Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Iyobokamana >> 

Ese umurimo Imana yagushyizemo ikawukurindisha uwuhagazemo ute?

Uwiteka abwira Mose ati “bwira Aroni n’abana be bitandukanye n’ibyera Abisilayeli banyereza be gusuzugura izina ryanjye ryera. Ndi Uwiteka. Ubabwire uti: Umuntu wese wo mu rubyaro mu bihe byanyu byose, uzegera ibyera Abisilayeli bereza Uwiteka agihumanye, uwo muntu azakurweho ave imbere yanjye. Ndi Uwiteka…. Nicyo gituma bakwiriye kwitondera umurimo nabarindishije kugira ngo utabazanira icyaha, ukabicisha kuko bawononnye. Ndi Uwiteka ubeza.

Kuva mu isezerano rya cyera Imana yagiye yihanangiriza abakozi bayo guha agaciro umurimo wayo bakawinjiramo ndetse bakawukora bejejwe, bakawitondera kuko atari umurimo woroshye ndetse atari uwo kuvogerwa uko biboneye, impamvu kandi Imana yabivugaga ni uko yagiye ibona bamwe mubo yatoranije kuyikorera bahinduka bakivanga mubyo itishimira, nyamara mu gihe yo yari yabashyize mu myanya y’icyubahiro bityo bagakoresha ubushobozi bafite nabi bigatuma izina ry’Imana ritukwa.

Mu ijambo ry’Imana dusoma ngo “Noneho mwa bami mwe mugire ubwenge, mwa bacamanza mwe z’abo mu isi mwemere kwiga mukorere Uwiteka mutinya munezererwe muhinde umushyitsi.” (Zaburi 2: 10-11)

Nta kabuza Imana ntabwo yigeze yemerera abo yagabiye umurimo wayo kuwuhindura akarima kabo, ni nayo mpamvu hari zimwe mu ngaruka Bibiliya igenda yerekana zagiye zigera kuri bamwe bagiye birara muri uwo murimo cyangwa se bakawukora uko bishakiye.

Mu minsi tugezemo hari impungenge zikomeye ko hari bamwe mu bakozi b’Imana n’ abanyempano banyuranye batangije umurimo w’Imana iby’Umwuka none bamaze gusoreza mu by’umubiri, bamwe batangiye kugurisha impano zabo, Yego ijambo ry’Imana rivuga ngo tuvuge ko abakiranutsi bazagubwa neza kuko bazatungwa n’imirimo y’amaboko yabo (Yesaya 3:10) ariko muritonde mutazayoba mwibwiraga ko muri mu bisubizo.

Hari n’abandi basigaye bihandagaza bakabeshyera Imana ko yabatumye nyamara ntacyo yavuze, ariko bene aba birababaje kuko ijambo ry’Imana rivuga ko baba barimo kwikururira ishyano (Ezekiyeli 13:1-7)

Bikomeje gutya byaba ari akaga gakomeye ku itorero no kuri bene abo kuko sinibwira ko Uwiteka Imana yakomeza kwemera ko bene abo bayobya abana bayo ahanini bagombaga guhindurwa nabo dore ko bamwe mubabikora usanga ari abo Imana yari imaze kwambika igikundiro, kugirirwa icyizere n’ibindi bakaba bari bakwiriye kubibyaza umusaruro mwiza.

Gusa na none nta rirarenga birashoboka ko wakumva Satani yari yakuriganije ariko ikigukwiriye ni uko wafata umwanya ugashungura ibyo ukora, ibuka ko mbere yo guhabwa uwo murimo n’iyo mpano, Imana yakweretse icyiza icyo ari cyo ndetse nawe ukigisha abandi benshi bakamenya ukuri bakanahinduka, ariko ikibabaje ni uko nawe wasubiye inyuma wabaye nk’umwana ukwiriye kwigishwa!

Hindukira va mu buriganya bwa Satani ibyo yakweretse bigatuma usubira inyuma ni iby’akanya gato cyane, icyo Uwiteka agushakaho ni iki? Ni ugukora ibyo gukiranuka, kandi rwose yiteguye no kugukoresha byinshi birenze ibi numwemerera.

