Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Iyobokamana >> 

Ibyahishuwe 6: Igaruka rya Krisitu n’imenwa ry’ibimenyetso 7. Ese witeguye guhangana n’ibyago bigiye kugariza isi yacu ?( Igice cya 3)

Ubushize mu gitabo cy’Ibyahishuwe igice cya 6 twaganiriye ku bimenyetso birindwi bizasukwa mu isi aribyo byago 7 bizagwira isi. Icyo gihe twibanze ku kimenyetso cya 2 n’icya gatatu cyavugaga ku bikorwa bya Anti Krisitu ndetse kinagaruka ku kibazo cy’inzara ku isi.
Muri iki gice ikimenyetso cya kane, icya gatanu n’icya gatandatu biribanda ku ndwara z’ibyorezo,imyuka yo munsi y’igicaniro ndetse n’uburakari bw’umwana w’Intama w’Imana.

Ikimenyetso cya kane kimenwa (Ibyahishuwe 6: 7-8,Matayo 24 :7-22)

Umwana w’intama amennye ikimenyesto cya kane numva ijwi ry’ikizima cya kane kivuga kiti “ Ngwino”.N’uko ngiye kubona mbona ifarasi y’igitare igajutse kandi uyicayeho yitwa Rupfu kandi Kuzimu aramukurikira. Nuko bahabwa ubutware bwa kimwe cya kane cy’isi ngo babicishe inkota n’inzara n’urupfu n’ibikoko byo mu isi.(Ibyahishuwe 6:7-8).

Hazavamo ifarasi y’igitare igajutse. Ni Rupfu na Kuzimu. Iki gice gishatse kuvuga mu buryo bwa gihanuzi ko mu bihe bya nyuma hazagaragara indwara z’ibyoreso zizahitana abantu benshi.

Anti Krisitu azaba ari ku isi ari gukorana n’umuhanuzi w’ibinyoma. Azigarurira ubwoko bwa Israel. Ubu bwoko buzamwibeshyaho bagira ngo ni Krisitu, bazasezerana isezerano na Rupfu na Kuzimu.

Iki gihe nibwo urusengero rwa Israel ruzubakwa. Uru rusengero rwari rwasenywe kubwa Titus mu mwaka wa 70 Nyuma ya Krisitu ubwo ubutegetsi bwa Roma bwari bwarigaruriye isi.

Anti Krisitu azagenda ahindura ibintu byo mu rusengero buhoro buhoro. Aba Israel bazamumenya bamenyeko ikizira cy’umurimbuzi cyahagaze ahera, bamenye ko basezeranye isezerano na rupfu na Kuzimu, bazamenya ko bibeshye bashake kwibohora.

Hazaboneka abizera benshi icyo gihe batangire kwicwa. Iki gihe kizaba ari igihe cy’umubabaro ukomeye cyane.

Itorero rya Krisitu rizaba ryarakuwe mu isi riri mu kirere ripimirwa imirimo. Icyo gihe kizaba ari cya gihe cy’imyaka 3 ½ nk’uko twabivuze mu byigisho by’ubushize.

Iki gihe cy’imyaka itatu n’igice gihwanye n’ibyumweru 42 cyangwa se iminsi 1260 cyangwa se mu cyumweru cya 70 mu buhanuzi bwa Daniel cyangwa mu rwandiko rwandikiwe abakorinto. ( 2 Corin 15:52).

Icyitonderwa: Ibi bimenyetso uko ari bine bizagera kuri ¼ cy’abatuye isi. Bimwe byatangiye kugaragara ariko ibyinshi ntibiragaragara.

Ikimenyetso cya gatanu kimenwa (Ibyahishuwe 6:9-11,Matayo 24 :8-29)

Umwana w’Intama amennye ikimenyetso cya gatanu, mbona munsi y’igicaniro imyuka y’abishwe bahowe ijambo ry’Imana n’ubuhamya bahamyaga.
Batakana ijwi rirenga bati “ Ayi MwamiWera uzageza he kudaca amateka no kudahora abari mu isi uhorere amaraso yacu?.

