Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Iyobokamana >> 

Bene uwo mudayimoni ntakurwamo n’ikindi uretse gusenga no kwiyiriza ubusa

“Nuko ari ahantu hamwe asenga, arangije umwe mu bigishwa be aramubwira ati: ‘Databuja twigishe gusenga nkuko Yohana yigishije abigishwa be.’ Arababwira ati: ‘nimusenga mujye muvuga muti: ‘Data wa twese, izina ryawe ryubahwe Ubwami bwawe buze…’” Luka 11.1-10

Satani atinya umuntu usenga, niyo mpamvu abibuza abantu akabaha impamvu zituma badasenga, nabo bakabyemera bakumva batabishobora. Umuntu ashobora gukora indi mirimo yose y’Imana ariko akumva gusenga yiyirije ubusa atabishobora.

Satani azi umumaro wo gusenga, arabitinya kuko aba yumva ibyo tuvuga mu gihe dusenga, bigatuma abigirira ubwoba kuko tuba duhuruza Imana kandi ikadutabara.
Gusa aho bitandukanira ni uko Satani atamenya igisubizo kiva mu gusenga.

Imana ishaka abanyamasengesho batisengera gusa, ahubwo basengera n’abandi. Ikibazo abantu bafite ni uko bibwira ko bazi gusenga kandi ntabyo bazi ; ntibanasabe Imana ngo ibibigishe.

Yesu yigisha abigishwa gusenga yababwiye ngo batangire bavuga ngo izina rya Data rihabwe icyubahiro kuko abantu barisuzuguye. Icya kabiri ubwami bw’Imana buze mu isi, abantu babumenye.

Icya gatatu ngo basabe ibyo kurya by’uwo munsi ; kuko Imana yacu ihora iduha ibishya bya buri munsi ; Ntishaka ko twiganyira twibaza iby’ejo, ahubwo tujye dusaba iby’umunsi tugezeho. Imana iduha Imbaraga za buri munsi.

Icya kane Yesu abigisha gusaba imbabazi z’ibyo bacumuye ariko bagatera intambwe yo kubabarira abandi nk’uko bababariwe.

Icya gatanu abigisha gusenga batitiriza (binginga) kuko kenshi abantu bajya basenga igisubizo cyatinda kuza bagahita bivumbura bakagenda, kandi iyo batitiriza bari kubona igisubizo mu gihe gikwiriye.

Uyu muntu Luka yavuzeho yasanze umuturanyi we ngo amufashe, asanga yasinziriye yanakinze ariko ntiyarambirwa akomeza kumusaba. Uwo muturanyi yaje gusohoka amuha imigati yongeraho nibyo atamusabye yari akeneye.

Bibiliya iravuga ngo abibutsa Uwiteka ntimugatuze kugeza ubwo I Yerusalemu hazahinduka amashimwe. Natwe dutitirize Imana izaduha ibirenze ibyo dusaba. Gusenga twiyirije bivanaho ibyari byarananiranye. Yesu yabwiye abigishwa be ngo bene uwo mudayimoni nta kindi kimukuraho uretse gusenga no kwiyiriza ubusa.

Amasengesho amara umubabaro, niba utarabona igisubizo ujye ugira gutuza aho guhora mu maganya aterwa no kutizera ko wumviswe. Ibyo dusengera tubihabwa tugisenga tukabibona nyuma. Daniel yabwiwe ngo ugitangira gusenga warumviswe, ariko abami b’Ubuperesi batangira igisubizo. Yaje kukibona nyuma y’iminsi 21.

Intwari zose zo kwizerwa zarasengaga natwe batubere icyitegererezo. Dusenge twizeye kandi dutuze mu gihe igisubizo kitaratugeraho. Imana niyo kwizerwa ijya ibikora mu gihe gikwiriye. Amen

Wifuza kujya ubona ijambo ry’Imana, impuguro n’Ubuhamya bigufasha buri munsi, KANDA HANO

