku buyobozi kugira babone uko bemerwa. None tubeho twihishe dufite Imana rurema?
Kanda hano umusubize

mugire - 13/09/2016 saa 10:43

none se ayo matorero na ya za leta cga nashingiye kuri Kristo? ahubwo uyo uvuga uti: amatorero yose agendeye ku gushaka kwa Kristo atari ugushaka n'inyungu zabayashinze amahoro yaboneka ku isi! dore ko KRISTO ARIWE MAHORO! icyibuze nuko atorero menshi cyane yiyitirira Kristo kdi atamufite. ngo bazamenyekanira ku mbuto zabo!
Kanda hano umusubize

ndashimye - 2/10/2016 saa 14:21

Ntibizoroha.
Kanda hano umusubize

Kamanzi Piyo - 13/09/2016 saa 00:39

Ese uyu numukozi wimana cyangwa nuwisi kimwe nabandi?
Kanda hano umusubize

Izabayo Ivan - 14/09/2016 saa 14:29

Uwo Si Umukoziw'Imana,njewe Sinemeranya Nabo Kuko Amayobera Menshi Akorwa Nabayobozi Bo Muri Gaverinoma
Kanda hano umusubize

Izabayo Ivan - 14/09/2016 saa 14:34

Uwo Si Umukoziw'Imana,njewe Sinemeranya Nabo Kuko Amayobera Menshi Akorwa Nabayobozi Bo Muri Gaverinoma
Kanda hano umusubize

- 19/09/2016 saa 13:42

YISHAKIRA ICUBAHRO N UMUGATI
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X