Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Iyobokamana >> 

Bibiliya ivuga iki ku munsi w’imperuka wateje impaka mu bashakashatsi?

Hashize igihe kitari gito bamwe mu batuye isi bagerageza kwerekana amwe mu matariki bakeka ko imperuka y’isi ishobora kuberaho. Amwe muri ayo matariki yararenze andi aracyategerejwe.

Hashize imyaka n’imyaniko isanzure, Isi n’ibiyigize bibayeho. Abahanga mu mateka n’ubumenyi bw’Isi bagaragaza ko imaze imyaka isaga miliyari 4.54 ( inzobere mu mibare babibara gutya: 4.54 × 109 ± 1%), bashingiye ku bimenyetso bimwe na bimwe byagiye bigaragara ku Isi birimo ibisigazwa by’ibyaremwe.

Mu myaka isaga ibihumbi bibiri ishize, hagiye hatangazwa ubuhanuzi bushingiye ku ijambo ry’Imana ku iherezo ry’Isi ariko byose ntibyasohoye.

Hafi aha, mu mwaka wa 2000, byavuzwe ndetse binigishwa n’abakozi b’Imana ko imperuka yegereje. Abemera Imana basabwa kwitwararika ku bikorwa byabo byatuma batazajya mu ijuru.

Kuwa 21 Ukuboza 2012 nabwo hari hitezwe imperuka nk’uko byagaragajwe n’indangabihe y’ubuhanuzi bw’aba Mayan, tariki ya 26/08/2032 imaze igihe kirekire ivugwa ubona ko isa n’itegerejwe, hamwe n’izindi tariki zinyuranye usanga abantu babwirana ubwabo ariko zikarenga nta kintu kibaye, ubuzima bugakomeza.Nyuma y’ibyo byose abantu bavuga, twashatse kurebera hamwe icyo Bibiliya Yera yo ivuga ku munsi n’igihe iyi mperuka izabera.

Ntabwo ari ab’iki gihe gusa bibaza igihe imperuka y’isi izabera, ahubwo n’abigishwa ba Yesu barabyibajije ndetse banabaza Yesu ubwe icyo abitekerezaho, maze abasubiza mu magambo dusanga mu gitabo cya (Matayo 24: 32-36) aho agira ati: “Murebere ku mutini ni wo cyitegererezo: ishami ryawo iyo ritoshye ibibabi bikamera, mumenya yuko igihe cy’impeshyi kiri bugufi.

Nuko namwe nimubona ibyo byose, muzamenye yuko ari hafi, ndetse ageze ku rugi. Ndababwira ukuri yuko ab’ubu bwoko batazashiraho kugeza aho ibyo byose bizasohorera. Ijuru n’isi bizashira, ariko amagambo yanjye ntazashira na hato. Ariko uwo munsi n’icyo gihe nta we ubizi, naho baba abamarayika bo mu ijuru cyangwa Umwana, keretse Data wenyine.”

Yesu ntiyigeze ahishurira abigishwa be uyu munsi ariko yabahaye byinshi mu bimenyetso bizawubanziriza, niko gutangira ababwira nk’uko tubisoma muri (Matayo 24:4-13) ngo “Mwirinde hatagira umuntu ubayobya kuko benshi bazaza biyitirira izina ryanjye bati ‘Ni jye Kristo…’ bazayobya benshi. Muzumva iby’intambara n’impuha z’intambara, mwirinde mudahagarika imitima kuko bitazabura kubaho ariko imperuka izaba itaraza.”

Yesu arakomeza abisobanura ati: “Ishyanga rizatera irindi shyanga, n’ubwami buzatera ubundi bwami, hazabaho inzara n’ibishyitsi hamwe na hamwe. Ariko ibyo byose bizaba ari itangiriro ryo kuramukwa. Ubwo ni bwo bazabagambanira ngo mubabazwe, ndetse bazabica, muzangwa n’amahanga yose abahora izina ryanjye. Ni bwo benshi bazasubira inyuma, bazagambanirana bangane.”

Iki cyanditswe na none kikatubwira ngo: “N’abahanuzi benshi b’ibinyoma bazaduka bayobye benshi. Maze kuko ubugome buzagwira, urukundo rwa benshi ruzakonja. Ariko uwihangana akageza imperuka ni we uzakizwa.”

Yesu asoza ababwira ko ubutumwa bwiza bw’Ubwami buzigishwa mu isi yose, ngo bube ubuhamya bwo guhamiriza amahanga yose, ni bwo imperuka izahera ko ize. (Matayo 24:14)

Aha Yesu yavuze byinshi cyane byerekana uyu munsi, ariko ubigenzuye neza wasanga mubyo yavuze, ibyinshi byaramaze gusohora bikaba rero bikwiye kudutera kwagura ibitekerezo byacu ndetse tukitegura tutajenjetse, dutegura neza ejo hacu ndetse n’aho tuzaba nyuma y’uwo munsi, kuko Bibiliya yerekana neza ko uwo munsi uzatungura abantu benshi.

Mu gitabo cya Matayo handitse ngo “Uko iminsi ya Nowa yari iri, no kuza k’Umwana w’umuntu ni ko kuzaba. Kuko nkuko byari bimeze muri iyo minsi yabanjirije umwuzure; bararyaga, baranywaga, bararongoraga, barashyingiraga bageza umunsi Nowa yinjiriye mu nkuge ntibabimenya, kugeza aho umwuzure waziye ukabatwara bose. Niko no kuza kw’Umwami Yesu kuzaba…. nuko rero mube maso kuko mutazi umunsi Umwami wanyu azazaho.” (Matayo 24:38-42)

Hari aho Bibiliya igira iti: “Dore ndaza vuba nzanye ingororano kugira ngo ngororere umuntu wese ibikwiriye ibyo yakoze.” (ibyahishuwe 22:12)

Nkuko n’ubundi twakomeje kwifashisha Ibyanditswe Byera kurusha ubuhanga cyangwa andi makuru twumvana abantu, Bibiliya yerekana yuko uyu umunsi uzarangwa n’amarira menshi ku banyabyaha banze kumvira Imana, ukazarangwa kandi n’ibyishimo n’umunezero ku bakiranutsi bemeye kureka ibyaha bakakira Yesu Kristo muri bo.

Ibijyanye n’amatariki n’iminsi bihora bivugwa, ni ibitekerezo gusa bishyirwaho n’abantu ubwabo, cyane ko birangira nta kintu kibaye. Byerekana ko iby’uyu munsi nta muntu numwe; mu babayeho, abariho n’abazabaho uzi ibyawo keretse Imana yonyine, icyakora Bibiliya ntihwema kutwereka ibimenyetso bizawubanziriza nkuko twabisomye haruguru.

Nkwifurije kuba maso no kumenya kugenzura ibyo bimenyetso kugira ngo uzagire iherezo ryiza maze uzabane na Yesu mu ijuru ubuziraherezo kuko hanze yaryo bizaba ari agahinda gusa. Imana iguhe umugisha.

Ijambo ry’Imana muritegurirwa na Rejoice Africa Ministries

Wifuza kugira icyo utubwira ku ijambo ry’Imana usomye twandikire kuri Email yacu: rejoiceafricam@gmail.com

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

Umwigishwa wa Yesu Kristo - 21/11/2016 saa 21:55

KUGARUKA KWA KRISTO : UKO IMANA YAKOJEJE ISONI ABAHANUZI B'IBINYOMA. (Comment -19-) UMWANZURO : Ibyanditswe byose bitwereka ko Yesu atari yagaruka. Ibi bimenyetso tubona, Yesu ubwe yatubwiye ko ari ibyerekana KO ARI HAFI kugaruka. Mat.24:33: «Nuko namwe nimubona ibyo byose, muzamenye yuko ARI HAFI, ndetse ageze ku rugi. » Ikindi kandi, mu -1Tes. 4:13... kurangiza icyo gice- Pawulo yatubwiye ko Umunsi Yesu azagaruka, abapfuye BAZAZUKA, maze BAKAZAMURANWA mu ijuru n'abazaba bakiriho, gusanganira Umwami mu kirere, yakomerejeho mu intangiriro y'igice gikuriye, ati : « Ariko benedata IBY'IBIHE n'iminsi NTIMUGOMBA KUBYANDIKIRWA, kuko namwe muzi ko umunsi w'Umwami wacu uzaza nk'uko umujura aza n'ijoro. » (1Tes. 5:1-2) Bityo rero ntitugomba kwandikirwa IBY'IBIHE Yesu azagarukira kuzura, no kuzamura itorero rye mu ijuru. Ikindi kandi ,twibuke ko igihe intumwa zibaza Yesu IGIHE AZATANGIRA GUTEGEKA yicaye ku ntebe ya Sekuruza Dawidi, nk'uko byahanuwe, YARABACYASHYE ababwira ko ibyo kumenya IBIHE azatangira gutegeka ATARI IBYABO. dusoma mu Ibyakozwe.1:6-7: «Nuko bamaze guterana baramubaza bati: "Mbese Mwami, iki nicyo gihe ugiye KUGARURIRAMO UBWAMI mu Bisiraheli? " arabasubiza ati: "SI IBYANYU kumenya iminsi ,N'IBIHE Data yagennye, ni Ubutware bwe WENYINE. " » Bityo rero kumenya IBY'IBIHE, si ibyacu. Byaba IBIHE BITO( Ukwezi, Umwaka) , cga se IBIHE BININI. (GENERATION, IKINYEJANA...) Bityo rero niwumva umuntu uvuga ati: BITARENZE IGIHE RUNAKA, Yesu azaba yagarutse, kizwa n'amaguru, uwo ni Umuhanuzi w'Ikinyoma : ..Niwumva umuntu uvuga ati : BITARENZE UKU KWEZI Yesu azaba yagarutse. Uwo ni Umuhanuzi w'Ikinyoma. .. Niwumva umuntu uvuga uti: BITARENZE UYU MWAKA, Yesu azaba yagarutse, muhunge, uwo ni Umuhanuzi w'Ikinyoma. .. Niwumva umuntu uvuga ati : BITARENZE IYI GENERATION, Yesu azaba yagarutse, kizwa n'amaguru, bitihi se arakuyobya, uwo ni Umuhanuzi w'Ikinyoma. .. Niwumva umuntu uvuga ati : BITARENZE IKI KINYEJANA, Yesu azaba yagarutse, uwo ni Umuhanuzi w'Ikinyoma. "NUKO NAMWE MUBE MASO, KUKO MUTAZI IGIHE NYIRI URUGO AZAZIRAMO.." (Mariko.13:35) (Imana ihe Umugisha abantu bose bigomwe igihe cyabo bagasoma bitonze izi comments.)
Kanda hano umusubize