Ijambo ry’Imana muritegurirwa na Rejoice Africa Ministries

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

Mukristo - 9/08/2016 saa 12:23

WOWE KARASIRA JOHN N'ABANDI BAMEZE NKAWE,NKUNDA KUBABWIRA KO IBINTU MUBA MUKORA ATARI BYO!!!!!!!!!!! KUKI MWIGIRA ABAVUGIZI B'ABAHAMYA BA YEHOVA?????? NIBA UBA UDASHAKA KUBATERANYA NO KUBAKURURIRA ABANZI, URITERANYA NA YEHOVA UWO UVUGA KO UVUGIRA. YEHOVA AFITE UBURYO AKORAMO IBINTU BYE, N' ABAHAMYA BAFITE INZIRA YABO BAKORAMO IVUGABUTUMWA RYABO. BAFITE UKO BABWIRIZA ABANTU AHO BABONEKA HOSE BAKUMVA BATAKUMVA. BAFITE URUBUGA RWABO( WEB www.jw.org)ubwo rero SINUMVA UKUNTU WABATEZA ABABATUKA NK'ABO MBONA HANO MURI COMMENTS,GUSA NABO NDABAGAYA KUKO BAKWITIRANYIJE N'UMUVUGIZI W'ABAHAMYA BA YEHOVA. NIBA URI N'UMUHAMYA WA YEHOVA UFITE IKIBAZO,NIBA UTARANABAWE ARIKO UBAKUNDA CG UKUNDA IBYABO;UGENDE UBANZE WIGE UKO BAKORA. ABARWANYA KO IMANA YITWA YEHOVA KDI BAKARWANYA IKORESHWA RY'IZINA RYAYO CG SE BAKABA BATUMVA AHO KUVUGA YEHOVA BITANDUKANIYE NO KUVUGA UWITEKA N'ANDI MAZINA BAVUZE, NI UBURENGANZIRA BWABO GUSA NABO BITONDE kuko ukuri ni ukuri iyo ari ukuri mu by'IMANA HO BIBA ARI IBINDI BINDI. AHARI HARI UWAGIRANGO NANJYE NDAKABYA, ARIKO TWAFATA INGERO 2 GUSA ZIFATIKA: *BIBLE YITWA " BIBLE DE JERUSALEM"YAHINDUWE NA KILIZIYA GATOLIKA,IGARAGARAMO IZINA YEHOVA INSHURO ZIBARIRWA MU BIHUMBI. UKABA WAKWIBAZA IMPAMVU MURI BIBLE YABO NANONE BAJE GUHINDURA MU KINYARWANDA YITWA " BIBILIYA NTAGATIFU"NTA NAHAMWE IRYO ZINA RIGARAGARA.ESE UKO SI UKURIRWANYA NO KURWANYA IKORESHWA RYARYO? ESE URUMVA NK'UMWANA WO MURI GATULIKA UVUKA MURI IYI MYAKA,YAZAMENYA KO IMANA ARIKO YITWA? ESE BARAMUTERA INKUNGA YO KUBIMENYA CG BARABIMUHISHA? KUBERA IKI BIMEZE BITYO? * BIBILIYA YAHINDUWE N'UMURYANGO WA BIBILIYA MU RWANDA YITWA " BIBILIYA YERA" IGARAGARAMO IZINA "YEHOVA INSHURO NIBURA 7, ARIKO BIRATANGAJE BITEYE NO KWIBAZA ,IMPAMVU MURI BIBILIYA BAHINDUYE MU GIHE CYA VUBA YITWA " BIBILIYA IJAMBO RY'IMANA"BARIKUYEMO NTIBARISIGA NA HAMWE. MWIRIRWE MURAKOZE.
Kanda hano umusubize

- 7/08/2016 saa 10:18

uwo muntu uhakana yuko uwiteka aliwe mana isumba byose azahanwa
Kanda hano umusubize

cyane - 4/08/2016 saa 12:11

Ayo si amaco y'inda? Dayimoni aba ari mu mutwe w'umubona ahanini!
Kanda hano umusubize

mukiza john - 4/08/2016 saa 07:22

bene data batugezaho ijambo ryimana yesu udakiranirwa abahe umugisha
Kanda hano umusubize

Mucyo Dieudonne - 4/08/2016 saa 04:21

Yehova bivuga Uhoraho cg Uwiteka ntibyakabaye impamvu yo gucira imanza abandi ngo bakoreshejwe na dayimoni. urinde wo guca imanza? ese uwavuga ko imyitwarire n' amagambo uvuze wakoreshejwe na dayimoni wabyakira ute?.
Kanda hano umusubize

