Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Iyobokamana >> 

Ibyago 3 bikurikiranye byangwiriye nk’imvura nibaza impamvu ndiho! Uko natabawe ni ubuhamya butangaje!

Amazina yanjye nitwa Mama Chantal, ndashima Imana cyane ku bw’imirimo itangaje cyane iheruts e kunkorera. Umwami Imana yakoze ibitangaza mu buzima bwanjye nkaba ntazahwema na rimwe kubitangaza mu isi yose. Ibyo ndi kuvuga ibi bikaba ari ibyo Imana yankoreye ubwo nari iwacu ahitwa Sis Cacao mu mugi wa Douala mu gihugu cya Kameruni.

Icyo gihe hari mu mwaka wa 2003 ubwo umugabo wanjye yafatwaga n’indwara imutunguye mu buryo buri wese yahise yiheba kuko yabonaga ko neza neza agiye guhita asezera ku isi, nyamara burya aho abana b’abantu bareba si ho Imana yo ireba kuko yo ibyo ikora ari ibitangaza gusa. Ubwo nyine twatangiye kujya kumuvuza, tuzenguruka ibitaro binyuranye byaba ibyoroheje n’ibikomeye byose biri mu mugi wa Douala n’ahandi hakomeye muri iki gihugu cya Kameroni, nyamara aho hose nta na hamwe babashije kumuvura.

Ubwo byageze n’aho dutanga ibizamini tubyohereza ku mugabane w’I Burayi mu baganga b’abazungu, nabo badusubiza ko nta na kimwe babashije kubona muri ibyo bizamini byose. Nyamara nubwo batubwiraga gutyo, niko umugabo wanjye yarushagaho kuremba cyane, ndetse tukabona ko ageze ku rwego rwo gupfa, Twese twihebye cyane, tubona ko nta kindi kigomba gukurikiraho, ariko ntitumenye ahubwo ko gukora kw’Imana kugenda kutwegera!

Umunsi umwe, Umwami Imana yaraje idutegeka gusenga (nyamara icyo gihe twari tutarizera Ubutumwa bwiza ngo tube abakiristu) ntitwari tuzi gusenga cyangwa se kuririmbira Imana no kuyihimbaza mu ndirimbo cyangwa se kuyiramya. Nyuma y’ibyo twaje guhura n’umupasitori ubwo yitegerezaga umurwayi wacu, nawe yahise asa n’utaye umutwe.

Uwo mwanya yahise atubwira ati: “Ntimutinye ahubwo mwizere ibitangaza by’Imana ishobora byose, kandi ndabasabye nimupfukame musenge ubudatuza buri saha”.

Mu gihe cy’amezi atatu yakurikiyeho. Twafashe ibihe byo gusenga turasenga rwose bya nyabyo ubudatuza. Muri ukwo gusenga ni bwo igitangaza cyacu cyavuyemo kuko Umwami Imana yahise iduhishurira ko igitangaza kigiye gukoreka, nyamara kugeza ubwo umugabo wanjye yari akirembye cyane atarakira ngo tubibone, kuko yari akibabara rwose.

Ubwo ariko ntitwacitse intege ngo tureke gusenga ahubwo twarakomeje dushyizeho umwete, kugeza ubwo iminsi 4 yashize, nyuma yahoo aribwo Pasitoro noneho yafashe umwanzuro w’uko twamusubiza kwa Muganga. Uwo munsi rero nibwo twabonye ibidasanzwe kuko twahise dusanga afite infection yo mu bihaha.

Uyu mu dogiteri (doctor) wamuvuraga nawe byaramurenze cyane dore ko yari asanzwe azi neza uyu murwayi we amukurikiranira hafi kubera igihe kinini yari amaze ababazwa.

Ubwo rero Dogiteri aba atangiye kongera gusuzuma umurwayi we, ubwo yamuvuraga natwe niko twakomezaga kwinginga Imana dusenga cyane, dore ko twari tumaze amezi atandatu, ariko nyuma yayo meza ababazwa n’ubwo burwayi tubona umurwayi wacu atangiye kugarura ubuzima, aroroherwa ndetse nyuma yaje no gukira neza.

