Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Iyobokamana >> 

Ibintu 10 uwigisha ijambo ry’Imana asabwa kugendera kure

Kuvuga ijambo ry’Imana ni impano itangwa n’Umwuka Wera w’Imana ariko kandi ibi ntibivuze ko ubikora akwiye kubura ubwenge muri byo, kuko bishobora kudatanga umusaruro wari witezwe biturutse ku myitwarire yagize imbere yabo yigisha, rimwe na rimwe n’uwigisha ubwe akagawa n’abamuteze amatwi.

Mwigisha irinde ibi bikurikira, nubwo wabibona nk’ibidakanganye ariko biragayitse:

1. Kwambara imyambaro irangaza abantu

Ibi bikunda kugaragara aho umwigisha aza imbere y’iteraniro yambaye imyenda idasanzwe, yadodeshejwe mu buryo burangaza abantu, ifite ibikabyo byinshi ku buryo abamubona; iminota myinshi ntacyo bumva ahubwo bayimara bamurangariye banibaza ibyo yambaye ibyo ari byo n’icyo bisobanura bigatera abantu kwiganirira aho kukumva. Nibyo birakwiye ko wambara neza, ariko oroshya ibintu. Wibuke ko ijambo ry’Imana ugiye gutanga ari ryo ry’ingenzi kandi ryo kubahwa kurusha wowe.

2. Kubahiriza igihe wahawe

Niyo mpamvu ugomba kuba wambaye isaha yawe itari iyo kuri telefone yawe kuko kurebera kuri telefone nabyo birangaza abakureba. Ikindi ni uko n’isaha yo mu rusengero akenshi iba itari ku gihe nyacyo. Gendana iyawe wizeye igufashe kubahiriza igihe wahawe. Zirikana ko nubwo waba uri kwigisha neza, iyo utindiye abakumva bararambirwa bikabibura ibyo wababibyemo.

3. Kuba witwaje Bibiliya n’ikayi yanditsemo ibyo wateguye uza kwifashisha

Aha ntibibujije ko umwigisha yakoresha ibindi byuma n’ibikoresho mu buryo bw’ikoranabuhanga. Si byiza gutwara udupapuro twinshi kuko hari gihe rimwe na rimwe ushobora kutubura cyangwa tukaguruka hirya no hino bikaba byateza kurangara kw’abagukurikira. Ibi kandi bishobora no kwerekana ko udapanga ibintu byawe neza mbere y’igihe.

4. Irinde gukora ibituma abantu bareka kumva ibyo uvuga

Urugero: gukinisha amataratara (Lunette) buri kanya uyambara uyakuramo, guhekenya ibintu mu kanwa, gucira hasi, kwayura buri kanya uri kubwiriza, kwishimagura ku mubiri, kutaba wafunze neza ibifungo by’ishati yawe cyangwa ipantalo, umukandara urereta, imisatsi idasokoje n’ibindi. Igenzure mbere yo kujya imbere y’abantu kuko n’uko umeze bifite icyo bivuga.

5. Irinde gutinda cyane mu nzenya uvuga witaka, utaka umugore wawe n’abana bawe cyangwa imodoka ugendamo, amashuri wize, ibihugu wagenze n’ibindi nk’ibyo.

N’iyo ibyo uvuga waba ubitangaho ingero, reka gukabya kuko bituma abantu batangira kukwibazaho no kugufata nk’ubishongoraho bakakurambirwa vuba cyangwa bakakugaya mu mitima yabo bikangiza ubutumwa watangaga.

6. Kirazira kikaziririzwa kumva umuvugabutumwa mu butumwa yigisha, azana inkuru y’umuntu (inshuti, umuvandimwe,…) baganiriye biherereye; yamuvuga izina cyangwa atarivuga. Ibyo bikomeretsa uwabikubwiye ndetse n’ubyumva akubonamo umuntu utari uwo kwizerwa, uvuga menshi, utabitswa ibanga n’ibindi.

