Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Iyobokamana >> 

Dukanguke tumenye kugenzura igihe turimo, bityo tumenye uko tucyitwaramo

Abantu mu buzima busanzwe bamenya kugenzura igihe, bakamenya uko bacyitwaramo, ariko usanga mu by’Imana, bigora kumenya igihe tugezemo, ngo tumenye uko tucyitwaramo.

2 Abami 5: 15-16 ; 25-26, 1 Abakorinto 7: 29-31

Ikibabaje muri iyi minsi, ni uko abantu b’Imana bari kuvuga ko bajya mu ijuru, ariko wareba ibyo bari gukora, ugasanga batari kugenda nk’abajya mu ijuru. Imana idutabare !

Namani umugaba w’ingabo z’i Siriya yari umubembe, ajya muri Isirayeli ngo bamukize ibibembe, agezeyo Elisa amubwira kujya kwiyuhagira muri Yorodoni karindwi, arahumanuka. Namani abonye akize, yinginga Elisa ngo amuhe ingororano, ariko Elisa aramuhakanira.

Gehazi umugaragu wa Elisa, abonye Shebuja yanze ituro Namani amutuye, yibwira mu mutima we gukurikira Namani, akagira icyo amwiyakira, abeshya ko Shebuja amutumye italanto y’ifeza, n’imyambaro yo gukuranywa ibiri, Namani arabimuha.

Gehazi arabizana abishyira mu nzu, araza ahagarara imbere ya Shebuja, nkaho ntacyabaye. Elisa amubwira ko umutima wari kumwe nuwe, ubwo yakurikiraga Namani, aramubaza ati mbese iki ni igihe cyo kwakira ifeza, n’imyambaro, n’inzelayo n’inzabibu, n’intama n’inka n’abagaragu n’abaja ? Amubwira ko ibibembe bya Nāmani bizamwomaho no ku rubyaro rwe iteka ryose.

Gehazi na Elisa bari mu bihe bimwe, ariko babyitwaramo bitandukanye. Elisa amenya igihe aracyigenzura, akomeza gukiranuka. Ariko Gehazi we abyitwaramo nabi.

Pawulo we yaravuze ati bene Data, ibi ni ibyo mvuga yuko igihe kigabanutse. Uhereye none abafite abagore bamere nk’abatabafite, kandi abarira bamere nk’abatarira, n’abishima bamere nk’abatishima, n’abagura bamere nk’abatagira icyo bafite, n’abakoresha iby’isi bamere nk’abatarenza urugero, kuko ishusho y’iyi si ishira.

Pawulo avuga aya magambo si uko yabuzaga abantu kwita ku by’isi ; ahubwo yabashishikarizaga kwita cyane kuby’ubugingo kuko aribyo bidashira, iby’isi byose birashira. Pawulo, ibyari indamu ye byamubereye igihombo kugirango aronke Kristo, kuko yamenye ko igihe kigabanutse.

Bene Eli bitwaye nabi mu gihe bakoraga umurimo w’ubutambyi, bazinura abantu ibitambo ; kubwo kutagenzura igihe, bituma Imana ihindura ibyo yari yarabavuzeho. Sawuli yari yaratoranijwe n’Imana, ariko yitwara nabi, mu gihe Imana yarimushyize ku ngoma, bituma Imana imukura ku ngoma.

Mose yamenye igihe, ntiyanezezwa no gukomeza kwitwa umuhungu w’umukobwa wa Farawo, ahubwo ahitamo kujya kurengananywa n’ubwoko bw’Imana. Ezira, yikomeje ku mateka y’Uwiteka, ayabwira abantu kugeza ubwo bitandukanije n’ikivange, abari barashatse abanyamahanga barabasenda.

Natwe twigenzure uko turi kwitwara muri iki gihe, tugeze mu gihe kiruhije cyane, aho abantu baba bagomba gukora cyane ngo babeho. Ese mu gihe kimeze gutyo umukristo abyitwaramo ate ? Ese ingamba twafashe ni izihe muri iki gihe ? Icyo twashyizemo imbaraga nyinshi niki ?

Pawulo yandikiye abaroma, ababwira ko agakiza kacu katwegereye kurusha igihe twizereye. (Abaroma 13.11-14) Bamwe bavuga ko ibyo byavuzwe kuva kera, ariko tumenye ko nubwo Kristo yatinda kugaruka, kuva mu mubiri, bishobora ku muntu wese, igihe cyose.

Dukanguke tumenye kugenzura igihe turimo, kandi tumenye uko tucyitwaramo, ijoro rirakuze burenda gucya, twiyambure imirimo y’umwijima twambare intwaro z’umucyo, tugendane ingeso nziza. Imana idufashe !