Umwigishwa wa Yesu Kristo - 20/11/2016 saa 18:26

UKO IMANA YAKOJEJE ISONI ABAHANUZI B'IBINYOMA. ( Comment -18-) *ESE MU BY'UKURI, IYI " GENERATION" , YESU YAVUGAGA NI IYIHE ? Iyi generation Yesu yavugaga, Biragaragara ko ari IRIYA YARIMO. Kandi koko iyo generation ntiyarangiye, ibimenyetso byose yababwiye, bidasohoye, ndetse N'IYERUSALEMU hakarimbuka. Harimbutse mu mwaka wa 70, ni ukuvuga nyuma y'imyaka hafi 37, Yesu avuze ayo magambo, kuko yayavuze mu, cga hafi , y'umwaka wa 33. ESE AYA MAGAMBO , " IYI generation " ,YEREKEZA ku MPERUKA ? Oya rwose. Kubera impamvu ebyiri zumvikana neza. .1. IMPAMVU YA MBERE : AMAGAMBO YANDITSE UBWAYO. " IYI generation ", " THIS generation " , iri jambo IYI, THIS, yerekana ibintu BIRI HAFI. Atandukanye na IRIYA, THAT, byerekana ibintu biri kure. Bityo rero Yesu avuga " IYI " generation , ntiyashakaga kuvuga generation yari kuzaba mu myaka Ibihumbi byinshi. .2. IMPAMVU YA KABIRI : IBINDI BYANDITSWE. Ni ikosa rikomeye gushingira ukwizera KU KARONGO KAMWE Cg TUBIRI , ( iri niryo kosa rikomeye abantu benshi, harimo n'Abahamya ba Yehova bafite. Ni nayo mpamvu bamwaye kenshi mu mateka yabo , nk'uko twabibonye). Kuko Ijambo ry'Imana ntabwo ari akarongo kamwe, ahubwo ni Ibyanditswe byose, kandi Biruzuzanya. Mbere y'uko ufata umwanzuro ku myizerere runaka, wakagombye kureba icyo imirongo myinshi ishoboka, y'Ibyanditswe ibivugaho. Noneho UKAYIHUZA , ukabona ubufata umwanzuro. Gusoma akarongo kamwe, ugahita wihutira gufata umwanzuro , sibyo namba. Ndagirango rero dusome iyi mirongo turebe ibyo itubwira : Ibyakozwe.1:7 : " Arabasubiza ati : Si IBYANYU kumenya iminsi cga IBIHE Data yagennye. Ni ubutware bwe Wenyine. " 2 Abatesal.5:1 : "Ariko Benedata, IBY'IBIHE n'iminsi, ntimugomba kubyandikirwa, kuko ubwanyu muzi neza yuko umunsi w'Umwami wacu uzaza nk'uko umujura aza n'ijoro. " Ibyanditswe bitubwira mu magambo yumvikana neza ko tutagomba kumenya, IBIHE, n'iminsi ( TIMES and seasons, TEMPS et moments) Noneho rero , reka twibaze: Ese mu ijambo, "IBIHE", hakubiyemo iki? Ese UKWEZI ni IBIHE? Yego Ese UMWAKA ni IBIHE? Yego rwose. Ese GENERATION ni IBIHE? Ese IKINYEJANA ni IBIHE? Niba hari uhakana ko IKINYEJANA atari IBIHE, Natubwire, noneho ni igiki? Niba hari uhakana ko GENERATION atari IBIHE, Natubwire, noneho ni igiki? Ese niba Ibyanditswe bitubwira ko tutagomba kumenya IBIHE IMPERUKA IZABERA : ..Umuntu wa mbere , akatubwira ko azi UKWEZI. ..Umuntu wa kabiri, akakubwira ko we azi UMWAKA. .. Umuntu wa gatatu, akakubwira ko we azi GENERATION. ..Umuntu wa kane, akakubwira ko we azi IKINYEJANA. Twikuyemo ibyiyumvo, n'ibyifuzo byacu, tukagendera gusa ku byanditswe byera, ESE MURI ABA BANTU uko ari BANE, NI NDE Ushobora kuba YAGIRA UKURI? Ngirango murabona ko nta n'umwe. Kuko biriya bose batanga ni IBIHE,(yego bimwe ni ibihe BITO, ibindi ni ibihe BININI, ariko BYOSE NI IBIHE.) Kandi Ibyanditswe bitwiyama rwose, ko Kumenya IBIHE IMPERUKA IZABERA , ATARI IBYACU. Sinzi impamvu tutumva. Ese muzi ko naba YOHANA bari bazi ko bari MU GIHE CY'IMPERUKA? Dusome : 1Yoh.2:18 : " Bana bato, TUGEZE MU GIHE CY'IMPERUKA, kandi nk'uko mwumvise ko Antikristo azaza, niko nanone hamaze kwaduka ba Antikristo benshi, ndetse NIBYO BITUMENYESHA KO IGIHE CY'IMPERUKA GISOHOYE. " Ese iyo Yohana avuga ati: IMPERUKA NTIZARENGA IKI KINYAGIHUMBI CYA MBERE ITABAYE! Ubu se ntituba tumuseka? Kuko dore turi mu kinyagihumbi cya gatatu, kandi imperuka ntiraba. Njya numva hari abatinyuka kuvuga ngo : " UKO BYAGENDA KOSE IKI KINYEJANA NTIKIZASHIRA IMPERUKA ITABAYE! " Mwitonde benedata, ibyo by'ibihe ntibitureba namba. Icyo twemererwa n'ibyanditswe ni ukuvuga gusa KO IMPERUKA IRI HAFI. Ibi byo turabyemerwa. Kuko nyine tutazi umunsi n'igihe izabera. Ariko ibindi byo gushaka kuvuga IBIHE RUNAKA, kuva ku gihe gito, kugeza ku gihe kinini, IBYO SI IBYACU, NI UBUTWARE BWA DATA WENYINE. ( Ibyakozwe.1:6-7 ) Yesu rero ntiyari kutubwira GENERATION itazarangira imperuka itabaye, kandi nyine TUTAGOMBA NAYO KUYIMENYA, KUKO GENERATION NAYO NI "IBIHE." Kuko tumenye neza iyo generation, TWAKANIRA BITEYE UBWOBA, KUKO NYINE TWABA TUZI NEZA KO AZAZA TUKIRIHO. Ni mucyo rero dukorere Imana tutagendeye ku matariki, kuko itariki iyo ariyo yose uzumva, ya kure cga ya hafi , AZABA ARI IKINYOMA.
Kanda hano umusubize

Umwigishwa wa Yesu Kristo - 20/11/2016 saa 13:27

KUGARUKA KWA KRISTO : UKO IMANA YAKOJEJE ISONI ABAHANUZI B'IBINYOMA. (Comment-17) *ESE "GENERATION" IMWE IGIZWE NA "GENERATIONS" EBYIRI MWAYUMVISE HE? Bamaze kubona ko generation ya 1914 yarangiye, ese Abahamya ba Yehova bagize ubutwari bwo kwemera ku mugaragaro ko BIBESHYE? Reka da! Ahubwo bazanye ubundi BUHANUZI BUSHYA, BUVUGURUZA UBWA MBERE. Twibutse ko mbere bavugaga ko " GENERATION igizwe n'abantu bari BAFITE nibura IMYAKA 15 ,babonye intambara ya mbere Y' isi, ITAZARANGIRA IMPERUKA ITABAYE. " Ese ubuhanuzi bushya bwo buvuga iki? Buvuga ko : "GENERATION YA KABIRI, IKURIKIYE iyabonye intambara ya mbere y'isi, ITAZARANGIRA IMPERUKA ITABAYE. " Aha basobanura icyo bise " OVERLAPPING generation. ", cyangwa "generation YAMBUKIRANYA" , bisobanuye ko ari generation imwe, IGIZWE NA GENERATIONS EBYIRI ! Ese kuva isi yaremwa mwumvise he, generation IMWE, igizwe na generations ebyiri ? Ni nk'uko wavuga ngo " umwaka umwe, UGIZWE N'IMYAKA IBIRI ! ", cga, " Ikinyejana kimwe KIZIZWE N'IBINYEJANA BIBIRI ! ". Iyi tekinike yo irarenze. Reka nifashishe urugero, kugirango mwumve, uburemere bw'iyi tekinike. Tuvuge ko Umuhanuzi yahanuye ati : mu mwaka wa 2015 mu Rwanda hazaba intambara. Yabona uwo umwaka urangiye nta ntambara ibaye mu Rwanda, agahita yitabaza " overlapping " , " KWAMBUKIRANYA" , akavuga ati : Mu Burundi habaye intambara, ubwo rero nibyo navugaga, kuko u Burundi buhana imbibi n'u Rwanda. Nibyo ko uBurundi buhana imbibi n'u Rwanda, ariko ni ibihugu bibiri bitandukanye. Dusubiye rero kuri generation, niba ubuhanuzi bwa mbere bwarasobanuye neza ko, generation yabonye intambara ya mbere y'isi itazarangira imperuka itabaye, hanyuma aba bahanuzi bagahindura bati : GENERATION IKURIKIRA Iyabonye intambara ya mbere Y'isi, niyo itazashira imperuka itabaye, ibi rwose ni ugupapira. Iyi "generation imwe, YAMBUKIRANYA GENERATIONS EBYIRI", ntawe utabona ko ari, uburyo bwo kwikura mu isoni. Ibi abasomye comments zibanza babonye ko byakozwe incuro nyinshi cyane. Ni byo nise TEKINIKE YO KURENZA URUHO RW'AMAZI KU KINYOMA. Niyo mpamvu ibi bavuga ubu tutabyita ubuhanuzi. Oya. Ubu si ubuhanuzi , ahubwo ni amatakirangoyi. Dore inyandiko zabo zatangiye mu 2010, zivuga iyo " overlapping generation " bahimbye, itabaho. * "the “generation” referred to at Matthew 24:34 comprises of two groups of anointed Christians. The first group was on hand in 1914 when “the sign” of Christ’s presence began to be observed (Mt 24:3) The second group, made up of those who were anointed later, are for a time contemporaries of the older group; …” 2011 District Convention talk explaining overlap theory. * "The generation consists of two overlapping groups of anointed ones-the first is made up of anointed ones who saw the beginning of the fulfillment of the sign in 1914 , and the second, anointed ones who for a time were contemporaries of the first group. At least some of those in the second group will live to see the beginning of the coming tribulation. "
Kanda hano umusubize

Umwigishwa wa Yesu Kristo - 19/11/2016 saa 16:00

KUGARUKA KWA KRISTO : UKO IMANA YAKOJEJE ISONI ABAHANUZI B'IBINYOMA. (Comment -16-) * UBUHANUZI BWA NYUMA BW'ABAHAMYA BA YEHOVA. Bamaze gusigarana itariki imwe ya 1914 , batanze ubundi BUHANUZI BUSHYA. Ese noneho ubwo buhanuzi batanze ni ubuhe? Bagendeye ku magambo ya Mat.24:34 : « Ndababwira y'uko AB'UBU BWOKO BATAZASHIRAHO, kugeza aho ibyo byose bizasohorera. » "AB'UBU BWOKO", muri Bibiliya zindi havuga " GENERATION. " Ibisobanuro nyakuri bya "GENERATION" ni " ABANTU BARIHO IGIHE KIMWE RUNAKA. " Abahamya ba Yehova bahanuye rero ko " GENERATION, yariho mu 1914, ubwo INTAMBARA YA MBERE Y'ISI YATANGIRAGA, ko IYO GENERATION ITAZASHIRA IMPERUKA ITABAYE. Ubwabo babisobanuye mu magambo yumvikana neza. Bavuze ko iyo generation, ITAGOMBA KUBARIRWAMO IMPINJA. Kuko nyine izo mpinja ntabwenge zari zifite, bwo KUBONA IYO NTAMBARA. Bavuze batarya iminwa , ko iyo generation igomba kuba IGIZWE N'UMUNTU WARI UFITE NIBURA IMYAKA 15, igihe iriya ntambara ya mbere y'isi yabaga mu 1914, kuko nyine uwo mwana ariwe uba Ushobora KUBONA, NO GUSOBANUKIRWA neza ibiri kuba. Ngubwo ubuhanuzi batanganye Umwete, BABUBWIRIZA AMAHANGA YOSE. Ese ubu buhanuzi bwarasohoye? Reka da! NABWO BWABAYE IKINYOMA. Ese GENERATION YA 1914 yararangiye? Yego rwose. Ese hari umuntu watinyuka kuvuga ko GENERATION YA 1914 igihari? Nta n'umwe. Ese Abahamya ubwabo, babonye ko ubuhanuzi bwabo bwabaye ikinyoma? Yego rwose. Ntagushidikanya na guke. Wabaza uti kubera iki? Ni uko IBI BISOBANURO BYA GENERATION BATANGAGA, mu magambo asobanutse neza, ubu babihinduye. Ariko ni byabindi by'uhiriye munzu, utabura aho apfunda imitwe! (tuzabisuzuma muri comment itaha.) Dore inyandiko zabo ( mu cyongereza), zavugaga ubwo buhanuzi * «Some of the GENERATION that discerned the beginning of the time of the end in 1914 will still be alive on earth to witness the end of this present wicked system of things at the battle of Armageddon.-Rev. 16:14, 16." Watchtower 1968 May 1 p.272 (also Dec 1 p.715) * « Jesus was obviously speaking about those WHO WERE OLD ENOUGH to witness with UNDERSTANDING what took place when the 'last days' began. ... Even if we presume that youngsters 15 YEARS of age would be perceptive enough to realize the import of what happened in 1914, it would still make the youngest of 'this generation' nearly 70 years old today." Awake! 1968 Oct 8 p.13 * «Thus, when it comes to the application in our time, the "generation" logically would NOT APPLY TO BABIES born during WORLD WAR I . It applies to Christ's followers and others WHO WERE ABLE TO OBSERVE THAT WAR, and the other things that have occurred in fulfillment of Jesus' composite "sign." » Watchtower 1978 Oct 1 p.31
Kanda hano umusubize

