Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Iyobokamana >> 

Gira umwete wo kwita ku byo wumvise kugira ngo udatembanwa ukabivamo

“Ni cyo gituma dukwiriye kurushaho kugira umwete wo kwita ku byo twumvise, kugira ngo tudatembanwa tukabivamo.”- Abaheburayo 2:1

Hari abantu benshi bumvise, ntibabyitaho kandi bibagiraho ingaruka mbi ; ari yo mpamvu Imana itwibutsa kenshi igikenewe gikuru ari ukwita ku byo twumvise.

Adamu waremwe bwa mbere yajyaga aganira n’Imana imbona nkubone. Yamuhaye ibiti byinshi azajya aryaho ariko igira igiti kimwe imubuza. We na Eva bamaze kubirengaho bakakiryaho, bituma birukanwa muri Edeni. Na bugingo nubu niko bimeze; abantu bamwe barumva ariko ntibite ku byo bumvise, kandi igihe kimwe ababigenza batyo Bibiliya itubwira ko bizabazanira akaga. Imana ntishobora kutubwira ibyo tudashoboye.

Mose yakuriye kwa Farawo, mu gihe gikwiriye avayo ajya kubabarana n’ubwoko bwe. Yari azi umumaro w’ijambo Imana ivuze akayumvira mu byo yamutegekaga byose. Ariko, mu butayu Abisiraheli bijujuse kubw’amazi yo kunywa, Imana ibwira Mosengo akubite urutare rimwe, ariko ntiyumvira ahubwo akubita kabiri, birayibabaza. Icyo gitare cyari Kristo, kandi yagombaga gupfa rimwe gusa. Imana imubwira ko atazakandagira mu gihugu cy’isezerano, bigenda uko.

Nubwo yatakambye ashaka kugerayo, Imana ntiyemeye, imubwira ko azakirebesha amaso gusa. Mose yari yarumviye Imana muri byose, ariko kubw’ikintu kimwe atakoze uko yategetswe, bituma atinjira mu gihugu cy’isezerano, ntiyarya no ku byiza byo mu gihugu. Biradukwiye ko twita kubyo twumvise.

Shimeyi w’umubenyamini, wabayeho ku ngoma ya Sawuli n’iya Dawidi yatutse umwami Dawidi, aramwihorera. Shimeyi amenye ko bizamuzanira akaga, ajya gusaba Dawidi imbabazi, nawe arazimuha. Dawidi nta kibazo yari afite cyo gutukwa, ahubwo yamubonagamo gusuzugura akubahuka umuntu Imana yimikishije amavuta. Niyo mpamvu yabwiye Salomo ati Shimeyi ntuzamubare nk’utariho urubanza.

Dawidi amaze gutanga, kuko Salomo yari umunyabwenge asanga Shimeyi amuha ingabano z’aho atazarenga. Shimeyi abuze umugaragu we, arenga ku byo Salomo yamubwiye aragenda arenga urugabano yahawe. Kubwo kutita kubyo yumvise, yarapfuye.

Iyo umusozi wasadutse, abawegereye ntibabimenye, urabatwara. Niko bimeze iyo umuntu abaye mu murimo ntiyite kubyo yumvise aratembanwa, ntamenye igihe yagwiriye.

Sawuli yabwiwe kurimbura Abamaleki, ntiyabikora. Ubundi abuzwa gutamba igitambo, abonye Samweli atinze n’abantu bamushizeho, ajya gutamba. Kuko atitaye ku byo yumvise aratembanwa, acibwa ku ngoma.

Mu gihe cya Sodomu na Gomora, habaga Loti n’umuryango we, baza kubwirwa guhunga batareba inyuma. Muka Loti ntiyabyitaho, ageze mu nzira, yibutse ibyo asize arahindukira, ahinduka inkingi y’umunyu na bugingo n’ubu.

Natwe twumvise amagambo menshi yo kwezwa, kwicisha bugufi, no guca mu nzira ifunganye ; igisigaye, ni ugushyira mu bikorwa ibyo twumvise. Umubwiriza yaravuze ngo iyi niyo ndunduro y’amagambo byose byarumviswe. Natwe twumvise Imana ivuga; niyo mpamvu dukwiye kwita kuri ayo magambo, tudatembanwa tukabivamo.

Ndakwifuriza kuzirikana no kwita cyane kucyo Imana ikubwira ukirinda gukora ikinyuranye na cyo, ubwo nibwo ibyiza byose Umwami wacu aguteganiriza bizakuzaho nta na kimwe gisigaye kandi nta n’umwe ubirogoye. Yesu adufashe.

Ijambo ry’Imana muritegurirwa na Rejoice Africa Ministries

Wifuza kujya ubona ijambo ry’Imana n’Ubuhamya bigufasha buri munsi, KANDA HANO

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

NDAKIZE - 14/09/2016 saa 08:02

Ndashaka kuvuga aho Rejoice Africa Ministries yise INZIRA IFUNGANYE.Dusoma muli Matayo 7:13,14 yuko inzira abantu nyamwinshi biyita abakristu banyuramo,ko ali inzira nini cyane.Naho inzira abakristu nyakuri banyuramo,ni ntoya cyane kuko kuyinyuramo biruhije.Niba abantu biyita abakristu balibo koko,ntabwo bakora ibintu imana yanga (kujya mu ntambara z'isi,kwiba,gusambana,etc...).Nta genocide yali kuba mu Rwanda kuko u Rwanda rwali ruyobowe gusa n'abantu bitwaga Abakristu.Nta kibazo cyaba i Burundi no muli Congo ndetse n'ahandi hose ku isi.Dore bimwe mu byo YESU yadusabye gukora,ariko abiyita abakristu badakora.Yadusabye gukundana (Yohana 13:35),atubuza kujya mu ntambara z'isi (Matayo 26:52),atubuza kujya muli politike kuko zitanya abantu (Yohana 17:16),atubuza gusambana,kwiba,gucurana,etc...Adutegeka gushaka mbere na mbere ubwami bw'imana aho kwibera gusa mu byisi (Matayo 6:33),adutegeka kujya mu nzira tukabwiriza abantu nkuko we n'abigishwa be babigenzaga (Yohana 14:12;Matayo 24:14).Iyo ubayeho nkuko YESU yadusabye,nta kabuza abantu barakwanga,bakagutoteza,bakagufunga,bakakwirukana ku kazi,ndetse bakakwica rimwe na rimwe nkuko babikoreraga abigishwa be.Soma ibyo YESU yavuze abantu bazakorera abakristu nyakuri muli Matayo 24:9.Soma na 2 TIMOTE 3:12.Havuga ko umukristu nyakuri wese agomba gutotezwa, kubera ko yanga gukora ibyo abandi biyita abakristu bakora,urugero nko kutajya mu ntambara z'isi no kutajya muli politike.
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X