Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Iyobokamana >> 

Ibyaha 10 bikunze kuvugwa mu bahanzi baririmbira Imana

Icyaha cy’ubusambanyi kiza ku isonga mu byaha 10 bikunze kuvugwa mu bahanzi baririmba indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana. Ibi byaha ntibyakagombye kubaho kuko aba bahanzi ari bamwe mu bantu baba bakagombye kwitwararika no kwera imbuto bikomeye kuko baba bazwi n’abantu benshi. Uru rutonde rukaba rwaratangajwe n’abantu batandukanye bakora umurimo w’Imana.

Iri sesengura nta muntu numwe mu bahanzi utungwa agatoki kuko ibi ntabwo bigaragara ku bahanzi bose kuko harimo abakozi b’Imana biyubaha kandi bakorera Imana mu kuri no mu mwuka ndetse bafite icyerekezo cyiza mu murimo w’Imana mbese bazi iyo bava n’iyo bajya,bazi icyo bashaka n’icyo bakeneye.

Dore urutonde rw’ibyaha bikunda kurangwa kuri bamwe mu bahanzi b’indirimbo z’Imana bakabikoreraho umurimo :

1.Ubusambanyi

Nubwo ubusambanyi ari kimwe mu byaha bikomeye kandi n’Imana yanga urunuka nyamara ku ruhande rw’abahanzi baririmba indirimbo zo guhimbaza Imana usanga bamwe muribo baramunzwe n’iki cyaha aho usanga hari abashinjwa n’abakobwa kubatera amada, abandi bagashinjwa ubuhehesi bukabije ku buryo bamwe ngo banatinyuka kubikora bagisohoka mu nsengero aho usanga nk’indamukanyo zabo ndetse n’imivugire benshi baba bafite idashimwa na benshi.

JPEG - 55.6 kb
Icyaha cy’ubusambanyi kiza ku isonga mu byaha bikorwa n’abahanzi ba Gospel

Aha kuri iyi ngingo umupasiteri w’umudamu utashatse ko amazina ye agaragara yatubwiyeko aherutse gutumira umuhanzi aziko afite ubuhamya bwiza ndetse n’ubukristo ariko atungurwa nuko nyuma yaragiye kumuteranya n’umugabo kubera kumuhamagara amutereta amutesha umutwe.

Ibi yabivuze atangara cyane kuko ngo uwo muhanzi uko agaragara ndetse n’uburyo azwi mu bantu byamutangaje cyane maze yiha ingamba zo kuzajya asengera abakora uyu murimo w’uburirimbyi.

Undi mu kristo w’umukobwa ukunda kuba mu bitaramo by’abahanzi yatubwiyeko byamutangaje cyane mu minsi yashize ubwo yabonaga umwe mu bahanzi bafatwa nk’abakomeye hano mu Rwanda (amazina yagizwe ibanga), yarafite igitaramo gikomeye maze ngo atungurwa no kumubona avuye kuri Stage kuririmba ahitira gusomagurana no guheheta bikomeye umwe mu bakobwa bari bakoze Protocole.

Uyu mu kobwa yavuzeko ibyo yabonye byatumye atangara bikomeye akurikije uko abona bitari bikwiye k’umuhanzi uririmba indirimbo zo guhimbaza Imana.

Kuri iyi ngingo iyo ugenzuye neza usanga bamwe mu bahanzi bafite abana mu gasozi, abandi ugasanga bafitanye ibibazo bikomeye n’abakobwa baba baragiye babeshya urukundo bakabagira uko bashaka barangiza bakabajugunya, ibi umuntu abivuga kuruhande rw’abahanzi b’igitsina gabo ariko ukomye imbehe aba akomye n’ingasire n’abigitsinagore bose si shyashya.

2.Ubwibone

Umuhanzi w’indirimbo zihimbaza Imana iyo agitangira kuririmba rwose aba aciye bugufi mu byo akora byose yabona Imana imuteje intambwe igaragara ugasanga afashwe n’ubwibone bwo mu mutima ndetse n’ubwinyuma ku mubiri, iki ni kimwe mu bituma ushobora kubona uyu munsi umuhanzi akunzwe na benshi ,ashakishwa na benshi nyamara nyuma gato ukabona arazimye burundu kubera kwizamura no kwishyira hejuru.

