Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Iyobokamana >> 

Don Moen agiye kuza kuririmbira mu Rwanda mu gitaramo kidasanzwe.

Umuhanzi w’umunyamerika wamamaye mu ndirimbo zihimbaza Imana muri leta zunze ubumwe z’Amerika no hirya no hino ku isi Don Moen ategerejwe mu mujyi wa Kigali mu gitaramo azahakorera mu mpera z’uyu mwaka wa 2016.

Pasiteri Don Moen yamenyekanye cyane mu ndirimbo zakunzwe n’abantu batari bake baherereye ku migabane yose yisi harimo ” Sing for Joy , God Will Make a Way , Thank You Lord , God Is Good All the Time , As We Worship You , our father n’izindi .”

Amakuru agera ku ibyishimo.com yemeza neza ko umuhanzi Don Moen yamaze kwemeranya n’ikompanyi y’Abanyarwanda yifuza kumuzana mu rw’imisozi igihumbi mu kwezi kwa Kanama uyu mwaka wa 2016 .

Umwe mu bantu bazi neza iby’itegurwa ry’iki gitaramo cya Doen Moen yemeza ko ibisabwa byose byarangije kwemeranywaho n’impande zombi , avuga ko igitaramo gishobora kuzaba mu cyumweru cya nyuma cy’ukwezi kwa munani 2016 ( Kanama ) kikabera kuri sitade ya Kaminuza yigenga ya Kigali ULK mu mujyi wa Kigali.

Aya makuru ageze hanze mu gihe hari abandi bantu barimo abikorera n’abavugabutumwa bagiye batangaza ko bazazana umuhanzi w’umuramyi Don Moen mu Rwanda , ariko amaso y’abakunzi be agahera mu kirere bitewe nuko kumugeza mu Rwanda no kumutangaho ibisabwa byose ngo abashe gukorera igitaramo mu Rwanda bishobora umugabo bigasiba undi.

Don Moen aramutse aje mu Rwanda akanahakorera igitaramo bishobora gutwara amadorali akabakaba ibihumbi mirongo itandatu , mu gihe yaba azanye n’itsinda rye ryose ry’abanyamuziki n’abaharanira inyungu ze mu muziki.

Pasiteri Don Moen ni muntu ?

Don Moen yavutse kuwa 29 Kamena 1950 i Minneapolis, Minnesota muri America. Uyu mugabo ni umuririmbyi, umwanditsi w’indirimo, umupasiteri ndetse akaba na producer w’indirimbo zihimbaza Imana.

JPEG - 61.3 kb
Past Do Moen yiteguwe na benshi mu Rwanda

Urubuga rwa interineti Wikipedia dukesha iyi nkuru, ruvuga ko mbere y’uko Moen yinjira mu muziki, yabanje kwiga muri Oral Roberts University , aho yatangiye kuririmbira TerryLaw Ministries mu gihe cy’imyaka 10.

Yashyize ahagaragara album 11, harimo n’iyitiriwe izina rye yasohotse mu 1992.

Moen yakoreye integrity media mu gihe cy’imyaka isaga 20, aho yakoraga nk’umuhanzi kandi akanayobora iyi Company.

Yafashije mu bintu byinshi bijyanye no gutunganyaumuziki.Yaje kuva muri Integrity Media muri 2008 , aho yatangiye imikorere mishya.

DonMoen yaje gushyira ahagaragara company shya yamugejeje kuri byinshi , birimo n’amaradiyo yumvikana kuri interneti muri 2009.

Moen yaje guhabwa igihembocyiswe Dove Award , kubw’indirimbo ye God with Us , hiyongeraho no kuba iyi ndirimboyaratoranijwe guhatana n’izindi mu marushanwa inshuro zisaga 9.

Moen kandi yamenyekanye nk’umwanditsi w’indirimbo, aho yakoranye n’abahanzib’ibyamamare nka Claire Cloninger, Paul Overstreet, Martin J. Nystrom, RandyRothwell, Ron Kenoly, Bob Fitts, Debbye Graafsma, Paul Baloche, Tom Brook ndetsen’abandi.

Yaje ndetse no gukorana n’abaririmbyi bagaragaweho n’impano nka AbrahamLaboriel, Alex Acuna, Paul Jackson, Jr. ndetse na Carl Albrecht.

Moen yagize ibihe byiza mu muziki we, Album yakoraga zaragurishijwe ku bwinshi zirimo album for Hosanna Music, Give Thanks ndetse n’izindi yaririmbye mu cy’Espanyolo nka En Tu Presencia na Trono De Gracia.

Uyu mugabo yagiriye ingendo nyinshi hirya no hino ku isinko muri Aziya , ari nako ahakorera indirimbo.

Imirasire.com

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

NYAKAYIRU PEITER - 6/06/2016 saa 12:13

Imana ishaka ko tuyisingiza mu ndirimbo.Ariko mumenye ko abantu kubera ko batazi neza Bible,baririmba amagambo y'ibinyoma bigatuma imana ibabara.Urugero,abiyita abarokore baririmba ko twaremewe kuzajya mu ijuru.Nyamara BIBLE yigisha ko intungane zizaguma ku isi (Imigani 2:21,22).Ndetse YESU yavuze ko abantu beza bazatura mu isi nshya (Matayo 5:5).Abagatolika baririmba ko Maliya atabyaye abandi bana.Nyamara BIBLE ivuga ko YESU yari afite barumuna be na bashiki be (Matayo 13:54-56).Ikirenze ibyo,ingirwa-bakristu baririmba ko hali imana 3 (imana data,imana mwana n'imana mwuka wera).Ngo ariko ni imana imwe.Nyamara YESU yigishaga ko nta yindi mana ishobora byose,uretse SE wenyine (Yohana 17:3).YESU yigishaga ko imana ye ari nayo mana yacu (Yohana 20:17).YESU kandi yadusabye gusenga SE wenyine (Matayo 4:10).
Kanda hano umusubize

habihirwe yahaya - 8/06/2016 saa 22:26

Ubwo se wowe urumva utubwiye ibyo bibiliya ivuga byose? cyangwa nawe utubwiye imirongo wamize nka gasuku mu nyigisho z'abahamya ba Yehova! iyo Yesu avuga ko agiye gutegurira abizera ibyicaro kwa Data kuko hari amazu menshi se aba yibagiwe ko isi ihari?
Kanda hano umusubize

Kk - 5/06/2016 saa 11:17

NIZERE KO KWINJIRA BIZABA ARI UBUNTU (IJAMBO RY'IMANA)
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X