Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Iyobokamana >> 

Duhagarare dukomere tutanyeganyega umuhate wacu si uw’ubusa

“Nuko abigishwa cumi n’umwe bajya i Galilaya ku musozi Yesu yabategetse. 17.Bamubonye baramupfukamira, ariko bamwe barashidikanya. 18.Nuko Yesu arabegera avugana na bo ati “Nahawe ubutware bwose mu ijuru no mu isi. 19.Nuko mugende muhindure abantu bo mu mahanga yose abigishwa, mubabatiza mu izina rya Data wa twese n’Umwana n’Umwuka Wera, 20. mubigisha kwitondera ibyo nababwiye byose. Kandi dore ndi kumwe namwe iminsi yose kugeza ku mperuka y’isi.” - Matayo 28 :16-20

“Bongera kubahamagara, barabategeka ngo bareke rwose kuvuga cyangwa kwigisha mu izina rya Yesu. Petero na Yohana barabasubiza bati “Niba ari byiza imbere y’Imana kubumvira kuruta Imana nimuhitemo. .kuko tutabasha kwiyumanganya ngo tureke kuvuga ibyo twabonye kandi twumvise. Na bo bongeye kubakangisha barabarekura, babuze uko babahana batinya abantu, kuko bose bahimbarizaga Imana ibyabaye. Kuko uwo muntu wakorewe icyo kimenyetso cyo kumukiza yari ashagije imyaka mirongo ine avutse.” Ibyakozwe n’intumwa 4:18-22.

Yesu yaje mu isi aje kuducungura, yemera gupfa, ariko ku munsi wa gatatu arazuka. Mbere yo gusubira mu ijuru adusigira umurimo wo guhindura abantu bo mu mahanga yose abigishwa, tubigisha kwitondera ibyo yavuze, asezeranya ko ari kumwe natwe iminsi yose.

Petero na Yohana bamaze guhabwa imbaraga z’Umwuka Wera, batangiye gukora umurimo w’Imana, bigisha abantu bashize amanga ; benshi barihana, barakizwa, babatizwa mu mazi no mu Mwuka Wera. Umunsi umwe bazamuka bajya mu rusengero mu gihe cyo gusenga ; bageze ku irembo ry’urusengero, bahasanga umuntu uremaye ibirenge, arabasaba ngo bamuhe, baramubwira ngo abarebe icyo bafite barakimuha, bamuhagurutsa mu izina rya Yesu.

Abatambyi n’umutware w’urusengero rw’abasadukayo baza aho bari babajwe nuko abigishwa ba Yesu bigisha kuzuka kw’abapfuye kwabonetse kuri Yesu, babaraza mu nzu y’imbohe, bukeye babata hagati babaza imbaraga zibatera gukora ibyo. Abo batambyi batangazwa nuko bashize amanga, kandi ari abaswa, ariko bibuka ko bahoranaga na Yesu ; barabategeka ngo bareke kuvuga no kwigisha mu izina rya Yesu, babasubiza ko batabasha kwiyumanganya kuvuga ibyo babonye kandi bumvise, bakomeza guhimbaza Imana.

Pawulo yandikiye Timoteyo amuhugura, ko ntawaba umusirikare wa Kristo ngo yishyire mu by’ubu buzima ngo abe akinejeje uwamuhamagariye ubusirikare (2 Timoteyo 2:1-5). Natwe dukwiriye gukomera, no guhagarara tutanyeganyega, tumenye uko twahamagawe, nuko dukwiye kwitandukanya n’abanyamahanga tudahuje kwizera ; turusheho iteka gukora imirimo y’Umwami, kuko umuhati wacu atari uw’ubusa ku Mwami.

“Nuko bene Data bakundwa, mukomere mutanyeganyega murushaho iteka gukora imirimo y’Umwami, kuko muzi yuko umuhati wanyu atari uw’ubusa ku Mwami”. 1 Abakorinto 15:58

Intumwa zakomeje gukora imirimo, nubwo babakubitaga bagendaga banezerewe kuko basangiye imibabaro na Kristo (Ibyakozwe 5:27-40). Natwe Yesu aduhe imbaraga zo kunesha mu bitugerageza, ntibitume twihakana umwami wacu ; dukomeze guhamya no guhindurira benshi ku gakiza, Yesu ari kumwe natwe kugeza imperuka.

Saduraka, Meshaki na Abedenego, bahagaze bashikamye, ntibanyeganyezwa n’itegeko ry’umwami ngo basenge igishushanyo yakoze, ahubwo bakomeje gusenga Imana yo mu ijuru, ibana nabo no mu itanura ry’umuriro irabakiza.

Duhagarare dushikamye, twe kunyeganyezwa n’ibiriho none, kuko iyo twemereye kimwe kikatunesha ibindi bije biradutembana. (Yeremiya 12:5 Niba warasiganywe n’abagenza amaguru bakagusiga unaniwe, wabasha ute gusiganwa n’amafarashi ? Kandi naho umerewe neza mu gihugu cy’amahoro, Yorodani niyuzura uzagenza ute ?).

Imana idushoboze guhagarara neza tutanyeganyega, twibuke ko Kristo ari kumwe natwe kugera imperuka y’isi. Amen

Ijambo ry’Imana muritegurirwa na Rejoice Africa Ministries

Nawe niba wifuza kujya ubona ijambo ry’Imana n’Ubuhamya buri munsi, kanda HANO

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

MIKEKE Lando - 14/06/2016 saa 15:55

Hano sinzi icyo Rejoice Africa Ministries ishaka kuvuga,aho ivuga ngo"umuhate wacu si uw’ubusa".UMUHATE w'umukristu nyawe (Zeal mu cyongereza),ni GUKORERA imana.Muli Yohana 14:12,YESU yasize asabye Abakristu nyabo GUKORA umurimo nawe yakoraga.Uwo murimo YESU yakoraga,ni ukwirirwa mu nzira no mu ngo turimo KUBWIRIZA nkuko nawe yabigenzaga.Ese abiyita Abakristu bakora uwo mulimo?Ntabwo kujya mu nsengero ugaceza,ukarya ukarisitiya,ugaha icyacumi Pastor,hanyuma ukitahira,ariwo murimo YESU yasabye Abakristu nyakuri.Bivuga ko utagira UMUHATE kandi utakoze.Hali ABAKRISTU bigana YESU.Birirwa babwiriza ku isi yose kandi babikora ku buntu nkuko YESU yasize abasabye (Matayo 10:8).Ikindi kandi,tugomba kwibaza niba dusenga kandi tukigisha nkuko BIBLE ivuga.Kuko iyo unyuranya na BIBLE,amasengesho yawe aba ali IMFABUSA nkuko tubisoma muli Matayo 15:9.Mubanze mwige BIBLE neza,mumenye ko imana atari UBUTATU,musenge se wa YESU wenyine nkuko YESU abidusaba muli Matayo 4:10,mutandukane n'abisi.Mujye mu nzira mubwirize mutegereje Umunsi w'imperuka (Matayo 24:14).Uwo niwo MUHATE imana idusaba.
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X