Si aho gusa byagarukiye ahubwo twongeye guhura n’undi musaraba urenze uwa mbere!

Ubwo byageraga mu kwezi kwa kabiri muri 2008, umukobwa wanjye w’imfura nawe yaje gufatwa n’uburwayi. Ubwo nyine umusaraba w’i Karuvariyo tuba tugiye kongera kuwuheka bundi bushya. Uwo mwana yatewe n’ikintu cyo kuzimira imbere y’abantu bose akazimira ntitwongere kumubona, kandi iyo yabaga agiye nta muntu wamenyaga igihe yagendeye. Ubwo njya ku mavi ndasenga cyane, dore ko icyo gihe yarimo kugwa mu mazi, yikubita hasi arakomereka cyane, ibi bikomeye ndetse ukabona ko asa n’uwahwereye neza neza.

Igitangaje ni uko uwo mukobwa atashakaga na busa kumva aho abantu basenga, kuko umuntu wese wavugaga isengesho wese yabaga ari ishitani kuri we, yabaga ari umwanzi mubi. Ubwo bene data bihutira kuza mu rugo kudufasha mu masengesho, nyuma y’ukwo gusenga ubudatuza byose bigenda neza, umwana aratuza. Imana nishimwe yo yadukoreye ibikomeye cyane kuko yamukijije neza, kabone n’ubwo umwanzi yari yaramaze gutangaza ku mugaragaro ko azamwica. Nyamara impuhwe z’Imana zaramurokoye.

Ibyo nakwita akaga k’inkurikirane byakomeje kugwira nk’imvura

Ku itariki ya 3 Werurwe 2008, umukobwa wanjye wa kabiri nawe umunsi umwe abyuka saa kumi n’imwe z’igitondo (5:00am), akangutse ajya koza amasahani n’ibindi bikoresho byo mu gikoni. Nyamara ntitwari tuzi icyabaye, ni Imana yonyine yari yakoze imirimo. Ubwo twari twaracukuye icyobo inyuma y’inzu cyo kujugunyamo imyanda y’abantu bituma bakunze kwita “Fosse Sceptique.”

Kuri uwo munsi, uwo mwana w’imyaka 6 yaje kugwa muri icyo cyobo hasi ntihagira n’umwe ubimenya muri twese uko twabanaga mu rugo. Nyuma uwo mwana uko yatubwiye yaguyemo, ngo yagiye kubona abona ikintu kiraje (atabashije kudusobanura icyari cyo) ahita acyicara hejuru, ngo nyuma y’iminota mike kiba kiramujyanye.

Uwo mwanya ngo atangira kurwana na cyo, azamura ibiganza hejuru. Kubw’imbabazi z’Imana twaje kubasha kumukurura tumukura mu myanda abantu bituma ndetse n’amazi yo mu musarane tumukururamo. Abari aho twese tuziko yapfuye byarangiye ariko tumukayemo twaramwuhagiye tubona arahembutseni muzima. Biratangaje!

Nyamara muri ibyo bigeragezo byose no muri ayo magorwa atagira ingano yatuguyeho, ntabwo twakoraga kuko nta kazi njye nk’umubyeyi nagiraga, kandi ibyo byose byazaga byabaga bidusaba amikoro menshi ku buryo, kubera gukena byatuzunguzaga cyane tukabivamo ari nta nkuru, ariko kugira ngo Imana yiyerekane ko ishobora byose tukabona iduciriye inzira tukabivamo.

Mu mwaka wa 2009 ubwo nari maze kumenya Imana neza noneho, naje guhabwa isezerano na Yo imbwira ko igiye guhanagura amarira yose ku maso yanjye, kandi ko yumvise amasengesho yanjye yose, uko ni nako yavuze ko ikinguye inzugi imbere yanjye, kandi koko byose Imana yarabikoze uko yabinsezeranyije, mbona ko koko ari Imana yo kwizerwa.

Iyo mibabaro yose kuri ubu imbere yanjye ni nk’amateka ababaje ambera urwibutsa nkayibuka gusa. Kuri ubu mbayeho nzi uko umuntu anyura mu bikomeye kandi akabibanamo neza n’Imana atayicumuyeho cyangwa ngo ayivumbureho, Imana ishimwe cyane. Ubu nibwo bwari ubuhamya bwanjye nashakaga kubaha. Murakoze cyane.