Umwigishwa wa Yesu Kristo - 19/11/2016 saa 09:30

UKUGARUKA KWA KRISTO : UKO IMANA YAKOJEJE ISONI ABAHANUZI B'IBINYOMA. (Comment -15-) UBUSOBANUNO BUSHYA KU MWAKA w'i 1914. Muri Comment-14- , nerekanye ukuntu mu myaka ya za 1930, Abahamya ba Yehova babonye ntayandi mahitamo bafite, kuko mu bitabo byabo bari bafite ubuhanuzi bwinshi BUTASOHOYE. Amatariki ane y'ubuhanuzi, bemeye ko bibeshye, bayakura burundu mu nyigisho zabo. ( Ayo ni 1799 , 1874, 1878, na 1925. ) Umwaka wa 1914, wo barawugumanye, ariko bawuha IBISOBANURO BISHYA. Tubyumve neza ko ibyo bisobanuro bitakwitwa Ubuhanuzi, kuko byatanzwe nyuma y'imyaka16 ( mu mwaka ya za 1930) Twese tuzi ko UBUHANUZI BUVUGA IBIZABA. Aha ho basobanuraga IBYABAYE. DORE UBUSOBANURO BUSHYA BAHAYE UMWAKA WA 1914. .1. Nibwo IMINSI Y'IMPERUKA YATANGIYE. ( Mbere bavugaga ko yatangiye mu 1799. * «Twelve-hundred sixty years from A.D. 539 brings us to 1799 -another proof that 1799 definitely marks the beginning of "the time of the end".» -The Harp of God p.230 ) .2. Nibwo YESU YAJE, AKABA AHARI MU BURYO BUTAGARAGARA - Invisible Presence. ( Mbere bavugaga ko ahari kuva 1874) * «Surely there is not the slightest room for doubt in the mind of a truly consecrated child of God that the Lord Jesus is present and has been since 1874;…» Watchtower 1924 Jan 1 p.5 .3. Nibwo YESU YATANGIYE GUTEKERA MU IJURU. ( Mbere bavugaga ko yatangiye gutegeka mu 1878.) * «1874 as the time of our Lord's second presence as Bridegroom and Reaper, and to April 1878 as the time when he began to exercise his office of King of kings and Lord of lords ...» Studies in the Scriptures - Thy Kingdom Come (1911 ed.) p.150 Nsubiremo ko ibi bisobanuro bitakwitwa ubuhanuzi, kuko byasobanuwe nyuma cyane umwaka wa 1914 wararenze. Ubutaha tuzareba Ubuhanuzi bwa nyuma baherutse gutanga.
Kanda hano umusubize

Lucien Iradukunda - 18/11/2016 saa 21:24

Ibuka ko ntawe utibeshya wanasanga barabikoraga birengagiza yari magambo avuga ati ntawe uzi umunsi nigihe.
Kanda hano umusubize

Umwigishwa wa Yesu Kristo - 19/11/2016 saa 08:16

Mwenedata IRANKUNDA, nibyo ko ntawe utibeshya. Ariko Ndagirango nkwibutse ko Yesu avuga IBIMENYETSO bizaranga iminsi y'imperuka ,yavuze byinshi cyane, ashyiramo n'aya magambo dusoma muri Mat. 24: 11 : «N'ABAHANUZI BENSHI B'IBINYOMA BAZADUKA bayobye benshi.» Kuki se twareba ibimenyetso by'intambara, indwara z'ibyorezo, imitingito y'isi, ariko iki kimenyetso kindi cy'Abahanuzi b'ibinyoma tukacyihorera? Ese wowe mwenedata, ko intambara Yesu yahanuye wazibonye kandi ukizibona, indwara z'ibyorezo wazibonye kandi ukizibona , imitingito y'isi wayibonye, kandi ukiyibona, ABAHANUZI B'IBINYOMA WABONYE, KANDI UKIBONA NI ABAHE? Iki kimenyetso cy'Abahanuzi b'ibinyoma, njye SINEMERA KO TWAKIRENZAHO URUHO RW'AMAZI, ngo twicecekere, nkaho Yesu cyo ATAKIVUZE. ESE iwanyu, aho utuye, UMUNTU YAHANURA IBINYOMA 1,2,3,4,. NAWE UBWE AKABYEMERA ko ubuhanuzi bwe bwabaye ikinyoma, ..hanyuma abantu bakubaza bati : MBESE WIGEZE UBONA UMUHANUZI W'IKINYOMA? Uti : «NTAWE NABONYE, uretse ko hari umuntu duturanye WIBESHYE, IBYO YAHANUYE NTIBIBE, KUKO NYINE NTAWE UTIBESHYA! » ESE UMUNTU YAHANURA IBINYOMA NTIYITWE UMUHANUZI W'IBINYOMA? ESE UBWO WOWE UMUNTU UHANUYE UBUHANUZI 1,2,3,4, NTIBUBE, WOWE WAMWITA IKI? ( Unsubije byarushaho kunshimisha ,Mwenedata IRANKUNDA)
Kanda hano umusubize

Lucien Iradukunda - 20/11/2016 saa 13:46

Cyane rwose icyo gihe iyo ahanuye ubuhanuzi nt'ibube aba abaye umuhanuzi ubeshya (w'umunyabinyoma) ariko se muvandi njye nakora iki ngo nzahabwe imigisha imana izaha abantu y'emera (abakiranutsi) ? gusa mu kwizera kwanjye nemera ntashidikanya ko nta muntu uzajya mw'ijuru usibye yesu kristo wenyine wa vuyeyo aka nasubirayo , mubusima busazwe hari nyigisho z'abahamya ba jehovah nemera urugero: Imana ita duteza ibibi 1 Petero 5:7 hagira hati "Muyikoreze imihangayiko yanyu yose kuko ibitaho" nibindi byinshi ariko har'abantu baziko iyumuntu ahuye nikibazo ngo aba ari Imana yabishatse.
Kanda hano umusubize

Lucien Iradukunda - 20/11/2016 saa 13:57

cyane rwose aba abaye umunya binyoma nonese muvandi nakoriki ngo nzabone kwi ngororano Imana izaha abakiranutsi? ariko jye nemera ntashidikanya ko nta muntu uzajya mwi juru usibye uwarivuyemo aka nongera akarisubiramo ariwe yesu kristo!. ariko nanone harinyigisho za abahamya bayehova nemera.
Kanda hano umusubize

Umwigishwa wa Yesu Kristo - 18/11/2016 saa 11:37

UKUGARUKA KWA KRISTO : UKO IMANA YAKOJEJE ISONI ABAHANUZI B'IBINYOMA. (Comment -14 ) * ESE UYU MUFUNDI NI NDE WAMWIZERA? Mbere y'uko mbabwira iby'uwo mufundi, reka mbagezeho uko Abahamya ba Yehova babigenje, mu ntangiriro y'imyaka ya za 1930, bamaze kubona ko bwa buhanuzi bwabo bwo KUZUKIRA KU ISI KWA BA ABURAHAMU, DAWIDI,...butakibaye. Nta mahitamo bari basigaranye, uretse kwicara, bagasubira mu buhanuzi bwabo. Twibutse ko icyo gihe bari bafite mu bitabo byabo UBUHANUZI Bw'AMATARIKI 5. Kugirango ibi bintu bize kumvikana neza , reka nyabasubiriremo. .1. Mu 1799 ( uyu mwaka wo ntabwo nawuvuzeho mu comments zabanje) : Bigishaga ko ariho IMINSI Y'IMPERUKA YATANGIYE. .. "THE "Time of the End," a period of one hundred and fifteen (115) years, from A.D. 1799 to A.D. 1914, is particularly marked in the Scriptures." (Studies in the Scriptures - Thy Kingdom Come p.23 ) .. "These physical facts cannot be disputed and are sufficient to convince any reasonable mind that we have been in "the time of the end" since 1799." (The Harp of God p.234 ) .2. Mu 1874 : KUGARUKA KWA KRISTO ,akaba ahari mu buryo BUTAGARAGARA ( Invisible Presence) .3. Mu 1878 : ubwami bw'Imana butangira GUTEGEKERA MU IJURU. .4. Mu 1914 : Ubwami bw'Imana butangira GUTEGEKERA KU ISI, IMPERUKA Y'isi,... .5. Mu 1925 : KUZUKIRA KU ISI kwa ba Aburahamu, Dawidi,... Bemeye kumugaragaro ko amatariki 4 muri ariya atanu, ko ari ikinyoma. Biyemeza guhagarika kuyigisha. Ku buryo abayoboke babo bashya ariya matariki 4 , ntibayazi. Kuko nyine kuva mu ntangiriro ya za 1930, bemeye ko Ubuhanuzi bw'ayo matariki 4 , bwabaye Ikinyoma. Basigaranye itariki imwe gusa muri atanu : umwaka wa 1914. REKA NONEHO NGARUKE KURI WA MUFUNDI. Inshuti yawe ikubwiye ko ikeneye UMUFUNDI wizewe, wo kumwubakira Inzu Ihenze cyane, ijyanye n'Icyerekezo. Uturanye n'umufundi wubatse AMAZU 5 , abantu baramwamagana, bamubwira rwose, ko ayo mazu yayubatse nabi. Akanga kubumva, ahubwo akabita Abaswa. Akavuga yeruye ko ariwe mufundi wenyine wizewe mu gihugu. Nyuma ya mazu atangiye guhengama, wa mufundi akemera ko 4, muri yayandi 5, yubatse nabi, ubwe AKANAYASENYA. Noneho Ikibazo ni iki : ESE UYU MUFUNDI WAMURANGIRA IRIYA NSHUTI YAWE ngo ayubakire ya nzu ihenze cyane ashaka kubaka? Ese wowe ushaka kubaka inzu ihenze cyane wayiha Uyu mufundi? Niba wayimuha urababaje cyane, ndetse uri uwo Kubabarirwa! Ese inzu ihenze kurusha Ubugingo bwacu ni iyihe? Ese aba bafundi bo mu buryo bw'umwuka ndi kuvuga hano, birakwiriye ko tubaragiza Ubugingo bwacu? * Hari ibindi buri wese umaze gusoma izi comments yakwibaza: Ese uyu mufundi ko buri gihe tumubona hose, ndetse na hano ku Imirasire arahahora, avuga ko abandi bafundi ari ABASWA, yiyemera, avuga ko ariwe mufundi WEMEWE WENYINE, ko abandi bafundi bose ari PIRATE! Ese koko urebye IBIGWI BYE, yagwakwiye no guhabwa ijambo mubandi bafundi biyubashye? Ese ko akunze guhamagara abantu ngo BAZE ABIGISHE KUBAKA, tuvugishije ukuri, uwakwemera kwigishwa n'umufundi ufite ibi bigwi byo kwemera ku mugaragaro ko mu mazu 5 yubatse , 4 yose yubatse nabi, ubwe akayisenyera, uwakwemera kigishwa n'uyu mufundi ntiyaba ari umupfapfa inyuma y'abapfapfa? ( BIRAKOMEZA )
Kanda hano umusubize