Wifuza kujya ubona ijambo ry’Imana n’Ubuhamya bigufasha buri munsi, KANDA HANO

Ijambo ry’Imana muritegurirwa na Rejoice Africa Ministries

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

- 9/09/2016 saa 00:21

IBISUBIZO KU BIBAZO KU BASOMYI BA BIBILIYA ( comment - 2 - ) ESE HARI UMUMARAYIKA MWASOMYE KO AHABWA I K U Z O ? ( Glory, Gloire) ? g) Ibyah. 5:13«Numva Ibyaremwe byose, ari ibyo mu ijuru, ari ibyo mu isi,... bivuga biti " Umugisha N'ICYUBAHIRO ,N'IKUZO ,N'UBUSHOBOZI, bibe ibyo UWICAYE KUNTEBE y'ubwami, N'IBY'UMWANA W'INTAMA iteka ryose. " Nibyo. Umwana w'Intama ARASINGIZWA hamwe n'Imana Data. Ese wa mugani wa ba bagabo " HARI IMANA ZINGAHE " , ko tubona neza mu ijuru BASINGIZA ABANTU ( persons) BABIRI : IMANA DATA, N'UMWANA W'INTAMA?! Ese uyu Mwana w'Intama N'IKI, ku buryo ASANGIRA IBISINGIZO n'Imana Data? Ese Imana Data yabaye INGANZWA ryari ku buryo yemera GUSANGIRA IBISINGIZO n'Undi? (Ibyah. 5:13) Ese Imana Ubwayo ntiyivugiye iti " ICYUBAHIRO CYANJYE SINZAGIHA UNDI, N'IKUZO RYANJYE sinzariha ibishushanyo bibajwe" (Yes. 42:8) ? Ese mu Guteg. 10:20,21 ntihavuga ngo : " Yehova... NIWE WENYINE UGOMBA GUSINGIZA... " ? Ese biriya baririmbira " UWICAYE KU NTEBE y'ubwami N'UMWANA W'INTAMA " mu byah.5:13 si IBISINGIZO? NIBYO RWOSE. Wahera he ubihakana? Ese niba hari uhakana ko biriya ari Ibisingizo, NONEHO WE ARABYITA IKI? Natubwire tumuteze amatwi. Ese uyu MWANA W'INTAMA NINDE KOKO? Ko ubona mu ijuru BAMUHA ICYUBAHIRO KIRENZE? Ubwe yarivugiye ati: " NTAWE UZI uwo UMWANA ari we keretse DATA wenyine, kandi ntanuzi uwo Data ari we keretse UMWANA Wenyine, n'Uwo Umwana Ashatse KUMUHISHURIRA. " ( luk. 10:22). Nibyo. Iby'uyu MWANA NI UBWIRU Bukomeye BUHISHWE. BUHISHURWA GUSA N'UWO MWANA. Akabuhishurira Uwo ashatse MU ISI. ARIKO ABATUYE MU IJURU BO IRYO BANGA, UBWO BWIRU, BARABUZI NEZA. (ushaka gusobanukirwa iby'ubwo Bwiru Bukomeye, yajya ku IBIRIMO> IYOBOKAMANA > hanyuma ashake icyigisho cyitwa " IYADUTABAYE CYA GIHE... " ---kiri inyuma cyane nko kuri paje ya gatatu----, asome Comments za Umwigishwa wa Y. K., niba afite amatwi yo kumva, azasobanukirwa neza, UWO MWANA UWO ARI WE.) h) -Ese wowe mu buzima bwawe bwa buri munsi, WIKUBITA IMBERE Y'UMWANA W'INTAMA? - Ese ko mu byah. 5:13 dusoma ko " IBIREMWA BYOSE BIZASINGIZA UWICAYE ku ntebe y'Ubwami,N'UMWANA W'INTAMA ITEKA RYOSE ". ESE WOWE URAMUSINGIZA? Ndavuga UMWANA W'INTAMA? cyangwa ibyo kumusingiza NTUBIKOZWA? -Ese niba wanga Kumusingiza URUSHA IKI ABO MU IJURU BOSE KO BAMUSINGIZA, bakamwikubita imbere.? -Ese Ukeka ko USOBANUKIWE BIBILIYA KURUSHA ABAMARAYIKA, IBIZIMA BINE, NA BA BAKURU MAKUMYABIRI NA BANE? -Ese ABATUYE MU IJURU BOSE KO BIKUBITA IMBERE Y'UMWANA W'INTAMA, BAKAMURIRIMBIRA IBISINGIZO BIHAMBAYE, WUMVA BARAYOBYE? IMANA IGENDERE ABANTU BOSE BAKUNDA UKURI. (N. B. Imirongo yose, nayandukuye muri Bibiliya y'Abahamya Icapwa ryo mu wa 2010)
Kanda hano umusubize

