Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Iyobokamana >> 

Ibyahishuwe 10: Ese birakwiye ko umuhanuzi n’umuvugabutumwa bakwiye kwigisha batazi Bibiliya?

Ubushize mu gitabo cy’Ibyahishuwe igice cya 6 twaganiriye ku bimenyetso birindwi bizasukwa mu isi aribyo byago 7 bizagwira isi. Muri iki cyigisho tugiye kwibanda ku gatabo Yohana yahawe akakarya n’ubusobanuro bwako. Ese hari aho bihuriye n’abahanuzi bajya guhanura batarasomye Bibiliya cyangwa abavugabutumwa babwiriza batazi Bibiliya.

Yohana aconshomera agatabo yahawe ( Ibyahishuwe 10:8-11)

Ibyo dusoma muri iyi mirongo si Yohana wenyine byabayeho gusa kuko no kubandi bahanuzi bo mu isezerano rya kera nabo babanje kurya ibitabo by’ubuhanuzi babona guhanura.

Ingero:

Umuhanuzi Yeremiya ubwo yari amaze guhamagarwa, Uwiteka yamukoze ku munwa amushyira amagambo mu kanwa ke (Yeremiya 1:9).
Umuhanuzi Ezechiel watumwe guhanurira abayuda yabanje kugaburirwa umuzingo w’igitabo( Ezechiel 3: 1-3). Ndetse n’abandi.

Ibyo abo bahanuzi ba kera bakoraga bitandukanye n’ibyo abubu bakora. Abenshi batangira guhanura cyangwa kubwiriza batarasomye Bibiliya. Ibi bituma barenga umurongo wo kubwiriza no guhanura bagakora ibihabanye na Bibiliya ahubwo bijyanye n’amarangamutima yabo.

Nyamara ariko bavuga ko batumwe n’Imana nyamara batumwe n’irari, amarangamutima.

Bakunze kuvuga ko batumwe n’Imana kandi nta Mwuka wera ubarimo ahubwo ibyo babwiriza cyangwa bahanura bijyanye n’ibyo baterekereje mu mutwe wabo bidashingiye kuri Bibiliya na Mwuka wera.

Abahanuzi n’abavugabutumwa ni ngombwa ko bajya kubwiriza barasomye Bibiliya bagahanura bari mu mwuka w’Imana. Bagomba gufata umwanya uhagije bagasengera ivugabutumwa ryabo ndetse bagasoma Bibiliya.

Nyamara abenshi barwanira kwitwa ko ari abavugabutumwa bagahabwa umwanya w’imbere mu nsengero cyane cyane mu materaniro yo mu mibyizi bavuga ko ari abakozi b’Imana. Bagasoma Bibiliya uwo munsi icyigisho kigatoranywa uwo munsi kitarateguwe.

Ibi bishatse kuvuga ko umuntu wese ushaka kubwiriza no kwigisha abantu yagombye kubanza kwigishwa kugira ngo nawe abone ibyo azabwira abandi.

Aho twabonye ko abahanuzi bagiye barya uwo muzingo ukabaryohera mu kanwa ariko wagera mu nda ukabasharirira, ni ukuvuga ko guhanura bitera umunezero ariko hakaba hashobora no kubaho umubabaro utewe no kubirengagirizwamo.
( Bigereranye na Yeremiya 20:9)

Ukeneye kuduha ubwunganizi, kuduha ibitekerezo cyangwa kugira icyo ushaka kumenya ku gitabo cy’Ibahishuwe cyangwa ibindi bitabo bya Bibiliya wahamagarakuri 0787150912 cyangwa ukatwandikira kuri email : alphomuna@gmail.com
Munyankindi Alphonse Umukirisito n’umunyeshuri wa Bibiliya mu itorero ADEPR

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

Umwigishwa wa Yesu Kristo - 28/07/2016 saa 12:20

Imana iguhe umugisha Mwenedata Munyankindi. Muby'ukuri nanyuzwe rwose n'icyigisho uduhaye. Ese koko UMUBWIRIZABUTUMWA utazi IBYANDITSWE BYERA, Ubutumwa yaba abwiriza bwaba ari UBWANDE? Ubw'Imana, cga Ubwe? Ese ubwo yakubahiriza iri tegeko rikomeye ryo muri 1kor. 4:6 : " kudatekereza IBIRENZE IBYANDITSWE ". Mbabwize ukuri, Ababwirizabutumwa nkabo, bafite Urubanza rukomeye rubategereje. Yakobo yabivuzeho rwose ati : "Benedata, ntihakagire benshi muri mwe bashaka kuba ABIGISHA, muzi y'uko tuzacirwa URUBANZA ruruta urwo abandi. ( Yak. 3:1) Imana Ibafashe.
Kanda hano umusubize

MFASHWANAYO JONAS - 8/10/2016 saa 10:51

Nonese mwemera ijombo ry' Imana byukuri? njye sindumuvugabutumwa ariko nemera ibyanditswe. Ngaho isomere kuva20:8 ukomeze 31:12-17 wongere usome abalewi23:3,4 ijambo ry' Imana nirizima. kd usome abaheburayo4:9,10 Uwiteka Atugirireneza!
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X