Umwigishwa wa Yesu Kristo - 17/11/2016 saa 16:39

UKUGARUKA KWA KRISTO : UKO IMANA YAKOJEJE ISONI ABAHANUZI B'IBINYOMA. (Comment-13-) — F— UBUHANUZI BWA GATATU BW'IKINYOMA BW'ABAHAMYA BA YEHOVA. Ese babonye ko ubuhanuzi bwabo bwose uko ari butanu bwo 1914, nta na bumwe busohoye , barekeye aho iyo mikino y'amatariki? Reka da! Abadayimoni bo guhanura ibinyoma, bakomeje kugenderera iyi dini y'Abahamya ba Yehova. Noneho badukanye ubuhanuzi bwa rurangiza. Bahanuye ko nta kabuza Abakiranutsi bose bo mu isezerano rya kera, ba Aburahamu, Isaka, Yakobo, Dawidi,... kugeza kuri Yohana Umubatiza, bagombaga KUZUKIRA HANO KU ISI, mu 1925, BAFITE IYI MIBIRI ISANZWE Y'ABANTU. Ese muri 1925 abo ba ABURAHAMU... barazutse? Reka da! Nubwo, abo bakiranutsi batazutse muri uwo mwaka, bakomeje gutegereza wenda ko bazazuka mu myaka yakurikiyeho. Niyo mpamvu muri 1929, bubatse inzu i San Diego, California, yo kuzakiriramo abo ba bakiranutsi bo mu isezerano rya kera bazaba bazutse. Iyo nzu bayise BETH-SARIM, amagambo y'igiheburayo, asobanura "INZU Y'IBIKOMANGOMA". Bakomeje gutegereza bageze aho babona ko bibeshye. Ibyo gutegereza babyikuramo. Mu 1948, ya nzu barayigurishije. Ubwo buhanuzi bw'ikinyoma, ese bwabaye ubwanyuma? Biratangaje ko batacitse intege ngo bareke guhanura. Ubutaha tuzareba ubundi buhanuzi bwa kane bavuze, nabwo bukaba ikinyoma. N. B. Dore inyandiko zabo ( mu cyongereza), zigishaga ubwo buhanuzi bw'ikinyoma. * "Therefore we may confidently expect that 1925 will mark the return of Abraham, Isaac, Jacob and the faithful prophets of old, particularly those named by the Apostle in Hebrews 11, to the condition of human perfection," (Millions Now Living Will Never Die, p. 89). * "we may expect 1925 to witness the return of these faithful men of Israel from the condition of death, being resurrected" (Millions Now Living Will Never Die, 1920, p. 88) * " since other Scriptures definitely fix the fact that there will be a resurrection of Abraham, Isaac, Jacob and other faithful ones of old, and that these will have the first favour, we may expect 1925 to witness the return of these faithful men of Israel from the condition of death , being resurrected and fully restored to perfect humanity and made the visible, legal representatives of the new order of things on earth." Millions Now Living Will Never Die! p.88 * " 1925 is definitely settled by the Scriptures. As to Noah, the Christian now has much more upon which to base his faith than Noah had upon which to base his faith in a coming deluge." (Watchtower, p. 106, March 1, 1923) * "The year 1925 is a date definitely and clearly marked in Scriptures, even more clearly than that of 1914." (Watchtower 1924, p. 211)
Kanda hano umusubize

Umwigishwa wa Yesu Kristo - 17/11/2016 saa 12:40

KUGARUKA KWA KRISTO : UKO IMANA YAKOJEJE ISONI ABAHANUZI B'IBINYOMA. (Comment -12-) E. UBUHANUZI BWA KABIRI BW'IKINYOMA BWA CHARLES TAZE RUSSELL. Nyuma y'uko N. Barbour yemeye guhara umukino w'amatariki y'ikinyoma, mugenzi we C. T. Russell we yarakataje. Ese noneho yahanuye iki? Yahanuye UBUHANUZI BUTANU, bwagombaga gusohora mu 1914. Kugirango hatagira uvuga ko muhimbira, ndajya ntanga n'inyandiko z'Abahamya ba Yehova ( mu cyongereza), zavugaga ubwo buhanuzi. .1. Mu 1914, INTAMBARA YA HARUMAGEDONI, yagombaga KURANGIRA. ( Basobanuraga ko yatangiye mu 1874.) * "the battle of the great day of God Almighty … The date of the close of that "battle" is definitely marked in Scripture as October 1914. It is already in progress, its beginning dating from October, 1874." Zion's Watch Tower 1892 Jan 15 p.23 .2. Mu 1914, IMIBABARO, AMAKUBA YOSE YARI KURANGIRA. * "But bear in mind that the end of 1914 is not the date for the beginning, but for the end of the time of trouble." Zion's Watch Tower 1894 Jul 15 p.226 .3. mu 1914, Babuloni ( amadini yose ya gikristo, ukuyemo abahamya!) , YARI KUVAHO BURUNDU. * "A.D. 33, to A.D. 70 was 36 ½ years; and so from A.D. 1878 to the end of A.D. 1914 is 36 ½ years. And, with the end of A.D. 1914, what God calls Babylon, and what men call Christendom, will have passed away, as already shown in prophecy." Studies In the Scriptures - Thy Kingdom Come (1891) p.153 "October, 1914, will witness the full end of Babylon, "as a great millstone cast into the sea," utterly destroyed as a system." Watch Tower 1911 Jun 15 p.190 .4. Mu 1914, IGIHE CY'ISARURA ( KUBWIRIZA), CYAGOMBAGA KURANGIRA. * "HARVEST" is a term which gives a general idea as to what work should be expected to transpire between the dates 1874 and 1914." Studies In the Scriptures - Thy Kingdom Come p.135 "These, already examined, show that the close of 1874 marked the beginning, as the close of 1914 will mark the end, of this 40 years of harvest..." Studies In the Scriptures - Thy Kingdom Come pp.149-150 .5. GUVERINOMA ZOSE ZO KW'ISI ZAGOMBAGA KUVAHO, Ubwami bw'Imana bugatangira gutegeka ku Isi " MU MATONGO Y'UBUTEGETSI BW'ABANTU" ( Twibutse ko bigishaga ko Ubwami bwatangiye gutegekera MU IJURU mu 1878. Noneho mu 1914, bwagombaga kwigarurira Isi.) * "In the coming 26 years, all present governments will be overthrown and dissolved." (C.T. Russell, Studies in the Scriptures, Vol. 2, p. 98-99, 1889) "Complete destruction of the 'powers that be' of 'this present evil worlds - political, financial, ecclesiastical - about the close of the Time of the Gentiles; October A.D. 1914." (C.T. Russell, Studies in the Scriptures, IV, p. 622, 1897) "...the full end of their lease of dominion, will be reached in A.D. 1914; and that the date will be the farthest limit of the rule of imperfect men...at that date, the Kingdom of God, for which our Lord taught us to pray, saying, Thy Kingdom come, will obtain full, universal control, and that it will then be set up, or firmly established, in the earth, on the ruins of present institutions." (The Time Is At Hand, 1888, p. 76, 77) Ese muri ibi byose uko ari 5, hari na kimwe cyasohoye? (BIRAKOMEZA)
Kanda hano umusubize

Umwigishwa wa Yesu Kristo - 17/11/2016 saa 09:46

KUGARUKA KWA KRISTO: UKO IMANA YAKOJEJE ISONI ABAHANUZI B'IBINYOMA. (Comment -11) — D— UBUHANUZI BWA MBERE BW'IKINYOMA BWA CHARLES TAZE RUSSELL, ISONI N'IKIMWARO BYA MBERE BY'ABAHAMYA BA YEHOVA. Uwashinze idini y'Abahamya ba Yehova, C. T. RUSSELL, afatanyije na N. Barbour, basohoye ubuhanuzi bushya, bafatanya n'abayoboke babo kubwamamaza hirwa no hino. Ese noneho ubu buhanuzi bushya bwahanuraga iki? Bwavugaga ko Mu kwezi kwa kane 1878 , aribwo Yesu azagaruka mu buryo BUGARAGARA, abakristo bakiriho BAKAZAMUKA MU IJURU, n'abapfuye "b'abakristo basizwe amavuta" (anointed) , BAKAZUKA, maze bakazamuranwa mu ijuru nabo. Twibutse ko ubu buhanuzi bwavuye , kuri ya tekinike ya N. Barbour, yo mu 1874 , abonye ko we n'abamukurikiye batazamutse mu ijuru, ko yahise ahimbiraho ko Yesu azagaruka INCURO EBYIRI: 1- KUZA, AHARI ATAGARAGARA ( Invisible Presence) : aha yavuze ko byabaye mu 1874. 2- KUZA MU BURYO BUGARAGARA : ibi noneho N. Barbour, hamwe na C. T. Russell, nibyo bahanuraga ko bizaba mu KWEZI KWA KANE, 1878. Ibi batangiye kubyigisha mu 1876, ni ukuvuga, imyaka ibiri mbere y'uko BAZAMUKA MU IJURU! Mbese igihe kigeze barazamutse? Reka da! Ahubwo babaye inkuru ishyushye yo gucuruzwa mu binyamakuru. Muri uko kwezi, mu ijoro Abahamya bizihijeho Urwibutso rw'urupfu rwa Yesu, nibwo bari barahanuriwe ko bari buzamuke mu ijuru. Bambaye ibishura byera, bateraniye mu mujyi wa PITTSBURGH, mu gace kitwa SIXTH STREET BRIGDE, bategereje KUZAMURWA MU IJURU. Mbega ikimwaro! Ijoro ryakeye batazamutse. Bakimirana basubira mu ngo zabo n'ikimwaro cyinshi. N. Barbour, kuko bwari ubwa kenshi akorwa n'isoni, yafashe umwanzuro wo kureka gushingira ukwizera kwe KU MATARIKI. Ese mugenzi we C. T. RUSSELL we yemeye guhara UWO MUKINO W'AMATATIKI? Reka da! Ahubwo yifashishije tekinike ya Hiram Edson. Muzi uko yikuye mu kimwaro? Yaravuze ati: ITARIKI NIYO, ariko ntitwasobanukiwe neza ibyabaye, kuko BYABEREYE MU IJURU : YESU NIBWO YAHAWE UBUTEGETSI MU IJURU, ATANGIRA GUTEGEKA. Kuva ubwo, Abahamya ba Yehova, batangiye kwamamaza mu mahanga yose, iyo tekinike yo kwikura mu kimwaro y'umuyobozi wabo C. T. Russell, ko Kristo YATANGIYE GUTEGEKA MU IJURU KUBA 1878. Ibyo binyoma babibwirije igihe kinini cyane, kirenga KIMWE CYA KABIRI CY'IKINYEJANA ( imyaka irenga 50 ), babwira isi yose ko ibyo binyoma ari UKURI KWA YEHOVA. (Batangiye kubibwiriza mu 1878, bageza mu myaka ya 1930) Dore zimwe mu nyandiko zabo zamamazaga ibyo binyoma. * "Be not surprised, then, when in subsequent chapters we present proofs that the setting up of the Kingdom of God is already begun, that it is pointed out in prophecy as due to begin the exercise of power in A.D. 1878,..." (Studies in the Scriptures, Vol. 2, The Time Is At Hand, 1889 Ed., p. 101.) * "Our Lord, the appointed King, is now present, since October 1874, A.D....and the formal inauguration of his kingly office dates from April 1878, A.D." (Studies in the Scriptures, Vol.4, p.621 ) * "The year A.D. 1878 … clearly marks the time for the actual assuming of power as King of kings, by our present, spiritual, invisible Lord - …" The Time is At Hand (1911 ed) p.239 * "Our belief that the Kingdom began to be set up, or brought into power, in Apr, 1878, be it observed, rests on exactly the same foundation as our belief that the Lord became present in October, 1874, and that the harvest began at that time." Studies in the Scriptures - Thy Kingdom Come p.235 izi nyandiko zakwirakwijwe amakopi miliyoni nyinshi, zamamaza ibi binyoma. Ubu twandika ibi, Abahamya ba Yehova baretse ubu buhanuzi, kuko nyine babonye ari ikinyoma, ku buryo abayoboke babo bashya bari gusoma ibi ndi kwandika, babona ari bishya kuri bo, n'ubwo idini yabo yabyigishije igihe kirenga kimwe cya kabiri cy'ikinyejana. Ese Abahamya barekeye aho guhimba ubuhanuzi bw'ikinyoma? Reka da! Ahubwo barakataje. Muri comments zitaha tuzareba ubundi buhanuzi bw'ikinyoma badukanye nyuma yaho.
Kanda hano umusubize