Umukozi w’Imana watubwiye kuri iyi ngingo yasoje avugako bidasobanuyeko abahanzi bose iyo bamaze gukomera bafatwa n’ubwibone kuko harimo n’abakozi b’Imana bayikorera bayitinya ndetse banayubaha.

3.Ububeshyi

Ikinyoma ni kimwe mu bintu bigaragara ku bahanzi b’indirimbo zo guhimbaza Imana, aho usanga kwizerwa kwa benshi kugerwa ku mashyi nk’aho usanga benshi bagirana ibibazo n’aba pasiteri babatumira nko mu biterane n’ibitaramo ugasanga ku munota wa nyuma ntibabyitabiriye batanatanze impamvu.

Umupasiteri umwe yagize ati:“Ububeshyi bw’indengakamere bugaragara mu bahanzi b’indirimbo z’Imana aho usanga benshi basigaye bagenda basa n’abihishe bitewe n’ibinyoma baba baragiye babeshya abantu yewe hakaba hari na bamwe wagirango ukuri barakugurishije kuko imivugire n’imikorere yabo ari ikinyoma gusa ku buryo njyewe narahiriye kutazongera gutumira umuhanzi ntabanje kwiga neza imikorere ye n’ubuhamya bwe”.

4.Ubwambuzi

Bamwe mu bahanzi baririmba indirimbo z’Imana bakunze kuba bazwi nk’abambuzi, nk’aho usanga bakira amafaranga y’abandi babatumiye mu biterane bamara kuyarya igihe cyagera ababatumiye bagategereza ko baza bagaheba.

Ikindi kigaragara nk’ubwambuzi ku bahanzi ba Gospel ni nka bamwe usanga batira nk’imyambaro mu gihe cyo gukora amashusho cyangwa ibitaramo nyuma kugira ngo basubize imyambaro y’abandi bikaba ikibazo gikomeye. Muri icyo gihe usanga abantu benshi ntakizere babagirira.

Ikindi kigaragaza ubwambuzi bw’abahanzi ni nk’uburyo bibana indirimbo (Piratage) aho usanga nk’umuhanzi umaze kubaka izina ajya nko mu cyaro yakumva umuririmbyi aririmbye indirimbo nziza agahita aza akayihinduramo utuntu ducyeya maze akayiyitirira. Izi ngero zose hari benshi bahamyako bahuye n’abahanzi bameze gutya.

5.Gukunda indamu z’isi kurusha umurimo w’Imana

Bamwe mu bahanzi b’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana wumva icyo basize imbere ari indamu z’iby’isi kurusha umurimo w’Imana. Hari nk’aho batumirwa mu bitaramo cyangwa ibiterane ukumva babanje gushyiraho ibiciro bihanitse by’amafaranga ugomba kubishyura bityo ukibaza niba bakorera Imana cyangwa niba ari abacancuro nk’abandi.

Kuri iyi ngingo umwe muba pasiteri twaganiriye yavuzeko nabo baba bazi ko umuziki urushya ku buryo batatumira umuririmbyi nta kintu bamuteganirije nk’amafaranga y’amatike ndetse nayinsimbura munsi no gutegera abacuranzi kubariirimba mu buryo bwa live , bityo akavuga ko bitari bikwiye ko abahanzi babigira nk’itegeko ngusange barimo banasaba kubanza kwishyurwa kugirango bazaze kuririmba.

6.Ishyari rikomeye hagati yabo

Nkuko ari ugukorera Imana ntibyari bikwiye ko abahanzi b’indirimbo z’Imana bagirana ishyari ariko iyo urebye usanga hagati mu bahanzi habamo ishyari rikomeye ,ibyo bigaragarira nk’igihe umwe agize ikibazo gituma avugwa nabi usanga ababa abambere mu gukwirakwiza no gusebya ari bamwe mu bahanzi bagenzi be, aha ukibaza niba ari abakozi b’Imana bikayoberana.

