Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Iyobokamana >> 

Ibisobanuro birambuye kuri Anti-Kristo, imikorere ye n’uko wamwirinda

Abantu bakunda kwibaza ku izina ryumvikana hirya no hino ku isi no mu Rwanda hadasigaye; izina “anti-kristu”. Nk’uko ikibi n’icyiza bidasigana, aho wumvise “Kirisitu” na “anti-kirisitu” urahamwumva.

Muri iyi nkuru turabagezaho muri make bimwe mu bivugwa kuri anti-kirisitu n’uko yakwirindwa cyangwa wanesha imikorere ye.

Anti-kirisitu bisobanuye iki?

Anti-kirisitu cyangwa “antichrist” mu Cyongereza, ni amagambo 2 afatanye; Anti: bisobanura kurwanya, na Christ: bisobanura Kristo; muri make anti-kristo bisobanura: urwanya Kristo. Urwanya Kristo rero nta wundi ni Satani.

Nk’uko Imana ari umwuka, Anti-kirisitu na we ni umwuka. Ntushobora kumurebesha amaso y’umubiri nk’uko n’Imana udashobora kuyirebesha amaso y’umubiri, kandi nk’uko udashobora kubona ingabo z’Imana ari zo abamalayika, ni nako n’ingabo za satani (anti-kristo) ari zo abadayimoni udashobora kuzibonesha amaso yawe y’umubiri.

Anti-kirisitu akora ate?

Nk’uko Imana, ibyo ikorera mu Isi ikoresha abamalayika na Mwuka wera, hanyuma Mwuka wera nawe agakoresha akanakorana n’abantu bamwumviye bamera gukorana nawe. Uku niko na Anti-kirisitu akoresha abadayimoni, abadayimoni nabo bagakoresha abantu babumviye banemeye gukorana n’iyi myuka y’abadayimoni.

Iyo Bibiliya itubwiye ngo: hari igihe kizagera Anti-kirisitu agakora ku mugaragaro, ntibivuze ko icyo gihe abantu noneho bazamurebesha amaso y’umubiri, ahubwo ni uko ibikorwa bye yiyoberanyirizamo bizaba noneho bitacyihishira.

Ubu muri iki gihe akoresha amayeri yo kwiyoberanya cyane mu bintu byinshi binyuranye, ku buryo bimenywa gusa n’abegera Imana ikabahishurira iyo mikorere, ariko icyo gihe Bibiliya ivuga nibwo azaba atagikeneye gukorera mu mayobera kuko umucyo w’Imana (Umwuka Wera) wamubangamiraga uzaba wavuye mu isi, nkuko tubisoma ngo “kandi none muzi yuko ikimubuza ari ukugira ngo azahishurwe mu gihe cye kuko amayoberane y’ubugome n’ubu yatangiye gukora, ariko ntazahishurwa keretse uyabuza ubu akuweho.” (2 Abatesalonike 2: 6-7)

Anti-kirisitu akoresha nde?

Ntabwo uzigera na rimwe ubona Anti-kirisitu n’amaso yawe, ahubwo uzamubonera mu bantu akoreramo n’ibikorwa abo bantu baba bakora bidasanzwe ndetse ubona rwose binatangaje.

Ikindi ni uko umuntu wese uzumva avuga cyangwa yigisha ngo Yesu si we Kristo, si umwana w’Imana, si Umucunguzi n’Umukiza w’abantu, si we muhuza w’abantu n’Imana…. mbese amuvuga bitandukanye n’uko wowe umuzi mu byanditswe byera Bibiliya; uwo muntu uzamenye ko ari intumwa ya Anti-kirisitu.
Bibiliya iratubwira ngo “Iki abe ari cyo kibamenyesha Umwuka w’Imana: umwuka wose uvuga ko Yesu Kristo yaje afite umubiri ni wo wavuye ku Mana, ariko umwuka wose utavuga Yesu utyo, ntiwavuye ku Mana ahubwo ni umwuka wa anti-kristo, uwo mwumvise ko azaza kandi none umaze kugera mu isi.” (1 Yohana 4: 2-3)

“Mbese umunyabinyoma ninde? Ni uhakana ko Yesu ari Kristo, agahakana Data wa twese n’Umwana we, uwo ni we anti-kristo.” (1 Yohana 2: 22)

Mu madini amwe nawe uzi, ujya ubona... urareba ayigisha ibijyanye n’ibi tukubwiye haruguru hanyuma wifatire umwanzuro wawe.

Hari n’abandi baza babeshya ko bizera Kristo kugira ngo basohoze imigambi ya anti-kristo, abantu ntibarabukwe ibiri kuba. Urugero ni nk’abavuga ko Yesu Kristo yarangije byose abantu bose bazajya mu ijuru, ubuntu bagiriwe bwarangije byose, nta cyaha kigikorwa ngo kibarwe imbere y’Imana... n’ibindi bigoramye nk’ibyo, mbese bashaka kuvuga ko Yesu yatanze uburenganzira bwo gukora ibyaha nta kibazo.

Nubona cyangwa ukumva umuntu uvuga cyangwa yigisha atyo, uzamenye ko ari igikoresho cya Anti-kirisitu ufite intego yo gushora abakristu mu byaha agambiriye gusiba inzira yo gukiranuka mu mitima yabo, iyo Kristo Yesu yaciriye abantu.

Anti-kristo kandi akoresha cyane abantu bo mu nzego nyinshi zikomeye zitandukanye mu isi: amadini na za Leta z’ibihugu ari nabyo azifashisha cyane mu gihe cye cyo gukorera kumugaragaro, ubwo Umwuka Wera umubuza azaba yakuwe mu isi. Tuzabigarukaho ubutaha.

“Kuza kw’uwo mugome kuri mu buryo bwo gukora kwa satani, gufite imbaraga zose n’ibimenyetso n’ibitangaza by’ibinyoma, n’ubuhenzi bwose bwo gukiranirwa ku barimbuka, kuko batemeye gukunda ukuri ngo bakizwe.” (2 Abatesalonike 2: 9-10)

Ibanga ryo gutsinda Anti-kirisitu ni irihe?

Hari abahitamo kwitandukanya n’ibikorwa byose by’amadini, amatorero, ubutegetsi n’ubuyobozi bwo mu isi mu rwego bita ko ari urwo kwirinda ibikorwa bya Anti-kirisitu. Ubwo nabwo ni ubuyobe bukomeye kuko ubuyobozi bushyirwaho n’Imana. Nubwo anti-kristo nawe agerageza kubukoresha mu buryo bw’ibanga rikomeye mu gusohoza imigambi ye mibi mu isi, ariko Imana idutegeka kumvira abatuyobora.

Dusoma ngo: “Mwumvire ababayobora mubagandukire, kuko ari bo baba maso barinda imitima yanyu nk’abazabibazwa. Nuko rero mubumvire kugira ngo babikore banezerewe kandi batagononwa, kuko kubikorana akangononwa kutagira icyo kumarira mwebwe.” (Abaheburayo 13:17)

Bibiliya ikongera ikatubwira ngo: “Umuntu wese agandukire abatware bamutwara, kuko ari nta butware butava ku Mana n’abatware bariho bashyizweho n’Imana. Nicyo gituma ugandira umutware aba yanze itegeko ry’Imana, kandi abaryanga bazatsindwa n’urubanza….” (Abaroma 13:1-7)

Ibanga ryo gutsinda anti-kristo rero nta rindi ni uko buri jambo ryose wumvise ryigishwa banza urigenzuze ibyandistwe byera ari yo Bibiliya twahawe nk’intwaro twifashisha. Ikindi, reka kujarajara we kumva abakubwira ngo aha niho Imana iba kurusha hariya, hanyuma nawe ubyakire utyo umire bunguri udashishoje.

Guma hamwe kuko ntaho Imana itakumvira uyisenganye umutima ukiranuka kandi wizeye, kandi nta n’aho uwo mwuka wa satani ahejwe kugera. Guma mu itorero ryawe iryo ari ryo ryose urimo, uribemo uri maso, buri kimwe cyose we kucyakira ngo uhite umira bunguri ahubwo ubanze ukigenzuza ijambo ry’Imana, kandi ukumvira abakuyobora muri byose uretse “icyaha” kuko ibyaha ari byo byonyine bishobora kubuza umuntu kuzabona ubugingo buhoraho.

Dusoma muri Bibiliya ngo: “Bana bato, tugeze mu gihe cy’imperuka kandi nkuko mwumvise yuko anti-kristo azaza, niko na none hamaze kwaduka ba anti-kristo benshi ndetse ni byo bitumenyesha ko igihe cy’imperuka gisohoye.” (1 Yohana 2: 18)

Tube maso kuko gukora kwa Satani kuri mu mayobera n’amayeri menshi atangaje rwose, azamenywa gusa n’abahora bari maso bagenzuza ijambo ry’Imana buri kimwe cyose kigenda cyaduka buri munsi kuri iyi si. Imana ibahe umugisha ibashoboze kurobanura ibinyuranye. Amen

Ijambo ry’Imana muritegurirwa na Rejoice Africa Ministries

Wifuza kugira icyo utubwira ku ijambo ry’Imana usomye, twandikire kuri Email yacu: rejoiceafricam@gmail.com

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

Umwigishwa wa Yesu Kristo - 1/11/2016 saa 15:31

IMIKORERE N'AMATEKA BYA ANTIKRISTO (Comment-18-) ESE KUGIRANGO YESU YEMERE ITSINDA RUNAKA ASHINGIRA KUKI? Igisubizo gitangwa muri Mat. 18:20: "Kuko ababiri cyangwa batatu bateraniye MU IZINA RYANJYE mba ndi hagati yabo. " Ese dukurikije aya magambo, iyo bateranye mu izina rye, hari ikindi abanza ku basaba, kugirango abone ubuza HAGATI YABO? Ntacyo. Ibyanditswe bitubwira kandi ko kugirango Itsinda ry'abantu babiri cga batatu ribe ryubatse ku rufatiro ruhamye, rigomba KUBAKA KU RUFATIRO RW'INTUMWA N'ABAHANUZI. Dusome : Efeso.2:20: «kuko mwubatswe ku rufatiro rw'intumwa n'abahanuzi, ariko Kristo Yesu niwe buye rikomeza imfuruka. » Ese kubaka ku rufatiro rw'intumwa n'abahanuzi bisobanura iki? Ese bivuga gushaka amagufa y'intumwa cga y'abahanuzi, tukayataba muri fondasiyo, tukazamuriraho urusengero rw'amatafari? Ese amagufa amaze iki mu by'umwuka? Kubaka ku rufatiro rw'intumwa n'abahanuzi, ni Ugushingira INYIGISHO ZACU, UKWIZERA KWACU, ku byo Abahanuzi, ku byo Intumwa zanditse. Turabifite muri Bibiliya. Itsinda ryubaka ku byo Abahanuzi, ku byo Intumwa zanditse, riba RYUBATSE KU RUTARE RUKOMEYE. Itsinda ryubatse ku warishinze ,cga uriyobora, cga ku bindi, riba rubatse KU MUSENYI. Ese wowe usoma iyi comment, wubatse ku ruhe rufatiro? Ese Bashumba musoma iyi comment itsinda muhagarariye, ryubatse ku ruhe rufatiro? Nimwe mwakagombye gusuzuma neza Urufatiro mwubatseho,kuko ari mwe mureberera intama muyoboye. Niba mwishishikajwe n'ifaranga, nk'uko byeze i Laodikiya, musome aya magambo yo muri Yakobo.3:1: «Benedata, ntihakabe benshi bashaka kuba abigisha: muzi ko TUZACIRWA URUBANZA RURUTA URWO ABANDI. » Ku munsi w'urubanza, ayo mafaranga ntacyo azabamarira. Ese nabwira iki, abantu babona UBURYARYA bwuzuye i Laodikiya, ubusambo bwa bamwe mu bashumba, imyifatire mibi, cga se bacibwa intege n'inyigisho z'abanikolayiti babona mu itsinda ryabo, no mu yandi matsinda? Wicika intege ngo wigire kwivuruguta mu isayo Y'isi. Uwo mwanzuro si mwiza namba. Dore inama nkugira : 1- Senga cyane mu buryo bubiri abakristo ba mbere bakoreshaga: — -GUSENGA UBUDASIBA :(2Tesalo.5:17): Igihe cyose ubonye akanya ,Senga. isengesho rigufi, kubera igihe ufite. Ariko ubikore kenshi gashoboka ku munsi. Bitewe naho uri kandi, singombwa kuvuga n'ijwi ryumvikana. Vugira mu mutima. Imana no mu mutima irebamo.( 1Samweli.1:12,13) — - GUSHAKA IGIHE CYIHARIYE CYO GUSENGA NO KWINGINGA. (Efeso.6:18) : Muri icyo gihe kirekire ufashe, bitewe n'Ubushobozi bw'umubiri wawe( ntibikubuza gukora akazi ka buri munsi usanzwe ukora. Imana ntabwo ikunda abanebwe.), ..Ushobora KWIGOMWA kurya no kunywa. Nibyo byitwa kwiyiriza ubusa. (Ibyakozwe.13:2-3 / 14:23) ..Ushobora kwigomwa ibinezeza byose. Harimo no kubonana n'uwo mwashakanye, ku bamufite, ariko mwamaze kubyumvikanaho. ( soma. 1Korinto.7:5 ) — 2— SOMA CYANE IBYANDITSWE BYERA. Buri munsi. Kandi utameze nk'urangiza umuhango, ahubwo umeze NK'UWIGA. Nibyo. Iga ushyizeho umwete. Ni byiza guhera ku Butumwa Imana yahaye Pawulo ngo atugezeho,nkatwe abakristo. ( Guhera ku Abaroma.). Uzakurikizeho, amavanjili: Matayo, Mariko,..., hanyuma ubone ubuzajya mu isezerano rya kera. Ariko ugahora ugaruka kenshi mu mabaruwa Ya Pawulo n'izindi ntumwa. Mu gusoma no kwiga ntugase nushaka gutsindagiriza ibyo wigishijwe. Ahubwo uzashake kumva mu by'ukuri ibyanditse. Nta gushidikanya, uzasanga hari byinshi utigeze ubwirwa na rimwe. Nukomeza gutyo ntucike intege, nawe uzaba umuhamya w'imbaraga zibonerwa mu Ijambo ry'Imana ritagoretse no mu gusenga. Aho gucika intege ngo wivurugute mu isayo y'ibyaha, ahubwo uzahabwa imbaraga zo gusayura abari muri iryo sayo. Maze wowe nanjye ku munsi w'urubanza aya magambo yo muri Daniyeli.12:2-3 azadusohoreho : « Kandi benshi bo muri bo bazaba barasinziriye mu gitaka bazakanguka, bamwe bazakangukira ubugingo buhoraho, abandi bazakangukira gukorwa n'isoni no gusuzugurwa iteka ryose. Kandi abanyabwenge bazarabagirana nk'umucyo wo mu isanzure ry'ijuru, N'ABAHINDURIYE BENSHI KU GUKIRANUKA BAZAKA NK'INYENYERI ITEKA RYOSE. » IMANA IHE UMUGISHA wayo utagabanyije abantu bose bafashe igihe cyabo bagasoma bitonze izi comments.
Kanda hano umusubize

