Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Iyobokamana >> 

Ibyahishuwe 12: Ese umugore, umwana n’ikiyoka birashaka guhanura iki?

Ubushize mu gitabo cy’Ibyahishuwe igice cya 10 twaganiriye ku bijyanye n’agatabo Yohana yahawe akagaconshomera.Twagarutse ku bahanuzi n’abavugabutumwa bajya mu murimo w’Imana batasomye Bibiliya ndetse batayizi nk’uko biri kugaragara muri iki gihe.
Muri iki gice cya 12 cy’Ibyahishuwe tugiye kugaruka ku busobanuro bw’umugore, umwana n’ikiyoka.

Intambara ikomeye mu ijuru ( Ibyahishuwe 12)

Muri iki gice tubonamo ibintu bitatu by’ingenzi: Umugore, Umwana n’ikiyoka.

1. Umugore

Umugore uvugwa wambaye izuba ni ishyanga rya Israel. Israel yayobotse Anti Krisitu n’umuhanuzi w’ibinyomabagira ngo Ni Mesiya waje ariwe Krisitu. Nyuma bazakira ubutumwa bwo kumumenya nibamara kumumenya nibwo intambara izatangira yo kurwanya ishyanga rya Israel.
Ingabo nyinshi zizayoboka ubutware bwa Anti Krisitu zirwanye Israel ngo ziyirimbure ariko ntizizayishobora.
Israel azahungishirizwa mu butayu bwa Edomu (ni ubuvumo bunini bazahungiramo abandi batatanire mu bihugu by’amahanga).

2. Umwana w’umugore

Umwana uvugwa ni Abisrael bakiriye Krisitu muri ya ntambara y’umubabaro mwinshi. Bazasahurwa bajyanwe ku Imana mu ijuru. Krisitu niwe uzaza kurangiza acungure ishyanga rya Israel.( Ibyahishuwe 19: 11-16). Aha havugwa Yesu Krisitu uzaza ku ifarasi y’umweru, azaza aje kurwanira Israel, azaza ku musozi wa Elayono azagaragaza umujinya w’Imana ku mahanga yarwanyije Israel ( Zakariya 14: 3-5 , 12:10).
Iyo ntambara niyo yitwa Heri Magedoni, izabera mu kibaya kizaba kirimo ingabo nyinshi (Ibyah 16 : 14 -16). Yesu Krisitu niwe uzatsinda iyi ntambara.

3. Ikiyoka

Ni satani ya nzoka ya kera. Abayobotse iyi nyamaswa bazabona ibyago byinshi. Muri ibyo byago harimo :
Hazaza ibisebe, inzuzi zizahinduka amaraso.
Hazabaho umubabaro mwinshi utarigeze kubaho ( Matayo 24:15- 21).
Amazi ikiyoka cyarutse agereranywa n’intambara y’amahanga azaba arwanya Israel. Iherezo ry’iyi ntambara ni Krisitu uzayinesha.
Ubutaha tuzabaganirira kuri anti krisitu n’umwaduko we.
Ukeneye kuduha ubwunganizi, kuduha ibitekerezo cyangwa kugira icyo ushaka kumenya ku gitabo cy’Ibahishuwe cyangwa ibindi bitabo bya Bibiliya

wahamagarakuri 0787150912 cyangwa ukatwandikira kuri email : alphomuna@gmail.com
Munyankindi Alphonse Umukirisito n’umunyeshuri wa Bibiliya mu itorero ADEPR

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

Steven - 11/08/2016 saa 14:51

Ubu buhanuzi busobanutse neza uramutse ubanje gusobanura ubwiminsi 1260 ari nabwo bwamezi 42 ndetse nimyaka itatu nigice mu buryo bwa gihanuzi ni imyaka 1260buboneka mu byahishuwe 12 :6 bwatangiye mu mwaka wa 538 (itangira rya supremacie papale) ikarangira kuwa 20/2/1798 igihe General Berthier wumufransa yafataga Papa Pio akamufungira mu nzu yurubura agapfa niho ubuhanuzi bwasohoreye buvugango nuko iyo nyamaswa ikomereka uruguma rwica. Bufitanye isano niminsi 2300 ari yo myaka 2300 yatangiye mu mwaka wa 457 BC ubwo itegeko ryo gusana Yerusalemu ryatangwa n'umwami Artaxerxes mu gihe cya Nehemiya. Bwaje kurangira kuwa 22/10/1844 AD. Buhuye kandi ndetse ntibunasigana na Ibyahishuwe 17 ariho hari inkomoko yamadini menshi (soma bibiliya ntagatifu y abagaturika irabisobanura neza muri icyo gice urebe hasi kuri footnotes haravuga ngo ihabara ni umurwa wa Roma, imitwe irindwi ni i misozi irindwi Roma yubatseho, amahembe cumi ni abami bahandi bafatanije na Roma, Babuloni yashushanyaga Roma kuko iyo mirwa yombi yatoteje cyane umuryango w'Imana mwibuke ko hapfuye abakristo miliyoni 50,000 mu mateka harimo nabaguye Saint-Balthelemy muri France bazira kwanga inyigisho zibinyoma mi
Kanda hano umusubize

Steven - 11/08/2016 saa 14:50

Veuillez voir igitabo cyitwa ubusobanuro bwa Daniyeli n'Ibyahishuwe urabyumva kurutaho hamwe ni cyitwa intambara ikomeye
Kanda hano umusubize