Ndagira inama buri wese usomye ubu buhamya bwanjye, gushikamisha umutima we ku Mana no kuyizera, kuko ni Imana iriho bitari amagambo, ishobora byose nta na kimwe kijya kiyinanira. AMEN.

Ubu buhamya bwakusanijwe na Rejoice Africa Ministries

Nawe niba wifuza kujya ubona ijambo ry’Imana n’Ubuhamya buri munsi, kanda HANO

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

Fabiola - 19/06/2016 saa 07:53

Imana iriho kdi irakora!
Kanda hano umusubize

oscar - 19/06/2016 saa 07:24

Ese muvandi idini y'ukuri wumva ari iyihe?aho ntiwishuka ko aho usengera ariho havugwa ukuri gusa?
Kanda hano umusubize

karuta - 20/06/2016 saa 19:09

niyo umuntu abamo agakora ibyo imana ishaka muriwe akayoborwa numwuka wera naho kwisi haba amadi 2 iyi kinyoma niyukuri
Kanda hano umusubize

Rchq - 18/06/2016 saa 12:33

Abahamya bâ Yehova : ubusobanuro abahamya b'lmana. lrizina ntiribakwiriye PE! lmana lgira abahamyase ? lmana ubwayo lbyo yaremye nibyo yakoze nibiyihamya. Abantu nabahamya bibyo yakoze nibyo yaremye. lmyizerere yabiyise abahanya ba yehova Nubuyobe. nabita Antikrsto.
Kanda hano umusubize

ht - 17/06/2016 saa 20:47

icyo s'igitekerezo ahubwo ni ukuvanga gusa gusa.ubwo se wiwe usenga iyihe?
Kanda hano umusubize

Karenzi Emmanuel - 17/06/2016 saa 09:13

Imana ishimwe rwose,ibi bintu n'ibitangaza rwose by'Imana kandi umuntu wese ushaka Imana arayibona.
Kanda hano umusubize

- 16/06/2016 saa 19:31

Imana ishimwe cane yabakuyahakomeye
Kanda hano umusubize

- 16/06/2016 saa 18:52

Imana ishimwe cyane
Kanda hano umusubize

SABASAJYA COSMA - 16/06/2016 saa 18:40

Twese duhura n'ibyago binyuranye.Ali abeza n'ababi.Ariko byose tubivamo.Usanga buli wese avuga ko imana yamufashije.Ndetse n'iyo abajura bagiye KWIBA,barasenga.Iyo babonye ibyo biba,bavuga ko ali imana yabafashije.Ariko mu byukuri ni SATANI ibafasha kwiba.Niyo mpamvu tugomba gushishoza.Ntabwo imana yumva abantu bose basenga.Bisome muli Matayo 15:9 na Yohana 9:31.Ibi rero uyu mudamu yise ngo ni ibitangaza,ntabwo aribyo.Umuntu yamwibazaho ibintu byinshi.Ese imana asenga ni iyihe?Ese ni Yehova cyangwa ni UBUTATU?YESU yadusabye gusenga se wenyine,YEHOVA (Matayo 4:10).Bamwe bamwita UWITEKA.YESU yatubwiye ko imana asenga,ari nayo natwe tugomba gusenga (Yohana 20:17).Kugirango imana yumve amasengesho yacu,tugomba gukora ibintu 3.Tugomba gusenga imana se wa YESU wenyine,tugomba kuba mu idini y'ukuri no gukorera imana.Nukuvuga kujya mu nzira tukabwiriza ubwami bw'imana nkuko YESU abisaba uwitwa umukristu wese (Matayo 24:13;Yohana 14:12).Tudatanduka n'abisi nkuko YESU abidusaba muli Yohana 17:16.Ese mwaba muzi icyo bivuga kutaba uwisi? Ni guhunga ibyisi (politics,gushaka amafranga gusa ntiwite ku bintu by'imana,kutarya amafranga y'abayoboke bawe,nukuvuga icyacumi,kujya mu mihanda ukabwiriza,kwanga ibyaha,etc...)
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X