Umwigishwa wa Yesu Kristo - 1/11/2016 saa 10:33

IMIKORERE N'AMATEKA BYA ANTIKRISTO (Comment -17-) ESE ITORERO RY'IMANA NI IRIHE? Ese Imana yakwemera amatsinda abiri y'abakristo, adasengera hamwe, adafite n'ubuyobozi bumwe bw'idini? Yego rwose. Ayo matsinda yacu ntabwo ategeka Imana ngo: "MANA TWEMERE TWENYINE, MAZE ABANDI UBANGE, KUKO BATADUKURIKIRA. "! Ibi bavuga, bimeze neza rwose nk'ibyo Yohana Yabwiye Yesu, maze Yesu akamucyaha. Dusome: Luka.9:49-50: «Yohana aramusubiza ati: " Databuja, twabonye umuntu wirukana abadayimoni mu izina ryawe turamubuza KUKO ATADUKURIKIRA. Yesu aramubwira ati: "Ntimumubuze, kuko utari umwanzi wanyu, aba ari mu ruhande rwanyu." Amen. Ese aya magambo asobanuye iki, kandi se YANDIKIWE IKI? Twibutse ko Ibyanditswe byera byandikiwe "KUTWIGISHA. " (2Tim.3:16) Ese wowe usoma iyi comment, aya magambo ya Yesu AKWIGISHA IKI? (Fungura amaso y'umutima wawe, ntukemere guhumishwa n'ibyo idini yagupakiyemo.) Hari abazi ko Yesu Bamufungiranye iwabo. Bashyiraho ingufuri, ku buryo atabacika ngo ajye ahandi. Bazi rwose , kandi bemeza bashize amanga , ko nta rindi tsinda, nta undi muntu n'umwe, "UTABAKURIKIRA" ufite Yesu. Nyamara Yesu ubwe yacyashye Yohana, amubwira ko iyo myumvire atari yo. Biriya rero byandikiwe twebwe turi muri iyi si, irimo akavuyo k'amatsinda atandukanye, kandi yose avuga Umwami umwe, Yesu Kristo. Niba musenga Imana muyibwira ngo: "Mana, turagushimira cyane, kuko twagize umugisha wo kuba turi muri iri tsinda RYONYINE RUKUMBI ryemerwa nawe. Mana nziza, andi matsinda yose yarayobye. None Mana, duhe imbaraga tuzane abandi muri IRI TSINDA RYAWE, kuko bayoboye mu yandi matsinda. " Muribeshya. Iri sengesho muvuga, ntaho ritaniye n'ibyo Yohana yabwiye Yesu, akamucyaha. Abantu bafite iriya myumvire usanga aho kwamamaza Yesu, ahubwo bamamaza IDINI. Aho kuvuga ibigwi bya Yesu, ahubwo bavuga ibigwi by'idini. Aho kurwanirira Yesu, ahubwo barwanirira idini... Mu by'ukuri, idini, niyo Mana yabo ya mbere. Ibi birimo akaga gakomeye mu buryo bw'umwuka. Kuko nta kintu na kimwe tugomba kurutisha Imana. Iyo rero dufashe idini tukarishyira mu mwanya w'Imana, akaba ariryo turata, aho kurata Imana. Akaba ari ryo turwanirira , aho kurwanirira Imana. Akaba ari ryo twamamaza, aho kwamamaza Kristo. Ibi ni akaga gakomeye mu buryo bw'umwuka. Uku ni ugucyeza Abami babiri : Umwe uza mu mwanya wa mbere, ari we dini, undi uza mu mwanya wa kabiri ari we Mana. Ese ibi bivuze ko tugomba guceceka, tugafunga amaso imbere y'inyigisho Z'ABANIKOLAYITI ziri mu matsinda atandukanye? Oya rwose. Niba Yesu agaya izo nyigisho ,twe ntitugomba kuzishima, cga kuzirenzaho uruho rw'amazi, niba tuzibona. Ni uburenganzira bwacu, ndetse ni inshingano zacu kwamagana izo nyigisho z'abanikolayiti. Kuko zirahari nyinshi nk'uko Yesu abivuga mu byahishuwe. Niba turi ABASHUMBA koko bakunda Imana, bakorera Imana, aho gukorera idini cga inda zacu, twakagombye guhindura, kureka izo nyigisho zidahuye n'ukuri kwa Kristo , niba tugize amahirwe yo kuzimenya, no kuzisobanukirwa neza. Ese imipaka Y'UKWIZERA KUMWE ni iyihe? Biragoye kuba twe nk'abantu twashyiraho iyo mipaka. Hari igihe twakwibeshya. Yesu niwe mucamanza. Niwe wamenya neza aho ashyira iyo mipaka. Gusa tumenye ko iyo mipaka IHARI. Ku buryo iyo muyirenze Yesu ababwira nk'uko yabwiye itorero ry'i Sarudi ati: « ufite izina ko uriho ariko uri INTUMBI. » (Ibyahi.3:1) Kugirango tutaba intumbi, reka dusome cyane ijambo ry'Imana. Tugenzure inyigisho zacu (aha birareba cyane ABIGISHA). Maze dushingire inyigisho zacu ku ijambo ry'Imana, kandi ryonyine. Ibindi Birenzeho, cga bigoretse, aba ari inyigisho z'abanikolayiti. Kuratira abantu ngo Urasenga kandi uri muri bariya Yesu yita Intumbi, nawe urumva ko ntacyo byaba bikumariye.
Kanda hano umusubize

Umwigishwa wa Yesu Kristo - 1/11/2016 saa 08:24

IMIKORERE N'AMATEKA BYA ANTIKRISTO (Comment -16-) ESE ITORERO RY'IMANA NI IRIHE? Reka dukomereze ku gitekerezo cya kabiri kivuga kiti: 2-UKURI NI KUMWE, INZIRA NI IMWE, UKWIZERA NI KUMWE, ITORERO NI RIMWE, NI IYI DINI YACU YONYINE. Kugiti cyanjye ,nzi nibura amadini ANE, avuga ibi. Harimo rimwe ryari ribitsimbarayeho cyane, ariko nyuma rikisubiraho, rikemera ko n'abandi ari Intama za Kristo zitataniye hirya no hino. Ayo yandi yo atatu aracyabitsimbarayeho CYANE. Ese iriya mvugo bavuga ko ubona ifite injyana, kandi rwose isa n'ukuri, ese koko ni ukuri? Twibutse ko burya ikinyoma kibi cyane ari icyenda gusa n'ukuri. Naho icya "Nditsamuye nkubita umutwe kw'ijuru", icyo ntacyo gitwaye cyane(n'ubwo atari cyiza), kuko buri wese abona nyine ko ari ikinyoma. Kiriya gitekerezo rero n'ubwo gisa cyane n'ukuri, ariko ntabwo ari Ukuri. Ndatanga impamvu zishingiye ku byanditswe, zibyemeza rwose. Abatsimbaraye kuri iki gitekerezo bashingira mu ABEFESO.4:4-5 havuga ko hariho "UKWIZERA KUMWE". Bihutira gufata umwanzuro ko UKWIZERA KUMWE bisobanura :"INYIGISHO ZIMWE ZIHUYE NEZA. " Nyamara ibintu by 'umwuka tujye tubigendamo neza twitonze. Ntitukihutire gufata umwanzuro tugendeye ku karongo kamwe. Kuko ijambo ry'Imana si akarongo kamwe cga tubiri, ahubwo ni Ibyanditswe Byera Byose, kandi Biruzuzanya. Uramutse ufashe iki gitekerezo cya benedata , ese itorero rya EFESO n'itorero rya PERUGAMO, byari bifite inyigisho ZIHUYE NEZA 100% ? Oya rwose. Uti kubera iki? Yesu ubwe aravuga ko itorero rya Efeso ryashoboye gukumira INYIGISHO ZA ABANIKOLAYITI. Akabibashimira. (Ibyahi.2:16). Ariko akavuga ko mu itorero rya Perugamo, izo nyigisho zigishwamo. Akanabibagayira (Ibyahi. 2:15).Ibi ni Ibyanditswe. Ese itorero ririmo inyigisho Z'ABANIKOLAYITI, n'itorero zitarimo, ayo matorero yombi afite inyigisho ZIHUYE 100% ? Ese Itorero rya Perugamo ryari irya Antikristo, kubera ko ryigishaga inyigisho z'abanikolayiti? Oya rwose. Yesu yemera ko ari itorero rye, n'ubwo izi nyigisho azibagayira. Ese itorero rya Efeso n'itorero rya Perugamo, byari bifite UKWIZERA KUMWE? Yego rwose. Biragaragara rero ko Ukwizera kumwe kudafata detaye (details) y'inyigisho zose, ahubwo gufata INYIGISHO Z'INGENZI gusa. Kuko rwose Efeso na Perugamo bari bahuje inyigisho zingenzi, niko KWIZERA KUMWE. Ariko batandukaniye kuri izo nyigisho z'abanikolayiti zari i Perugamo, ariko zitari muri Efeso. Ndabwira kandi Abatsimbaraye kuri iki gitekerezo, ko niyo mwaba abagaragu babiri b'impumyi b'iryo dini ryanyu, mugafata ingingo 40 zitandukanye, buri wese akavuga uko azumva, ntibishoboka ko zose mwahuza neza 100% uburyo muzumva. Nushaka kumpinyuza uzabikore. Ufate mugenzi wawe, uvuga ko muri uko kwizera kumwe kwanyu, muvuge kuri buri ngingo kandi mu magambo arambuye. Ni mugera ku ingingo ya 10 mutarabusanya ,simbizi. Ese ubwo nimubusanya umwe muri mwe araba azarimbuka kuko mudahuje "ukwizera kumwe" ? Imana rero yaduhaye ubutunzi, ariko ubwo butunzi buri mu nzabya z'ibumba, ari zo twe. (2Kor.4:7) Akibumba rero ntikiburira. Amazi meza, avuye ku isoko nziza, iyo uyashyize mu kibindi, ntako wagira ngo atazana impumuro y'icyo kibindi. Ibyo Imana irabizi neza kuko ariyo yaturemye. Izi uko duteye. Niyo mpamvu itwihanganira cyane. Amazi yo mu rwabya rwa Efeso, ntabwo yari afite impumuro imwe n'ayo mu rwabya rwa Perugamo. Ibi ni Ibyanditswe.
Kanda hano umusubize

