Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Iyobokamana >> 

Ese amatorero 7 yo mu Byahishuwe igice 2 n’icya 3 yaba avuga iherezo ry’isi? Ni iki mu by’ukuri avuga ?( Igice cya gatanu )

Ubushize twababwiye ku itorero rya Tuwatira riboneka mu gitabo cy’Ibyahishuwe 2 : 12-17. Tubabwira ko Tuwatira ari itorero rigereranywa n’itorero ryo muri 590 – 1517 rishushanya itorero rya Roma ( Itorero ry’ubupapa/ Itorero Catholique Romaine). Twababwiye ko iri torero ryabaye itorero ry’imigenzo gusa ( Eglise de tradition) n’I itorero ryaguye mu buyobe bukomeye bituma havuka amatorero y’abaporotesitanti.
Kuri uyu munsi tugiye kubakomereza ku itorero rya Sarudi icyo risobanura ubutumwa ryahawe icyo busobanura n’icyo buhanura muri iki gihe turimo.

5.Itorero rya Sarudi ( Ibyahishuwe 3:1-6)

Ubusanzwe Sarudi yari umujyi uri ku nkengero z’umugezi witwa Pactore ukaba wari hafi y’ihuriro ry’imihanda yo muri Efeso ariyo Simuruna na Perugamu.
Uyu mujyi wabaye icyicaro cy’abayobozi mu gihe Abaperesi bafataga ibihugu mu gihe cya Cresus. Cresus yari umwami wa Sarudi wari umukire cyane.

Kuri uyu mwami byavugwaga ko umusenyi wa Pactore ari zahabu. Uyu mujyi byavuzwe ko wasenywe n’umutingito muri 17 nyuma ya Krisitu wongera gusenywa n’abamongari mu 1402 urasibangana.

Nyuma haje kubakwa inzu z’amatungo (Ubworozi bw’abanyaturikiya). Nyuma y’umutingito Abaroma bashatse kubafasha ngo bawusane baranga bavuga ko bihagije badakeneye inkunga. Icyo gihe bari babageneye amafaranga yakoreshwaga icyo n’abaroma angana na miliyoni 10,000,000.

Sarudi rero igereranywa n’itorero ryo mu (1517 – 1730). Ni itorero ry’abasohotse mu itorero rya Tuwatira banesheje bananiwe kwitondera ibyo bakiriye n’ibyo bumvise.

Bari bamaze guteshuka batakibereye amaso ubugingo bwabo. Ni itorero ryari rimaze gupfa mu bugingo bwabo. Ni itorero ryari rimaze gupfa mu bugingo ariko ntiribibone.

Ryaraburiwe ribwirwa kwihana. N’ubwo abenshi bari batakibereye amaso ubugingo bwabo, gusa Yesu avuga ko hari bake yabonaga ko birinze (Ibyahishuwe 3:4).

Abataririnze Yesu yavuze ko ari nk’intumbi bavuga ko bafite izina ry’uko bariho batariho. Aba Yesu avuga ko atazigera na rimwe abitaho ko ahubwo ku munsi w’imperuka azabahana. Matayo 7:21-23.

Ukeneye kuduha ubwunganizi, kuduha ibitekerezo cyangwa kugira icyo ushaka kumenya ku gitabo cy’Ibahishuwe cyangwa ibindi bitabo bya Bibiliya wahamagara kuri 0787150912 cyangwa ukatwandikira kuri email : alphomuna@gmail.com
Ubutaha tuzakomeza ku itorero rya Sarudi.

Munyankindi Alphonse Umukirisito n’umunyeshuri wa Bibiliya mu itorero ADEPR

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

- 1/06/2016 saa 21:15

Nyendumva Idina ryukuri aririya ruvugwa mubyahishuwe 17 basigaye bitondera amategeko yi Mana bityo usomyeneza wakuramo ukuri Nanone Katorike niyo yabyaye ayayose kuko abaporptesitati basigaye bimwemubinyoma byiroma njugusenga kumunsi utanditswe nabibiriya nkumubatizo ngorohontipfa in bindibyishi bagendabahuriyeho rero icyuhamagarirwa nukwishakira ushakashatsi ukoresheje BIBILIYA YERA nkuko timoteyo2 3.15_17 Kandi mwukawera aragufasharwose gusohoza umugambiwayo muriwowe knd ubutumwabwiza buzabwirizwa mumahangayose ni bwo imperuka izaherako ize Amen
Kanda hano umusubize

