Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Iyobokamana >> 

Ese amatorero 7 yo mu Byahishuwe igice 2 n’icya 3 yaba avuga iherezo ry’isi? Ni iki mu by’ukuri avuga ?( Igice cya karindwi )

Ubushize twababwiye ku itorero Filadelifiya riboneka mu gitabo cy’Ibyahishuwe 3 :7-13. Tubabwira ko Filadelifiya rero igereranywa n’itorero ryo mu (1730 – 1900). Ni itorero ryashimwe rikaba itorero ry’abamisiyoneli bakwirakwije ubutumwa bwiza mu isi yose..
Kuri uyu munsi tugiye kubakomereza ku itorero rya Lawodokiya icyo risobanura ubutumwa ryahawe icyo busobanura n’icyo buhanura muri iki gihe turimo.

7.Itorero rya Lawodokiya Ibyahishuwe 3:14-22.

Ubusanzwe Lawodokiya wari umujyi wari ukize cyane. Wari wubatswe ku mayira akomeye y’ubucuruzi. Warimo ivuriro rikomeye rivura amaso ryarimo n’ishuri rikomeye rikorerwamo imiti.

Lawodokiya yari umurwa mukuru w’igihugu cya Florien. Uyu mujyi ukaba waritiriwe umugore w’umukire cyane witwa Laodecie.

Mbere uyu mujyi witwaga Diasporis cyangwa Poris. Ni umujyi warimo inganda nyinshi ku buryo abaturage bari bawutuye bibonagamo abakire.

Uyu mujyi wigeze gusenywa n’umutingito abayobozi bawo bahawe imfashanyo ngo bawubake barazanga ngo barawisanira ubwabo bitewe n’uyu mugore. Icyo gihe hari mu mwaka wa 60 Nyuma ya Krisitu.
Nyuma yo gusana uyu mujyi haje kubakwa undi mujyi bawita Denisili.

Nk’uko tubivuze hejuru uyu mujyi wari ukize kandi ufite abanyabwenge benshi aribyo bigereranywa n’itorero rya nyuma kuva mu kinyejana cya 19 kugeza ku mpera z’isi. (1900 kugeza ku mperuka). Ni igihe kirimo abakire benshi kandi n’abanyabwenge benshi.

Lawodokiya bivuga ubutabera bw’amahanga cyangwa gukiranuka k’ubwoko( Ni itorero rigomba gukiranuka).

Iri torero ryahawe ubutumwa ko ridakonje kandi ntiribire. Ni ukuvuga ko ari itorero ry’akazuyazi rirangwaho ubuhumyi no kwambara ubusa.

Nk’uko isi y’iki gihe irangwaho no kugendana n’ibigezweho byo mu isi aribyo bivugwa kugendana n’isi n’itorero rya Lawodokiya rigereranywa no kujyana n’ibigezweho by’si no kunanirwa gutandukanya ukijijwe n’udakijijwe.

Lawodokiya yagaragaza ko ikijijwe kandi ifite ijambo ry’Imana nyamara ariko nta mirimo yo gukiranuka itorero ryari rifite.

Abakirisitu b’iki gihe bamwe na bamwe bagaragaza ko bakijijwe nyamara nta mirimo ya gikirisitu bafite. Intumwa Paul yandikira Tito yavuze ko abakirisitu benshi bagaragaza ko bakijijwe nyamara imirimo igaragaza ko gukizwa kwabo ntako.

Abakirisitu b’iki gihe bakizwa bari mu rusengero nyuma bamara gusohoka bakifatanya n’abadakijijwe. Bakizwa mu rusengero bakaririmba bakaramya cyane nyuma y’amateraniro bakaba abicanyi, abasambanyi abajura n’ibindi byaha bitandukanye.

No mu matorero atandukanye ubwabo naho si shyashya kuko hari abapagani bakiri mu nsengero bakirangwa no kugambanirana kugoreka ivugabutumwa nkana kugira ngo bagendane n’irari ryabo no gushaka kwiyamamaza kurusha kwamamaza Krisitu.

Iri torero rirasabwa kubira rikikuramo ibyaha biriranga, rikagura umuti wo ku maso ariwo gukiranuka ( Kwambara imyenda yera) ndetse no rikarangwa n’imirimo myiza.
Abazanesha nibo bazicarana na Yesu ku ntebe ye y’ubwami.

Umusozo

Aya matorero arindwi turangije arerekana ibihe birindwi itorero rya Kirisitu ryanyuzemo cyangwa se rizanyuramo ku isi. Tubona ko ubu tugeze mu gihe cya karindwi kuko cyatangiye mu 1900 kikazaba ari nacyo gihe cya nyuma kizasoza imperuka.

Ukeneye kuduha ubwunganizi, kuduha ibitekerezo cyangwa kugira icyo ushaka kumenya ku gitabo cy’Ibahishuwe cyangwa ibindi bitabo bya Bibiliya wahamagara kuri 0787150912 cyangwa ukatwandikira kuri email : alphomuna@gmail.com
Ubutaha tuzakomeza ku gice cya kane cy’igitabo cy’Ibyahishuwe. Iki gice kikaba kivuga ku bwami bwa Kirisitu n’ Imana mu ijuru

Munyankindi Alphonse Umukirisito n’umunyeshuri wa Bibiliya mu itorero ADEPR

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

peter - 18/06/2016 saa 16:23

aba yehova icyo mbemerera nuko mutivanga mubya leta nk'abayobozi ba ADPR ariko namwe bible muyisobanura nabi kuko ntamwuka wera mugira ,muyisoma nkabasoma imvaho.
Kanda hano umusubize

MISIGARO Agathon - 14/06/2016 saa 17:04

Yes munyeshuli.Uraho neza?Ko numva se ibyo wanditse bireba cyane ADEPR usengeramo?Uhereye kuli Representant wanyu,yerekanye kenshi ko ari ku ruhande rw'isi aho kuba ku ruhande rw'imana.Cyane cyane igihe yavugiraga muli Stade Amahoro ko abayoboke ba ADEPR bose bamutumye ko bazatora YEGO muli Referendum.Ngirango nawe uzi ukuntu Pastors banyu barwana bapfa Icyacumi.Ese numara kwiga,wowe ntabwo uzamera nkabo?Niwanga kubumvira,bazakwirukana.YESU yasabye abakristu nyabo KUBWIRIZA KU BUNTU (Matayo 10:8).Hali Pastor numwe waba uzi udahembwa buli kwezi?Nyamara umubona ku cyumweru gusa,nabwo isaha imwe aje gutwara icyacumi,ubundi akibera muli SHUGURI nk'abandi bose? ICYACUMI cyali kigenewe ABALEWI gusa kubera impamvu yumvikana dusoma muli KUBARA 18:21,24.Ndetse na ba PAWULO basabye Abakristu nyabo KUBWIRIZA ku buntu,tudasaba amafranga (Ibyakozwe 20:33).Aho nsengera turabwiriza twese kandi ku buntu.Uzatubona mu mihanda ku isi yose.
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X