Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Iyobokamana >> 

Ibyahishuwe 4 : Ni koko Se Yesu intebe ye yaba iri mu ijuru hamwe ni iy’Imana ?

Abantu benshi ahanini biganjemo abahakanyi bemeje ko Yesu atigeze azuka ko ahubwo intumwa ze zibye umurambo we zirawuhisha zigenda zivuga ko yazutse. N’ubwo aba bahakanyi bashatse kugaragaza ko Yesu atigeze azuka, Bibiliya itubwira ko Yesu yazutse akamara iminsi 40 ari mu isi, nyuma yayo akajya mu ijuru ku mugaragaro.
Ushatse gusoma neza ibyo yakoze akimara kuzuka wasoma ubutumwa bwiza ko bwanditswe na Yohana igice cya 20 n’icya 21.
Uko yazamutse mu ijuru nyuma y’umunsi wa 40 wabisoma mu gitabo cy’Ibyakozwe n’Intumwa 1: 3 – 11.
Iyi mirongo yose iratwereka ko Yesu yagiye mu ijuru n’ubwo abahakanyi bitababuza kubihakana.

Ese koko Yesu ari mu ijuru iburyo bw’Imana ?

Reka twifashishe igitabo cy’Ibyahishuwe igice cya 4. Ubundi se intebe y’Imana iriho koko?

Iki gice cya kane cy’Ibyahishuwe kiravuga ko intebe y’ubwami bwa Krisitu n’Imana igoswe n’umukororombya. Ni intebe y’Imana. Iyi ntebe yitwa Thronos mu kigiriki. Niyo ntebe nini y’icyubahiro iri mu ijuru.

Zaburi 11:4, Zaburi 113:5-6.
Umuhanuzi Yesaya yeretswe intebe ndende y’Imana isa n’ibuye ry’igiciro rya Safiro. Yesaya 6:1.

Nk’uko igitabo cy’Ibyakozwe n’intumwa 1:9 kibivuga Yesu amaze kujya mu ijuru yicaye iburyo bw’Imana. Soma Abaheburayo 8:1-2. Iyo ntebe ikaba ari intebe y’imbabazi. Soma Abaheburayo 9:5

Kuri iyo ntebe hari amatabaza arindwi ayigose amurika. Niyo myuka irindwi y’Imana Yesaya 11:1-2 iri muri Krisitu Yesu. Ibyahishuwe 5:6.
Intebe y’ubwami bw’Imana na Krisitu igoswe nanone n’izindi ntebe 24 ziriho abakuru 24 bahora baramya Imana.

Abahanga muri Theologie n’abasobanuzi ba Bibiliya bemeza ko abakuru 24 bari mu byiciro 2:
Icyiciro cya 1ni abakuru b’imiryango ya Isiraheli 12 bahagarariye isezerano rya Kera
Icyiciro cya 2 ni Intumwa 12 z’Umwami Yesu zihagarariye isezerano rishya.
Hagati y’iyo ntebe no kuyizenguruka hari n’ibizima 4 byuzuye amaso imbere n’inyuma bihora biyiramya biyiha icyubahiro no kuyitambirira ishimwe.

Umuhanuzi Ezekiyeri yeretswe ibi bizima bine. Ezekiyeri 1:3-28 n’amashusho yabyo(amabara yabyo).

Ushobora nanone gusanga aya mashusho mu ibendera rya buri muryango wa Isiraheli rigizwe n’itsinda ry’imiryango 3. Ni ukuvuga ko buri tsinda ryari rifite ibara ry’ibendera ryabo uko imiryango 12 yari iri.

Aya mashusho yubatswe no mu ihema ry’Ibonaniro ry’Abisiraheli aho buri muryango werekeraga bakurikizaga ibendera ryabo. Aya mashusho yari intare, Ikimasa, Ikizu n’umuntu.

Ese koko ibizima 4 byaba bisobanura Yesu Krisitu ?

Igisubizo cy’iki kibazo ni Yego. Ariko reka twifashishije ibyanditswe byera dusesengure icyo ibi bizima bine bivuga.
Abanditsi 4 b’ubutumwa bwiza bwo mu isezerano rishya barabyemeje.

Matayo yagaragaje Yesu nk’umwami mu ishusho y’Intare. Matayo 2:1-2
Mariko yagaragaje Yesu nk’umukozi mu ishusho y’ikimasa. Mariko 10 : 45
Luka yagaragaje Yesu mu ishusho y’umuntu Luka 3:38. Abenshi mu basobanuzi ba Bibiliya bagereranyije ubu butumwa nk’ubutumwa bw’agakiza.
Yohana we yagaragaje Yesu nk’Imana iri hejuru ya byose mu ishusho y’Ikizu. Mu mvugo ya gihanuzi ibi bizima bine abasobanuzi ba Bibiliya bavuze ko nanone bisobanura impande 4 z’isi.