7. Mu gihe uhagurukije abantu kwihana bagatinda, irinde gutangira gukoresha agahato, ubakanga n’ibindi bisa n’iterabwoba ubaciraho iteka wenda uti "wava hano utihannye ugahita ukora impanuka,..." reka Umwuka wera akore umurimo we, kuko Umwuka Wera niwe wenyine utsinda umuntu akamwemeza iby’ibyaha bye.

8. Igihe ukoresha indangururamajwi (microphone) ugomba kumenya aho bayifatira kuko iyo uyicometse ku munwa ntacyo abantu bumva. Ikindi ukanamenya ko iyo ufite indangururamajwi habaho kugabanya ijwi wari usanzwe uvugiraho kugira ngo udasakuriza abo ubwira. Kugira ngo abantu basobanukirwe ibyo uvuga ntibisaba guhanika cyane ijwi ryawe cyangwa kurigoreka uko udasanzwe uvuga. Iyo uvuga witonze ufite n’inyigisho nzima ntibibuza abagukurikiye kuzumva neza.

9. Umuvugabutumwa muzima yubaha abantu bamuri imbere. Ntiyibwire ko kuba ari we uri kuvuga bivuga ko abo abwira bose abaruta cyangwa abarusha ubwenge ngo bitumen akoresha imvugo yiboneye zose, hari n’igihe wigisha ikintu hari umaze imyaka 50 akizi ndetse akikurusha rwose. Umuvugabutumwa ukuze yubaha abo abwira bamuri imbere akabaha agaciro kandi akazirikana ko kuba ari we ubari imbere ari ubuntu bw’Imana gusa bityo akagenzurana ubwenge imvugo akoresha yigisha.

10. Umuvugabutumwa muzima yirinda kuvangavanga indimi

Ukumva mu kanya Ikinyarwanda, mu wundi mwanya Icyongereza, ubundi Igifaransa bityo bityo mu kugaragariza abakirisitu ko waminuje mu ndimi.

Hitamo ururimi rukoroheye rube ari rwo ukoresha gusa, nunatira irindi jambo mu rundi rurimi, ubanze wisegure kubo ubwira hanyuma unarisobanure uko rivuga.

Iyo bitagenze bityo, ibi biyobya abantu bakumva, ndetse rimwe na rimwe bakakwita umwiyemezi n’umwirasi. Hari nubwo abazi urwo rurimi neza bakugaya bakanaguseka. Ururimi ntabwo ari ikimenyetso cyerekana umunyabwenge cyangwa umukire runaka, ni igikoresho cy’itumanaho.