7.Kunywa ibiyobyabwenge no kugendera mu bigare by’isi

Hari bamwe mu bahanzi badatinya ko baririmbira Imana ugasanga n’abasinzi kandi bakabikora bihishe kugeza nubwo hari bamwe bashyiraho amatsinda yabo bahuriramo banywa inzoga ndetse muri ibyo bigare ukabasangana n’abantu badahuje ukwemera mbese b’abapagani rwimbi kuburyo nabo ubwabo usanga bavuga nabi abahanzi benshi kubera kubona ko ingeso nyinshi bazisangiye kandi biyita abakozi b’Imana.

8.Kurangwa no kutubahiriza igihe

Kutubahiriza igihe no kwica gahunda ni kimwe mu byaha bikomeye bituma umuhanzi ashobora guta agaciro atabizi. Nyamara wareba ukabona abahanzi bamwe batabyitaho nkaho usanga yagombye kwitabira igitaramo saa cyenda wajya kureba ukabona aje saa kumi n’ebyiri bari kuvuga amatangazo.

9.Kutemera gukosorwa

Hari bamwe mu bahanzi babwirwa amakosa yabo byaba binyuze mu buryo bw’itangazamakuru cyangwa ababarebera hafi bakaba babagira inama zuko bakagombye kwitwara kugira ngo bakomeze bakore ivugabutumwa riramye. Nyamara wajya kureba ugasanga kumukebura ari nko gucurangira abahetsi kuko aho guhinduka ahubwo barushaho kugira imyitwarire idahwitse no kwishyiramo uwashatse kubacyaha.

10.Kutagira ibihe bihagije byo kuragiza Imana ibyo bakora

Abahanzi baririmba indirimbo z’Imana bagombye kugira ibihe bihagije byo gusenga kuko n’ijambo ry’Imana rivugako dushobozwa byose na Kristo Yesu uduha imbaraga ariko iyo urebye hari abahanzi bamwe bajyanwa mu rusengero nuko bagiye kuririmba ariko mu buzima busanzwe utababona mu masengesho ari nayo mpamvu satani umwanzi w’ibyiza ahera kuntege nke zabo akabakoresha uko ashaka.

Uru ni urutonde rw’ibyaha 10 abahanzi baririmba indirimbo zo guhimbaza Imana bakunda gukora kandi bikabadindiza mw’iterambere, gutyo rero birakwiye nk’abakozi b’Imana ko bihesha agaciro ndetse bakabera abandi urugero rwiza maze umurimo bakora ugakomeza gutera imbere bishimwa n’Imana ndetse n’abantu.

By’umwihariko ariko kuvuga ibi byaha ntibishatse kuvuga ko abahanzi bose b’indirimbo z’Imana ariko bameze kuko hari n’abihesha agaciro bakicisha bugufi kandi bagakorera Imana n’umutima ukunze yewe bakanera imbuto zikwiriye abihannye doreko muri iyi nkuru nta muntu ku giti cye watunzwe agatoki.

Imirasire.com

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

Umuliza - 28/06/2016 saa 20:05

Uwandangije nuwavugaga ko agitsina cye kigomba kwinjira mucyu mukobwa ngo kirukane amadayimoni.kandi uwo mukobwa akemera.Abarwayi b'abakobwa nibenshi.
Kanda hano umusubize

Benda - 28/06/2016 saa 20:00

Ibyo kubeshya cyane cyane bakurikiye ifaranga nibyo bibaranga.Baba bishakira ifaranga ariko kugirango babone intama zo gukama bakihisha inyuma yijambo ryimana.
Kanda hano umusubize

Bagabo - 24/06/2016 saa 10:11

Uyu witwa Ruvusha ugisha inama niba hatarimo gukabya cyangwa kubeshya uriya mupasteri yagombye kugezwa imbere y'ubutabera kandi Ruvusha abigizemo uruhare(nicyo cyatumye abimenya), kuko ngo uhishira umurozi akakumara ku rubyaro kuko ejo cyangwa ejobundi umukobwa we cyangwa uwa mwene wabo yazajya gusengerayo!
Kanda hano umusubize

Bisho Ruvusha - 26/06/2016 saa 09:19

Nukuri Pe Ibyo Navuze! I M' Sure More Than Sure! Ahubwo Nuko Uwakwandika Atabirangiza Nahubundi Nugusenga!
Kanda hano umusubize