Umuntu wese muri bo ahabwa igishura cyera, babwirwa kumara n’ikindi gihe gito baruhuka, kugeza aho umubare w’imbata bagenzi babo na bene se bagiye kwicwa nkabo uzuzurira. (Ibyahishuwe 6:9-11).

Iki gice kiribanda ku kababaro kazagaragara mu bihe bya Anti Krisitu. Icyo gihe azaba ari kugirira nabi abizeye Yesu Krisitu ariko batabereye maso ubugingo bwabo.

Aba ni abera batabaye maso ku munsi w’impanda ya Krisitu ubwo itorero ryari rizamuwe, bazapfa bahowe ijambo ry’Imana kubwo guhamya kwabo. Bazaba bamaze kubona ubupfu bwabo bagize.

Ikimenyetso cya 6 kimenwa : Ibyahishuwe 6: 12 -17

Iki gice cyo kiribanda ku mujinya w;Umwana w’Intama w’Imana. Muri ibi bihe hazagaragara ibimenyetso bikomeye byerekana umujinya w’Umwana w’Intama w’Imana, hazaba ibishyitsi bikomeye n’ibindi bimenyetso.

Abari mu isi abami n’abatware, abakomeye n’aboroheje bazagira ubwoba bwinshi bashake aho bahungira umujinya we, ugiye kubasukwaho bahabure. Yesaya 13 : 4-13, Matayo 24 : 29 – 30 Yoweri 2:6-11 na Luka 21: 25-26.

Ubutaha tuzakomeza ku gice cya karindwi kivuga ku bazatoranywa ngo babwirize ubutumwa bwiza.

Ukeneye kuduha ubwunganizi, kuduha ibitekerezo cyangwa kugira icyo ushaka kumenya ku gitabo cy’Ibahishuwe cyangwa ibindi bitabo bya Bibiliya wahamagarakuri 0787150912 cyangwa ukatwandikira kuri email : alphomuna@gmail.com

Munyankindi Alphonse Umukirisito n’umunyeshuri wa Bibiliya mu itorero ADEPR

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

- 14/07/2016 saa 20:17

Ntabwo Tuzamara Imyaka 3n'igice turi mukirere mw'ihema rinini turi mu bukwe bwa kristo n'umugeni wiwe.Iryo riri mu vyahishuwe 11
Kanda hano umusubize

Godfrey - 11/07/2016 saa 08:46

mwitubeshya. mu buhanuzi
Kanda hano umusubize

birikunzira viateur - 11/07/2016 saa 19:51

Uraduhase ubuhanuzi abantubazabwemera gusaba girakurage
Kanda hano umusubize

Deo - 12/07/2016 saa 19:50

Ibi Bintu Birakome Biteye Ubwoba Kubatubaha Imana Namategeko Yayo Ntakabuza Bizabageraho Kabone Nubwo Babeshya Ngobafite Roho Mtgatif Ynhan 14 :, 1_15
Kanda hano umusubize

Edouard - 10/07/2016 saa 18:22

Muvandi!Sinabona uko nakunganira hano kuko ni birebire,ahubwo nifuza ko twahura tukabiganira. Cyakora ni byiza kugerageza gusoma bibliya kuko arimo tumenyera IMANA UMUREMYI.Gusa komeza wige umwuka azaguhishurira byinshi utazi KUKO IBI BYO BIHABANYE N'UKURI KWA BIBLIYA.YESU AKUBE HAFI.
Kanda hano umusubize

NDAKIZE - 9/07/2016 saa 17:10

Igice cya 19 cy'ibyahishuwe,imirongo ya 17 na 18,havuga ko abategetsi na senior officers bazicwa ku munsi w'imperuka,bakagaburirwa ibisiga.Ibyo bihura na Zaburi 110:5.Ibyahishuwe bivuga ibintu bizaba mu minsi ya nyuma kubeza kuli Armageddon (umunsi w'imperuka).Bizaba bitegura isi nshya dutegereje,izaturwaho n'abantu bazarokoka ku munsi wa nyuma.Mujye mushaka imana,aho kwibera gusa mu byisi.Nta muntu ukunda ibyisi gusa,ntashake imana kandi ngo ayikorere,uzaba muli paradizo.
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X