KARASIRA JOHN - 2/08/2016 saa 17:51

Ndasubiza Rejoice Africa Ministries ibintu 2.Icya mbere,ntabwo imana yumva amasengesho yose nkuko Bible ibivuga muli Yohana 9:31 na Matayo 15:9.Aya masomo atubwira ko imana itumva amasengesho y'abanyabyaha banga kwihana.Ntabwo kandi imana yumva amasengesho y'abantu basenga mu buryo bunyuranye nuko Bible ivuga.Urugero,ntabwo imana yumva amasengesho y'abantu basenga imana 3 (data,mwana na mwuka wera).Nibyo bita Ubutatu.Nyamara n'iryo jambo UBUTATU ntiriba muli Bible.YESU yigishaga ko imana ishobora byose ali se wenyine (Yohana 17:3).Adusaba gusenga se wenyine (Matayo 4:10).Icya 2,YESU yadusabye kubaha izina ry'imana.Nyamara usanga abantu batazi iryo zina.Bamwe bavuga ko imana yitwa UWITEKA,abandi ngo yitwa NYAGASANI.Ayo ntabwo ali amazina bwite,ahubwo ni titles.Amazina hafi ya yose dusanga muli Bible,ni igiheburayo. Urugero,YESU,YAKOBO,YOZEFU,YOHANA,MALIYA,etc...,ntabwo ali ikinyarwanda ahubwo aturuka ku giheburayo.Ntabwo imana yali kwiha izina ry'ikinyarwanda,UWITEKA,kandi ibwira ABAHEBURAYO.YEHOVA,ntabwo bisobanura UWITEKA.Bisobanura ngo imana ikora icyo ishatse cyose.Rejoice Africa Ministries nireke kubwira abantu ko imana yitwa UWITEKA.Muli BIBLE y'umwimerere,dusanga izina YEHOVA inshuro zirenga 7 000.Haliya musoma UWITEKA hose,ni YEHOVA.Abahinduye Bible nibo bakuyemo izina YEHOVA,balisimbuza UWITEKA.Ni SATANI yabakoresheje ngo abantu batamenya izina bwite ry'imana.
Kanda hano umusubize

Karamira Eugene - 4/08/2016 saa 08:55

Sinzi Rejoice Ministries, ndi umusomyi nkabandi bose ariko reka ngire icyo nkubwira kuri iyi comment yawe: 1. Reka mbere yo gukerezwa n'izina duha Imana ya Abraham, tubanze twite ku gukiranuka ishaka ibindi biza nyuma. 2. Bandika Imana iyo bashaka kuvuga Yehova uwo uvuga, ntibandika imana kuko iyo utangije inyuguti nto bigaragaza ikigirwamana. 3. Ubwo butatu uvuga ntibavuga Imana eshatu ahubwo ni uburyo ikoreramo mu gusanga no gusabana n'abantu yiremeye. yesaya 9:5 hahamya ko Yesu ari Imana ikomeye, no muri Yohana 1:1-3 havuga ko ntacyaremwe cyitaremwe nawe, yohana 14:8-9 Yesu ubwe yihamirije nka se. Uwiteka Imana ya Israel ifashe abantu bayo kwita ku bifite akamaro cyane byabahesha ubugingo.
Kanda hano umusubize

Teta - 4/08/2016 saa 13:41

Umuntu witwa Karamira Eugene Imana imuhe umugisha.
Kanda hano umusubize

b - 7/08/2016 saa 16:43

uzajijuka ryari, uwakwigishije Bible nta mwuka wera agira. Umwuka w'Imana muvuga mutamuzi nta cyo abamariye, iyo uza kuba uzi akamaro ke yari kuguhishurira amabanga n'Imikorana Data nk'Umurenyi,Mwana nk'Umucunguzi na Mwuka wera nk'Umuvugizi. Ubu ni uburyo butatu Imana mwita YEHOVA yigaragarijemo umuntu. Uyu Mwuka wera iyo umwemera aguhishurira ibyo utegeze wumva n'ibyo utabonye. Akwibuta ibya kera n'iby'ubu, akaguhishurira n'ibizaza. Ndaboba rero wowe ukiri mwijima w'icuraburindi.
Kanda hano umusubize

b - 7/08/2016 saa 16:51

kumenya Izina byungura iki mu kwemera? Uwiteka, Imana , Nyagasani, Yehova, Umusumbabyose, Ushoborabyose hari utazi ko ayo ari amazina y'icyubahiro y'Imana. hari izina rimwe muri rituma udakora icyo wagakwiye gukora? Ntabwo uzacirwa urubanza hakurikijwe izina wita Yehova, hazakurikizwa ibikorwa byiza bisngiye ku kwemera Yezu Kristu. Nkurahije ukuri ko nubwo wagurisha ibyo utunze ukaba abakene, utabikoze kubera ukwemera ufitiye Kristu, Ijuru ntiwazarakandakiramo. Ijuru si isko cyangwa umurimo abanytu bajyamo uko bashyaka.
Kanda hano umusubize

- 7/08/2016 saa 21:32

Ntuce imanza.
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X