Bagabo - 24/06/2016 saa 08:21

Biragoye kwita umuntu umukozi w'Imama ngo ni uko ari kuyivuga cyangwa kuyivugira kuko abenshi baba bishakira imibereho iby'agakiza n'umurimo w'Imana bitabafasheho! Uzarebe n'abitwa abakozi b'Imana mu buryo bw'umwuga(pastors,Bishops, ,Apostles,etc)abenshi ni agafaranga bashyize imbere! Erega ijambo Imana risigaye rigabura si nka kera aho uwarivugaga yicwaga(uretse ko n'ubu hari aho bikiri). N'abahanzi b'indirimbo z'isi bagerageza kuvugamo Imana kugirango bibagendere! Ikindi mwamenya ni uko ibyitwa imana ari byinshi umuntu ashobora kuvuga imana arimo yivugira iy'ikuzimu!
Kanda hano umusubize

NZARAMBA COSMA - 23/06/2016 saa 17:39

Nahoze ndirimbira imana mu madini.Cyane cyane muli Anglican Church.Mujye mumenya ko abavuga ko baririmbira imana,baba babeshya.Ntabwo kuvuga ijambo imana bivuga ko uba ukunda imana.Na BIBLE iravuga ngo "Banyubahisha iminwa yabo,ariko imitima yabo iba kure yanjye" (Matayo 15:8).Biliya ni Hypocrisy.Ni nk'aba mubona biyita Abakozi b'imana (pastors).Abaroma 16:18,havuga ko ari "Abakozi b'inda zabo".Uramutse utabahaye icyacumi,nta numwe wakongera kubona.YESU yadusabye "kubwiriza ku buntu" nkuko tubisoma muli Matayo 10:8.Ngo ni IBIRURA byigira INTAMA (Matayo 7:16).Ninde muririmbyi numwe utavuga ko aririmbira imana?Nyamara bose usanga ali abanyamanyanga n'abasambanyi.Imana yacu si Igikinisho.Izabarimbura ku munsi wa nyuma (Yeremiya 25:33).Uzumve uturirimbo twiza ngo tw'imana twa Juliana Kanyomozi wo muli Uganda.Nyamara n'ubu atwite inda y'indaro.Muzi Pastor w'ikirangirire wo muli Nigeria witwa Chris OKHILOME.Afite AMAKORALI menshi.Nyamara abakobwa b'izo KORALI yabahinduye abagore be ku buryo ejobundi yatanye n'umugore we mu rukiko kubera Ubusambanyi.Mujye muhunga aba biyita Abarokore.Benshi ntabwo muzi ibintu bakora nijoro bitwa ko bagiye gusenga mu byumba.Nababayemo ndabazi cyane.Mwige Bible muve mu madini y'ibinyoma.BIBLE ivuga ko nimwanga kuyavamo,namwe muzapfana nabo ku munsi w'imperuka (Ibyahishuwe 18:4).
Kanda hano umusubize

Jack - 23/06/2016 saa 19:26

@nzaramba Nubwo hari abameze batyo " kuko si bose" gusa kuva mu madini sicyo gisubizo. Ahubwo abari muri ayo madini bakwiriye kumenya ko Imana yanga icyaha ! naho kuba mumadini nta cyaha kirimo cyazarimbura abantu.
Kanda hano umusubize

Famous Ruvusha - 24/06/2016 saa 07:42

Ewe! Nimwihorere. Ndabinginze Mungire Inama. Ubuhamya Uwiyise Ngo Ni Pasitor Wurusengero Hano I Musanze Afite Urusengero Namakorari Yemwe Rwateye Imbere Buhoro Ariko Umukobwa Wese Upfuye Kujijuka Wese (gupfundura Amabere!)Aramusambanya Amubwirako Imana Yamumweretse Kdi Ikibabaje Nuko Ahinduranya Akabazenguruka Bose Akongera Agatangirira Kuwa Mbere! Iyo Wibeshye Nkumusore Ugatereta Umukobwa Mwembi Muri Abaririmbyi Niyo Mwaba Muteganya Kubana Ahita Abahagarika Muri Korari Akanabatangaza Murusengero Ko Muri Abasambanyi! Nukuripe Sukubeshya Mfite Agahinda Kibyobyose Njyewe Nzi! Ikindi Kandi Abakristu Banshi Ntibazi Ibyo Akora Bamufata Nkumunyakuri Keretse Abagiye Babamumakorari. Niyo Uri Mubuyobozi Bwitorero Akamenya Ko Umuzi Ntatinya Kukwandagaza Nokukwirukana Murusengero! Mungire Inama Kuko Ubu Kwizera Abantu Basenga Biri Kunanira Hashize Amezi 2 Menye Ukuri Kuribyo Ndetse Mpawe Ubuhamya Bwabakobwa Barenga 5baryamanye Nuwo Mu Pastor Niko Ubuturaganahe Koko?.
Kanda hano umusubize