Izi mpuguro mwaziteguriwe na Rejoice Africa Ministries

Wifuza kujya ubona ijambo ry’Imana n’Ubuhamya bigufasha buri munsi, KANDA HANO

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

Umwigishwa wa Yesu Kristo - 28/09/2016 saa 17:40

ESE KUGOREKA IBYANDITSWE NI ICYAHA? Yego rwose. Ubikora, cyane cyane ABISHAKA, asobanuwe ko ari Kubigoreka, azahanwa bikomeye. Mu Bagalatiya1:7-9 haravuga ngo "AVUMWE" Muri 2Pet. 3:16 havuga ko Abagoreka Ibyanditswe" bizanira KURIMBUKA" Ese kuvuga ko IMIRIMO Yesu yavugaga inshuro nyinshi cyane, akavuga ko ariyo IMUHAMYA ko ari Umwana w'Imana, yanavuze muri Yoh. 14:12 , ko iyo mirimo ari UKUBWIRIZA , si Ukugoreka Ibyanditswe? Yego rwose. Reka dusome imirongo myinshi, namwe mwiyumvire, iyo MIRIMO Yesu yavugaga iyo ari yo. Yoh.5:20: "kuko Se akunda Umwana we akamwereka ibyo akora byose, ndetse azamwereka N'IMIRIMO iruta iyi, kugirango MUTANGARE " ese iyi mirimo Yesu yavugaga, abantu bari kubona BAGATANGARA, ni ukubwiriza? ( Twibutse ko aya magambo yayavuze amaze gukiza umuntu wari umaranye uburwayi imyaka 38.) Yoh. 5:36 : "ariko mfite ibimpamya BIRUTA IBYA YOHANA, kuko IMIRIMO Data yampaye ngo nyisohoze, iyo mirimo nkora niyo IMPAMYA ubwayo.." Ese imirimo YAHAMYAGA Yesu, akayita IBIHAMYA BIRUTA IBYA YOHANA, ni ukubwiriza? Ese Yohana we ntiyabwirizaga? Yoh.10:25 : "Yesu arabasubiza ati: Narababwiye ariko ntimwizera, kandi N'IMIRIMO nkora mu izina rya Data nayo IRAMPAMYA. " Ese imirimo Yesu avuga IMUHAMYA ni ukubwiriza? Ese kubwiriza ko ari ukuvuga Amagambo ,kuvuga byaba IGIHAMYA? Yoh. 10:32: "Yesu arababwira ati: naberetse IMIRIMO myinshi myiza YAVUYE kuri Data, none ni uwuhe murimo muriyo ubatera kuntera amabuye? " Ese Yesu imirimo YAVUYE KURI DATA yabwiraga abayuda batamwizeraga, bashakaga no kumutera amabuye ,ni ukubwiriza? Ese waratira abantu batakwemera ko ubwiriza? Ibyo akaba aribyo ubabwira ko BIGUHAMYA? Yoh.10:37,38 : "niba ntakora imirimo ya data ntimunyizere, ariko ninyikora, nubwo mutanyizera, MWIZERE IMIRIMO ubwayo. " Koko Benedata, tuvugishije ukuri, iyi mirimo Yesu yavugaga hano ni UKUBWIRIZA? Ese abantu batamwizera, ko yababwiye ngo ubwo batamwizera nibizere imirimo Ubwayo, ubwo bakwizera KUBWIRIZA KWE kandi batamwizera? Yoh. 15:24: "iyaba ntakoreye muri bo imirimo ITARAKOZWE N'UNDI MUNTU, nta cyaha baba bafite. Ariko noneho BARAYIBONYE, Nyamara baratwanga Njyewe na Data. " Ese imirimo ITARAKOZWE n'undi muntu, Yesu yavugaga, ni UKUBWIRIZA? Ese Yohana umubatiza ntiyabwirizaga? abahanuzi bose ntiyabwirizaga? Ese imirimo Yesu yavugaga kenshi ko IMUHAMYA ,KO ITAKOZWE N'UMUNTU WESE, ninde utabona ko ari IBITANGAZA yakoraga? Yoh. 14:12: "ni ukuri, ni ukuri, Ndababwira yuko UNYIZERA, IMIRIMO NKORA nawe AZAYIKORA, ndetse azakora n'iyiruta kuko njya kwa Data. Ibi bihuye nibyo Yesu yavuze muri Mat. 17:20: "arabasubiza ati : ni UKWIZERA kwanyu GUKE. Ndababwira ukuri yuko mwaba mufite kwizerwa kungana N'AKABUTO ka SINAPI, mwabwira uyu musozi muti va hano ujye hariya, wahava. Kandi NTAKIZABANANIRA. " Nibyo, turamutse dufite UKWIZERA GUSHYITSE, twakora ibimenyetso, n'ibitangaza bikomeye ndetse kuruta n'ibyo Yesu yakoze. Impamvu tutabikora ni ukwizera kwacu guke. Benedata rero, bahora bavuga ko imirimo Yesu yavuze kenshi ko IMUHAMYA, yanavuze muri Yoh. 14:12 ko ari UKUBWIRIZA, bamenye ko bagoreka Ibyanditswe, kandi bazabihanirwa bikomeye.
Kanda hano umusubize

NDAYISHIMIYE LAURENT - 28/09/2016 saa 17:17

Turabashimiye Kurizi Mpuguro kabisa. Kuko Kumukozi W'Imana afashe akanya akazisoma zishobora kumugirira akamaro. Ikindi naco twifuza ngo muze mutwoherereza nizindi mpuguro mwaba mufite . Uwiteka abagure kandi abishimire . Muhezagirwe! Laurent.
Kanda hano umusubize

hakuzimana christian - 28/09/2016 saa 09:51

ibyo byo nukuri kwigisha umuntu akankama byo ntawe bifasha, umuntu agahindura ijwi uko adasanzwe avuga nibyo avuga ntibyumvikane, ikiza nukubwiriza utuje nuwumva akumva neza ibyo abwirwa, amahoro y'IMANA abane namwe.
Kanda hano umusubize