umwigishwa wa Yesu Kristo - 8/09/2016 saa 22:15

IBISUBIZO KU BIBAZO KU BASOMYI BA BIBILIYA. ( comment - 1- ) 2) a) i) Ibyah. 4:10 : "ba bakuru makumyabiri na bane BIKUBITA IMBERE y'Uwicaye kuri ya ntebe y'ubwami... " Nibyo, muguha Icyubahiro Imana Data, abatuye mu ijuru BAMWIKUBITA IMBERE. ii) Ibyah. 4:11 : " Yehova Mana yacu birakwiriye ko IKUZO, N'ICYUBAHIRO, N'UBUBASHA biba ibyawe. " Nibyo. Muguha Imana Data Icyubahiro, abatuye mu ijuru BAMURIRIMBIRA IBISINGIZO, bavuga ko akwiriye : IKUZO, ICYUBAHIRO, N'UBUBASHA. b) i) Ibyah. 5:8 : " ...bya Bizima bine na ba Bakuru makumyabiri na bane, BIKUBITA HASI IMBERE Y'UMWANA W'INTAMA... " Nibyo. Mu guha Umwana w'Intama Icyubahiro, abatuye mu ijuru BIKUBITA HASI IMBERE YE. ii) Ibyah. 5:12 : «Bavuga ijwi rirenga bati " UMWANA W'INTAMA niwe ukwiriye Guhabwa UBUBASHA,... N'ICYUBAHIRO, N'IKUZO..." Nibyo. Muguha Umwana w'Intama Icyubahiro, Abo mu ijuru, Bamuririmbira IBISINGIZO, bavuga ko Akwiriye Guhabwa, UBUBASHA, ICYUBAHIRO, N'IKUZO.... c) Ibyah. 22:8,9 : « NIKUBITA HASI Imbere y'Ibirenge BY'UMUMARAYIKA... ariko arambwira ati SIGAHO ntukore nk'ibyo... » KWIKUBITWA IMBERE mu ijuru bifatwa nk'ibintu BIKOMEYE CYANE. Niyo mpamvu ABAMARAYIKA badahirahira na gato bemera ko hari Ubikubita Imbere. KUBERA IKI batabyemera? Kuko Bazi neza ko icyo Gikorwa Imana IGIFUHIRA. Sibyo? d) KUGERERANYA ICYUBAHIRO Gihabwa UMWANA W'INTAMA (Ibyah. 5:8 ),n'igihabwa ABAMARAYIKA (Ibyah. 22:8,9 ). NTAHO BIHURIYE NAMBA. Umwana w'Intama BAMWIKUBITA IMBERE, bakamuririmbira IBISINGIZO Bihambaye, ( Ibyah. 5:12),ariko Abamarayika bo NTIBEMERA na gato ko hari Ubikubita imbere. e) KUGERERANYA ICYUBAHIRO mu Bikorwa gihabwa Imana Data (ibyah. 4:10 ), n'igihabwa UMWANA W'INTAMA (Ibyah. 5:8 ) NI BIMWE NEZA NEZA, kuko bombi BABIKUBITA IMBERE. f) KUGERERANYA Icyubahiro mu magambo gihabwa Imana Data ( Ibyah. 4:10 ), n'igihabwa UMWANA W'INTAMA. (Ibyah. 5:12) BIRAHUYE NEZA, NEZA. Kuko bombi Baririmbirwa IBISINGIZO BISA NEZA, NEZA. : « Ni wowe Ukwiriye Guhabwa, IKUZO, ICYUBAHIRO N'UBUBASHA. » IKUZO= GLORY = GLOIRE ICYUBAHIRO = HONOR = HONNEUR UBUBASHA = POWER = PUISSANCE N. B. : Hari Amagambo akomeye cyane, atajya akoreshwa ku muntu ubonetse wese : IKUZO. Abatuye mu ijuru Bavuga ku UMWANA W'INTAMA AKWIRIYE GUHABWA I K U Z O .
Kanda hano umusubize