Nk’uko tubivuze hejuru rero ibi bizima bine Ni Yesu wavugwaga

Umwanzuro:

Nk’uko rero twabivuze haruguru Yesu ari mu ijuru iburyo bw’Imana yicaye ku ntebe y’imbabazi Ibizima 4 n’abakuru 24 bahora imbere y’Imana bayiramya bavuga bati Uri Uwera Mwami Imana yacu. Natwe abari mu isi dukwiriye guhora tuyiramya, tuyihimbaza tuti Uri Uwera Uri Uwera mwami Mana yacu.

Ese ujya usbiramo aya magambo bikuvuye ku mutima? Niba ubikora ni byiza komereza aho. Ariko niba utabikora Ihane ibyaha byawe maze buri munsi ujye wiyeza ariko nawe uyihimbaza uvuga ngo uri Uwera Mwami Mana yacu.

Ukeneye kuduha ubwunganizi, kuduha ibitekerezo cyangwa kugira icyo ushaka kumenya ku gitabo cy’Ibahishuwe cyangwa ibindi bitabo bya Bibiliya wahamagara kuri 0787150912 cyangwa ukatwandikira kuri email : alphomuna@gmail.com
Ubutaha tuzakomeza ku gice cya gatanu cy’igitabo cy’Ibyahishuwe.

Iki gice kikaba kivuga ku bwami bwa Kirisitu n’ Imana mu ijuru

Munyankindi Alphonse Umukirisito n’umunyeshuri wa Bibiliya mu itorero ADEPR

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

Umwigishwa wa Yesu Kristo - 19/06/2016 saa 23:16

Abasenga mukuri ntitugomba kumira bunguri ibyo"abahanga muri tewolojiya" bavuga(1kor.1:19-27) kuko iyo ugenzuye usanga byuzuyemo "imisemburo y'abafarisayo(mat.16:6,12)". e. g. ese IBIZIMA 4 ni Yesu. oya rwose :soma ibyahi. 5:8 :Yesu amaze gufata igitabo ibyo bizima 4 BYAMWIKUBISE IMBERE : ese Yesu yikubise imbere ya Yesu?uko ni ukugoreka ibyanditswe (galat.1:7). Ushaka gusobanukirwa ibyibyo bizima Yasoma: ezek.1:4-28/ zab.18:10/ zab. 80:1/ zab. 99:1
Kanda hano umusubize

Kalisa Philippe - 19/06/2016 saa 16:01

Nshyigikiye ibisobanuro bya Nyakayiru Peter. Ibyo uvuze ni byo 100%. Uriya munyeshuri, ajye guhugura abamwigishije biriyavuga..
Kanda hano umusubize

- 19/06/2016 saa 00:29

Ndabasuhuje. Njye najyirango nsobanuze Abahamya ba Yehova kubyiri somo Muri Yohana, umurongo wa mbere Uwo Jambo wavugwaga ni inde ??! Niba atari Yesu ??!
Kanda hano umusubize

emmy - 18/06/2016 saa 09:18

abayohova rwose murasetsa ko muvuga ngo yesu s Imana yabyawe nande? ESE inka ibyari intama ihene ibyari nkoko?
Kanda hano umusubize

rukato - 17/06/2016 saa 22:17

Wa mugabo we wanditse iyi nkuru, ndabona ukwiye gusoma neza igice cya mbere cya Ezekiyeli(Ezéchiel 1)uzavumbura hariya hantu ko mu ijuru hari(habayo) ibizima bindi bitari abantu ,biri mu rwego rw'abamalayika..n'ukomeza ubushakashatsi bwawe uzabona ko abamalayika badateye kimwe:abakerubi bateye ukwabo,abaserafi bateye ukwabo yewe hariho n'abamalayika bameze nk'amafarashi..Twe kwitiranya rero Yesu-Kristo n'ibiremwa by'umwuka bitangaje biri aho Imana iyoborera isanzure(Univers)!! Data na Kristo aho bari barashagawe...Twabyita " la cour céleste ",ibizima bihari bitandukanye rero na Kristo-umwami wacu!
Kanda hano umusubize

Bonne Année - Richard - 19/06/2016 saa 05:38

Yewe icyo murikuburanaho kubera Yesu nibusa icyonzi nuko yesu yanfiriya ndababarirwa ibyaha byanje uyunsi arimwijuru ,kandi nashaka abe kubumoso b'Imana hariko yazutse akajya mwijuru muvuge Amen.
Kanda hano umusubize

mugabo kega bonnke - 17/06/2016 saa 20:17

mudusobanurire Daniel 12:11 same na matayo 24:15 ,(ubisoma abyitondere
Kanda hano umusubize