saba - 1/06/2016 saa 09:40

Tubashimiye cyane Ibyigisho byanyu. ubuporotestanti koko bwavutse kubera ubuyobe bwariho mu idini catholic. Ubwo bugorozi bakoze ni bwiza ariko ntibageze Ku ISABATO. Yohana ati " Iki nicyo kitumenyesha yuko tumuzi ni uko twitondera amategeko ye. Uvugako amuzi ntiyitondere amategeko ye ni umubeshyi, ukuri ntikuri muri we" 1 Yohana 2:3-4. Uti Twakijijwe n'ubuntu" Yeee nibyo koko si imirimo itegetswe n,amategeko. Paulo ati " Nuko tuvuge iki? Tugumye gukora ibyaha ngo Ubuntu busage?. Ntibikabeho! mbese twebwe abapfuye Ku byaha twakomeza kuramira muri byo dute? Abaroma 6:1-2. Niba rero tutakwica itegeko ritubuza kwicana niko tutagomba kwica n'iry'Isabato. Ntitwubaha amategeko ngo aduheshe agakiza ahubwo tuyubaha kuko twakiriye agakiza nkuko Yesu yavuze ati" Nimunkunda muzitondera amategeko yanjye" Mugire amahoro y'Imana.
Kanda hano umusubize

- 1/06/2016 saa 17:42

Mwenedata Wumunyeshuri,imana Iguhe Umugisha! Naho Mwenedatawumudive,imirimoyabafarisayo Naba Sadukayo Niyoyesuyarwanyije,imirimoyesuyakoze,yayikoze Kwisabato, Yesu Muzamukuremumategeko,mumutungemumitima, Mwemere Umwukawera,abayobore,muvemumategekoyabamedi,yesuazasangamubamumpaka Zabafarisayo?
Kanda hano umusubize

RWABUKWISI Thomas - 31/05/2016 saa 17:33

Uyu munyeshuli mukundira ko afite ishyaka ryo kwandika.Muli rusange,ntabwo abanyarwanda bakunda gusoma no kwandika.Ariko uyu munyeshuli,tutumvikanaho nawe,nuko apfa kwandika gusa ibyo bamwigishije.Ntabwo ashishoza.Bigaragazwa n'abantu benshi bandika bamunyomoza.Kuli we,Kiliziya Gatolika yarayobye.Nange ndabyemera kuko nabaye umugatolika,hanyuma nza kuvamo kubera ko bigisha ibinyuranye na Bible.Urugero,ngo MALIYA nta bandi bana yabyaye.Nyamara Bible ivuga ko YESU yali afite barumuna be na bashiki be (Matayo 13:54-56).Gusa n'andi madini yiyita aya Gikristu,nayo yigisha ibintu bidahuye na BIBLE.Ngo hali imana 3 (data,mwana na mwuka wera).Ngo upfuye aba yitabye imana.Ngo mu muntu habamo ROHO idapfa,ngo imana ihora ikaranga abanyabyaha mu muliro utazima.Nyamara Bible ivuga ko Igihano cy'icyaha ali URUPFU rwa burundu,nta kuzuka.Soma Abaroma 6:23.Amadini yigisha n'ibindi binyoma byinshi cyane.Ikindi amadini yose ahuliraho,na ADEPR irimo,ni ukwivanga muli politics kandi YESU yarabibujije abayoboke be (Yohana 17:16).
Kanda hano umusubize

Charles - 31/05/2016 saa 21:02

Ndabona abayobye ari benshi kuko ntumva ukuntu umuntu yatekereza ko Kiliziya Gatolika ariyo yayobye kandi yarakomotse Ku Ntumwa Yezu ubwe yasize ashinze ubwo yahise agira Petero umutware wayo wa mbere ariho uruhererekane rw'abapapa rukomoka. Yezu se yaba yararangaye ku buryo icyo mwita amadini y'ukuri yibutse kuy abyutsa nyuma y'imyaka irenga 1000 da? uwo yaba atari Yezu dusenga,, ni shitani kuko ahubwo Yezu yasenze asaba ko "Bose baba umwe nk'uko Njye na Data turi umwe" ( Yh17:21). Ku bijyanye n'abana Bikira Mariya, uyu mubyeyi utamwemera ntashobora kumenya ibyishimo atanga, rero niwe wihombya kuko uwo Mubyeyi we ntacyo ahomba, ntagabanuka Ku cyubahiro Imana yamuhaye. Ariko buriya mujya musoma muri Luka 1: 26-55? B.M ntabwo adusaba kumuburanira kuko arihagije kugira ngo umushaka amubone.
Kanda hano umusubize

- 1/06/2016 saa 18:01

Woweho Ugisenga Bikiramariya Namayogamwirirwamunywa Nabobapadiribanyu Mwamaramukihishamwidini,muzabanzemukizwe Amatabi Namayoga Nibishushanyo
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X