0726732500 - 18/11/2016 saa 21:21

Mubyo ukora byose ntawe utibeshya ushobora kwibwira uti uku niko kuri nyamara ku mana atari ko bimeze wibuke ko Imana ivuga ko ntanumwe uzi uko atekereza kandi koko yesu yavuze ko ntawe uzi umunsi ni gihe wenda wasanga baribeshyaga birengagiza ko nta numwe uzi umunsi nigihe ndakubwira muvandimwe wenda jye ntabwo unzi nakoze ubushaka shansi bwimbitse ariko nasanze abahamya ba yehova ari bo bagendera mukuri yego sinaca urubanza gusa kuva nabamenya narahindutse nkomeza kwizera ko nzagaragara mubutegetsi bwa yesu hano kwisi (paradise) . Russel nabagenzi be turabiga tukamenya amateka yabo cg ko banapfuye mu materaniro aba mu minsi yimibyizi.
Kanda hano umusubize

Umwigishwa wa Yesu Kristo - 16/11/2016 saa 07:25

KUGARUKA KWA KRISTO : UKO IMANA YAKOJEJE ISONI ABAHANUZI B'IBINYOMA. (Comment -10-) — C— UBUFATANYE BWA NELSON BARBOUR NA CHARLES TAZE RUSSELL MU KWAMAMAZA UBUHANUZI BW'IKINYOMA. Wa mugabo N. BARBOUR yakomeje kwamamaza bwa buhanuzi bwe bw'ikinyoma, yifashishije ikinyamakuru cyitwa HERALD OF THE MORNING. Umucuruzi witwa C. T. RUSSELL yaje gusoma icyo kinyamakuru, yiyemeza gufatanya na N. BARBOUR, mu nyigisho, (kuko uwo mucuruzi yari asanzwe afite itsinda ry'abantu bateranira hamwe, bakiga Bibiliya.) Ndetse n'inkunga y'amafaranga, dore ko yari ayafite. Uretse cya Kinyamakuru, bafatanyije kwandika n'igitabo cyitwa THE THREE WORLDS (Isi Eshatu). Izo nyandiko zose niko zamamazaga bwa buhanuzi bw'ikinyoma. Nibutse ko bwavugaga ko Yesu YAGARUTSE, AHARI MU BURYO BUTAGARAGARA (Invisible Presence) KUVA MU 1874. Uyu mugabo C. T. RUSSELL, rya tsinda yayoboraga ryaje kuvamo Idini, ubu rizwi NK'ABAHAMYA BA YEHOVA. Mu nyandiko Ibihumbi byinshi zanditswe n'iyo Dini, bakomeye kwamamaza bwa buhanuzi bw'ikinyoma, mu gihe KIRENGA IMYAKA 50 yose. (Kuva 1876 kugeza mu myaka ya za 1930.). Ubwo buhanuzi bw'ikinyoma bwahimbwe, bukavugururwa muri tekinike na N. BARBOUR, Abahamya ba Yehova, nibo bahindutse ABABWIRIZA B'UBWO BUHANUZI BW'IKINYOMA, babwamamaza mu isi yose, mu gihe kirenga kimwe cya kabiri cy'ikinyejana. (imyaka irenga mirongo itanu). Babwira amahanga yose ko ibyo binyoma ari UKURI KWA YEHOVA. Birababaje cyane. Dore zimwe mu mamiliyoni y'inyandiko z'Abahamya ba Yehova, zamamazaga ubwo buhanuzi bw'ikinyoma. * "Christ came in the character of a Bridegroom in 1874.... at the beginning of the Gospel harvest." (Watchtower, Oct 1879, p. 4) * "Our Lord, the appointed King, is now present, since October 1874, A.D..." (Studies in the Scriptures, Vol.4, p.621, 1897) * "The time of the Lord's second presence dates from 1874, as above stated. The latter period is within the first named, of course, and in the latter part of the period known as "the time of the end." (The Harp of God, 1921 p. 236) * "The Scriptural proof is that the second presence of the Lord Jesus Christ began in 1874 A.D." (Prophecy, 1929, p. 65) Izi nyandiko ziragaragaza ko nibura kugeza mu 1929 , handikwa kiriya gitabo cyabo cyitwa PROPHECY (Ubuhanuzi), bari bacyamamaza bwa buhanuzi bw'ikinyoma bwa N. BARBOUR bwavugaga ko Yesu YAGARUTSE, AHARI MU BURYO BUTAGARAGARA, KUVA MU 1874. Ari nako babwira isi yose ko ari bo DINI YONYINE IFITE UKURI KWA YEHOVA, ko abandi bose Imana itabemera KUKO BIGISHA IBINYOMA! Ese niba batarigishaga ibinyoma, kuki ubwo buhanuzi bamamaje imyaka irenga 50 yose BAJE KUBUREKA? Kuki se badatinyuka kubwira abayoboke babo bashya ko bamaze kiriya gihe kingana kuriya, bamamaza ubuhanuzi bw'ikinyoma bwa tekinike ya N. BARBOUR?
Kanda hano umusubize

Umwigishwa wa Yesu Kristo - 15/11/2016 saa 09:14

KUGARUKA KWA KRISTO : UKO IMANA YAKOJEJE ISONI ABAHANUZI B'IBINYOMA. (Comment -9-) B. UBUHANUZI BW'IKINYOMA BWA NELSON BARBOUR. Uyu mugabo, yari mu bari bategereje kugaruka kwa Yesu ku itariki 22/10/1844. Nkuko ubwe abyivugira, bacitse intege cyane, baratatana. ( "We held together until the autumn of 1844. Then, as if a raft floating in deep water should suddenly disappear from under its living burden, so our platform went from under us, and we made for shore in every direction; but our unity was gone...") Ikibabaje rero, n'uko uwo mugabo nta somo yakuye muri uko GUSHOBERWA ko ku itariki ya 22/10/1844 ( abanyamateka babyita GREAT DISAPPOINTMENT cga GRANDE DECEPTION). Amaze gushira impumu, yibagiwe icyamwirunkansaga, maze afata ikaramu,atera ikirenge mu cy'umwigisha wabo W. Miller, abara igihe YESU AZAGARUKIRA. Birababaje cyane. Twibutse ko aya mateka tuvuga yabereye muri Leta zunze Ubumwe za Amerika. Dore ko amadini hafi ya yose dufite muri iyi minsi, ariho yaturutse. Muri 1871, yanditse agatabo gafite umutwe muremure cyane uvuga ngo : "IBIHAMYA KO UMWAMI AZAZA MU 1873 cga URUSAKU RWO MUGICUKU. " (Mu cyongereza : EVIDENCES FOR THE COMING OF THE LORD IN 1873, or THE MIDNIGHT CRY.) Muri icyo gitabo, yahamyaga ko ubuhanuzi bwa Bibiliya, bwerekana ko Yesu azagaruka MU MPERA ZA 1873. Igihe Nelson Barbour yahanuye (abeshyera Bibiliya), kigeze, abantu benshi bateraniye ahitwa TERRY ISLAND gutegereza kugaruka kwa Kritso, no kuzamuka mu ijuru. Umwaka w'i 1873 uba urangiye Yesu atagarutse. Wa muhanuzi Nelson Barbour, akorwa n'ikimwaro. Abamukurikiye Bakorwa n'isoni. Ese uwo muhanuzi yemeye ko yibeshye? Reka da! (Amateka y'aba bahanuzi b'ibinyoma , yanyigishije ko Umuntu ari MUDAKURWA KU IJAMBO.) Aho kwemera ko yibeshye ngo asabe Imbabazi Imana, ndetse azisabe n'abo bantu yayobeje, akabatera igihe, birwa banamye kugasozi, bategereje ibinyoma bye, muzi uko yabigenje? Yakoze indi mibare, yemeza ko noneho ntakabuza Yesu azagaruka mu mwaka bari binjiyemo wa 1874 , mu mpera zawo. Barategereje, bihanganye, umwaka uba urihiritse Yesu ataje. (Many gathered at Terry Island to await the return of Christ in late 1873. Barbour and others looked to the next year, which also proved disappointing.) Ese noneho Nelson Barbour yemeye ko yibeshye, asaba imbabazi? Reka da! Noneho yitabaje ya Tekinike yahimbwe na Hiram Edson. Yaravuze ati: Umwaka niwo, ariko YESU yaje MU BURYO BUTABONEKA. Biratangaje cyane! Yahise ahimba inyigisho ivuga ko Yesu yari kuza incuro ebyiri : 1. Iya mbere AHARI MU BURYO BUTABONEKA( Invisible Presence) 2.Iya kabiri, akazaza nk'inkuba, asekura, arimbura, Ku munsi w'urubanza. (the group adopted the belief in a two-stage, initially INVISIBLE PRESENCE. They believed that Christ had indeed come in 1874 and would soon become VISIBLE FOR JUDGMENTS.) Nimwisobwe ko kuri tekinike ya Hiram Edson, noneho uyu mugabo yongeyeho agakeregeshwa ke, ko Yesu AZAZA INCURO EBYIRI . Aka gakeregeshwa, ka tekinike yo KURENZA URUHO RW'AMAZI KU KINYOMA, kaje kwifashishwa n'abandi bahanuzi b'ibinyoma badutse nyuma, nk'uko tuzabibona ubutaha.
Kanda hano umusubize

Umwigishwa wa Yesu Kristo - 14/11/2016 saa 12:32

KUGARUKA KWA KRISTO : UKO IMANA YAKOJEJE ISONI ABAHANUZI B'IBINYOMA. (Comment -8-) ITEKINIKA RIHAMBAYE RYO KURENZA URUHO RW'AMAZI KU KINYOMA. Hari Abatekereza ko abanyapolitiki, aribo bonyine bazi gutekinika. Nyamara Abigisha b'ibinyoma bo Gutekinika bararenze. Aho batandukaniye, n'uko abanyamadini bo iryo tekinika ryabo baryitirira Imana. Iyo ushatse kubabaza byinshi, batangira kugutera ubwoba ko uri Gutuka Umwuka wera. Aha, baba bagushoboye, kuko Gutuka umwuka wera biratinyitse yemwe! Ariko se Umwuka wera niwo uba warababwiye guhanura cga kwigisha ibinyoma? Ese nyuma y'amarira menshi, nk'uko bivugwa na ba nyiri ubwite, abo bigisha bemeye ko bibeshye? Reka da! Ahubwo bitabaje itekinika rihambaye. Kuwa 23/10/1844 ,ni ukuvuga umunsi umwe nyuma yo gushoberwa, bari mu masengesho HIRAM EDSON umwe mu bayoboke bakomeye ba W. Miller, yaravuze ati : « URUMURI RUZATANGWA», «Uku gushoberwa kwacu kuzasobanurwa. » .( On that day, during a prayer session with a group of Advent believers, Hiram Edson became convinced that "light would be given" and their "disappointment explained.") Iyi mvugo ngo "URUMURI ruzatangwa" , cga " URUMURI rushya" yabaye tekinike ihambaye yakoreshejwe kenshi, kugeza n'ubu igikoreshwa n'abo bigisha b'ibinyoma, iyo ubuhanuzi cga inyigisho batsimbarayeho igihe, bigaragaye ko ari ikinyoma. Indi tekinike noneho irenze, nanone yahimbwe na HIRAM EDSON na bagenzi be, ni ukuvuga ko ITARIKI ARIYO, ARIKO BATASOBANUKIWE NEZA IBYABAYE. Ko ibyo bavugaga byari kubera mu isi, AHUBWO BYABEREYE MU IJURU. Ese ko mu ijuru ntawe uhareba, ninde wabahakanya? Ubuhanuzi bavuze ko bwasohoreye mu ijuru, iyo ni garanti ko ntakwibeshya kwabaho, ntakongera na rimwe gukorwa n'isoni, kuko ntawahinyuza ibyabereye mu ijuru, kandi we ari mu isi. Ese HIRAM edson na bagenzi be bavuze iki kubyabaye kuri ya tariki ya 22/10/1844? Baravuze bati : «Ubuturo bwagombaga kwezwa bwo muri Dan. 8:14, ntabwo ari ubwo mu isi, cga Itorero, ahubwo ni ubuturo bwo MU IJURU» Bityo bemeza ko ibyabaye kuri 22/10/1844 ,atari Ukugaruka kwa Kristo ku Isi, ahubwo ari igikorwa CYABEREYE MU IJURU. ( The sanctuary to be cleansed in Daniel 8:14 was not the earth or the church, but the sanctuary in heaven."[18] Therefore, the October 22 date marked not the Second Coming of Christ, but rather a heavenly event.) Ikibazo baba baragikemuye burundu, muri tekinike ihambaye. Ngaho nihagire ubagisha impaka turebe! Wajya se impaka y'ibyabereye mu ijuru wowe uri ku Isi? Iyi tekinike nayo yifashishijwe inshuro nyinshi nyuma yaho, nkuko tuzabibona, n'abandi bahanuzi, iyo ibyo bahanuraga bitabaga, bahitaga bavuga ko ITARIKI ARI YO, ARIKO AHO KUBERA MU ISI, BYABEREYE MU IJURU! HIRAM EDSON yagiriye akamaro gakomeye abahanuzi b'ibinyoma. Ikibabaje n'uko ntari nabona bamuzirikana mu nyandiko zabo, ngo bamushimire ko tekinike yahimbye yabagiriye akamaro gakomeye.
Kanda hano umusubize