Umwigishwa wa Yesu Kristo - 7/09/2016 saa 14:41

IBIBAZO KU BASOMYI BA BIBILIYA ( 2 ) Yemwe Basomyi ba Bibiliya, dore ibibazo bibafasha Kwiga Bibiliya. Musubize mukoresheje Imirongo yanditse ( ) 2) a) Ese mu ijuru baha IMANA DATA, Ikihe CYUBAHIRO: i) Mu Bikorwa? ( Ibyahishuwe. 4:10) ii) Mu magambo? (Ibyah. 4:11 ) b) Ese mu Ijuru baha UMWANA W'INTAMA ikihe Cyubahiro: i) Mu Bikorwa? ( Ibyah. 5:8. ) ii) Mu magambo? ( Ibyah.5:12 ) c) Ese mu Ijuru. baha ABAMALAYIKA ikihe Cyubahiro Mu Bikorwa? (Ibyah. 22:8,9 ) d) Gereranya Witonze , Icyubahiro MU BIKORWA gihabwa UMWANA W'INTAMA (ibyah. 5:8 ), n'igihabwa ABAMALAYIKA (ibyah. 22:8,9 ) e) Gereranya witonze( wirinde Ubufana), Icyubahiro MU BIKORWA Gihabwa IMANA DATA ( Ibyah. 4:10 ), n'igihabwa UMWANA W'INTAMA (ibyah. 5:8 ) f) Gereranya witonze, Icyubahiro MU MAGAMBO, gihabwa IMANA DATA ( Ibyah. 4:11), n'igihabwa UMWANA W'INTAMA (ibyah. 5:12) g) Ese utitaye kubyo idini yawe yakwigishije, uyu murongo :Ibyah. 5:13 Werekana iki ku BISINGIZO abatuye mu Ijuru Batanga? Ese Bihabwa BANDE? h) Ese wowe mubuzima bwawe bwa buri uha IMWANA W'INTAMA : i) Iki cyubahiro cyanditse aha : ibyah. 5:8 ? ii) Iki cyubahiro cyanditse aha :Ibyah 5:12-13 iii) Ese niba utakimuha, Urusha iki abatuye mu Ijuru , BAMUHA ICYO CYUBAHIRO wowe wanga kumuha?
Kanda hano umusubize