NKURUNZIZA BENJAMIN - 1/11/2016 saa 00:21

YESU ADUHE MPWEMU WUBWENGE
Kanda hano umusubize

Umwigishwa wa Yesu Kristo - 31/10/2016 saa 22:38

IMIKORERE N'AMATEKA BYA ANTIKRISTO (Comment -15-) ESE ITORERO RYA KRISTO NI IRIHE? Ntibyaba byiza turangije kuvuga ku bya Antikristo tutavuze ku Itorero ry'Imana. Twibutse ko ITORERO rya Kristo nanone ryitwa UMUGENI WA KRISTO. Ese itorero rya Kristo mu by'ukuri ni irihe? Aha hari ibitekerezo bibiri bihabanye bivugwa cyane. 1.Bamwe bavuga ko Umugeni wa Kristo ARI MU MADINI YOSE. 2.Abandi baravuga bati :Inzira ni imwe, itorero ni rimwe, ukuri ni kumwe, ukwizera ni kumwe, BITYO ITORERO NI RIMWE GUSA : NI IRYACU. Ese muri ibi bitekerezo icyo ukuri ni ikihe? Cga se byose birafutamye? Birashoboka se ko hari indi myumvire y'ukuri , ihuje n'ibyanditswe, itari iriya yombi? — 1— Reka tubanze gusuzuma igitekerezo kivuga ko UMUGENI WA KRISTO ARI MU MADINI YOSE. Ese Umugeni wa Kristo ari mu madini yose ya gikristo, amwemera n'amuhakana (amupfobya), abasilamu,ababuda, abaterekera b'idini ya gihanga (nayo ni idini),abahinde basenga imana nyinshi z'ibishusho...? Hari uwavuga ati : Oya ,iryo guterekera rya gihanga ryo turikuremo. Kubera iki se? Ese Imana nayo itinya uruhu rw'umuntu, ku buryo yemera ibyemerwa n'abafite uruhu rwera gusa? Ese Ugereranyije wenda ibyoroshye da! Imisengere y'abahinde basenga imana z'ibishusho, no guterekera bya Gihanga, kuki wavuga ko ibyo by'abahinde ari byo byiza kurusha ibyo abanyarwanda? Ese Ibyanditswe bibivugaho iki? Twibutse ko ijambo ry'Imana ritubwira ko hari ABO HANZE,n'abo MURI TWE. (2Kor.5:12) . ABO HANZE Nanone bitwa ABANYAMAHANGA, cga ABAPAGANI. (Rom.2:14) Mu Bisiraheli, ndetse no mu bakristo Imana yabujije GUSHYINGIRANWA N, ABANYAMAHANGA. Urugero, abakristo bategetswe mu 1Kor. 7:39 gushaka GUSA ABARI MU MWAMI. Ese niba Yesu abuza abantu be gushaka ABANYAMAHANGA, we ararenga akagira Umugeni muri abo banyamahanga? Ese n'abahakana,abapfobya Yesu nabo baba Umugeni we? Wowe se washaka Umugore ugupfobya? Waba uteye agahinda. N. B. Ikibazo ni uko abantu b'i Laodikiya, kubera ubuhumyi, badasobanukiwe n'ibyanditswe. Batekereza ko Umugeni wa Kristo ari we Wenyine uzabona Ubuzima bw'iteka. Siko biri. Ibyanditswe bitwereka rwose mu buryo busobanutse , ko hari n'abandi bazahabwa ubuzima bw'iteka batari Umugeni. Umugeni we yitwa ITORERO RY'ABANA B'IMFURA. (Abaheb.12:23) Hari n'abandi bana rero bazabona ubuzima Bw'iteka batari iryo torero, batari uriya mugeni. (Ibyo nzashaka ikindi gihe cyo kubisobanura) Ubutaha Tuzakomeza na cya gitekerezo cya kabiri.
Kanda hano umusubize

Umwigishwa wa Yesu Kristo - 31/10/2016 saa 16:12

IMIKORERE N'AMATEKA BYA ANTIKRISTO (Comment-14-) AMATEKA NYAKURI YA ANTIKRISTO Ese ko twavugaga Amateka ya Antikristo, ibyo bihuriye he n'ibyo UBUHENEBERE bw'abakristo b'i Laodikiya? Birahuye cyane. Nibyo ko Laodikiya ari itorero rya Kristo, ariko ubwo buhenebere bwabo mutekereza ko Antikristo NTA RUHARE YABUGIZEMO? Nibyo Antikristo yabigizemo uruhare runini cyane. Nibutse ko Antikristo Ibyanditswe bimwita amazina menshi cyane: Intumwa z'ibinyoma, Abigisha b'ibinyoma, Isinagogi ya Satani, Umugore w'umusambanyi n'umuhanuzikazi Yezebeli, Maraya Babuloni Ikomeye. Nibutse kandi ko mu gihe cy'itorero rya TUWATIRA dusoma ngo : «kuko ukundira urya mugore Yezebeli wiyita umuhanuzikazi,akigisha imbata zanjye AKAZIYOBYA... » (Ibyah.2:20) Ntimutekereze ko kwigisha no kuyobya imbata za Kristo, uwo mugore Yezebeli yabikoze gusa mu gihe cya Tuwatira. Oya. Uwo mugore, kuyobya Imbata za Kristo nibyo akora amateka ye yose. Kuba rero i Laodikiya ari Impumyi, kubayobya biramworoheye cyane. Impumyi ziteye agahinda ni abanyatewolojiya b'i Laodikiya. Bazi ko ari abahanga mu by'Imana. Ntibamenye ko iyo Tewolojiya yabo, yateguwe na wa Maraya. Ushaka guhinyuza, azabaze umwe muri abo banyatewolojiya ati : Yezebeli NI NDE? Maraya Babuloni ikomeye NI NDE? Ntacyo azamusubiza. Kubera iki? Kuko Tewolojiya yose yize yavuye kwa wa mugore. Bityo rero uwo mugore ntiyari gushyiramo ibimuvuga nabi. Ba banyatewolojiya b'i Laodikiya rero ngo bategereje ko Antikristo azakorera ku mugaragaro! Ntibazi ko bari kumwe nawe. Kandi abagaburira amanywa n'ijoro. Kandi ko amaze imyaka amagana ayobya imbata za Kristo. Ese ni gute waba i Laodikiya ariko ntube AKAZUYAZI nk'abandi, NTUBE IMPUMYI nk'abandi? Igisubizo gitangwa na Yesu mu Ibyahishuwe.3:20 : «Dore mpagaze ku rugi ndakomanga. Umuntu niyumva ijwi ryanjye agakingura urugi, nzinjira iwe dusangire.» Nugira amahirwe ukumva ijwi rya Yesu akomanga, ntihazagire ikikubuza kumukingurira. Azinjira iwawe musangire. Nibyo. Si wowe uzamugaburira, ahubwo niwe. Azaguha umutsima udasembuye. Nibyo rwose. Uzumva itandukaniro ry'umutsima wa Yesu, na ya mitsima umenyereye kurya, yuzuyemo umusemburo wavuye kwa wa mugore Yezebeli.
Kanda hano umusubize

Umwigishwa wa Yesu Kristo - 30/10/2016 saa 19:24

IMIKORERE N'AMATEKA BYA ANTIKRISTO (Comment-13-) AMATEKA NYAKURI YA ANTIKRISTO. Mbere yo kujya mu gihe cy'itorero rya LAODIKIYA, reka tubanze Twibutse ko Yesu yavuze mugihe cy'itorero ryabanjirije iri ari ryo rya Filadelifiya ati: «...dore nshyize URUGI RUFUNGUYE imbere yawe, kandi NTAWE UBASHA KURUKINGA.» Nibyo urugi rwarafungutse, muri kiriya gihe cy'itorero rya Filadelifiya. Byumvikane ko mbere RWARI RUKINZE. Igihe cya Filadelifiya biroroshye kukimenya, kuko nyine ifungurwa ry'urugi ryigaragaza neza rwose. Dore bimwe mu byaranze iryo fungurwa: —Guhera icyo gihe, abantu bose BEMEREWE GUSOMA BIBILIYA. Mu gihe mbere uwafatwaga ayisoma YICWAGA. — Guhera icyo gihe, abantu bemerewe GUHINDURA BIBILIYA MU NDIMI za kavukire. (Mbere yari mu Giheburayo, mu Kigiriki, no mu Kilatini gusa.). Mu gihe mbere yaho ababigerageje benshi BARISHWE. Icyo Cyari icyaha gikomeye cyane. — Guhera icyo gihe, byaremewe ko umuntu yajya mu rindi Torero ritari rya rindi rimwe rukumbi. Mu gihe mbere yaho kwerekana gusa ko UTEMERA nibura imwe mu nyigisho ya rya Torero rukumbi ryariho,WARICWAGA. Urugi rero rwarafunguwe, no gukomeza mu gihe cyakurikiyeho, aricyo cya LAODIKIYA. Ntawashoboye kongera gukinga urugi. Yego. Nta n'uzabishobora.Niko Yesu ubwe yavuze. Ese uwo mudendezo itorero ry'i LAODIKIYA rirawukoresha neza? Reka da! Bariraye. Itorero rihagaze nabi cyane, imbere ya Kristo. Dusome: Ibyahi.3:14-16: « Wandikire marayika w'itorero ry'i Laodikiya uti: nzi imirimo yawe, yuko UDAKONJE kandi NTUBIRE.... Nuko rero ubwo uri akazuyazi, udakonje kandi NTUBIRE , NGIYE KUKURUKA» Ese Yesu arakangisha iri torero cga koko AZARIRUKA? Niba hari Abatekereza ko Yesu akina,baribeshya. Ikibabaje rero Itorero ry'i Laodikiya Ntabwo rizi ko riri mu mimerere mibi. Oya da! Rizi ko rihagaze neza: « Kuko uvuga uti: " Ndi umukire, ndatunze kandi ndatunganiwe,ntacyo nkennye.. " » (Ibyahi.3:17a) Ab'i Laodikiya birwa bavuza ihembe mu masinagogi ko Imana yabagiriye neza, ikabavana ku cyavu, ikabicaranya n'ibikomangoma! Nyamara Yesu arerekana ko Itorero rimeze nabi cyane. Dusome Ibyahi.3:17b : « utazi ko uri umutindi wo kubabarirwa, kandi uri n'umukene, N'IMPUMYI,ndetse Wambaye Ubusa.» Ndibanda ku ijambo IMPUMYI. Kuko abigisha basobanura ibyo i Laodikiya, ntibakunze kuvuga iri jambo kandi Yesu yararivuze. IMPUMYI. Yesu aravuga ko i Laodikiya ari Impumyi. Ese ni nde uhumye? Ni INTAMA cga ni ABASHUMBA? Ntagushidikanya ni ABASHUMBA Bahumye. Kuko n'ubundi nibo bagombaga kubera Maso itorero. None Barahumye. Biteye ubwoba. Ese Impumyi yarya ibintu bizima? Uretse nta bagome, bahari ngo baze bajugunyemo imyanda?! Ko iba itareba se yababona? Niko rero bimeze i Laodikiya. Barya ibiryo bihumanye, kuko umwanzi Satani ntiyicaye. Kandi ntibimugora kuko kwanduza ibiryo by'impumyi ntawe byananira. Amagara meza burya aterwa no KURYA NEZA. Umuntu urya nabi, indyo ITUZUYE cga IHUMANYE, aba Umudari kandi akarwaragurika cyane. Ngibyo ibyo i Laodikiya. Ntimugatangazwe n'imyifatire mibi mubona: ngiyi nyirabayazana. Ese i Laodikiya nta Ntore za Kristo zihari zitanduje imyenda yazo? Ntagushidikanya zirahari. Kuko n'i SARUDI abo Yesu yabwiye ko ari INTUMBI, Yesu yavuze ko hari AMAZINA MAKE ataranduje Imyenda yabo. N'i Laodikiya ayo mazina make ntagushidikanya arahari. Mu by'ukuri ni nayo yumva ijwi rya Yesu dusoma mu Ibyahi.3:20: «Dore mpagaze ku rugi ndakomanga. Umuntu niyumva ijwi ryanjye agakingura urugi nzinjira iwe dutangire. » Ese ni gute warokoka imiterere rusange y'i Laodikiya, mu BUZUYAZI WOWE UGASHYUHA, MU MPUMYI WOWE UKAREBA? Igisubizo ni muri comment itaha.
Kanda hano umusubize