Umwigishwa wa Yesu Kristo - 13/11/2016 saa 20:58

KUGARUKA KWA KRISTO : UKO IMANA YAKOJEJE ISONI ABAHANUZI B'IBINYOMA. (Comment -7-) URUHEREREKANE RW'UBUHANUZI BW'IKINYOMA,URUHEREREKANE RW'ISONI N'IKIMWARO. Ibyo ngiye kuvuga, ni amateka yanditse. Ushaka kuyasoma yayabona kuri interineti.( mu cyongereza) . Abaza kubabazwa n'uko mvuze amateka y'abahanuzi bemera, banyihanganire, kuko inshingano zanjye ni ukuvuga ukuri. Ni amateka yatangiye muri za 1800 n'imisago. Hadutse abantu basoma Bibiliya, bakayivugisha ibyo itavuga. Bahanura ibinyoma bifashishije Bibiliya. Guhera icyo gihe, rwabaye uruhererekane rw'ubuhanuzi bw'ikinyoma, kugeza n'ubu rugikomeje. A. UBUHANUZI BW'IKINYOMA BWA MBERE, GUSHOBERWA KWA MBERE. Muri iyo myaka navuze haruguru, muri Leta zunze ubumwe za Amerika, umugabo WILLIAM MILLER, yahanuye igihe Yesu azagarukira, yifashishije Bibiliya. Yaranditse ati : «Amahame yanjye muri make ni uko Yesu Kristo AZAGARUKA HANO KU ISI, gusukura, kweza, no kwigarurira ibye hamwe n'abera be, igihe runaka, hagati y'itariki 21/3/1843 na 21/3/1844 . » ( "My principles in brief, are, that Jesus Christ will come again to this earth, cleanse, purify, and take possession of the same, with all the saints, sometime between March 21, 1843, and March 21, 1844." ) Ayo matariki yarageze, ntihagira ikiba. Barongeye bavuga ko noneho ntakabuza, Yesu azagaruka ku itariki ya 22/10/1844. Iyi tariki yo bayitegerezanye amatsiko, n'ibyiringiro bikomeye. Igeze, ntacyabaye. Bakorwa n'isoni, ikimwaro, no kwiheba. HIRAM EDSON umwe mu bayoboke ba William Miller, wari mu bategereje kugaruka kwa Yesu kuri iriya tariki, yatanze ubuhamya, ntiyabeshya aravuga ati : «Ibyiringiro byacu byarasandaye, twagize ukurira ntigeze ngiraho inararibonye mbere yaho.. Twararize, turongera turarira, kugeza mu rukerera. » ( "Our fondest hopes and expectations were blasted, and such a spirit of weeping came over us as I never experienced before... We wept, and wept, till the day dawn." ) Ese iyaba barasomye ibi byanditswe, ntibyari kubarinda uko kurira. Mat.24:42: «nuko mube maso kuko mutazi umunsi Umwami wanyu azaho. » Nyamara ibi Matayo yanditse, William Miller yarabyirengagije, atangira kubara igihe Yesu azagarukira. abayoboke be nabo bamukurikira buhumyi. Ingaruka mwazumvise: isoni, gushoberwa, n'amarira menshi. Ese hari isomo abo mu myaka yakurikiye, bakuye muri uku gushoberwa kwa William Miller n'abayoboke be? Ni muri comment ikurikira.
Kanda hano umusubize

Umwigishwa wa Yesu Kristo - 13/11/2016 saa 08:35

KUGARUKA KWA KRISTO : UKO IMANA YAKOJEJE ISONI ABAHANUZI B'IBINYOMA. (Comment -6-) Mbere na none yo kujya ku mateka, reka manze ngire icyo mvuga, kuri ariya magambo narangirijeho muri comment -5- ,avuga ngo: "NIMWUMVE ICYO UMWUKA UBWIRA AMATORERO ". Mu by'ukuri, aya magambo ni kimwe nandi avugwa ngo: "NIMWAKIRE IJAMBO RY'IMANA ". Izi mvugo zombi ni kimwe. Ese ijambo ry'Imana, ariryo nyine ryitwa "ibyo umwuka ubwira amatorero ", ni irihe? Ese ni ibitekerezo by'umuntu? Ese ni ibyavuzwe n'abahanga bo mu isi? Ese ni ibyavuzwe n'idini? Ijambo ry'Imana riboneka GUSA, mu BYANDITSWE BYERA. Ibintu bitanditse muri Bibiliya, utinyuka kubyita "ibyo umwuka abwira amatorero" , azabibazwa. Ibyo Imana yashatse ko tumenya, twe nk'abagaragu bayo, BYOSE, yabishyize mu byanditswe byera. Ibyanditswe byera bibuza uwo ari we wese, kugira ibindi azana, bitanditse muri Bibiliya. Dusome Ibyanditswe : Gutegeka.12:32( 13:1) : «Icyo mbategeka cyose, mujye mucyitondera, mucyumvire. NTIMUKACYONGEREHO, NTIMUKAKIGABANYEHO.» Imigani.30:6 : «Ntukagire icyo WONGERA ku magambo yayo, kugirango itagucyaha, ugasanga uri umunyabinyoma. » (Soma na Ibyahishuwe.22:18-19) Ndaburira rero abantu bose ko batagomba kwemera na gato, umuntu uzanye ANDI MAGAMBO, ATANDITSE MU BYANDITSWE BYERA, akavuga ko ari " ibyo umwuka abwira amatorero ". Akavuga ko ari ibyo "Umwuka w'ubuhanuzi". Abavuga ibyo, ni ABAHANUZI B'IBINYOMA. Kuko ibyo bita "umwuka w'ubuhanuzi ", bizana ibindi BINTU BISHYA, BITANDITSE MURI BIBILIYA, nta mpamvu nimwe yo kubibererekera, cyangwa kubirenzaho uruho rw'amazi, ngo hato ntiteranya, batavuga ko nca imanza,..., Oya. Kwamagana iyo myuka iyobya, nizo nshingano z'umuntu wese uyobowe n'umwuka w'Imana. Ntabwo Imana itubwira ngo " dukarese ikinyoma ". Oya. Ntabwo Imana itubwira ngo " dukisinge (to kiss) inyigisho zivuye ku myuka iyobya". Oya. Ntabwo Imana itubwira ngo "twagaze Abahanuzi b'ibinyoma ". Oya. Ndatanga ingero zifatika ebyiri. Umwangavu wo mu rugo aherutse kuza yiruka umwuka wenda kumuvamo, ambuza gukaraba amazi yaraye hanze. Mubajije impamvu ambwira ko mu cyumba basengeramo UMUHANUZI yamubwiye ko " amazi yaraye hanze aba ARIMO ABADAYIMONI ". Nagize ngo yasaze, ariko maze kumubaza neza, nzanga koko ari ibyo umuhanuzi yamubwiye : Yaramubwiye ngo niyihane. Uwo mwangavu yisuzumye neza, asanga nta kintu na kimwe yishinja. Noneho uwo muhanuzi aramubaza ati : Ese ntiwakarabye amazi yaraye hanze? Umwana ati : Yego. Umuhanuzi ati: Ihane rero ko wakarabye ayo mazi, kuko amazi yaraye hanze aba arimo abadayimoni. Umwana arapfukama, Umuhanuzi aramusengera. (Ibi mvuga byabaye uyu mwaka nko mu kwezi kwa gatatu.) Urundi rugero. Mperutse kuganira n'umugabo, ambwira ko umwuka w'ubuhanuzi uwuga ko "kurya IBIKOMOKA KU NYAMASWA ari bibi. " ndetse ngo: «ku muzuko, ku bituro by'abariye inyama hazaba handitse ngo "uyu yarizize". »(Bivuze ko YIYAHUYE. Kandi twese tuzi ko kwiyahura ari ukwica. ) Ibi binyoma byombi rero, (icyo amazi yaraye hanze, n'icyo Ibikomoka ku nyamaswa), ndetse n'ibindi, NTA NA HAMWE BIBONEKA MU BYANDITSWE BYERA. Ese Abahanuzi bavuga ibyo bintu BITANDITSE, tubite Abahanuzi b'ukuri? Oya. Nta mpamvu nimwe yo kurya iminwa, abo ni Abahanuzi b'ibinyoma.
Kanda hano umusubize

