Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Iyobokamana >> 

Burya iyo Imana iguhamagaye inakumenyesha icyo iguhamagariye

Umuhamagaro ni igikorwa kiba hagati y’uhamagara n’uhamagarwa. Guhera mu iremwa ry’umuntu Imana yifuje kubana n’abantu, igasabana nabo, igatura hagati muri bo, kandi ishaka ko baba abera nkuko nayo ari Iyera ; kuko yavuze ngo reka tureme umuntu mu ishusho yacu, ase natwe.

Umuntu yaje gucumura, niho Imana yatangiye kuza imuhamagara iti Adamu urihe ? kuko yari yamubuze mu busabane bwayo nayo. Aho niho yateguye kumucungura. Ibanza gushyira urwango hagati y’inzoka n’urubyaro rw’umugore.

Hari igihe umuntu ashidikanya ku muhamagaro bigitangira, ariko iyo wahamagawe urabimenya, ukava aho wari uri ukajya mu kindi cyerekezo gitandukanye naho wari uri ; kandi umuhamagaro urarerwa.

Aha twasomye muri Ezekiyeli, Imana yahamagaye abantu, ibanza kubezaho imyanda yabo, ibigirwamana byabo n’ingeso zabo mbi, ibanyanyagizaho amazi yo kubuhagira, ibakuramo umutima w’ibuye, ibaremamo umutima mushya, ibaha umwuka wayo noneho bashobozwa kugendera mu mategeko n’amateka yayo, bakayasohoza.

Ibi byatumaga bagira imbaraga zituma batsinda abanyamahanga. Amateka ni ibyo Imana yakoreye abantu, igashaka ko bahora babyibuka neza ; bikabasubizamo imbaraga, kugirango bamenye ko iyabakijije mu gihe cyatambutse ibasha no gukora ibirenze muri iki gihe no mu kizaza, bituma badakukira imitima ibibagerageza.

Abisirayeli bamaze kwambuka Yorodani, Imana yababwiye gushyiraho urwibutso nk’ibihamya by’ibyo yabakoreye. Natwe iyo twibutse intambara Imana yatuneshereje, bituma dukomera tugakomeza urugendo, tukagira imbaraga n’ubwenge ku banyamahanga bagatinya Imana yacu, ituneshereza.

Uhamagawe n’Imana hari ibyangombwa agomba kugira ; aba agomba kwezwa ikamwereka icyerekezo agenderamo. Umuhamagaro wa mbere twese duhuriraho ni uwo kuva mu byaha, ikatubyara ubwa kabiri ariko kuvanwamo umutima w’ibuye ikaduha umutima mushya, tukaba ibyaremwe bishya.

Pawulo yandikira abefeso yatweretse ko Imana yadutoranije kera isi itararemwa kuko twari mu mugambi w’Imana. Mu bwenge bw’umuntu ntiwabishyikira. Imana yavuze ko yadutoranije kera muri Kristo isi itareremwa, ishaka ko tuba abera tutariho umugayo mu maso yayo.

Ntabwo tuzaba abera tugeze mu ijuru, bitangirira mu isi ; kuko abera bo mu isi nibo mfura Imana yishimira (zaburi 16:3). Hariho kwera k’uburyo bubiri : Hari kwerezwa umurimo aribyo gutunganirizwa cg gutoranyirizwa umurimo runaka ; hakabaho no kwera ko gutungana ugakurwa mu bigirwamana ukaba uwera mu mubiri, umwuka n’ubugingo, aricyo cya mbere kandi cy’ingenzi.

Iyo Imana iguhamagaye ikumenyesha icyo iguhamagariye, ikanaguha ibikoresho uzakoresha muri uwo muhamagaro, ikakubwira naho uzakorera ; ntiguhamagara ngo igushyire mu rungabangabo.

Hari abinjira mu mihamagaro itari iyabo, bigatuma badakora umurimo neza. Utari mu muhamagaro we atera abandi kunebwa, bigatuma abandi bakora nabi ; nabo ubwabo bakora ibitari ibyabo bakangirika, kuko baba bakora ibyo batahamagariwe.

Kuko umuhamagaro waka mu muntu, ntiwikoresha ahubwo usigara ukoreshwa n’umuhamagaro. Yesu yabwiye Petero ati ukiri umusore wagendaga uko ushaka, ariko bizagera igihe utazabibasha, ugasigara ukenyezwa nundi.

Iyo uri mu muhamagaro wawe ntabwo uhatwa, ubikora neza bigatungana, ntawukubwiriza ; umuhamagaro ubwawo ukwigisha icyo gukora. Kandi iyo urangije gukora icyo yagutegetse uranezerwa. Noneho warangiza ukazahembesha uwaguhamagaye. Ababa mu muhamagaro utari uwabo nta ngororano bazahabwa.

Buri wese abanze amenye ko yahamagawe cyangwa atahamagawe ; niba yarahamagawe amenye umuhamagaro we, kandi awugenderemo neza atunganiye Imana, kugirango azagororerwe byuzuye.

Ijambo ry’Imana muritegurirwa na Rejoice Africa Ministries

Nawe niba wifuza kujya ubona ijambo ry’Imana n’Ubuhamya buri munsi, kanda HANO

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

sebakara ezra - 16/06/2016 saa 18:07

Hano icyo Rejoice Africa Ministries yita UMUHAMAGARO,ntabwo aribyo.Koko Abigishwa ba YESU bo muli first century (ikinyejana cya mbere),bali barahamagawe.Gihamya simusiga nuko bagendaga bazura abantu,bagakiza n'ibirema.Abiyita Abakozi b'imana muli iki gihe,Bible ibita" abakozi b'inda zabo" (Romans 16:18). Ba PAWULO,YESU,PETERO,etc...birirwaga bagenda imisozi,mu mihanda babwiriza ku buntu,badasaba amafranga (Matayo 10:8;Ibyakozwe 20:33).Ndetse basiga badusabye natwe kubigana (Matayo 24:14;Yohana 14:12).Ubu ushatse wese ashinga urusengero.Nta Pastor numwe ujya mu mihanda ngo abwirize nkuko YESU n'intumwa ze zabigenzaga.Ahubwo Pastor umubona amasaha 2 ku cyumweru cyangwa ku wa 6, aje gucurangira abantu no gutwara icyacumi. Mu yindi minsi,Pastors baba bibereye muli Shuguri nk'abandi bose.Abenshi bohereza abagore babo kubyarira mu Burayi no muli Amerika. UMUHAMAGARO muvuga ntabwo ariwo.Ni abantu bishyiraho,bagashyiraho na bene wabo bakarya amafranga y'abantu.Ingero ni nyinshi cyane.Ba Gitwaza,Masasu,etc...,abagore babo nabo ni ba Pastors.Munsenyeri (bishop) witwa Kamuzinzi Peter uba i Kanombe,umugore we ni Pastor,na mushiki we ni Pastor.Ntibatinya no kwiyita Apotres.Bakabwira abantu ko ali imana yabibagize.Abakora ibintu nk'ibi,Bible ibita Abungeri b'Ibisambo (Yesaya 56:11).Ikibabaje nuko bagenda biyita Abakozi b'imana,aho bageze hose.
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X