Umwigishwa wa Yesu Kristo - 29/10/2016 saa 23:22

IMIKORERE N'AMATEKA BYA ANTIKRISTO (Comment-2-) AMATEKA NYAKURI YA ANTIKRISTO. *Ese itorero ry'i Sarudi ryari rihagaze rite imbere ya Yesu? Dusome: Ibyahi.3:1: «wandikire marayika w'itorero ry'i SARUDI uti: «...Nzi imirimo yawe, n'uko ufite izina ry'uko uriho myamara ukaba URI INTUMBI» Iki gihe itorero rya Kristo ryari mu mimerere mibi cyane mu by'umwuka,ku buryo Yesu yaryise INTUMBI. Ntagushidikanya ko ryari ryarahumanyijwe n'inyigisho nyinshi za wa MUGORE Yezebeli. Ese n'ubwo Itorero muri rusange ryari ryarapfuye mu buryo b'umwuka, nta bakristo bake ku giti cyabo bagerageje kwitwara neza? Dusome : Ibyahi.3:4: « Icyakora ufite AMAZINA MAKE y'ab'i Sarudi BATANDUJE IMYENDA YABO. Nibo bazagendana najye,bambaye imyenda yera kuko babikwiriye» Nibyo. I Sarudi, hari amazina make yashoboye kwitandukanya n'imiterere rusange y'itorero,ku giti cyabo, bagira igihagararo gishimwa imbere ya Kristo. Abo BAKE Kristo arabashima ku giti cyabo. *Ese mu gihe cy'itorero rya Filadelifiya byari byifashe gute? Itorero RIRASHIMWA kuko RYITONDERA IJAMBO rya Kristo, ntiryihakane n'izina rye. Ya SINAGOGI ya Satani, yaherukaga kuvugwa yitwa gutyo kera cyane mu gihe cya Simuruna, aho YATUKAGA itorero rya Kristo, n'igihe cya Perugamo , YICISHA intore za Kristo, ndetse inaziyobya, aho yitwaga Umugore Yezebeli, NANONE YONGEYE KUVUGWA. Burya ya Sinagogi iracyariho ntaho yagiye. Dusome: Ibyahi.3:9: «Dore nguhaye abo mu ISINAGOGI ya Satani biyita Abayuda kandi atari bo ahubwo ari abanyabinyoma. Dore nzabahata kuza BIKUBITE IMBERE YAWE bamenye ko nagukunze» Biratangaje! Abo muri ya Sinagogi noneho BACISHIJE MAKE! Ntabwo bagituka intore za Kristo, ntabwo bakizicisha. Bemeye ko n'abandi batari mu isinagogi yabo NABO ARI INTAMA ZA KRISTO ZATATANYE. Ntabwo noneho rikibita ABAHAKANYI BAGOMBA KWICWA. Ese ako gahenge imbata za Kristo zibonye ni ako igihe gito,umuryango ukongera ugafungwa, imbata za Kristo zikabuzwa kwinyagambura nk'uko byabaye mu myaka amagana yashize? Igisubizo kiratangwa na Yesu ubwe. Dusome: Ibyahi.3:8: «...Dore nshyize imbere yawe urugi rufunguye, kandi NTA UBASHA KURUKINGA... » Nibyo. Urugi Yesu ubwe yakinguye, arahamya ko ntawe ubasha kongera kurukinga. AMEN. Abasobanura Ibyanditswe bavuga ko ya Sinagogi izongera kugira imbaraga, n'ijambo rikomeye, maze ikongera igakinga urugi, igatoteza intore za Kristo, basubire mu bisobanuro byabo. BARIBESHYE. Yesu ubwe arabihamya ko nta uzongera gufunga urugi. Ikinyuranyo ahubwo, iyo Sinagogi, ari yo nanone yitwa Babuloni Ikomeye , ubu yatangiye KUGWA. Izakomeza kugwa kugeza ivuyeho burundu,itwikwe ikongoke nkuko tubisoma mu Ibyahi.17:16 , Ndetse n'Ibyahishuwe IGICE cya 18 cyose. Aho havugwa IGWA, N'IRIMBUKA rya Babuloni. Ibihamya simusiga birahamya ko yatangiye kugwa, ndetse igeze kure igwa, ntabwo rero izongera guhaguruka ngo igire ijambo, yicishe intore za Kristo. Oya. Ahubwo igisigaye, twe dusoma Ibyahishuwe dutegereje, ni IRIMBUKA RYAYO. Ubutaha tuzareba uko byifashe mu gihe cya Laodikiya
Kanda hano umusubize

Umwigishwa wa Yesu Kristo - 28/10/2016 saa 22:17

IMIKORERE N'AMATEKA BYA ANTIKRISTO (Comment —11—) AMATEKA NYAKURI YA ANTIKRISTO Umugore YEZEBELI wiyita umuhanuzi kazi, wigisha imbata za Yesu akaziyobya. Twibutse ko avugwaho N'UBUSAMBANYI. Dusome: Ibyahi.2:21: "Icyakora namuhaye uburyo bwo kwihana, ariko ntiyashaka kwihana UBUSAMBANYI bwe. " Ese uwo mugore w'umusambanyi ashushanya iki? Umuntu wese usoma cyane, wiga Ibyanditswe byera, hari imvugo aba azi rwose icyo zisobanura : Umugore. Umugeni. Ururembo=umudugudu=umurwa Ayo magambo yose asobanura kimwe=ITORERO Niyo mpamvu itorero rya Kristo ryitwa UMUGENI wa Kristo,UMUGORE w'Umwana w'Intama, ururembo Yerusalemu. Dusome: Ibyahi. 21:9-10 : «Haza umwe wo muri ba bamarayika barindwi... arambwira ati : " ngwino nkwereke UMUGENI, UMUGORE W'UMWANA W'INTAMA. Anjyana ku musozi muremure ndi mu mwuka, anyereka URUREMBO RWERA YERUSALEMU rumanuka ruva mu ijuru. » Hari rero n'undi mugore witwa YEZEBELI, Malaya, akitirirwa n'umurwa Babuloni. Dusome : Ibyahi.17:1,5 : «Haza umwe wo muri ba bamarayika barindwi... arambwira ati :"ngwino nkwereke iteka MALAYA ukomeye azacirwaho...mu ruhanga rwe afite izina ryanditse ngo BABULONI Ikomeye Nyina w'Abamaraya... » Uyu mugore w, umumalaya, nawe ni Itorero, ariko riyoborwa n'umwuka wa Antikristo. Mu gihe itorero riyoborwa n'umwuka wa Kristo ryitwa YERUSALEMU, iryo torero ryo riyoborwa n'umwuka wa Antikristo, ryitwa BABULONI. Muri kiriya gihe cya TUWATIRA Itorero rya Kristo ryararangaye, maze ritangira kwigisha zimwe mu nyigisho z'ibinyoma zavuye muri rya torero ryitwa Malaya,Babuloni Ikomeye. Birababaje. Si muri icyo gihe cya TUWATIRA gusa, no muri iyi minsi ,iyo usuzumye neza inyigisho zitangwa mu matorero, usanga zimwe zaravuye kwa wa Malaya, Babuloni Ikomeye. Biteye agahinda. Ubutaha Tuzakomeza n'igihe cy'itorero rya SARUDI na FILADELIFIYA
Kanda hano umusubize

Umwigishwa wa Yesu Kristo - 28/10/2016 saa 11:28

IMIKORERE N'AMATEKA BYA ANTIKRISTO (Comment —10—) AMATEKA NYAKURI YA ANTIKRISTO Mu gihe cya Efeso, intumwa z'ibinyoma zakoraga zihishe, itorero rya Kristo ribamagana. Mu gihe cya Simuruna, za ntumwa z'ibinyoma ,zimaze kuba nyinshi, zagiye ku mugaragaro, zishyira hamwe mu isinagogi ya Satani. Baramagana, baratuka Itorero rya Kristo. Ese byagenze bite mu gihe cya PERUGAMO? Dusome : Ibyahi. 2:13-15: « Nzi aho uba ko ari ho INTEBE Y'UBWAMI YA SATANI IRI; Nyamara ugakomeza izina ryanjye, ntiwihakane kunyizera, ndetse no mu minsi ya Antipa, umugabo wakiranukiraga kumpamya wiciwe iwanyu,...» Ndagirango nibutse ko n'ubwo aya matorero yari ariho koko muri Aziya, ariko Ubutumwa yahawe bwari ubuhanuzi bw'" IBYARI KUZABAHO ". Mu bisobanuro byanjye, sindi bujye kukuvuga uko ayo matorero yari ateye aho muri Aziya, ahubwo ndibanda ku NTAMBARA HAGATI Y'URUKUNGU N'AMASAKA tubona mu "byari kuzabaho",bivugwa mu butumwa kuri ayo matorero ari ndwi. "AHO URI NIHO INTEBE Y'UBWAMI YA SATANI IRI". Ese ibi bisobanuye iki, ku " byari kuzabaho"? Ya Sinagogi ya Satani noneho ihawe UBUTWARE BUKOMEYE. Ubu noneho ifite Ijambo rikomeye. Uretse GUTUKA itorero rya Kristo, ibyo yakoraga mu gihe cyabanje cya Simuruna, ubu noneho ishoboye no KWICISHA abo mu itorero rya Kristo. Irashaka ko abantu bose baza muri iyo Sinagogi ya Satani, bitihi se BAKICWA. Abatari mu isinagogi yabo, irabita ABAHAKANYI. Bityo bagomba kwicwa niba bataje muri iyo Sinagogi. Ese itorero rya Kristo, n'ubwo riri gutotezwa, bamwe bicwa, mbese bakomeje kwirinda inyigisho z'ibinyoma? Birababaje cyane, Itorero ryararangaye. Zimwe mu nyigisho z'ibinyoma zinjiye mu itorero. Dusome : Ibyahi. 2:14-15: «Ariko rero, mfite bike nkugaya,kuko iwanyu ufite abakomeza INYIGISHO za Balamu... Ufite abakomeza INYIGISHO Z'ABANIKOLAYITI... » Ese mu itorero rya Kristo hashobora kwinjiramo Inyigisho z'Ikinyoma? Igisubizo, ni YEGO. Nibyo Yesu agaya abo mu itorero rya PERUGAMO. Bararangaye, inyigisho Z'ABANIKOLAYITI zinjira mu Itorero ryabo. Bite mugihe cyakurikiye cya TUWATIRA? Dusome: Ibyahi.2:19-20: «Nzi imirimo yawe, n'urukundo rwawe, no kwizera kwawe,...Nyamara mfite icyo nkugaya,kuko ukundira urya mugore YEZEBELI, wiyita UMUHANUZI KAZI, akigisha imbata zanjye akaziyobya... » Aha Itorero rirarangaye. YEZEBELI ari gucengeza mu Itorero inyigisho z'ibinyoma. Ese uyu mugore Yezebeli ninde? Ni muri comment ikurikira.
Kanda hano umusubize

Umwigishwa wa Yesu Kristo - 28/10/2016 saa 08:25

IMIKORERE N'AMATEKA BYA ANTIKRISTO ( Comment-9-) AMATEKA NYAKURI YA ANTIKRISTO — B— ANTIKRISTO NYUMA Y'URUPFU RW'INTUMWA. Ku muntu ushaka kuba mu idini nka Adresse, hanyuma akibera ho mu isi mu buzima bwo "kuryoshya" , aya mateka we arumva kuyavuga ari Ukurondogora, no kujya mu Bitari ngombwa. Nyamara ku Ntwarane, ku Bagenzi bamaramaje bajya mu bwami bw'ijuru, aya mateka ni ngombwa cyane. (Mat. 11:12) Kuko uramutse wirinda ibyaha, ufasha abakene, uharanira Gukiranuka, ariko ukaba uyobowe n'abo ba Antikristo, aribo bakugaburira, aho kuguha Umutsima Udasimbuye, ahubwo ubu ukaba wuzuyemo imitsima ISEMBUYE. Byaba ari akaga. Kandi igiteye ubwoba, n'uko Abenshi ari uku bameze. UMUSEMBURO Y'ABAFARISAYO ,Yesu yavuze, ubu niwo abenshi Bari kugaburirwa. Dusome: Mat. 16:5,6,12: « Abigishwa bajya hakurya ariko bibagiwe kujyana imitsima. Yesu arababwira ati: mumenye Mwirinde UMUSEMBURO w'Abafarisayo n'Uwo Abasadukayo. Bariburanya ubwabo bati " Ni uko tutazanye imitsima. " Yesu arabimenya arababaza ati: "Mwa bafite kwizera guke mwe igitumye mwiburanya ubwanyu ni uko mudafite Imitsima?... Ntimwibuka ya mitsima itanu, ku bantu Ibihumbi bitanu, mwujuje intonga zingahe?... Ni iki kibabujije kumenya yuko ntababwiye iby'imitsima? Keretse ko Mwirinda umusemburo w'Abafarisayo n'uwo Abasadukayo. Nuko bamenya yuko atababwiye kwirinda UMUSEMBURO w'imitsima, ahubwo ko birinda IMYIGISHIRIZE y'abafarisayo n'iyo Abasadukayo. » IMYIGISHIRIZE Ya Antikristo, yahumanije abantu benshi. Niyo mpamvu babaye Imidari mu buryo bw'umwuka. Ni nka ba bantu batunzwe na Kanyanga. Niba hari abo muturanye, urabizi ko aba ari Imidari, nta gatege. Hari aho nabonye bajya impaka ku baza mu rusengero bambaye ubusa. Iyo usobanukiwe iby'iyo Misemburo bagaburirwa ,nta kigutangaza na kimwe. Ahubwo baragerageza. Reka twikomereze, ku mateka ya Antikristo. Intumwa zimaze gupfa, Antikristo yatangiye Gukora ku mugaragaro, yikururira abigishwa inyuma ye , ashinga insengero. (amasinagogi). Yesu yereka Yohana "IBIKWIRIYE KUZABAHO ", (Ibyahi.1:1) ,yamweretse AMATEKA YOSE y'itorero ryari kuzanyuramo. Ni mu nzandiko zitwa izo AMATORERO ARINDWI. Mu by'ukuri ibyo ayo matorero nibyo " byari bikwiriye KUZABAHO ", ni ukuvuga amateka y'itorero. Ese itorero rya Kristo ryari kunyura mu bihe bihe? Nibyo dusoma mu butumwa ku matorero arindwi. Nk'uko tuza kubibona, ayo mateka yaranzwe n'intambara ikomeye hagati y'urukungu n'amasaka. Ni ukuvuga ,hagati y'abakristo ba Kristo, n'abakristo Ba Antikristo. Mu Itorero rya mbere ariryo ryiswe irya EFESO, mu byahishuwe,dusoma mu Ibyahi.2:2: «Nzi imirimo yawe, n'imihati yawe... N'uko wagenzuye ABIYITA INTUMWA kandi atari zo, ukabona ko ari ABANYABINYOMA. » Nibyo. Iri torero rya mbere ni ukuvuga ryo mu gihe cya ba Pawulo, ryashoboye gutahura, no gukumira abo BANYABINYOMA. Ariko se nyuma yaho byagenze gute? Tugere mu itorero rya kabiri : Itorero rya SIMURUNA. Dusome: Ibyahi.2:9: «Nzi amakuba yawe,... N'uko UTUKWA n'abiyita Abayuda Nyamara atari bo, ahubwo ari ISINAGOGI YA SATANI. » Itorero rya Kristo riratukwa N'ISINAGOGI ya Satani. Ese ni nde utabona hano ya ntambara hagati ya rwa rukungu n'amasaka? Muri iki gihe cya nyuma y'urupfu rw'intumwa, ba banyabinyoma bamaze gushyiraho AMASINAGOGI yihariye, n'abigishwa babo, ku buryo bari KUNNYEGA, GUTUKA, abakristo b'ukuri. Abo banyabinyoma biyita ABAYUDA ni ukuvuga UBWOKO BW'IMANA, kandi babeshya, ahubwo bayobowe n'Umwuka wa Antikristo. Ubutaha Tuzakomeza ku gihe cya gatatu, nyuma cyane, mu itorero rya PERUGAMO.
Kanda hano umusubize