NYAKAYIRU PEITER - 18/06/2016 saa 17:41

Ndagusaba ko washaka igitabo kitwa ubuhanuzi bwa Daniel.Abahamya bazakiguhera ubuntu.Niho uzakura ubusobanuro.
Kanda hano umusubize

MBAZUMUTIMABURUNDI - 17/06/2016 saa 20:06

NIYIZAKUTWIGISHA,INYIGISHOZANYUNINZIZA
Kanda hano umusubize

NYAKAYIRU PEITER - 17/06/2016 saa 18:15

Ndashaka gukosora uyu munyeshuli.Ugomba kwitondera ijambo ABAHAKANYI (unbeleivers mu cyongereza).Abavuga ko YESU atagiye mu ijuru ntibivuga ko ali Abahakanyi.None se ko abagatolika benshi,cyane cyane abize muli Seminaries,bavuga ko ADAMU atabayeho,ukeka ko ali Abahakanyi?None se ko Abaslamu batemera ko YESU ali umwana w'imana,ukeka ko ali Abahakanyi?Igisubizo ni OYA.Ahandi tutumvikana,naho uvuga ngo "Yohana yagaragaje Yesu nk’Imana iri hejuru ya byose".Ikibabaje nuko utavuga umurongo wa BIBLE,w'aho ibyo byanditse. Abantu benshi mwiyita abakristu,mwigisha ko na YESU ari imana ishobora byose.Ndetse akaba ariwe musenga kandi yarabitubujije inshuro nyinshi (Matayo 4:10;Yohana 20:17).YESU buli gihe yavugaga ko imana imuruta (Yohana 14:28).Hali isomo mwitwaza,aho yavuze ngo "jyewe na data tuli umwe".Ariko amaze kubivuga,yavuze ko natwe ABAKRISTU tugomba kuba UMWE (Yohana 17:11).Nukuvuga UBUMWE mu migambi,ntabwo bivuga ko twese tureshya. Dore amasomo menshi yerekana ko Imana yacu YEHOVA iruta YESU,umwana w'imana. 1.YESU ni ikiremwa cya mbere cy'imana (Colossians 1:15).2. YESU yasengaga se amwinginga,ndetse arira cyane (Hebrews 5:7).3.YESU yivugiye ko atazi Umunsi w'imperuka (Matayo 24:36).4.YESU yarapfuye kandi BIBLE ivuga ko imana idapfa (Habakuk 1:12).5.Ntabwo YESU yashoboraga KWIZURA.Ni imana ye,YEHOVA yamuzuye (Ephesians 1:20).6.YESU ubwe yavuze ko "Nta muntu wali wabona imana (Yohana 1:18).Ndetse BIBLE ivuga ko ubonye imana wahita upfa (Exodus 33:20).Ariko YESU abantu benshi baramubonye. Hari abavuga ngo impamvu yatubwiye ibi byose,ngo nuko yali mu mubiri.Menya ko YESU asubiye mu ijuru,ntabwo yabaye imana,ahubwo "yicaye iburyo bw'imana".YESU ageze mu ijuru,yakomeje kuvuga ko imana imuruta,abibwira YOHANA (Revelation 3:12).Rwose ntimukiyite abakozi b'imana,hanyuma ngo mwigishe ibinyuranye na Bible.Ngo imana ni Ubutatu,ngo upfuye aba yitabye imana,ngo imana ihora itwika abantu,ngo ufashe ubutegetsi wese,niyo yaba abanje kwica abantu,ngo ni imana iba imushyizeho,etc... Mujye mwumva CONTEXT aho guhita mwivugira ibyo mushatse.Ntabwo BIBLE ijya yivuguruza.Niba YESU yarivugiye ko imana imuruta,ko nta yindi mana ibaho uretse se.Ibi bisenya bwa BUTATU musenga kandi mukabwigisha.Iyo wemera cyangwa wigisha ibinyoma,bituma imana Yehova itakwemera nkuko tubisoma muli MATAYO 15:9. Mbere yo guhitamo aho musengera,mujye mubanza mwige BIBLE.Ababishatse bose tuyibigisha ku buntu.Upfa kuduha telefone yawe gusa.Ushobora no kwandika hano utubaza ibyo utumva.Mujye musoma ariko kandi mugire akamenyero ko kwandika no kubaza.Ntimugasome gusa.
Kanda hano umusubize

NTIBIGUTANGAZE Augustin - 18/06/2016 saa 15:25

JEWE NDASHAKA KO MWONYIGISHA BIBILIYA ARIKO NDI MU BURUNDI.VYOGENDA GUTE?
Kanda hano umusubize

