Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Iyobokamana >> 

Gusohoza ibyo Imana yakubwiye ntibiyisaba ubufasha kuko yihagije

Urukundo rw’Imana ni kimwe mu bintu bikomeye bituma igera aho idusezeranya kuzadukorera ibintu runaka mu buzima bwacu. Isezerano ry’Imana riza ari irikuzamura rikagushyira ku rundi rwego, riza ari irikuvana ku mwanya rigushyira ku w’isumbuyeho.

Isezerano rishobora kuza kandi ari irikubwira kurindwa kwawe. Impamvu y’iri sezerano ryo kurindwa ni uko haba hari ibikurwanya, hari izindi mbaraga zishaka kurwanya umugambi w’Imana kuri wowe, ariko nkuko tubizi umugambi w’Imana uza uherekejwe n’imbaraga zayo zikomeye kugira ngo ziwushyigikire hanyuma usohore. N’isezerano ry’Imana rero riba rihishwe mu mugambi w’Imana.

Imana nta kintu ikubwira gishyashya kuri yo, ishobora kukubwira ikintu ukumva ni gishya kuri wowe ariko ku Mana ntabwo aba ari gishya kuko ikubwira n’ubundi ibisanzwe bihishwe mu mugambi wayo, noneho muri wa mugambi wayo muremure ikagenda ikuvunguriraho duke duke. Bivuga ngo ibyo uzi ni bike cyane ugereranije n’umugambi w’Imana igufiteho.

Hari umuntu uhabwa isezerano hari n’Imana iritanga

Uwahawe isezerano hari icyo aba asabwa cyitwa gutegereza, muri icyo gihe uwatanze isezerano (Imana) aba arimo gutegura, kuko ibintu byose by’Imana bigira igihe cy’umuteguro.

Aha rero uwahawe isezerano we nubwo aba asabwa gutegereza ariko yakwibaza ngo nzategereza kugeza gihe ki? Igihe ntiyakimenya kuko ibyo yasezeranijwe aba azabibona igihe kigeze. Icyo gihe kiba kizwi n’uwatanze isezerano ari we Mana. Kuko Imana yatanze isezerano, ikubwira izi icyo izakora izi n’igihe izagikorera nubwo uwasezeranijwe we aba atazi icyo gihe kuko we aba asabwa gusa gutegereza.

Igihe cy’Imana rero ntabwo umuntu apfa kukimenya kuko ni igihe kizwi nayo mu bwenge bwayo mu mikorere yayo no mu kubaho kwayo. Ikindi ni uko mu gihe igusezeranya iba izi n’uko byose bizagenda n’igihe bizabera, wowe icyawe ni ugutegereza wihanganye, ukiranuka kandi wizeye. Aya ni amagambo atatu adatana mu masezerano y’Imana.

Kenshi iyo umuntu abwiwe iby’Imana atangira kubishushanya mu bwenge bwe: “ati buriya bizagenda gutya, bizaca muri izi nzira.” Ariko mu by’ukuri uzasanga inshuro nyinshi izo nzira wibwira atari ko bizagenda. Uko igihe cy’Imana ari ibanga ryayo ni nako n’inzira zayo ari ibanga ryihariwe nayo gusa.

Urugero: Imana ishobora kukubwira iti: “Nzagukiza indwara urwaye”. Ariko ntikubwiye niba izanyura mu baganga, ntikubwiye niba iziyizira ubwayo igategeka ugakira, ntinavuze yuko izohereza umuntu akakuramburaho ikiganza. Icyo yavuze ni uko izagukiza gusa ibindi ni ibyayo. Umuntu rero niko ameze, ntiwirenganye ntiwabuza umutima wawe gutekereza utyo ariko ibyiza ni uko, ibyo uketse utabifata nk’ihame kuko inzira z’Imana n’izacu biratandukanye rwose.

Muvandimwe mwene Data nagira ngo nkwibutse ko kuzasohoza ibyo Imana yakubwiye nta handi izajya gutira imbaraga zo kubikora. Umuntu ashobora kugusezeranya ati: “ejo nzaza kugusura” ariko hagera rwose bikamunanira kandi koko neza neza ukabona ko byamunaniye.