Umwigishwa wa Yesu Kristo - 27/10/2016 saa 20:22

IMIKORERE N'AMATEKA BYA ANTIKRISTO (Comment -8- ) AMATEKA NYAKURI YA ANTIKRISTO — A— ANTIKRISTO MU GIHE CYA PAWULO.(Ibikurikira) (isomo ritarangiye muri comment -7- ni Abagalat.2:3-5 / Abagalat.5:2 / Abagalat.4:9-11) Pawulo n'izindi ntumwa bakomeje guhashya abo bakozi ba Antikristo. Nubwo bari bahari ,ariko ntibakoreraga ku mugaragaro, ngo bajye ku karubanda bigishe ibinyoma byabo,BAGIRE ABIGISHWA BABO BIHARIYE. Intumwa ntizari kubakundira. Niyo mpamvu bakoraga bihishe. Basesera mu mago y'abakristo, babayobya bucece. Ariko se byari kugenda gute Pawulo n'izindi ntumwa BAMAZE GUPFA? Birumvikana ko ba bigisha ntawari kuba ababuza kwigisha ibyo biboneye. Pawulo yerekanye neza ko NAMARA GUPFA aba ba Antikristo bari gukora noneho BISANZUYE. Bakaduka mu mukumbi w'Imana, bakawuyobya. Ndetse bakagira noneho N'ABIGISHWA babo KU MUGARAGARO. Ibyo yabivugiye mu nama yari yatumijemo ABAKURU B'ITORERO bo muri Efeso. Dusome. Ibyakozwe.20:17,18,25,29,30: "Ari i Mileto atumira abakuru b'itorero ryo muri Efeso. Bamaze kuza arababwira ati : " ...none dore nzi yuko mutazongera kumbona,...nzi yuko NIMARA KUVAHO, amasega aryana azabinjiramo, ntababarire umukumbi. Kandi muri mwe ubwanyu hazaduka abantu BAVUGA IBIGORAMYE, kugirango bakururire ABIGISHWA inyuma yabo. " Amasega aryana, yari kuva muri bamwe muri abo bakuru b'itorero, yari gukurura abigishwa inyuma yayo RYARI? Pawulo "AMAZE KUVAHO", ni ukuvuga amaze gupfa. Kubera iki? Kuko ari we wabatambamiraga. Nibyo rero Pawulo yavuze mu Abatesalonike.2:7: " kuko amayoberane y'ubugome n'ubu atangiye gukora ,ariko ntazahishurwa keretse UYABUZA UBU AKUWEHO. " Birumvikana rwose ko uwabuzaga abo banyabinyoma GUKORA KU MUGARAGARO ARI PAWULO N'IZINDI NTUMWA, nkuko Pawulo yabivuze hariya mu Byakozwe .20:29,30, avuga ati : NIMARA KUVAHO NIBWO AMASEGA ARYANA AZIRARA MU MUKUMBI, yikururire abigishwa inyuma yayo. Ntabwo umuntu yakurura abigishwa inyuma ye kandi yihishe. Nibyo ko bari bihishe Pawulo akiriho, ariko, amaze gupfa ntibakomeje kwihisha. Yohana, birazwi ko ari we Waramye cyane mu ntumwa. Mu Busaza bwe rero, atubwira rwose noneho ko abo ba Antikristo bari bamaze kuba BENSHI. Dusome 1Yoh.2:18: "...kandi nk'uko mwumvise y'uko Antikristo azaza, ni ko na none hamaze kwaduka ba Antikristo BENSHI... " Aha byari mu mpera z'ikinyejana cya mbere. Niba hari abo banyabinyoma BENSHI mu mpera z'ikinyejana cya mbere,ubwo tuvugishije ukuri, mu kinyejana cya gatatu, cya kane bari bamaze KUNGANA IKI? Ese muzi n'ibindi? Yohana atubwira ko abo banyabinyoma aribo BUMVWAGA CYANE kurusha umukambwe Yohana n'abandi bakristo b'ukuri, bariho muri izo mpera z'ikinyejana cya mbere. Dusome 1Yoh. 4:1-5: "...kuko Abahanuzi b'ibinyoma BENSHI badutse bakaza mu isi... ni umwuka wa Antikristo, uwo mwumvise ko uzaza kandi none umaze kugera mu isi... abo ni ab'isi, nicyo gituma bavuga iby'isi AB'ISI BAKABUMVA. " Ese niba mu mpera z'ikinyejana cya mbere, ab'isi barumvaga cyane abo bigisha b'ibinyoma, ubwo nyuma y'imyaka 200, ari abakristo b'ukuri, ari nabo bayobotse abo banyabinyoma ,ABENSHI BARI ABAHE? Igisubizo buri wese utigiza nkana aracyumva. Kandi gihuye n'aya magambo ya Yesu : Mat. 7:13,14 : "...kuko irembo ari RIGARI, n'inzira ijyana abantu KURIMBUKA ari NINI. kandi ABAYINYURAMO NI BENSHI. Ariko irembo RIFUNGANYE, n'inzira ijya Mu BUGINGO iraruhije, kandi abayinyuramo ni BAKE. " (BIRAKOMEZA)
Kanda hano umusubize

Umwigishwa wa Yesu Kristo - 27/10/2016 saa 18:08

IMIKORERE N'AMATEKA BYA ANTIKRISTO (Comment -7- ) AMATEKA NYAKURI YA ANTIKRISTO — A— ANTIKRISTO MU GIHE CYA PAWULO. Yesu ahanura kuza kwa Antikristo, muri wa mugani W'URUKUNGU N'AMASAKA, ( Mat.13:24-30, 36-43) , yavuze ko ibyo byombi byari GUKURANA. Gukurana bisobanuye ko byose byaterewe hafi igihe kimwe. Byumvikane neza. Ntabwo umwanzi yaje gutera Urukungu mu masaka YAMAZE GUKURA, y'intuku yenda gusarurwa. Oya. Yesu avuga ko byari KUZAKURANA. Ntabwo wavuga ko wakuranye na sogokuru wawe, uvutse ugasanga amaze imyaka myinshi. Kubatekereza rero ko Antikristo yagombaga kuza mu minsi y'imperuka, ndavuga, ubukristo bumaze imyaka myinshi, SIBYO NAMBA. Amasaka n'urukungu byarakuranye. UBUKRISTO BW'UKURI buyobowe n'umwuka wera, umwuka wa Kristo ;, N'UBUKRISTO BW'IKINYOMA buyobowe n'imyuka iyobya, IMYUKA YA ANTIKRISTO, byarakuranye. Bamwe bumva ko Urukungu ari abantu mu itorero BAFITE IMYITWARIRE IDAHWITSE, kandi badashaka na gato kwihana. Ahubwo bagamije kwanduza abandi ingeso mbi zabo. Ibyo rwose nibyo. Ariko se ABIGISHA B'IBINYOMA BO wabita iki? Nabo ni urukungu. Ndetse ni narwo rukungu rubi cyane. Kuko umuntu cga itsinda ry'abantu, iyo batangiye kwigisha ibinyoma biba birangiye. Ntibyoroshye ko bazasubira inyuma ngo babwire ababayobotse bati burya TWARABABESHYE, ibi twabigishije ni ibinyoma. Ntibyoroshye namba. Bayoba bayobye. Ni dutangira gusuzuma amateka y'itorero, uko yerekanywe mu byahishuwe, tuzabona y'uko ayo mateka yaranzwe n'intambara ihoraho hagati y'urukungu n'amasaka. Umuntu usobanura amateka y'itorero agendeye ku byahishuwe, ntiyerekane iyo ntambara ikomeye, hagati y,urukungu n'amasaka, aba abeshya. Aba agoreka Ibyanditswe. Ntabwo urukungu n'amasaka byari kubana amahoro BIDASEKURANYE. Pawulo yasekuranye n'abo bigisha b'ibinyoma biratinda. Byerekana ko mu gihe cye bari bahari ariko bihishahisha mu itorero, nta jambo rihoraho bafite. Kuko ibinyoma BABIBAGA, Pawulo n'izindi ntumwa bahitaga babirandura bidatinze. Dufate urugero kuri abo bigisha b'ibinyoma bahoze mu gifarisayo. Batangiye kwigisha ko abakristo kugirango bakizwe, bagombaga gukebwa no kwitondera amategeko ya Mose. Pawulo yahanganye nabo, ndetse bituma hatumizwa inama i Yerusalemu. Irangira bafashe umwanzuro ko gukebwa n'amategeko ya Mose bitareba abakristo b'abanyamahanga. (Soma Ibyakozwe. 15:1-21. / Abagalatiya
Kanda hano umusubize

Umwigishwa wa Yesu Kristo - 27/10/2016 saa 10:07

IMIKORERE N'AMATEKA BYA ANTIKRISTO ( Comment -6- ) — IV—C— INDI NYIGISHO IRANGA IDINI RIYOBOWE N'MYUKA YA ANTIKRISTO. Twibutse ko izo nyigisho ari IBIRANGO, biranga ABIGISHA B'IBINYOMA, nk'uko tubisoma mu byanditswe byera. Byumvikane ko baba bafite n'izindi nyigisho nyinshi z'ibinyoma. Kuvuga ibi ntabwo ari uguca imanza nk'uko bamwe bashobora kubitekereza. Kuko ntawe dutunga urutoki ,ngo tumuvuge mu izina. Dusoma gusa Ibyanditswe. Ubabazwa N'ibyanditswe Byera, uwo azarakarire Imana yabyandikishije, naho andakariye njye ubisoma gusa yaba andenganyije. Dusome : 1Tim. 4:1-3: "Ariko Umwuka avuga yeruye ati: mu bihe bizaza bamwe bazagwa, bave mubyizerwa, bite KU MYUKA IYOBYA n'inyigisho z'abadayimoni. Bayobejwe n'uburyarya BW'ABIGISHA b'ABANYABINYOMA. Bafite inkovu z'ibyaha mu mitima yabo nk'izo ubushye, BABUZA KURONGORANA... " KURONGORANA, kuvugwa aha ni UGUSHYINGIRWA( Marriage). Abo bigisha rero Pawulo yahanuye ko bari kuzaza, bari kubuza abakristo GUSHYINGIRWA. Pawulo ntatubwira niba bari kubibuza abakristo BOSE, cga se IGICE KIMWE cy'abakristo. Cyokora uko byagenda kose, baabuza gushyingirwa abakristo bose , cga baabuza BAMWE muri bo, byose ni kimwe. Ubwo buhanuza bwabagonga. Kubera iki? Mu Ijambo ry'Imana, dusoma muri Bibiliya, nta muntu n'umwe Imana yasabye KUDASHAKA. Yego, nta n'umwe. Umurimo yaba akora mu Itorero uwo ari wo wose. Dusome Ibyanditswe. ( Aha ndakoresha Bibiliya Ntagatifu) 1Timote.3:1-5: "Dore ijambo rigomba kwizerwa : ni uko umuntu wumva ashaka kuba UMWEPISKOPI, aba yifuje gushingwa umurimo mwiza cyane. Ariko rero UMWEPISKOPI agomba kuba ari umuntu w'inyangamugayo, WASHYINGIWE RIMWE RISA,... Akamenya kugenga urugo rwe no gutoza ABANA BE kumvira,... Nonese koko umuntu utazi gutegeka URUGO RWE BWITE , yashobora ate kwita kuri Kiliziya y'Imana. " 1Timote.3:12: "ABADIYAKONI , bagomba kuba BARASHYINGIWE RIMWE risa, bakamenya gutegeka neza ABANA BABO , n'ingo zabo bwite" 1Abanyakorinti.9:3-5: "Dore icyo nsubiza abaninura: Mbese twebwe ntitwagira uburenganzira bwo Guhabwa ibyo kurya n'ibyo kunywa, Mbese ntitwagira uburenganzira bwo kugendana N'UMUGORE duhuje ukwemera, nk'uko IZINDI NTUMWA, n'abavandimwe ba nyagasani, na KEFASI BABIGENZA? cyangwa se tuzabe aritwe twenyine jyewe na Barinaba, duhatirwa gukorera ibidutunga? " Birashimishije cyane gusoma amagambo ari HASI YA PAJE asobanura uyu murongo. AHO nyine muri Bibiliya Ntagatifu: Dusome: " 9:5 KUGENDANA N'UMUGORE DUHUJE KWIZERA :Benshi mu ntumwa no mu Bogeza Inkuru Nziza, BARI BARASHATSE. Buri muntu aho yajyaga hose yabaga ari kumwe n'umugore we, bigasaba amakoraniro y'abakristo kubitaho. Pawulo yari azi neza ko ABIFITIYE UBURENGANZIRA. We na Barinaba rero, bahisemo kutagira umuntu n'umwe barushya, no gutungwa n'amaboko yabo. " Aya magambo arasobanutse neza rwose. Nta tegeko ryabujije Pawulo na Barinaba Gushaka abagore, kuko n'izindi ntumwa zari zibafite. Ni amahitamo yabo ku giti cyabo. Ku buryo niyo babona bakeneye gushaka ,bari GUSHAKA ABAGORE. Nta n'umwe wari kubabuza cyangwa ngo avuge ko bakoze ishyano. Ninde se wari kubabuza gushaka? Petero se? We rwose Ibyanditswe bitubwira neza ko yari afite Umugore. ( Soma Matayo.8:14-15) ABIHAKANA YESU KRISTO (Abamupfobya), ABAZIRIRIZA IBYO KURYA IMANA YAREMYE, ABABUZA GUSHYINGIRWA ,abo bose Ibyanditswe byera byatweretse ku buryo busobanutse neza ko ibyo ari IBIRANGO biranga ABIGISHA B'IBINYOMA, BAYOBOWE N'IMYUKA IYOBYA ariyo nyine yitwa Imyuka ya Antikristo. (1Tim.4:1-5 / 2Pet.2:1 ) Muri comment itaha, tuzatangira AMATEKA YA ANTIKRISTO, agendeye rwose ku Byanditswe Byera Bitagoretse.
Kanda hano umusubize