Umwigishwa wa Yesu Kristo - 12/11/2016 saa 07:53

KUGARUKA KWA KRISTO : UKO IMANA YAKOJEJE ISONI ABAHANUZI B'IBINYOMA. (Comment -5-) Mbere yo kwerekana amateka y'ukuntu Imana yakojeje isoni abo bahanuzi, reka mvuge ku yindi nyigisho yabo ikakaye. Iyo nyigisho ivuga ibyo "IBIHE BY'ABANYAMAHANGA" ,(mu cyongereza, Times of gentiles). Ivuga ko, ibyo bihe by'abanyamahanga, byatangiye muri 607 mbere ya Yesu, ubwo Umwami NEBUKADINEZARI wa Babuloni yafataga Yerusalemu, akaharimbura. Basobanura ko Imana yatanze isezerano muri Ezek.21:25-27 , ko ubwo bwami bwa Isiraheli BUZAGARUKA, bugahabwa " Nyirabyo Ubifitiye Ubushobozi " , ari we Yesu Kristo. Berekana ko ibyo bihe ABANYAMAHANGA bategeka bonyine, nta bwami bw'Imana buhari, byari kuba IBIHE 7. BARABIBARA, maze bakerekana ko ibyo bihe byarangiye muri 1914, hanyuma Imana igasohoza ibyo yasezeranije muri Ezek. 21:25-27 , ikagarura ubwami bwa Isiraheli, bugahabwa Yesu Kristo, ari we " Nyirabyo Ubifitiye Ubushobozi ". Ibyo bisobanuro batanga ubona bisa cyane n'ukuri. Ariko mbibutse ko ikinyoma kibi, ari icyenda gusa n'ukuri, naho icya " Nditsamuye Nkubita umutwe ku ijuru " , cyo ntacyo gityaye cyane (n'ubwo ari kibi) , kuko nyine buri wese aba abona ko ari ikinyoma. Iyi nyigisho rero ni ikinyoma. Reka mbahe impamvu zitavuguruzwa, kuko zishingiye rwose ku byanditswe byera Intumwa za Yesu kuko zari Abisiraheli, iri sezerano ko Ubwami bwa Isiraheli bwari KUGARUKA, bari barizi neza. Niyo mpamvu babibajije nyiri ubwite, Yesu Kristo. Dusome ikibazo bamubajije: Ibyakozwe.1:6: « Nuko bamaze guterana baramubaza bati: " Mbese Mwami iki nicyo gihe ugiye KUGARURIRAMO Ubwami mu bisiraheli?" Aha bashakaga kumenya niba Ibihe by'abanyamahanga birangiye, Nyirabyo Ubifitiye Ubushobozi, ari we Yesu, agiye KUGARURA ubwami bwa Isiraheli. Reka dusome igisubizo Yesu yabahaye: Ibyakozwe.1:7: « Arabasubiza ati : " SI IBYANYU kumenya IBY'IMINSI cyangwa IBIHE Data yagennye, NI UBUTWARE BWE WENYINE." » Aya magambo arasobanutse rwose. Aha Yesu yarabiyamye, ababwira ko ATARI IBYABO, kumenya icyo gihe ubwami bwa Isiraheli BUZAGARUKIRA, bugahabwa nyirabyo Ubifitiye ubushobozi. Aratsindagiriza ati : NI UBUTWARE BWA DATA WENYINE. Ngaho benedata reka mbabaze: Petero, Yohana,... babwiwe aya magambo imbona nkubone na Yesu ubwe, nyuma y'imyaka runaka, bari gutinyuka kujya KUBARA, ngo BAMENYE IGIHE UBWAMI BWA ISIRAHELI BUZAGARUKIRA ,bugahabwa nyirabyo Ubifitiye ubushobozi? Kandi Yesu yarabiyamye mu magambo aremereye cyane, ko IBYO ATARI IBYABO, ari ibya Data Wenyine? Ibi sibyo bya mbere Yesu yababwiye batagomba kumenya , kuko ATARI IBYABO. Mbere gato yari yarababwiye aya magambo dusoma muri Mat.24:36: « Ariko Uwo munsi n'icyo gihe, ntawe ubizi, n'aho baba abamarayika bo mu ijuru cyangwa Umwana, KERETSE DATA WENYINE. » Ese ninde watinyuka KUBARA ngo arebe igihe Imperuka izabera? Ntawe. Uretse nyine Abahanuzi b'ibinyoma. Kubera iki tutagomba kubibara? N'uko Yesu yabitubujije. Uwabirengaho wese agatangira Kubara, ngo amenye igihe imperuka izabera yaba, nta gushidikanya na guke, ari Umuhanuzi w'ibinyoma. Ese ninde watinyuka kubara ngo amenye IGIHE UBWAMI BWA ISIRAHELI BUZAGARUKIRA? Ese ibi byo Yesu ubwe ntiyabibujije Intumwa ze azibwira ati : « SI IBYANYU KUMENYA IBYO IMINSI cyangwa IBIHE DATA yagennye, NI UBUTWARE BWE WENYINE. » Nta gushidikanya na guke guhari, Biragaragara ko aba bihaye KUBARA ibyo Yesu YABUJIJE INTUMWA ze, ari Abahanuzi b'ibinyoma. Ufite ugutwi, niyumve ibyo umwuka ubwira amatorero.
Kanda hano umusubize

Umwigishwa wa Yesu Kristo - 11/11/2016 saa 18:22

KUGARUKA KWA KRISTO : UKO IMANA YAKOJEJE ISONI ABAHANUZI B'IBINYOMA. (Comment -4-) Ba bigisha kandi bavuga bashize amanga, ko Yesu yagarutse, "abe" bapfuye bakazuka, bakazamuka mu ijuru, ariko "abe" bakiri bazima BAKAGUMA Mu ISI, n'ubu bakaba bagihari. Ese ibi bihuye n'ibyanditswe? Dusome 1Tes.4:15-17: « ...twebwe ABAZABA BAKIRIHO, basigaye kugeza ku KUZA k'Umwami, tutazabanziriza na gato ABASINZIRIYE .Kuko Umwami ubwe azaza amanutse ava mu ijuru,... N'uko abapfiriye muri Kristo nibo bazabanza kuzuka. Maze natwe ABAZABA BAKIRIHO, duhereko TUJYANANWE NABO, tuzamuwe mu bicu , gusanganira Umwami mu kirere... » Ese amagambo avuga ngo " duhereko TUJYANANWE NABO " ,yerekana ko abapfuye bazazamuka bonyine, hanyuma abazima bagasigara mu isi? Ese KUJYANANWA bisobanuye iki? Kugirango dukureho wenda urwitwazo rwose, mu mbabarire nkoresheje Bibiliya zindi. Jerusalem Bible: 1Tes.4: « and then those of us who are still alive, will be taken up in the clouds, TOGETHER WITH THEM, to meet the Lord in the air... » La sainte Bible, Louis S. (1910) : 1Tes.4:17: « ensuite,nous les vivants, qui seront restes, nous serons TOUS ENSEMBLE enleves avec eux,a LA rencontre du Seigneur Dans les airs...» Ku bazi icyongereza, iyo dusomye ko abapfuye, n'abazima " BAZAZAMUKA TOGETHER ", hanyuma babigisha bakavuga ko abapfuye bazamutse " BONYINE", abazima bagasigara mu isi, ESE ninde utabona ko abo bigisha babeshya? Ku bazi igifaransa , iyo dusomye ko abapfuye,n'abazima ," BAZAZAMUKA ENSEMBLE ", ESE koko ibi bivuze ko bari kuzamuka bonyine,maze abazima bagasigara mu isi? (Together = ensemble = HAMWE) Ibyanditswe bitubwira ko Yesu nagaruka , abapfuye bazazuka,bakazamukana HAMWE n'abazaba bakiriho. Ntabwo bamwe bazagenda igihe cyabo,ngo abandi basigare mu isi, bazagende ikindi gihe. Ndasabira cyane aba benedata bahumishijwe n'aba bigisha b'ibinyoma, ngo Imana ibahumure babone ibi binyoma biteye isoni n'agahinda,bigishwa n'aba bahanuzi b'ibinyoma, babogeje ubwonko ,bababwira ko ari bo bonyine Yesu akoresha, kandi ibimenyetso byinshi byerekana ko ari abahanuzi b'ibinyoma.
Kanda hano umusubize

Umwigishwa wa Yesu Kristo - 11/11/2016 saa 13:59

KUGARUKA KWA KRISTO : UKO IMANA YAKOJEJE ISONI ABAHANUZI B'IBINYOMA. (Comment-3-) Ese Yesu yari kugaruka MU IBANGA nk'uko abo bigisha b'ibinyoma babivuga? Dusome icyo Yesu Ubwe yabivuzeho muri Mat.24:26-27: «N'uko nibababwira bati: "Dore ari mu butayu",cyangwa bati : "Dore ARI MU KIRAMBI ", ntimuzabyemere . Kuko nk'uko UMURABYO urabiriza iburasirazuba ukabonekera aho rirengera, ni ko no KUZA k'umwana w'umuntu kuzaba. » Aha Yesu yasobanuye neza, mu magambo yumvikana, ko atazaza yomboka, ngo ajye mu KIRAMBI, ku buryo bizaba ibanga ko yaje. Ahubwo yeruye rwose ko azaza: " NK'UKO UMURABYO URABIRIZA IBURASIRAZUBA, UKABONEKERA AHO RIRENGERA. " Ntabwo umurabyo urabiriza mu kirambi, ngo ubonwe gusa n'abari mu kirambi. Ahubwo umurabyo ubonwa na bose: kuva iburasirazuba, kugeza aho rirengera. Amen. Yemwe abavuga ko Yesu yagarutse mu ibanga? Mwadusobanurira ukuntu umurabyo uza mu ibanga, ukabonwa n'abari mu kirambi gusa? Ese uretse Kwigiza nkana, ninde watinyuka kuvuga ko Yesu avuga ko kuza kwe kuzaba nk'uko umurabyo urabiriza iburasirazuba UKABONEKERA aho rirengera, ubwo yashakaga kuvuga ko azaza MU IBANGA? Uwo murabyo wo mu ibanga mwawubonye he yemwe?! Mbivuge mbitsindagire, niyo urangaye, uri mu bitekerezo byinshi, umurabyo iyo urabije urikanga. Nta muntu n'umwe wakwigira bamenya, ngo avuge ko ari we wenyine wabonye uwo murabyo. Ntagasozi nakamwe kakwigira bamenya ngo kavuge ko abagatuye bonyine aribo babonye umurabyo. Ba bigisha b'ibinyoma kandi bavuga ko ibi bimenyetso tubona: intambara, imitingito, indwara z'ibyorezo,... Ari ibimenyetso byerekana neza ko Yesu YAMAZE KUGARUKA. Birababaje cyane. Iki ni ikinyoma cy'umwanda, cya SATANI SEKIBI. Ese Yesu ubwe yavuze ko ibyo bimenyetso byari kwerekana ko yamaze kugaruka? Oya rwose. Yesu ubwe yavuze ko ibyo bimenyetso bizerekana ko ARI HAFI KUGARUKA. Dusome Mat.24:33: «n'uko namwe nimubona ibyo byose, muzamenye ko ARI HAFI NDETSE AGEZE KU RUGI» Ese kuvuga ko ibyo bimenyetso byerekana ko Yesu YAMAZE KUZA, kandi Yesu ubwe avuga ko ibyo bimenyetso bizerekana ko ARI HAFI, NDETSE AGEZE KU RUGI, ninde utabona ko abo bavuguruza Yesu, ibyo bavuga ari ibinyoma? Kutabibona ni ukwigiza nkana. Bityo rero benedata, Yesu ntabwo yari yagaruka. Ibi bimenyetso tubona, ni ibyerekana ko ARI HAFI KUGARUKA, ndetse ageze ku rugi, nk'uko ubwe yabyivugiye. Nimucyo twiyeze, tumutegereze, kuko ari bugufi kugaruka. Ababeshywe ko yamaze kugaruka, namwe mumenye ko abo bigisha banyu, Yesu yabahanuye, ko bazaza, none baraje, kuko ubuhanuzi bwa Yesu ntibwari kuba ikinyoma. Ese kuki mwakomeza kuyoboka abo bahanuzi b'ibinyoma?
Kanda hano umusubize