NYAKAYIRU PEITER - 18/06/2016 saa 17:43

Shaka iwanyu IVYABONA VYA YEHOVA iwanyu.Barahali benshi.Uzajye mu nsengero zabo muganire.Merci.
Kanda hano umusubize

sinarinzi - 19/06/2016 saa 19:28

Yezu ni Imana, Bibiliya irabigaragaza. Akimara kuzuka, Tomasi wari mu ntumwa ze zamubaye hafi, zisobanukiwe kukurusha, yariyamiriye ati : "Mwami wanjye, ukaba n'Imana yanjye!"(Yahani, 20, 28-29). Akimara gupfa, mwijuru havuye ibimenyetso bikomeye, maze bamwe mu bamwicishije barashoberwa, bati uyu yari umwana w'Imana koko. (Matayo 27,54). Agiye gusubira mw'ijuru, yabwiye intumwa ze ati nimugende, mwigishe amahanga yose, mubabatize mw'izina rya Data, rya Mwana, n'irya Roho Mutagatifu. (Mt 28,19-20). Ibyo bikwereka ko uko ari 3 bari mu rwego rumwe. Saint Augustin wari waragiriwe ubuntu Imana ikamwiyereka ikanamukoresha, umunsi umwe atembera ku nyanja, yahasanze akana kacukuye akobo, maze kakaguma kavoma amazi y'inyanja kayashyira muri ako kobo. Augustin arakabaza ati uriho urakora iki? Karamusubiza ko gashaka ko inyanja yose kayirangiriza muri ako kobo. Araseka cyane, ati ubona se ibyo bishoboka? Akana karamwitegereza, maze karamubwira gati: "Uko ubona, ndashobora kurangiriza inyanja muri aka kobo, niko nawe udashobora gusobanura n'ubwenge bwawe iby'ubutatu butagatifu". Niho yahise abona ko ako yitaga akana ari Malayika w'Imana washakaga kumusubiza ku kibazo cyari kimaze iminsi kimushishikaje. Ibyo biri mu gitabo cye yanditse gikubiyemo inyigisho nyinshi. Ibintu ntibikeneye ngo wowe ube ushoboye kubisobanura kugirango bibeho. Hari byinshi ubwenge bwawe budashobora kumva aliko biri ukuri.
Kanda hano umusubize

Umwigishwa wa Yesu Kristu - 19/06/2016 saa 20:06

Abasenga mukuri ntitugomba gutekereza ibirenze ibyanditswe (1kor.4:6).e. g. Ubutatu...ariko se Nyakayiru ,Yesu yaguhishuriye "uwo UMWANA ari we? "(Luka10:22).Nuko rero subiza ibi:#1.Ninde ukwiriye KWAMBAZWA? (Itang. 4:26/1kor.1:2/ibyakozwe9:14) #2.Ninde tugomba KURAMYA?)(ibyahi. 22:8,9/Heb.1:6/Ibyahi.5:8) #3.Ninde USINGIZWA? (guteg. 10:21/ibyahi:5:11,12) #4.ese Imana yemera gusangira ICYUBAHIRO cyayo n'undi? (yes. 42:8/ibyahi5:13)
Kanda hano umusubize

Umwigishwa wa Yesu Kristu - 19/06/2016 saa 20:06

Abasenga mukuri ntitugomba gutekereza ibirenze ibyanditswe (1kor.4:6).e. g. Ubutatu...ariko se Nyakayiru ,Yesu yaguhishuriye "uwo UMWANA ari we? "(Luka10:22).Nuko rero subiza ibi:#1.Ninde ukwiriye KWAMBAZWA? (Itang. 4:26/1kor.1:2/ibyakozwe9:14) #2.Ninde tugomba KURAMYA?)(ibyahi. 22:8,9/Heb.1:6/Ibyahi.5:8) #3.Ninde USINGIZWA? (guteg. 10:21/ibyahi:5:11,12) #4.ese Imana yemera gusangira ICYUBAHIRO cyayo n'undi? (yes. 42:8/ibyahi5:13)
Kanda hano umusubize

Umwigishwa wa Yesu Kristu - 19/06/2016 saa 20:07

Abasenga mukuri ntitugomba gutekereza ibirenze ibyanditswe (1kor.4:6).e. g. Ubutatu...ariko se Nyakayiru ,Yesu yaguhishuriye "uwo UMWANA ari we? "(Luka10:22).Nuko rero subiza ibi:#1.Ninde ukwiriye KWAMBAZWA? (Itang. 4:26/1kor.1:2/ibyakozwe9:14) #2.Ninde tugomba KURAMYA?)(ibyahi. 22:8,9/Heb.1:6/Ibyahi.5:8) #3.Ninde USINGIZWA? (guteg. 10:21/ibyahi:5:11,12) #4.ese Imana yemera gusangira ICYUBAHIRO cyayo n'undi? (yes. 42:8/ibyahi5:13)
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X