Umwigishwa wa Yesu Kristo - 23/10/2016 saa 11:44

IMIKORERE N'AMATEKA BYA ANTIKRISTO (Comment -5-) .—IV—B— INDI NYIGISHO IRANGA UMUNTU cga IDINI RIYOBORWA N'UMWUKA WA ANTIKRISTO. Iyi comment nayo iri burakaze abantu benshi. Ariko mbere yo kuntera amabuye, babanze BACE URUPAPURO rwanditseho Amagambo ngiye gusoma, barutwike. Dusome 1Tim. 4:1: «Ariko Umwuka avuga yeruye ati: mu bihe bizaza, bamwe bazagwa, bave mu byizerwa, bite ku MYUKA IYOBYA, N'INYIGISHO Z'ABADAYIMONI, bayobejwe n'uburyarya bw'ABIGISHA n'abanyabinyoma. Bafite inkovu z'ibyaha mu mitima yabo nk'iz'ubushye. Babuza kurongorana. BAZIRIRIZA IBYO KURYA Imana yaremye, kugirango abizera bakamenya ukuri babirye bashima. KUKO IBYO IMANA YAREMYE BYOSE ARI BYIZA, NTIHARIMO ICYO GUTAABWA, iyo cyakiranwe ishimwe. Kuko cyezwa n'ijambo ry'Imana no gusenga. » >>Aha haravugwamo inyigisho ebyiri ziranga " abigisha b'ibinyoma", bayobowe "n'imyuka iyobya" ,bigisha "inyigisho z'abadayimoni", mu magambo bwite ya Pawulo. Reka dusuzume imwe, indi ni muri comment itaha. "BAZIRIRIZA IBYO KURYA Imana yaremye. " Ubu ni ubuhanuzi Pawulo yatanze avuga ko aba bigisha bari kuzaza. Ese baraje? Cga se ubuhanuzi bwa Pawulo bwabaye ikinyoma? Ntagushidikanya baraje, ubu barahari. Pawulo ati:" KUKO IBYO IMANA YAREMYE BYOSE ARI BYIZA, NTIHARIMO ICYO GUTAABWA. " Abo bigisha bo, ibyo Pawulo avuga ntibabyemera namba. Ese ko duheruka mu bisiraheli hari inyamaswa zihumanye, zizira kuribwa,(ingurube, urukwavu,...) , nk'uko tubisoma mu Abalewi 11:1-23, Ese ibyo BIRACYAZIRA KU BAKRISTO? OYA RWOSE. Ese ko byaziraga,ninde WABIZIRUYE? Ni Yesu Kristo. Dusome: Mariko 7:17-19: «Nuko avuye mu bantu yinjira mu nzu. Abigishwa be bamubaza iby'uwo mugani. Nawe arababaza ati: " Mbese namwe ntimugira ubwenge? Ntimuzi y'uko ikintu kinjiye mu muntu kivuye inyuma, ATARI CYO KIMUHUMANYA. Kuko kitajya mu mutima we, ahubwo kijya MU NDA ,kikanyura inzira yacyo? ".UKO NIKO KUBONEZWA KW'IBYO KURYA BYOSE. » Nibyo rwose. Ibyo kurya BYOSE BIRABONEYE. Ni Yesu ubwe WABIBONEJE. >>Yemwe ABATEMERA KO YESU YABONEJE IBYO KURYA BYOSE, mwumvise igice muherereyemo? Pawulo yarabahanuye, muri 1Tim. 4:1-5 : Abigisha b'ibinyoma, bayobowe n'imyuka iyobya, bigisha inyigisho z'abadayimoni. Biteye ubwoba kurusha uko mubitekereza. IMANA IDUFASHE.
Kanda hano umusubize

Umwigishwa wa Yesu Kristo - 21/10/2016 saa 14:14

IMIKORERE N'AMATEKA BYA ANTIKRISTO (Comment -4-) — IV— ZIMWE MU NYIGISHO ZIRANGA UMUNTU cga ISHYIRAHAMWE RIKORERA ANTIKRISTO. Imana ntako itagize ngo ituburire, itwereke Antikristo uwo ari we, kugirango dushobore kumwirinda. Mu byanditswe byera, yatweretse INYIGISHO ziranga ABIGISHA B'IBINYOMA, aribo nyine Bakozi ba Antikristo. Izo nyigisho, ntabwo ari zo binyoma byonyine bigisha, ahubwo ni IBIRANGO, biranga umukozi wa Antikristo. Imana yasobanuye neza, mu magambo yumvikana ,ko umuntu ufite izo nyigisho ari umwigisha w'Ikinyoma. Iyi comment iri butere abantu benshi UBURAKARI. Ariko mbere yo kuntera amabuye, bamanze BATWIKE Bibiliya zabo, kuko nizo byanditsemo. Icyo nkora ni ugusoma Ibyanditswe, kandi sinjye wabyanditse. — A— Dusome: 2Pet. 2:1: "Ariko nk'uko hariho Abahanuzi b'ibinyoma badutse mu bwoko bw'abisiraheli, ni ko no muri mwe hazabaho ABIGISHA B'IBINYOMA, bazazana rwihereranwa inyigisho zirema ibice zitera kurimbuka, kandi BAZIHAKANA Shebuja Wabacunguye, ..." Yuda 4: "kuko hariho bamwe baseseye muri mwe rwihishwa bagenewe kera gucirwaho iteka : ni abantu batubaha Imana, bahindura ubuntu bw'Imana yacu isoni nke, BAKIHAKANA Yesu Kristo ,ari we Wenyine Databuja n'Umukiza wacu. " (2Pet. 2:1: " ...even DENYING the Lord that bought them...) ( King J. V.) KWIHAKANA ( to deny ) Yesu Kristo, n'imwe mu nyigisho za Antikristo. Ese " kwihakana", "to deny", bisobanura iki? Mu Rwanda, "to deny ", tubikoresha cyane kuri Jenoside. Tubihindura "GUPFOBYA". Ninabyo bisobanuro nyakuri bya " to deny". Ese uri mu ishyirahamwe RIPFOBYA Yesu Kristo? Niba utabizi reka nkusuhuze: YESU ASHIMWE! Ko wanze kunsubiza se? Ntabwo wemera ko ASHIMWA? Ibyo se si UKUMUPFOBYA? Uretse ahari utazi gupfobya icyo ari cyo. Gupfobya umuntu ntabwo ari ukumuha agaciro KARENZE. Oya. Ahubwo ni UKUMWIMA AGACIRO AKWIRIYE. Ese Yesu akwiriye GUSHIMWA? Yego rwose. Mu ijuru Yohana yabonye ibikorerwayo buri munsi: BASHIMA YESU KAKAHAVA. Bakora n'ibirenze kumushima. Dusome: Ibyahishuwe 5:13: "...numva IBYAREMWE BYOSE, ari ibyo mu ijuru, ari ibyo mu isi,... bivuga biti: " Umugisha, N'ICYUBAHIRO, N'IKUZO, n'Ubushobozi, bibe iby'uwicaye ku ntebe y'ubwami n'ibyo UMWANA W'INTAMA iteka ryose. " Niba Ibiremwa " BYOSE" biha Umwana w'Intama "IKUZO" (Glory, Gloire), wowe ishyirahamwe ryawe rikakubuza "kumushima" byonyine, ubwo koko ntabwo mumupfobya? ( Ese uretse na Yesu, abantu basanzwe bo ntitubashima, nkwanswe Umwana w'Intama, tubona mu ijuru bamuha "IKUZO" ?! Ese hari umuntu muzi ukwiriye IKUZO? Nta numwe. Hari umumarayika muzi se ukwiriye IKUZO? Ntawe. Ariko Yesu we mu ijuru bose bamuha IKUZO.) Ese wowe uri gusoma iyi comment, ukaba uri muri ayo mashyirahamwe ndi kuvuga, ( nzi atatu), waduha urugero rw'abantu BAPFOBYA Yesu batari mwe? N. B. Ntiwirwe usobanura impamvu mu mupfobya, kuko rwose zirasobanutse, ku bantu basoma Ibyanditswe bagendeye gusa KU BWONKO BWABO. Ariko ni Ubuyobe bubajyana Kurimbuka. Kuko nk'uko mu Rwanda upfobya Jenoside atihanganirwa, (n'ibisobanuro byose yagerageza gutanga, ashaka kwemeza ko gupfobya kwe gufite ishingiro : Nta gaciro na gake byahabwa.) Nkanswe abapfobya YESU KRISTO, Umwami w'Abami, n'Umutware utwara Abatware !NTABAZIHANGANIRWA NA MBA. Ibyanditswe twasomye byavuze ko upfobya Yesu aba "yizaniye kurimbuka gutebutse. "(2Pet.2:1)
Kanda hano umusubize

KABERA Thomas - 21/10/2016 saa 18:59

Ese kuki ukuza YESU gusa kandi YESU ubwe yaravuze ko SE,his father,amuruta?Soma Yohana 14:28.YESU rwose nibyo akwiriye gushimwa. Ariko twibaza impamvu mwanga kuvuga ngo Yehova ashimwe.YESU ni ikiremwa cya mbere cya Yehova (Abakolosayi 1:15).Niyo mpamvu Bible,aho kuvuga ngo YESU ashimwe,Bible ivuga ngo "Hashimwe SE wa YESU" ariwe Yehova.Bisome muli Abakolosayi 1:3 na 2 Abakorinto 1:3. Urashaka ko tuvuga ngo YESU ashimwe,kuki nta na rimwe muvuga ngo Yehova ashimwe?? Nkuko Bible ibivuga mu masomo naguhaye,natwe niko tuvuga ngo "Yehova ashimwe".Nubwo mwanga kubyemera kandi Bible ibivuga ahantu henshi,Yehova aruta YESU.Yamuremye kandi niwe wamuzuye.Ntabwo YESU yari kuzuka iyo SE atamuzura.
Kanda hano umusubize

Samantha lindsay - 22/10/2016 saa 08:59

Urakoze pe !!!!ese ukeka ko iyo mirongo utanze bibiriya bafite irimo wapi ntayo umenye ko Anti kristo yakusanyije izumwimerere ubu izirigukora 90%akaba arize zuzuye ubuyobe abantu 90% bakurikiye buhumyi izo nyigisho za antikristo batabizi bigaragarira mubiyita abashumba badaha umukumbi icyo ukeneye ahubwo bakanezezwa no kuwukama bitwaje iterabwoba ryo kubangisha imana kugirango umukumbi utere imana umugongo byose binyuswa mumadini yinzaduka ayobowe na Anti kristo
Kanda hano umusubize

- 28/10/2016 saa 16:10

Yesu Ashimwe mubyukuri Yesu Kristo ndamwemera 100% kuko ariwe nkesha kubaho yatumye nemererwa kwinjira ahera byabicuro byanjye yarabimbabariye yarabambwe ndabamburwa arabbara ndababarirwa ndamushima.Hari benshi bari kumwihakana kdi ntibaziko ariwe bakesha kuramuka,e.g abaislamu bo ntibanemera ko yapfuye mbese wowe wabivugaho iki? munyemerere mbabaze mbese iyo umuntu afashe umwanzuro wo kwihindurg kumubiriwe ntaba akosoye Imana?none se abameze batyo wowe urabivuga ho iki? jyewe ndaba gihamya 1Tim.2;14-. Imana Iguhe Umugisha
Kanda hano umusubize