BADEGE John - 28/09/2016 saa 07:59

Dukunda iteka guha inama Rejoice Africa Ministries,kuko natwe turi Abavugabutumwa b'abahamya ba Yehova.Muli iki gihe,abantu benshi biyita abavugabutumwa cyangwa abakozi b'imana,kandi bose bakavuga ko bakoreshwa n'umwuka wera.Nkuko muli 1 Yohana 4:1 havuga,abantu bagomba kugenzura niba abiyita abakozi b'imana baba aribo koko,cyangwa niba ari abakozi b'inda zabo nkuko Bible ivuga muli Romans 16:18.Gusa ikibazo nuko abantu nyamwinshi batazi Bible.Bapfa kwemera ibyo ushatse wese avuze.Nkunda gutanga ingero.Ejobundi,Apotre Nkurunziza Francois wa Eglise Bethel,yigishije ko abantu bose baramutse bakurikije ibyo abanyepolitike bavuga,ngo isi yaba Paradizo.Ni inkuru yasohotse ku Igihe.com.Muli 2003,Apotre Gitwaza Paul,yigishije ko Yozefu na Mariya bagiye i Bethlehem GUTORA.Nyamara bari bagiye KWIBARUZA (census).Aba bombi bigisha bavuga ko bakoreshwa n'umwuka wera,ko ari imana yabagize ba Apotres.Impamvu bigisha ibintu nka biriya,baba bashaka inyungu zabo,ntabwo ari inyungu z'imana.Ntabwo rero imana yabaha umwuka wera kandi bigisha ibintu bidahuye na Bible.Duhora twinginga abantu ngo bijye Bible,bakanga.Ntabwo ushobora kuba Umukristu nyawe,utazi icyo imana igusaba,binyuze kuli Bible.Ni nayo mpamvu abiyita abakozi b'imana babigisha ibyo bashatse,bakabarya n'amafranga.Nyamara Bible idusaba gukora umurimo w'imana ku buntu (Matayo 10:8).Ushatse wese tumwigisha Bible ku buntu,kandi tukamusanga imuhira nkuko YESU n'intumwa ze babigenzaga.YESU yasize asabye umuntu wese w'umukristu nyakuri,kumwigana akajya mu nzira akabwiriza (Yohana 14:12).Ntabwo kuba umukristu ari ukujya gutanga icyacumi cyangwa kurya ukarisitiya mu nsengero.Ni ugukora UMURIMO Yesu yadusigiye wo KUBWIRIZA ku buntu,kugeza igihe azagarukira ku Munsi w'IMPERUKA (Matayo 24:14).Ubyifuza yaduha Adresse ye tukamufasha.
Kanda hano umusubize

Hakizimana - 28/09/2016 saa 16:48

Muvandimwe, ntabwo ari ukurya ukaristiya, in uguhabwa umubiri wa Yezu (Reba Yohani 6:52-58) muri bibiliya ntagatifu. Ntimukajye muhinyura ibintu nkana. Ijambo ry'Imana rihoraho iteka niyo warihinyura, rihoraho!!
Kanda hano umusubize

Umwigishwa wa Yesu Kristo - 28/09/2016 saa 07:58

Murakoze kuri uku guhugura. Buri wese akuramo ibye, bitewe naho afite intege nke. Njye mbonye ko ngomba kwitondera kurushaho ,ibyo kuvanga indimi, nkabikora gusa mu gihe ari ngombwa cyane. Kuko wa mugani, bishobora gufatwa nk'ubwibone, kandi buri mugaragu wa Yesu Kristo agomba kurangwa no kwicisha bugufi. IMANA IBAHE UMUGISHA WAYO UTAGABANIJE.
Kanda hano umusubize

Ndashimye - 29/09/2016 saa 14:40

Ibi ni byiza kbs
Kanda hano umusubize

- 29/09/2016 saa 20:56

abapasitoro.baratubeshya
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X