Umwigishwa wa Yesu Kristo - 10/11/2016 saa 19:20

KUGARUKA KWA KRISTO : UKO IMANA YAKOJEJE ISONI ABAHANUZI B'IBINYOMA. (Comment -2-) II-IMVUGO YA KABIRI. Ni imvugo Yesu yahanuye ko Abahanuzi b'ibinyoma bazakoresha. Dusome : Mat.24:26: « Nuko nibababwira bati" dore ari mubutayu", ntimuzajyeyo, cyangwa bati " dore ARI MU KIRAMBI", ntimuzabyemere.» Ubu buhanuzi bwa Yesu bwarasohoye rwose. Yesu ubwe yahanuye ko abo banyabinyoma BARI KUVUGA KO YESU YAJE, ARI AHANTU RUNAKA, kandi mu by'ukuri atari yaza. (Biratangaje!). Hari abari kuvuga ngo : Yesu yaraje, "ARI MU KIRAMBI". Mu kirambi, bisobanuye, MU MBERE, cga MU CYUMBA. Ese mwari muzi ko abo bahanuzi b'ibinyoma bahari ubu? Nta n'isoni bafite, bavuga ko YESU YAGARUTSE? Iyo twe tuvuga ko dutegereje ko azagaruka badusekera mu gipfunsi? Ibi utabizi yagirango ndi kwiganirira. Ariko ni ukuri, abo banyabinyoma barahari rwose bavuga ko Yesu yagarutse. Yagarutse, ate? Kandi ari he? Bavuga ko YAJE MU IBANGA, ARI MU KIRAMBI,(ni ukuvuga mu ijuru) , neza neza nk'uko Yesu yabihanuye. Bavuga ko yaje ari UMWUKA bityo abantu badashobora kubona Umwuka,hanyuma akajyana Umugeni mu ijuru. Nta n'isoni bafite, bemeza ko aya magambo dusoma aha, yamaze gusohora cyera: Yoh.14:3: «kandi ubwo ngiye kubategurira ahanyu, NZAGARUKA MBAJYANE iwanjye ngo aho ndi namwe muzabeyo. » Abo banyabinyoma bavuga ko Yesu yagarutse AGATWARA UMUGENI WE MU IJURU. (Biratangaje cyane!) 1Tesalo.4:15-17: « Iki ni cyo tubabwira... Yuko twebwe ABAZABA BAKIRIHO, basigaye, kugeza ku KUZA K'UMWAMI, tutazabanziriza na hato abasinziriye. Kuko Umwami ubwe AZAMANUKA ava mu ijuru... n'uko abapfiriye muri Kristo nibo BAZABANZA KUZUKA, maze natwe abazaba bakiriho basigaye, duhereko TUJYANANWE NABO, tuzamuwe mu bicu, gusanganira Umwami mu kirere... » Abo banyabinyoma, nta n'isoni bafite, bavuga ko ibi tumaze gusoma BYASOHOYE. Ko Yesu yamanutse, abapfuye BAKAZUKA, bakazamuka mu ijuru. Ikibagora ni ugusobanura, ukuntu "ABAKIRIHO", batigeze BAZAMURANWA n'abapfuye gusanganira Umwami. Akaba nta muntu N'umwe, berekana muzima WABUZE, akaba yarazamukanye n'abo babeshya ko bazutse. Ibi ubyumvise, ntiwakwemera ko abantu bazima, bafite ubwenge, ndetse bamwe bize, bakwemera ibi binyoma. Ariko ibanga ni rya rindi navuze muri comment-1- : Abo bahanuzi b'ibinyoma babanza koza ubwonko abo bayoboke babo, babumvisha ko ari bo bakorana na Yesu BONYINE. Bityo rero, iyo umaze kubyemera, bakubwira ibyo bashaka byose. Ntushobora kubyanga, kuko ntiwakwanga ibyo umuntu ukorana na Yesu, akubwiye. Niyo ubonye bisa n'ibinyoma ,urasenga cyane ngo Imana iguhe inema zo kubyemera. Ese bavuga ko Yesu yagarutse ryari? Mbere y'umwaka wa 1932, bavugaga bashize amanga ko Yesu yagarutse mu 1874. Nyuma y'uwo mwaka navuze, barahinduye (Biratangaje), bavuga ko Yesu yagarutse mu 1914. Ibi ko bivuguruje, bagerageza ku bihisha abayoboke babo bashya. Ariko mu gihe cy'ikorana buhanga, ntacyo wahisha abashaka kumenya amateka. Dore inyandiko zabo zivuga ibyo Binyoma: "Our Lord, the appointed King, is now present, since October 1874, A.D...." (Studies in the Scriptures,1897 ,Vol.4, p.621) "Bible prophecy shows that the Lord was due to appear for the second time in the year 1874. Fulfilled prophecy shows beyond a doubt that he did appear in 1874. Fulfilled prophecy is otherwise designated the physical facts; and these facts are indisputable." Watchtower 1922 Nov 1 p.333 (ku batumva icyongereza izi nyandiko zivuga ko Yesu YAJE, mu 1874. Babyemezaga n'amagambo akakaye cyane.) * "The prophecy of the Bible, fully supported by the physical facts in fulfilment thereof, shows that the SECOND COMING of Christ dates from the fall of the year 1914." What is Truth? (1932) p.48 "The year 1914, therefore, marks the SECOND COMING of the Lord Jesus Christ, the King of glory." Watchtower 1933 Dec 1 p.362 (aha hagaragaza ko noneho bahinduye, bakavuga ko Yesu YAGARUTSE mu 1914.) N. B. Ushaka gusoma ibi n'ibirenzeho yakwandika muri Google : false prophecies of jw.
Kanda hano umusubize

Umwigishwa wa Yesu Kristo - 10/11/2016 saa 13:50

KUGARUKA KWA KRISTO : UKO IMANA YAKOJEJE ISONI ABAHANUZI B'IBINYOMA. (Comment-1) Avuga ku bimenyetso bizaranga iminsi y'imperuka, Yesu yavuze byinshi cyane: intambara,imitingito y'isi,indwara z'ibyorezo...(Mat. 24:6,7 / Luka.21:10,11) , ibi byose byarasohoye ndetse birakomeje. Sinzinduwe no kuvuga kuri ibyo bimenyetso, kuko aba benedata babisobanuye neza, ahubwo nje kuvuga ku magambo Yesu yavuze, ko muri iyo minsi y'imperuka hari kwaduka ABAHANUZI B'IBINYOMA. Muri Mat. 24: 11, Yesu yagize ati : « N'ABAHANUZI BENSHI B'IBINYOMA bazaduka, bayobye benshi. » Nishimira cyane rwose, ko ntacyo Imana itakoze ngo itumenyeshe zimwe MU MVUGO z'abo bahanuzi b'ibinyoma. Umva zimwe mu mvugo zabo Yesu atubwira. Niwumva abantu bavuga izo mvugo, kizwa n'amaguru, niba utizeye imbaraga z'umwuka , n'ubumenyi buhagije ku byanditswe byera. N'ubatega amatwi barakuyobya. Kuko bafite inyigisho zityaye, ariko z'uburozi. I- IMVUGO YA MBERE Dusome Mat. 24:23: «icyo gihe umuntu nababwira ati: " Dore Kristo ARI HANO", n'undi ati : "ARI HANO", ntimuzabyemere. » Abo bahanuzi b'ibinyoma, kugirango bakurure abantu babayobye, bavuga ko Kristo "ARI HANO" , ni ukuvuga iwabo. Abayoboke babo bakirwa batungira abantu intoki, ngo: "Dore Kristo ari hariya". Babereka, abo bigisha babo, ko aribo bafite Kristo bonyine. Nongere mburire abantu, uzayoba ntazagirengo ntiyaburiwe : NTA MUNTU N'UMWE, NTA TSINDA NA RIMWE , RYAFUNGIRANIYE KRISTO IWABO, KUBURYO ATABACIKA NGO AJYE AHANDI. Abo bavuga ko Kristo nta handi ari uretse "HANO", batunga urutoki iwabo, ni Abahanuzi b'ibinyoma. Iyo bamaze kwizeza abayoboke babo ko ari bo bafite Kristo bonyine, ko Yesu nta handi ari uretse iwabo, ubwo batangira kubigisha ibyo bashatse byose, by'ubuyobe. Kandi abo bayoboke babimira bunguri, kuko nyine bumva nta handi Yesu ari uretse kuri abo bigisha babo. Nibutse ko imyumvire nk'iyo Yesu yayamaganye. Dusome Luka.9:49-50: «Yohana aramusubiza ati: "Databuja, twabonye umuntu wirukana abadayimoni mu izina ryawe turamubuza KUKO ATADUKURIKIRA". Yesu aramubwira ati: "ntimumubuze, kuko utari umwanzi wanyu, aba ari mu ruhande rwanyu. » Aya magambo ya Yesu ubwe, atwereka neza ko ntawe ukwiriye kuvuga ko ABATAMUKURIKIRA badafite Kristo, nkaho ari we Kristo , cga se Kristo akaba amufite mu ikofi ye, cga mu isakoshi ye, ku buryo nta handi yajya. Inyigisho nk'izi , abazitsimbarayeho baba bafite n'ibindi BIRANGO, biranga ABIGISHA B'IBINYOMA, bimwe nasobanuye mu magambo arambuye ku cyigisho kivuga ibya ANTIKRISTO. (Utarabisomye yajya kubisoma.)
Kanda hano umusubize

Umwigishwa wa Yesu Kristo - 10/11/2016 saa 11:03

Uko iminsi ishira, niko aba benedata bo muri R. A. Ministries ngenda ndushaho kubakunda, n'ubwo ntabazi amaso ku maso, nabo batanzi. Ariko n'ubwo tutari kumwe ku mubiri turi kumwe mu mwuka, kandi mbasabiye umugisha ku Mana ngo Ibongerere GUKIRANUKA ndetse n'Umutsima w'umubiri. Nk'uko byanditswe mu 2Kor.9:8-11 ngo:« kandi rero Imana ishobora kubasazaho ubuntu bwose, kugirango murusheho gukora ibyiza byose, mufite ibibahagije muri byose, nk'uko byanditswe ngo "yaranyanyagije, aha abakene, Gukiranuka kwe guhoraho iteka ryose. " Iha umubibyi IMBUTO, N'IMITSIMA yo kumugaburira, niyo izabaha, ibongerere IMBUTO zanyu ZO KUBIBA, kandi igwize IMBUTO ZO GUKIRANUKA kwanyu. Namwe MUZATUNGISHWA muri byose, ngo mugire UBUNTU bwose, butume Imana ihimbazwa. » Amen. Aha Pawulo yavugaga ibyo "UMURIMO W'UBUNTU WO GUFASHA ABAKRISTO B'ABAKENE" Yavuze ko abafasha abakene, Imana izongera "IMBUTO zo GUKIRANUKA KWABO" : aha, ni imigisha yo mu by'umwuka. Ndetse ikabongerera "N'IMBUTO ZO KUBIBA",aha yavugaga ubushobozi bwo gukomeza kubona ibidutunga. Iyo migisha Pawulo yasabiye Abakorinto, nanjye nyisabiye aba benedata, kuko nabo baritanze ngo babone uyu mwanya wo kunyuzamo ijambo ry'Umwami. Nashimye rero ikigisho muri rusange. Kuko usanga tutakivuga K'UKUGARUKA KWA YESU. Wagirango natwe twabaye ba Bakobanyi,Petero yavuze, bari kuvuga bati: «Mbese azagaruka ryari, igihe babivugiye cyose ko ataje?» (2Pet.3:3-4) Nashimye kandi aho bavuze bati:« nk'uko twakomeje kwifashisha Ibyanditswe byera KURUSHA UBUHANGA cga Andi Makuru twumvana abantu. » Amen. Nimukomeza gutya ntabwo muzaba muri kure y'ubwami bw'ijuru. Kuko abantu bihambira ku ijambo ry'Imana gusa, yego, ryonyine, akaba ariryo bashingiraho inyigisho zabo zose, ukwizera kwabo, ibikorwa byabo,... Yesu ubwe, avuga ko abishimira. Nibyo yabwiye Itorero rya Filadelifiya mu Ibyahishuwe.3:8 ati :«...kuko ufite imbaraga nke ariko UKITONDERA IJAMBO RYANJYE... » Kubyerekeye Ukugaruka kwa Kristo, mukanya ndatangira kubagezaho (Mbaye nshimiye Imirasire ko bari bubinyemerere), uruhererekane rwa comments zifite umutwe uvuga ngo : "KUGARUKA KWA KRISTO : UKO IMANA YAKOREJEJE ISONI ABAHANUZI B'IBINYOMA "
Kanda hano umusubize

rukato - 10/11/2016 saa 08:46

Ngirango imashini yanyu muri Rej.Afr.min.ntabwo izi kwandika ibintu bimwe na bimwe.Ntabwo 4,54x109...bitanga miliyari 4 n'igice.Mwitondere ibyo mwandika:miliyari 1=10 exposant 9!
Kanda hano umusubize

gato - 10/11/2016 saa 07:10

imana ibahe umugisha ibi muvuze niko kuri
Kanda hano umusubize

kibe - 9/11/2016 saa 23:21

Yesu ashimwe.ubuhanuzi buvuga umunsi isi izarangirira (imperuka) ntibuturuka ku Mana,buturuka kuri nyamurwanya Kristo,kuko ubwe(Kristo)yivugiye ati ntawuzi umunsi nisaha. mwirinde rero.abahanura binyoma.
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X