Joel Sengurebe - 25/06/2016 saa 10:03

Umva Ruvusha niba ibi bintu wavuze ari ukuri wampaye numero zawe tukavugana ko waba ukoze cyane cyangwa unyandikire kuri Facebook yanjye ya Joel Jo Showbiz or watsaap 0783103298
Kanda hano umusubize

Joselyne - 26/06/2016 saa 12:24

Umva Muvandi Niba Ibyo Ngibyo Ubifitiye Ibimenyetso Ni Mumutange Mu Buyobozi Kuk Ari Konona Abari B' Urwanda Nubwo Ari Pasteur Nawe Amategeko Aramureba Ntari Hejuru Y'amategek Cg Mwegere Abantu Bakuze Muri Iryo Dini Ark Ba Bandi Mwizeyeho Ukuri Kw'ijambo Ry' Imana Ari Abizerwa Cg Mubibwire Ababyeyi, Nyuma Mwese Mufatanye Uwo Mu Pasteur Gito
Kanda hano umusubize

b - 28/06/2016 saa 14:56

ntugatange umuvandimwe wawe mu kintu cyamucisha umutwe, Imana ubwayo izi kwihanira abayishushanyaho. Mufashe igihe cyo gusenga rwose, Imana ubwayo yamushira kukarubanda. Wowe komeza inzira watangiye yo gushaka ubutungane, ukurikize icyo Imana isaba umukristu, usabe Imana kwiyumanganya, kwihangana no kunesha ibigerageza abakristu b'iki gihe. n'aho ubundi nta ntungane ihari , habe n'imwe, gusa igihe kirage kandi dore kirasohoye ngo abubaha Imana by'ukuri bagaragare. Nta gihembo cy'umugomeramana cyitari ukurira no guhekenya amenyo. ufite amatwi , arumve icyo Roho w'Imana avuga. mpamagara kuri 0726906597 tuganira
Kanda hano umusubize

ptr - 24/06/2016 saa 08:48

si Imana bakorera ahubwo ni Shebuja ariwe satan,kandi bamenye ko uwo mujama satan adahemba ubugingo ahubo ahemba URUPHU rw'iteka ryose.nibatihana bazumirwa.
Kanda hano umusubize

karisa germain - 1/07/2016 saa 05:55

Kabisa. Amagambo wanditse aramfashije cyane uzajya ukomeza kutubwira ukuri. Kandi ndabigushimiye kandi ngusabiye numugisha ku MANA kandi urakoze cyane kandi nanjye nkunganiyeho gake nituzajya tubona ibyo bari kutwigisha arukuri tuzajya tubikurikiza ariko ntituzajya dukurikiza ibintu bibi bakora ngonuko bakorera imana kuko ataribo bazatujyana mwijuru yaba pasiteri cyangwa abahanzi baririmba indirimbo zimana tuzajya twumva ijambo ryimana batwigisha ariko ntitukabagendereho mubibi bakora bitwaje ngo nuko bakorera IMANA ntibaka tuyobye cyakoze icyo nababwira nuko abana bi MANA twaba maso kuko satani afite imitego myinshi ashaka gutega abana bimana kugirango twitaze satani twayiboka bibiriya .kandi bakunzi bimana nitubemaso kuko satani adufitiye imitego myinshi kandi nkabakunzibimana icyonababwira nuko satani arigukoresha tekenike zose ngo ayobye abana bimana kuko na BIBIRIYA yatangiye kuzihindura rero icyo nabwira nkabana bimana nugucana kumaso kabisa kuko umwanzi satani yaduhagurukiye isi igeze finali mana giravuba pe kuko satani agiye kutumara
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X