Ijambo ry’Imana muritegurirwa na Rejoice Africa Ministries

Wifuza kujya ubona ijambo ry’Imana n’Ubuhamya buri munsi, kanda HANO

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

Umwigishwa wa Yesu Kristo - 1/07/2016 saa 18:22

R. A. M., iyi nyigisho irubaka rwose ishyanga rya Kristo. Muby'ukuri, mumateka y'ubwoko bw'Imana habaye amashyanga abiri y'Imana :.1.Ishyanga rya Israheli .2 .Ishyanga rya Kristo ( itorero rya Kristo). Igihe Imana yatoranyaga Israheli yarabwiye iti :" ...muzambera ubwami bw'abatambyi n'ubwoko bwera. " (Kuva 19:6) Nyamara kenshi bagomeye Imana k'uburyo babwiwe kenshi aya magambo: #Yerem. 6:13 : "kuko uhereye k'umuto ukageza k'umukuru, umuntu wese yitanze gushaka INDAMU MBI, uhereye K'UMUHANUZI ukageza K'UMUTAMBYI ,umuntu wese akora iby'uburiganya. " #.Mika 3:11 : "...abatambyi bigishiriza IBIHEMBO n'abahanuzi baragurira ingemu... " israheli yanze kwakira umwana W'Imana , Yesu yatababwiye ati: "...ubwami bw'Imana muzabwamburwa buhabwe ishyanga ryera imbuto zabwo. " (Mat. 21:43) Ubwo niho hatangiye ishyanga rishya rya Kristo. ( Itorero rya Kristo). Ese iryo shyanga ryo ryitwaye Neza? Oya. Iyo usomye ibyahishuwe igice cya 2 n'icya 3, ubona ko niryo shyanga rya Kristo RITITWAYE NEZA. Nibyo tubona muri iyi minsi : mugihe Yesu yavuze muri Mat. 6:24 ati: " Nta wucyeza abami babiri...NTIMUBASHA GUKORERA IMANA N'UBUTUNZI. " abigisha bo basigaye bashyize imbere ubutunzi. Bashatse inyigisho ZIJYANYE N'IRARI RYABO. Dore zimwe muri zo : #"Umukozi W'Imana Ntagomba kugendera mu kamodoka ka feke. " #."Turabasengera tukabakuraho INYATSI, IMIKOSHI,... " #. " Ngwino wakire igitangaza cyawe. " #. muze imana ibakure ku cyavu ibicaranye n'ibikomangoma. " #.""gusubizwa" #. "Amasezerano" #." Imana mwese ibahaye buruse"...... ibi byose bisohoza ubuhanuzi bwo muri 2Pet. 2:1-3 : "...hazabaho ABIGISHA B'IBINYOMA,... bazatukisha inzira y'ukuri... bazashaka indamu kuri mwe bababwiye amagambo y'amahimbano... " Nibyo, abo bigisha batukisha inzira Ya Yesu.
Kanda hano umusubize

BITARIHO James - 30/06/2016 saa 16:45

Urakoze cyane NYAKAYIRU.Abantu hafi ya bose bibeshya ko ubuzima ali Amafranga n'ubundi butunzi gusa.Twese tumara igihe gito.Ni bake barenza imyaka 70.Ntabwo bazi ko imana izaha abantu bayikorera Ubuzima bw'iteka muli Paradizo.Kandi koko abiyita abakozi b'imana,Bible ibita abakozi b'inda zabo (Abaroma 16:18).Nyamara YESU asaba Abakristu bose nyabo Kubwiriza (Yohana 14:12) kandi ku buntu (Matayo 10:8).Ndetse na ba PAWULO bakoraga umurimo w'imana badasaba amafranga (Ibyakozwe 20:33).Iyo wabahaga amafranga barakubwiraga ngo "Uragapfana n'ayo mafranga.Dukora umurimo w'imana ku buntu".Soma Ibyakozwe 8:18-20).Ntabwo rwose Pastors ali abakozi b'imana nubwo bo babyiyita.Imana yasabye ABAYISIRAYERI guha Icyacumi abantu bitwaga ABALEWI kubera impamvu zumvikana dusoma muli KUBARA 18:21,24.Hali amategeko menshi imana yahaye ABAYISIRAYERI atareba ABAKRISTU.Urugero,imana yabategetse bose Gukebwa (circumcision).Nyamara Isezerano Rishya rivuga ko ugukebwa k'umukristu ali ku mutima (spiritual circumcision).Ntibakabashuke ngo bakomeze kurya amafranga yanyu.Mujye mwiga BIBLE neza,niwo muti wo kugirango badakomeza kubarya imitsi (2 PETERO 2:3).Ukeneye ko twarushaho kumusobanurira,yaduha telefone ye.
Kanda hano umusubize

NYAKAYIRU PEITER - 29/06/2016 saa 16:20

Abantu harimo n'abiyita Abakristu,bazi ko ubuzima ali amafranga,akazi,icyacumi,politics,etc...Bibereye mu byisi gusa.Ntabwo ibintu by'imana babyitayeho.N'abavuga ko bakorera imana,nukwishakira gusa Icyacumi ku buryo utabahaye icyacumi utakongera kubabona mu nsengero.Imana yanga abantu bose bibera mu byisi gusa,ntibashake imana.Bisome muli Yakobo 4:4 na 1 Yohana 2:15.Mujye mwibuka ko imana yishe abantu bose bali batuye isi ku gihe cya NOWA,ibahora kwibera mu byisi gusa (Matayo 24:37-39).No ku munsi w'imperuka wegereje,niko bizagenda.Imana izica billions/miliari z'abantu kubera kwibera mu byisi gusa (Yeremiya 25:33).Mukanguke.Abahanga batari ABAKRISTU,nabo bahamya ko IMPERUKA yegereje.Mwishukwa n'ibyisi.Murapfa mukabisiga.Ariko abashaka imana,niyo bapfa bazazuka ku munsi w'imperuka,bahabwe ubuzima bw'iteka muli PARADIZO (Yohana 6:40).
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X