HAGUMIMANA Herve - 6/09/2016 saa 17:51

Ndashaka kuvuga ku ijambo abakozi b'imana.Ese abavuga ko ali ABAKOZI B'IMANA koko nibo?Kera muli ISRAEL,imana niyo yashyiragaho abami,abatambyi,abacamanza,etc...Ndetse yavuganaga nabo ku mugaragaro,ndetse abantu bakabyumva.Ariko muli iki gihe,usanga ushatse wese yiyita umukozi w'imana.Umugabo akaba pastor n'umugore we akaba pastor,ndetse ntibatinya no kwiyita Apostles.Iyo ubabajije uwabagize Pastor cyangwa Apostle,bahita bakubwira nta n'isoni bafite ko ali imana yabashyizeho.Ndetse bakakubwira ko bavugana n'imana.Abenshi bavuga ko bakora ibitangaza.Bakakubwira ko basengera abantu bagakira ibibyimba,malaria,sida,etc...Ariko wababwira uti ko YESU n'Abigishwa be bakizaga abantu bamugaye,ndetse bakazura n'abapfuye,kuki mwe muvuga gusa ibintu bitagaragara?Wababaza uti mwerekane IMPUMYI,KAJOLITI,abagendera mu tugare mwasengeye bagakira,bakarya iminwa.UKURI ni ukuhe?YESU yavuze ko abayoboke be bagomba kumwigana,bakajya mu nzira bakabwiriza ku buntu (Yohana 14:12;Matayo 10:8).Abiyita abakozi b'imana,nta na rimwe bajya mu nzira ngo babwirize.Utabahaye IFARANGA,ntabwo wakongera kubabona mu nsengero.Bible ibita "Abakozi b'inda zabo",ndetse ikabita "Abashumba b'ibisambo".Ntabwo YESU cyangwa ba PAWULO birirwaga barya amafranga y'abantu,kuko babwirizaga ku buntu (Ibyakozwe 20:33).Birirwaga mu nzira izuba n'imvura bibakubita,barimo KUBWIRIZA.Bible isobanura neza ko ICYACUMI cyali kigenewe gusa ABALEWI kubera impamvu dusoma muli Kubara 18:21,24.Abiyita abakozi b'imana,nibareke gukomeza kubeshya abantu.Ni icyaha gikomeye cyane kigizwe n'ibyaha 3:Kubeshya abantu,kurya amafranga y'abantu wiyita icyo utali cyo no gukora ibyo YESU yatubujije.
Kanda hano umusubize

Umwigishwa wa Yesu Kristo - 6/09/2016 saa 13:36

R. A. M., icyigisho cyanyu ni kiza. Nibyo rwose gucyaha Abica Gahunda. Njyewe ndagaya cyane IMIKORERE Y'AMAKORALI, kuko usanga ASHYIRA IBITI MU MUHANDA, kugirango Ubutumwa Bwiza BUDAHITA atabanje gukuramo ifaranga. Namwe Mwibaze Abavugabutumwa BATAMBAMIRA Ubutumwa bwabo ngo butagera ku bantu. Ibyo Biragayitse cyane. Uti Gute? Mperutse kujya muri Studio nshaka indirimbo za Korali imwe, umusore wo muri iyo Studio arambwira ati: "Ntitwakwibeshya ngo tuzitange kuko baducisha amafaranga menshi. Kandi badusaba amafaranga menshi ngo batwemere kuzitanga. " Ese Benedata birakwiriye ko Amakorali abuza Studio GUTANGA UBUTUMWA? ese kuki abantu batakwitanga, nkuko basanzwe bitanga, Album yasohoka Studios zikadufasha kugeza Ubutumwa ku bantu? Ese ko tubona Amamiliyari yo kubaka Amahoteli... twabura miliyoni nke zogukora album, maze studios zikadufasha gutanga Ubutumwa ku buntu? Ese ubundi Hoteli, na Album y'indirimbo ni ikihe kivuga Ubutumwa? Ese aho tugamije kuvuga Ubutumwa cga Turishakira ifaranga? Niba nibeshya nimunkosore, ariko njye uko niko mbyumva. IMANA IBAHE UMUGISHA.
Kanda hano umusubize

emmanuel - 6/09/2016 saa 09:08

mana tabara abashaka kukumva turakwinginze dore ibitugerageza nibyishi gusa tugombo kubyima amatwi nyagasani dorenje imbereyawe kuko ndumunyabya ndakwinginze mpagutekerezaneza mwizina ryimamana mn
Kanda hano umusubize

mediatrice umurerwa - 6/09/2016 saa 08:16

ukuri nuko abakozi b imanabakwiye guhora bisuzuma natmwe intama tukabasengera umwukawera akababa hafi murakoze kuko muriyiminsi bariraye.
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X