- 28/10/2016 saa 16:11

Yesu Ashimwe mubyukuri Yesu Kristo ndamwemera 100% kuko ariwe nkesha kubaho yatumye nemererwa kwinjira ahera byabicuro byanjye yarabimbabariye yarabambwe ndabamburwa arabbara ndababarirwa ndamushima.Hari benshi bari kumwihakana kdi ntibaziko ariwe bakesha kuramuka,e.g abaislamu bo ntibanemera ko yapfuye mbese wowe wabivugaho iki? munyemerere mbabaze mbese iyo umuntu afashe umwanzuro wo kwihindurg kumubiriwe ntaba akosoye Imana?none se abameze batyo wowe urabivuga ho iki? jyewe ndaba gihamya 1Tim.2;14-. Imana Iguhe Umugisha
Kanda hano umusubize

Umwigishwa wa Yesu Kristo - 29/10/2016 saa 08:02

Yesu ahimbazwe, kandi ahabwe ICYUBAHIRO n'IKUZO, ubu n'iteka ryose.(2Petero.3:18) Ku byerekeye Abaislamu, ntacyo mbavugaho cyane. Ndakwibutsa ko mu bintu byose tugomba kugendera ku ijambo ry'Imana. Yego. Ryonyine. Ntitwemerewe kugendera ku bitekerezo byacu. "Uko Tubyumva". Oya. Muri 1Korinto.4:6 Pawulo yadutegetse "KUDATEKEREZA IBIRENZE IBYANDITSWE ". Dusome: 1Korinto.5:12-13 : " Mbese mpuriye he no gucira ABO HANZE Urubanza? Namwe abo mucira Urubanza si Abo muri mwe? Ariko ABO HANZE Imana ni yo izabaciraho iteka..." Abaislamu ni ABO HANZE. Nabo ubwabo ntibavuga ko ari Abakristo. Ibyabo rero ntibitureba. Imana niyo izabacira urubanza. Kandi nkwibutse cga nkubwire ko Imana ari Umucamanza utabera. Ntawe izabaza ibyo atahawe. Yesu yaravuze muri Luka 12:48 : « UWAHAWE BYINSHI Azabazwa byinshi.. » Byumvikane ko ntawe uzabazwa ibyo atahawe. Abaislamu ntibazabazwa ibyo abakristo, kandi wenda batarigeze babimenya. Uretse uwabwirijwe ku giti cye. Agasobanukirwa neza Kristo uwo ari we. Noneho akanga kumwemera. Akigumira MU BO HANZE. Uwo afite Urubanza rukomeye. Niba rero uturanye, ukorana n'abo BO HANZE, babwire Kristo, bamumenye. Nabo baze iwe, kuko mubo yapfiriye nabo barimo. Nibanga kumva, kuko batasobanukiwe, cga se kuko basobanukiwe neza, ariko bakanga kwitandukanya n'imiryango, Imana niyo ireba mu mitima yabo. Niyo ireba impamvu nyakuri batizeye ibyo ubabwira. Ni nayo izabacira urubanza. Dukore ibyo dushinzwe, ( kubabwira Kristo), ibindi tubirekere Imana. Kuko ari umucamanza utabera. Ntawe izarenganya ku munsi w'urubanza dutegereje. Umuntu ufite akaga gakomeye, ni uvuga ko ari UMUKRISTO, akaba yigisha inyigisho ZIMUPFOBYA, ZIMUHAKANA. Aba barahari. Kandi ibyo byo GUPFOBYA KRISTO babishyiramo imbaraga nyinshi cyane. Kuri interineti, mu Mihanda, mu ngo,..abo turababona n'ishyaka ryinshi, bashaka kudupfuka umunwa ngo TUDAHA IKUZO UMWAMI WACU. Abo biyitirira Kristo ariko bakarenga bakamupfobya nibo Ducira urubanza. Iyo ubona mvuga. Abo nibo mba mvuga. Ntabwo mvuga abo hanze :Abaislamu, ababuda, ababandwa, abaterekera, abahinde n'imana zabo nyinshi cyane z'ibishusho... Abo bo hanze icyo dushinzwe ni ukubabwiriza tukababwira Kristo. (Ibyo KWIHINDURA UMUBIRI ndabigusubiza muri comment yindi. Imana iguhe Umugisha wayo Utagabanije.)
Kanda hano umusubize

- 29/10/2016 saa 20:38

Ku Muvandimwe wabajije Ikibazo cy'Abaislamu. Ijambo ry'Imana ari naryo tugomba gushingiraho ryonyine, nk'abakristo, riratubwira mu 2Kor.5:12: «Mbese mpuriye he no gucira ABO HANZE urubanza? Namwe abo mucira urubanza si ABO MURI MWE? Ariko ABO HANZE Imana niyo izabaciraho iteka...» Abaislamu ni ABO HANZE. Nabo ubwabo ntabwo biyita Abakristo. Ntabwo rero dushinzwe KUBACIRA URUBANZA KU MYEMERERE yabo itandukanye n'iyacu. Sibo bonyine. Hari n'andi madini " y'abo hanze" : nk'Ababuda, abahinde basenga Imana nyinshi z'amashusho,... Abo bo hanze, icyo dushinzwe ni UKUBABWIRIZA. Tukababwira Kristo. Kuko nabo Yarabapfiriye. Uzasobanukirwa neza ukuri, akanga kugukurikira kubera impamvu ze, uwo afite urubanza rukomeye. Ariko muri abo bo hanze, utarakurikiye Kristo, kuko atamusobanukiwe, Imana niyo mucamanza utabera . Yesu yaravuze muri Luka.12:48: «Uwahawe byinshi azabazwa byinshi... » Bityo buri wese azabazwa IBYO YAHAWE. Ntawe uzabazwa ibyo atahawe. Twe twahawe kumenya Kristo, tuzabazwa uko twamutangiye Ubuhamya mu magambo ,no MBUTO twereye abo tubana, abo dukorana abo duturanye, inshuti... Iyo bibaye ngombwa ko duca urubanza, turucira ABO MURI TWE. Ni ukuvuga, abiyitirira Kristo. Niyo mpamvu, umuntu witwa Umukristo, ariko akaba yigisha inyigisho ZIHAKANA,ZIPFOBYA Kristo, uwo niwe ducira urubanza. Uwo niwe tugenzura. Uwo niwe ducyaha. (Ibyahi.2:2)
Kanda hano umusubize

- 30/10/2016 saa 17:00

Reka noneho nsubize ikibazo cyo KWIHINDURA UMUBIRI. Ibibazo nk'ibi byo kwitukuza, kwiyandikaho, kwipfumura, imyambarire itavugwaho rumwe... Biragoye cyane kubyumva iyo umuntu atayobowe n'umwuka wera. Niyo mpamvu Pawulo yavuze muri Roma.8:8: « erega burya abari mu butware BWA KAMERE ntibashobora kunezeza Imana» Umuntu utayoborwa n'umwuka, iyo ashoboye kwirinda Ubusambanyi, ubusinzi, ubujura,..mbese ibi byaha buri wese azi, NTAKO RWOSE ABA ATAGIZE. Ariko ibyerekeye KWEZWA, GUKIRANUKA NYAKO Imana yishimira, ntabwo rwose yabishobora. Kumufasha ni ukumanza ukamufasha kugera kuri Kristo, agahabwa umwuka wera. Kuko Dushobozwa byose na Kristo uduha imbaraga ku bw'umwuka we. Roma.8:6: «Abakurikiza ibya kamere y'umubiri BITA KU BY' UMUBIRI, ariko Abakurikiza ibyo umwuka bakita ku by'umwuka» Umuntu utarahawe umwuka wera ngo abe ariwo umuyobora, aba yishakira IBY'UMUBIRI. Agenda hose araranganya amaso ngo arebe IBIGEZWEHO, nawe ajyane nabyo. Umuntu wabyawe, kandi uyoborwa n'umwuka aya magambo aba amwanditse mu mutima. Kandi yaranditswe n'Imana Ubwayo, igihe ahabwa umwuka.Ibi abisoma ari ukwiyibutsa, ugusubiramo amasomo. Dusome: - 1Kor.10:32: « Ntimukabere Abayuda IKIGUSHA, cyangwa Abagiriki, cyangwa Itorero ry'Imana» -Tito.2:5: «no KUDASHAYISHA.. kugirango Ijambo ry'Imana RIDATUKWA» -Rom.12:2: « Kandi NTIMWISHUSHANYE N'ABO IKI GIHE..» Umuntu uyoborwa n'umwuka yirinda rwose kandi bimurimo, adahatwa,IKINTU CYOSE CYABERA UWO ARI WE WESE IGISITAZA. Ntaba na gato ahangayikiye KUJYANA N'IGIHE. Oya. Ibyo nibyo Ibyanditswe byita KWISHUSHANYA N'ABO IKI GIHE. Yirinda ikintu cyose CYATUKISHA IJAMBO RY'IMANA. Harimo no GUSHAYISHA: Bivuga KURENZA URUGERO MU MYAMBARIRE, MU KURIMBA GUYANDUKANYE... Umuntu uyobowe n'umwuka yishimira no kureka n'ibyo yari YEMEREWE, niba abona bishobora gutukisha izina ryera ry'Umwami wacu. Abayoborwa na kamere( umubiri), ibyo tumaze kuvuga haruguru, kubikurikiza ni UMUTWARO UREMEREYE CYANE. Niyo idini ribibategetse, baruhuka ari uko BIBOHOJE, bakajya aho BABEMERERA BYOSE.
Kanda hano umusubize

GAHATSI GERARD - 21/10/2016 saa 12:48

ANTIKRISTO bivuga "abantu bose bigisha ibinyuranye n'ibyo KRISTO yigishaga".Nukuvuga amadini y'iki gihe.Aho kwigisha ibyo YESU n'abigishwa be bigishaga,usanga bigisha bagusha ku cyacumi.Nubwo YESU yatubujije kwivanga mu byisi (Yohana 17:16),usanga amadini yivanga cyane muli politics.Baba bishakira umugati n'ibyubahiro,bitwaje Bible !!!. Ntabwo rero ANTIKRISTO bisobanura Satani.
Kanda hano umusubize

Umwigishwa wa Yesu Kristo - 21/10/2016 saa 11:39

IMIKORERE N'AMATEKA BYA ANTIKRISTO (Comment -3-) — III— ANTIKRISTO AKORERA HE? Antikristo ahora ahindura amayeri. Ibyamufasha byose kwangiza, kuyobya imbata za Kristo,ntakimwibeta. Ashobora gukoresha umuntu umwe, cga ishyirahamwe rito, cga ishyirahamwe rinini, cga ishyirahamwe rimaze imyaka amagana, cga ishyirahamwe rivutse vuba, cga ishyirahamwe ry'iyobokamana(=idini : aha niho akorera cyane.), cga ishyirahamwe rya politiki... Ntaho Antikristo atakwihisha, ntaho Antikristo atakwifashisha kugirango agere ku ntego ze. Dusome 1Yoh. 5:19 : "Tuzi ko turi ab'Imana, naho ab'isi BOSE BARI MU MUBI". Nibyo. Ab'isi bose bari mu kuboko k' Umubi Satani, ari we Afandi mukuru wa Antikristo. Ashobora rero kwifashisha uwo ashaka wese muri abo " b'isi" , gusohoza imigambi ye mibisha. Ku bantu baba mu mashyirahamwe amaze imyaka myinshi, bazi ko Antikristo abarizwa mu mashyirahamwe avutse vuba(bita ay'inzaduka). Batekereza ko ubwo ishyirahamwe ryabo rimaze igihe kinini, ubwo rishinganye, Antikristo atarikoresha. Uko ni ukwibeshya rwose. IGIHE NTABWO ARI URUKINGO RWATANGIRA ANTIKRISTO. Hari ubwo ahubwo wasanga icyo gihe kinini, Antikristo yaragikoresheje gucengera iryo shyirahamwe, kuryangiza, no kuryigarurira burundu. (Antikristo ntagoheka, ntabwo ajya apfusha igihe cye ubusa.) Ku baba mu mashyirahamwe amaze igihe gito, nabo Batekereza ko Antikristo yakoresheje, kandi akorera mu mashyirahamwe afite amateka maremare gusa. Sibyo namba. ANTIKRISTO NTABWO ATINYA AMASHYIRAHAMWE MASHYA. Nayo, iyo atari we uyashinze, yihutira gushaka uburyo ayacengera, akayamunga, kugeza ayigaruriye burundu. Antikristo rero, ashobora gukorera ahantu hose, yarahigaruriye burundu, cga acengerayo kugabayo udutero shuma. Twibutse ko Pawulo yatubwiye ko no mu Itorero ryo mu gihe cye , Antikristo yakoreragamo, ariko yihishe. (2Tesal. 2:7) Ntahantu rero haba hatinyitse kurusha itorero Pawulo yari abereye Intumwa,kandi ubwe akihibereye. Ko Antikristo yahatinyutse, murumva arihe yatinya?
Kanda hano umusubize

Mugarura - 20/10/2016 saa 21:50

Ndagira ngo ntangarize abantu bagitegereje ko Antichrist azaza muracyari mumwijima mwinshi. nagira ngo mbatangarize ko yatangiye gukorera kumugaragaro ahagana mukinyejana cya 4 ni ukuvuga mumwaka wa 333 nyuma ya Yesu. ubu arakora landi afite imbaraga nyinshi. ni mukanguke rero muve mumwijima kuko Yesu ageze kurugi
Kanda hano umusubize