Steven - 11/08/2016 saa 14:48

Ubu buhanuzi busobanutse neza uramutse ubanje gusobanura ubwiminsi 1260 ari nabwo bwamezi 42 ndetse nimyaka itatu nigice mu buryo bwa gihanuzi ni imyaka 1260buboneka mu byahishuwe 12 :6 bwatangiye mu mwaka wa 538 (itangira rya supremacie papale) ikarangira kuwa 20/2/1798 igihe General Berthier wumufransa yafataga Papa Pio akamufungira mu nzu yurubura agapfa niho ubuhanuzi bwasohoreye buvugango nuko iyo nyamaswa ikomereka uruguma rwica. Bufitanye isano niminsi 2300 ari yo myaka 2300 yatangiye mu mwaka wa 457 BC ubwo itegeko ryo gusana Yerusalemu ryatangwa n'umwami Artaxerxes mu gihe cya Nehemiya. Bwaje kurangira kuwa 22/10/1844 AD. Buhuye kandi ndetse ntibunasigana na Ibyahishuwe 17 ariho hari inkomoko yamadini menshi (soma bibiliya ntagatifu y abagaturika irabisobanura neza muri icyo gice urebe hasi kuri footnotes haravuga ngo ihabara ni umurwa wa Roma, imitwe irindwi ni i misozi irindwi Roma yubatseho, amahembe cumi ni abami bahandi bafatanije na Roma, Babuloni yashushanyaga Roma kuko iyo mirwa yombi yatoteje cyane umuryango w'Imana mwibuke ko hapfuye abakristo miliyoni 50,000 mu mateka harimo nabaguye Saint-Balthelemy muri France bazira kwanga inyigisho zibinyoma mi
Kanda hano umusubize

- 11/08/2016 saa 07:56

nawe ntubyumva bambe, abatabizi urabaroga pe uwaguhay 2/10nibyo rwose, ongera wife
Kanda hano umusubize

peter - 10/08/2016 saa 18:42

uyu mujama aradutuburiye kweri!Ahhaaa,mubyo asobanuye muhaye 2/10.Erega nubundi ntamu adper upha pusobanura ubuhanuzi uko buri ,kuko bashyiramo amarangamutima bagahita babizambya.kwizeza abantu ibitangaza ho ni abambere.
Kanda hano umusubize

wangu - 14/08/2016 saa 23:14

peter gusebanya ni bibi kandi nta muntu warezwe ukora atyo aha ni kuri wambonye abantu bashaka gusobanukirwa !nawe rero ntacyo umurushije kuko ntacyo usobanuye urasebanyije ukoeresheje isebanyamadini kandi sicyo dukeneye .arakurushije rero kuko we yasobanuye ibyo azi uko abizi wowe ubizi gute?
Kanda hano umusubize

JOSEPH - 10/08/2016 saa 11:39

ARIKO SE UW'UMUHANGA ARI HEHE?UMUNYABWENGE WE ARI HEHE? NTANUMWE KURI IY'ISI, KUKO UBUMENYI BWACU BUCAGASE...NAHO WAGIRA DOCTORA MUBYA BIBIRIYA NTA WAKAGOBYE KUBYIRATA...AHUBWO NIYIRATE KO AZI IMMANA BITAR'IBYO NI UKWIBESHYA!!!
Kanda hano umusubize

Umwigishwa wa Yesu Kristo - 10/08/2016 saa 13:09

AMEN. Yesu ati: NTURI KURE Y'UBWAMI BW'IMANA. Imana iguhe Umugisha.
Kanda hano umusubize

NDUWIMANA LANDRY - 14/08/2016 saa 11:20

ICO GISOBANURO SICO NAGATO.ISHANGA RYA ISRAEL RYAMBAY IZUBA RYARI?RYATAMBUKIY KUKWEZI RYARI?RYAMBITSW,IGITSIBO RYARI?FAUX PROPHETE ET FAUX PROPHESIE
Kanda hano umusubize

GAHIRE Cosma - 10/08/2016 saa 09:26

Wowe munyeshuli,jya witondera ibyo aho usengera bakwigisha.Ntugakeke ko alibyo byukuli.Kandi ntukavuge ngo "abavugabutumwa bajya mu murimo w’Imana batasomye Bibiliya ndetse batayizi nk’uko biri kugaragara muri iki gihe".Amadini menshi,na Adepr irimo,bagoreka Bible,bakigisha ibibahesha inyungu.Ndatanga urugero.Amadini yigisha asaba icyacumi.Nyamara icyacumi cyali kigenewe Abalewi gusa.Ibyo ntabwo pastors babyigisha abayoboke babo.YESU n'abigishwa be,basize badusabye gukora umulimo w'imana ku buntu nkuko tubisoma muli matayo igice cya 10,umurongo wa 8 hamwe n' ibyakozwe 20:33.Nkuko mubizi,nta pastor udahembwa buli kwezi.Nyamara ba Pawulo barakoraga bakitunga nkuko amasomo mbahaye avuga.Niyo mpamvu mu Baroma igice cya 16 umurongo wa 18 havuga ko babeshya ko bakorera imana nyamara bakorera inda zabo.Nawe munyeshuli nta kindi ugamije uretse kuzajya uhembwa buli kwezi.
Kanda hano umusubize

nsanzamahoro sylivain - 27/08/2016 saa 12:53

amadini yabaye nkamaduka ntibakigisha Imana bigisha amafaranga Hank Ugandaho birarenze.
Kanda hano umusubize

- 9/08/2016 saa 18:01

Ntabwo nawe usobanukiwe iki gice.umugore bivuga itorero,umwana w'umugore ni umuyoboke w'itorero witwaye neza uzajyanwa mu ijuru.bakamwita umwana w'umuhungu.
Kanda hano umusubize

- 9/08/2016 saa 23:16

Mwese nugushakisha no kugenekereza ariko icy'ingenzi dushake ubumwe n'Imana duharanire gukora ibishimwa nayo. Duharanire kwera imbuto nziza
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X