Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Iyobokamana >> 

Hindura imikorere biragukwiye kugira icyo uhindura uyu munsi

Kandi abacira uyu mugani ati “Hāriho umuntu wateye umutini mu ruzabibu rwe, bukeye araza awushakaho imbuto arazibura. Abwira umuhinzi ati: ‘Dore none uyu mwaka ni uwa gatatu, nza gushaka imbuto kuri uyu mutini sinzibone. Uwuce, urakomeza kunyunyuriza iki ubutaka?’ Na we aramusubiza ati ‘Databuja, uwureke uyu mwaka na wo, nywuhingire nywufumbire, ahari hanyuma wakwera imbuto. Icyakora nutera uzawuce.’ ” (Luka 13:6-9).

Icyanditswe cyo hejuru ni umugani Umwami Yesu Kristo yaciye ashimangira umumaro wo kwera imbuto mu Bwami bw’Imana. Nyiri uruzabibu yaje ashaka imbuto ku giti cy’umutini cyari gihari ariko arazibura. Maze abwira umuhinzi ati: “Uwuce.”

Umuhinzi ariko, asaba andi mahirwe y’igihe cyo guhingira icyo giti, wenda cyazatanga imbuto. Bitagenda bityo, kigatemwa.

Umutini nta gaciro wari ufite mu ruzabibu igihe cyose utatangaga imbuto. Kimwe n’ibyo, Umukristo ni igiti cyo gukiranuka mu ruzabibu rw’Umwami Imana, kandi aba ategerejweho kwera imbuto (Yesaya 61:3).

Umukristo utera imbuto zo gukiranuka ni nk’igiti cy’umutini nyiri uruzabibu yavuze ngo bace, ndetse akakibwira ngo, “…uyu mutini urakomeza kunyunyuriza iki ubutaka?” Mu yandi magambo, kuki watakaza ubutaka bwiza ku giti kidatanga umusaruro?

Abakristo bamwe bamaze igihe kinini baravutse ubwa kabiri, ari byo kwakira agakiza kabonerwa muri Yesu Kristo, ariko ugasanga nta muntu n’umwe barayobora kuri Yesu; nta wundi muntu mushya barazana mu rusengero ngo nawe yinjire mu mukumbi mwiza w’Intama z’Imana. Uko ni ukuba nk’umutini utera imbuto.

Ahari niba ari uko wari umeze, hindura imikorere biragukwiye ko ugira icyo uhindura uyu munsi ugirire akamaro n’umuyoboro mwiza abataramenya ibyiza biri mu Mana: Icya mbere, saba Imana imbabazi kuko uzi gukora neza ntabikore Bibiliya ibyita icyaha (Yakobo 4:17). Hanyuma, usabe Umwuka Wera agushoboze kandi akuyobore ugire uwo uhamiriza Yesu Kristo uyu munsi.

Tangira uyu munsi ubwire abandi ibya Yesu n’inkuru nziza ze, ubabwire uwo Yesu ari we kuri wowe n’ubuntu bwe butanga agakiza butarobanuye.

Pawulo yaravuze ati: “Urukundo rwa Kristo ruraduhata, kuko twemejwe yuko nk’uko Umwe yapfiriye bose ari ko bose bapfuye” (2Abakorinto 5:14). Gira umwete wo kwerera imbuto Umwami waguhamagaye akaguha kumumenya, akagushyira mu murimo we kuko abikwifuzaho.

Ijambo ry’Imana muritegurirwa na Rejoice Africa Ministries

Wifuza kugira icyo utubwira ku ijambo ry’Imana usomye twandikire kuri Email: rejoiceafricam@gmail.com

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

GAHIRE Cosma - 30/09/2016 saa 14:57

Abakristu bameze nk'imitini ni hafi ya bose.Matayo 7:13,14,havuga ko abantu bibwira ko ari abakristu batagira ingano.Ariko abakristu nyakuri ni bake cyane.Hari ibimenyetso Bible ivuga byerekana ko uri umukristu nyawe,ariko abiyita abakristu ntabwo bajya babyitaho.YESU yavuze ko abakristu nyabo bazangwa n'abantu bose (Matayo 10:22),bazatotezwa,bagafungwa ndetse bakicwa nkuko byagendekeye abakristu ba mbere.PAWULO nawe yavuze ko "umukristu nyakuri wese azatotezwa".Yavuze wese.Kuki Rejoice Africa Ministries itajya ibibwira abantu?? Kuvuga gusa ko wakiriye agakiza ntibihagije.Ugomba kwerekana ko ufite ibimenyetso byerekana umukristu nyakuri YESU yavuze.Jye nta muntu numwe nzi witwa umurokore wigeze atotezwa na limwe kubera ko ali umukristu.
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X