Umwigishwa wa Yesu Kristo - 20/10/2016 saa 19:24

IMIKORERE N'AMATEKA BYA ANTIKRISTO. (Comment—2—) — II— ANTIKRISTO AGAMIJE IKI? Ntabwo agamije gusahura abaturage ngo abajyane mu kindi gihugu. Oya. Agamije kuzambya umuco w'abaturage, konona indangagaciro z'abenegihugu. Agamije guhindura buhoro, buhoro, abaturage bakaba babi. Agamije kuzana imico y'ahandi mibi, akayinjiza mu gihugu. Agamije kuyobya buhoro buhoro ubwenge bw'abaturage, ku buryo bahinduka ibiryogoryo,bakayoberwa n'imbibi z'igihugu cyabo, maze bakajya mu banyamahanga ,nabo bakinjira mugihugu uko biboneye, bazanye n'ibizira byabo, maze igihugu bakagihumanya. (2Kor. 6:14-18) Agamije kuroga abaturage bakaba babi rwose, (arasa imyambi irimo ubumara) , ku buryo nta muturage muzima w'ikindi gihugu wakwifuza kuba umwenegihugu MUSHYA w'icyo gihugu cy'abantu bazwi ko ari babi. Nubwo ajijisha, akigisha abaturage gahunda za leta, ariko akora uko ashoboye akabibagiza izindi. Agamije gutuma mu gihugu bagandukira abandi Bami, babangikanya n'Umwami wabo. (nibyo bita Gucyeza abami babiri.) Uyu mwami nyiri iki gihugu cyavogerewe na Antikristo, afite imikorere itandukanye cyane n'iyo abami bo mu isi. Abajenerari bayoboye ingabo, babonye ko hari abacengezi bari kubavangira, n'uko babwira uwo mwami bati : "reka turimburane n'imizi bariya bacengezi ,kuko tubifitiye ubushobozi buhagije. " Umwami arababuza ati: "Nimubareke bakore ibyo bashaka, nzabahana igihe nagennye ni kigera." Dusome Mat. 13:24-30,36-43 : Aho tuhasanga umugani W'URUKUNGU mu MASAKA. URUKUNGU ni ba basirikare ba Antikristo, ba bacengezi. ( aha Yesu yabise ABANA B'UMUBI) amasaka ni babasirikare b'igihugu,abasirikare ba Kristo. (aha Yesu yabise ABANA B'UBWAMI.) Twibutse ko urukungu n'amasaka, byombi biteye mu murima umwe wa Kristo, ariwo nagereranyije na cya gihugu kimwe. Twibutse kandi ko abakozi b'umutware bashatse kurandura urukungu ,uwo mutware akababuza. (Mat. 13:28,29) Ese nyuma y'imyaka amagana Antikristo akora(amateka ye tuzayareba mu zindi comments) inshingano ze yazigezeho? Cyane rwose. Ubu cya gihugu cya Kristo cyabaye RUVUMWA. Ubwicanyi, ubusambanyi, ubutinganyi, ubujura, ibinyoma, ibizira byose, ubu bibarizwa muri cya gihugu cyitirwa Kristo. Nizere ko nta numwe watinyuka kuvuga ko igihugu cya Kristo gihagaze neza! Oya. Yaba abeshye. Ibintu byarangiritse bihagije. Hari igihugu cyo muri Afurika cyitwa Rwanda, abagituye bo, ibyo babizi ahari kurusha abandi. Kubona abantu biyitirira wa Mwami ukomeye, birara muri bagenzi babo bakarimbura! Birababaje cyane! Birenze ukwemera! Ese uko kwangirika kw'igihugu cya Kristo, kwatewe nande? Ntumbwire ko kwiteye ubwako. Oya. Kuko ibintu ntabwo byikora ubwabyo. Ese byangijwe na Kristo? Oya. Nta gushidikanya ni Antikristo wabyangije. Dusome 2Pet. 2:1-2: " Ariko nk'uko hariho Abahanuzi b'ibinyoma badutse mu bwoko bw'abisiraheli, niko no muri mwe hazabaho ABIGISHA B'IBINYOMA, ...ingeso zabo z'isoni nke BENSHI bazazikurikiza, BATUKISHE INZIRA Y'UKURI". INZIRA Y'UKURI ni cya gihugu cya Kristo, ariko Ba bigisha b'ibinyoma BARAGITUKISHIJE, kubera ingeso zabo mbi, zanakurikijwe na BENSHI. Ubu kwitwa Umukristo biteye isoni, iyo urebye ibintu byakozwe n'abitwa Abakristo. Inzira y'ukuri yaratutswe bihagije. Ese tuyivemo, kuko yatutswe, kandi koko ibyo itukirwa ari ukuri, batayirenganya? Ese twava kuri Yesu tukajya kuri nde, ko ari we ufite Amagambo y'ubugingo buhoraho? (Yoh. 6:66-68)
Kanda hano umusubize

Umwigishwa wa Yesu Kristo - 20/10/2016 saa 16:22

IMIKORERE N'AMATEKA BYA ANTIKRISTO. (Comment-1-) — I— KWIYOBERANYA Antikristo ni umwanzi udasanzwe, kuko atarwanya Kristo ari hanze y'igihugu cye. Oya. Antikristo ni Umucengezi. Yacengeye mu gihugu, yambara imyenda isa neza niy'abasirikare ba Kristo, kugirango asenye igihugu buhoro buhoro. Biragoye kubona abagabo babiri, bambaye imyenda ifite ibirango bimwe, gutandukanya, ninde musirikare wemewe w'igihugu, ni nde mucengezi?! Ntibyoroshye namba. Antikristo afite imikorere y'amayeri ahanitse, kandi menshi cyane. Dusome 2Kor. 11:13: "Bene abo ni intumwa z'ibinyoma, ni abakozi bariganya, bigira nk'intumwa za Kristo. Kandi si igitangaza kuko na Satani ubwe, yihindura nka malayika w'umucyo. Nuko rero ubwo bimeze gutyo, ntibyaba igitangaza, kugirango abakozi be nabo bigire nk'abakozi bagabura IBYO GUKIRANUKA... " Nibyo, abo bakozi ba Satani, nabo "bagabura IBYO GUKIRANUKA. " Ni ukuvuga :Gusenga, kwirinda ibyaha, gufasha abakene... Ntimugatekereze ko buri gihe umukozi wa Satani (Antikristo), yigisha abantu kwiba, gusambana,... Oya. Abigisha IBYO GUKIRANUKA. Ariko nibimubuze kuba ari umukozi wa Satani. Abo bakozi ba Satani, wabagereranya na ba basirikare twavuze haruguru, b'abacengezi. Bashobora gukoranya abaturage, bakabakangurira "gahunda za leta". kandi bayirwanya? Yego rwose. Niho ibya Antikristo bibera amayeri arenze! Igitangaje ahubwo kurushaho, n'uko, n'abasirikare bo hasi, baba batazi ko, bo ubwabo ari abacengezi. Afandi mukuru ,n'abandi bamwungirije bo hejuru cyane, nibo bazi ibanga, ndetse n'ikigamijwe nyakuri: gusenya igihugu buhoro, buhoro. Wasanga nawe usoma iyi comment, uri Umusirikare wa Antikristo utabizi namba. Ahubwo ushikamye cyane, uzi ko uri Umusirikare wa Kristo. Biteye ubwoba cyane,kurusha uko mubitekereza. Ntimugatekereze ko twatewe n'ikindi gihugu. Oya. Antikristo ari imbere mu gihugu cya Kristo . Soma 2Tesal. 2:4: "...yicara mu rusengero rw'Imana ..." Nibyo. Antikristo ari mu nzu y'Imana, mu rusengero rw'Imana. Ntabwo ari hanze. Abatekereza ko Antikristo ari UBURUSIYA, UBUSILAMU, UBUBUDISIME... Sibyo namba. Kuko abo ntabwo bari "mu rusengero rw'Imana " Nidutangira gusuzuma AMATEKA ya Antikristo (kuko ni maremare), tuzabona ko ajya gutangira, yatangiriye "MURI TWE" abakristo ,yitandukanya n'ukuri kwa Kristo, ariko ntiyasohoka mu gihugu. Ahubwo atangira intambara ya guerilla (kurwanya igihugu wihishe mu baturage) Dusome 1Yoh. 2:18:19: "...kandi nk'uko mwumvise ko Antikristo azaza, niko nanone hamaze kwaduka ba Antikristo benshi... ABO BAVUYE MURI TWE, icyakora ntibari abacu by'ukuri, kuko iyo baba abacu, baba baragumye muri twe,... " Nibyo. Abasirikare ba Antikristo, ntabwo bavuye hanze y'igihugu cya Kristo, ahubwo batorotse igisirikare, bajya kwivanga n'abaturage ,maze batangiza intambara y'inyeshyamba. (guerilla). Ese Afandi wabo mukuru agamije iki? Ni muri comment—2---
Kanda hano umusubize

musafiri raphael - 20/10/2016 saa 14:37

icyo nakongeraho ku byo iyo ministry yavuze ni uko anti-kristo azakorera ku muharagaro imbonankubone.Niba wemera ko na Krisito yakoreye ku mugaragaro na antikristo ni uko . wongere usome neza mu ba Thesal hahandi wadusomeye.
Kanda hano umusubize

rafiki - 20/10/2016 saa 11:45

=> Guma hamwe kuko ntaho Imana itakumvira uyisenganye umutima ukiranuka kandi wizeye, kandi nta n’aho uwo mwuka wa satani ahejwe kugera. Guma mu itorero ryawe iryo ari ryo ryose urimo, uribemo uri maso, buri kimwe cyose we kucyakira ngo uhite umira bunguri ahubwo ubanze ukigenzuza ijambo ry’Imana, kandi ukumvira abakuyobora muri byose uretse “icyaha” kuko ibyaha ari byo byonyine bishobora kubuza umuntu kuzabona ubugingo buhoraho. wagerageje nkurikije ubumenyi antikristo umufiteho, arenze uko umuzi bityo biracyabagora gusobanura ibye. sinemera nagato ko wagirira amahoro uri ahari ibinyuranye n' ukuri kwa BIBILIYA, ngo nukwanga kwitandukanya n' amadini yayobye. Kwisi hari itorero ry' Imana rimwe Yeremiya 6:16 ntanzira nyinshi Matayo 7:13. hari ni itorero rya Satani ibyahishuwe 17:1-, ninawe antikristo nimusobanukirwa nibya Malaya ukomeye wo mubyahishuwe 17, 13, 12 ,18 nibwo muzabasha kumenya neza imikorere ya antikristo iyariyo. Daniel 7:25Ni we uzavuga ibyo kugomera Isumbabyose, kandi azarenganya abera b'Isumbabyose. Azigira inama zo guhindura ibihe n'amategeko, kandi bizarekerwa mu maboko ye kugeza aho igihe n'ibihe n'igice cy'igihe bizashirira.
Kanda hano umusubize

Umwigishwa wa Yesu Kristo - 20/10/2016 saa 11:25

Murakoze cyane kuri iki cyigisho. Kuko uvuze ibindi gusa, nko kwirinda Ibyaha:ni byiza rwose. Kwizera Umwami Yesu: ni byiza. Umwuka wera n'impano zawo: ni byiza pe!... Ariko wirengagije kuvuga K'UMWANZI ukomeye, ariwe Antikristo, waba utazi urugamba turiho urwo ari rwo. Nuba Nyabwangu, ukirukankira mu Isibaniro, utabanje kureba neza aho umwanzi yihishe, uzaraswa wanze, ukunze: ntuzamenya ikigukubise aho kivuye! Kuko utazi aho umwanzi yihishe, ntamenya aho imyambi iri buturuke. Ese wakinga ingabo uyerekaza he? Uzakinga imbere, bakurase mu mugongo! Niba udashaka gusiga agatwe ku rugamba, banza wikinge ,witegereze neza, umenye aho Umwanzi yihishe. Hanyuma, wigire imbere mu isibaniro, ukinge ingabo, wizibukire,ukubite inkota,... Ariko ugume ube maso, ntiwirare ngo urangare : Umwanzi wacu ni umunyamayeri igihumbi: nurangara gato , ashobora ku kuzenguruka akakujya inyuma, akakurasa mu mugongo, wowe wakataje, ukinze ingabo imbere yawe. Ese wari uziko, wa mwanzi wacu akoresha na tekinike yo KWIVANGA! Agacengera, mukivanga, akajya atikura inkota mu nda, mugwa, mugwa, mwebwe mutumbiriye iriya hakurya ngo niho ari! Imirasire nibankundira, nkuko basanzwe babigira, (Imana ibampere umugisha), ndabagezaho uruhererekane rwa comments zunganira iki cyigisho cya R. A. MINISTRIES, zisobanura ku buryo bwuzuye, kandi bushingiye gusa ku byanditswe byera, bitagoretse. Ndabereka aho Antikristo yihishe . Uzaraswa, ntazagirengo ntiyaburiwe.
Kanda hano umusubize

ben - 20/10/2016 saa 09:46

Murakoze cyane kutwibutsa imikorere y umubi nibyo koko uwo mubi arakora kandi arushaho gukorera mubakomeye nabategetsi bafata ibyemezo kugirango yigarurire imitima yabenshi abayobozi bibihugu abamadini nabanyemari ariko muhumure Yesu yaranesheze gusa turasabwa kuba maso Amen
Kanda hano umusubize

kalisa - 20/10/2016 saa 04:59

Murakoze kuri iyi nyigisho
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X