Ariko Imana iyo yagusezeranije nta bundi bufasha ikenera, irihagije mu byawe kuko nta nakimwe kiyinanira niko yabwiye Yeremiya. Iyo yagusezeranije irabikora rwose kuko itabasha kwibagirwa ishobora byose. Uku niko dusoma ngo: “kuko ari nta jambo Imana ivuga ngo rihere” Luka 1: 37

Ijambo ry’Imana muritegurirwa na Rejoice Africa Ministries

Wifuza kugira icyo utubwira ku ijambo ry’Imana usomye twandikire kuri Email: rejoiceafricam@gmail.com

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

karangwaaugustin - 8/10/2016 saa 10:36

icyonabwira umuntu umeze aryo yakwihana imana ikamubabarira
Kanda hano umusubize

byiringiro paul - 5/10/2016 saa 22:44

Nshuti bavandimwe dusangiye umurima doreko imana atarumuntu ngoyicyuze ibyoyavuze naho byatinda izabisohoza naho byatwara igihe ariko dutegereze igihe cyimana ariko tugwanya umwanzi kuko nidusinzira tutazaragwa ubwami twahariwe ubuntu Mureke tuzirikane ibyimana yavuze Murakoze.
Kanda hano umusubize

sinarinzi - 2/10/2016 saa 04:27

Aliko "IGIHE" mufitanye contract n'abarokore ko nzi ko hari izindi nkuru kuyindi myemerere mwanga gutambutsa? Cyangwa birishyurirwa?
Kanda hano umusubize

GAHIRE Cosma - 30/09/2016 saa 14:34

Tugomba kwitondera abantu bavuga ko imana yababwiye cyangwa yaberetse,hamwe n'abiyita abahanuzi cyangwa abakozi b'imana.Ndibuka president KAGAME yiyama bariya biyita abakozi b'imana.Umwe muli bo yigeze gusaba Rendez-vous kwa Kagame,arayimuha.Agezeyo,aramubwira ngo imana yamumutumyeho.Hadashize iminsi asubira kureba KAGAME,aramubwira ati imana yakuntumyeho.KAGAME yahise arakara,aramubaza ati iyo mana yawe,kuki atari jye ibwira ahubwo ikakuntumaho?Mujye mwirinda aba bantu biyita abakozi b'imana.Biba ari imitwe bateka gusa.Ntibatinya no kuvuga ko bavugana n'imana.Bakiyita abahanuzi,apotres,etc...Bakabeshya ko bakora ibitangaza,ariko ibyo bitangaza ugasanga ari sida,ibibyimba byo mu nda,malaria,etc..Mbese ibintu utagenzura.Wababaza uti se ko nta muntu muzura cyangwa Kajoriti mukiza,bararya iminwa!!Mujye mushishoza.Barya amafranga yanyu bitwaje Bible.Mu gihe YESU n'abigishwa be bose bali abakene kubera ko bataryaga icyacumi,namwe muzi aba biyita abakozi b'imana ukuntu ari abakire kubera amafranga yanyu barya.Ubu nta pastor utambara costume kugirango bamwemere ko ari umukozi w'imana.Bakoresha akarimi keza,bakakubwira ngo reka bagusengere nkaho wowe nta rurimi ugira,etc...
Kanda hano umusubize

Mukrisitu - 30/09/2016 saa 13:16

ndagirango mbibarize ikibazo ; Imana yaraguhaye isezerano ko izaguha umugore mwiza nyuma yaho ukaza kugwa mucyaha cy'ubusambanyi yaba ikimuguhaye?
Kanda hano umusubize

NSANZABERA ORESTE - 30/09/2016 saa 22:11

Ntabwo yaba ikimuguhaye.
Kanda hano umusubize

WILSON MUHIZI - 1/10/2016 saa 21:51

Bene Data Dusangiy,ukwizera Muri Yesu Kristo Menya Kw,Imana ifitimpamvu itevya iserano nukigira ngwirabe kwizogusanga aho yagusezeraniy,uhagaze.guma kukarago ntiyananiwe cnke ngoyibagire.be blessing
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X