Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Iyobokamana >> 

Ibyahishuwe 6: Igaruka rya Krisitu n’imenwa ry’ibimenyetso 7Ese witeguye guhangana n’ibyago bigiyee kugariza isi yacu ( Igice cya 1)

Igice cya gatandatu cy’ibyahishuwe kivuga ku bimenyetso 7 by’ibyago bimenwa isi ihura n’imibabaro n’akaga gakomeye. Ibyo byago birimo ibice bitandukanye birimo intambara, indwara z’ibyorezo. Ibi bihe ni ibihe bikomeye bitegura imperuka y’isi. Ese wowe usome ibi uriteguye ku buryo ibi byago nibirangira Yesu agarutse azasanga ukiri maso? Cyangwa se uzaba waguye? Gusa ndagusaba kuba maso no kwihanganira ibi byago kuko nunesha nibwo uzambikwa ikamba ry’ubugingo.

Igaruka rya Krisitu n’imenwa ry’ibimenyetso ( Igice cya 1)Ibyahishuwe igice cya 6
Igice cya 6 cy’Ibyahishuwe cyongera kugaruka ku bimenyetso 7 bizamenwa aribyo byago 7 bizibasira isi mbere y’Umwami Yesu Krisitu azagaruka gutwara itorero rye.
Ibi byago byose biri mu bice bitatu. Ibyo bice ni :

1. Hari ibyago bigenda bibera mu bice byinshi by’isi muri iki gihe itorero rikiri mu isi. Matayo 24:1-31
2. Hari ibyago bikomeye bizabaho itorero rimaze kuzamurwa( Mu cyumweru cya 70)
3. Hari n’ibyago bizabaho byo mu gihe cy’imperuka y’ibihe.

Ibimenyetso 7 bimenwa umubabaro utangira gukwira isi

Iki kizaba ari igihe cy’umubabaro kubazasigara mu isi mu gihe itorero rizaba rimaze kuzamurwa. Cyitwa icyumweru cya 70 mu buhanuzi bwa Daniel 9: 24 -27. Antikrisitu azasezerana isezerano ry’icyumweru kimwe kigereranywa n’imyaka 7. Daniel 9:27. Icyumweru giheruka cya 70 kigabanyijemo kabiri. Ni ukuvuga ibyumweru bitatu n’igice. Daniel 9: 27.

Igice kimwe cyitwa : Igihe (1) ibihe(2) n’igice cy’igihe( ½).
Daniel 7:25-27, Daniel 12:7, Ibyahishuwe 12:14. Amezi 42 ahwanye n’imyaka 3
n’igice cyangwa iminsi 1260.

Abahanga bamwe muri Bibiliya bavuga ko Yesu Krisitu azaza mbere y’imyaka 7 y’umubabaro. Abandi bahanga muri Bibiliya bakaba bavuga ko Krisitu azaza mu gihe cy’akababaro gakaze mu gihe abandi bo bavuga ko Krisitu azaza nyuma y’akababaro gakaze.

Gusa abakirisitu b’ukuri ntibakwiye gutinda kuri ibyo aba bahanga bavuga ahubwo bakwiye kuzirikana ko Krisitu azagaruka .

Tugarutse kuri ibi byumweru 70, icyumweru cya 70 ntikiragera, gihuje no kugaruka kwa Yesu Krisitu ubwa kabiri. Itangiriro ry’ibyumweru 70 niho habonetse uburenganzira bwo kubaka Yerusalemu yari yarashenywe mu gihe cy’ijyanwa bunyago ry’abayuda mu 587 Mbere ya Krisitu.

Yatangiye gusanwa mu kwezi kwa Nissan mu mwaka wa 20 w’Umwami Aritazeruzi. Hari muri 445 mbere ya Yesu. Ibyumweru 69 bizakomeza kugeza ku buyobozi bwa messiya. Icyumweru cya 70 cyo kizahuza no kugaruka bwa 2 kwa Mesiya nk’uko nabivuze haruguru.

Ibimenyetso 7 hamwe n’impanda 6 za mbere bizabaho mu cyiciro cya mbere cy’imyaka 3 na ½ cy’ibihe by’umubabaro. Ibyahishuwe 6:10-12.

Ikimenyetso cya mbere kimenwa. Ukuza kwa Anti Krisitu.(Ibyahishuwe 6: 1-2)

Mu kimenyetso cya mbere harimo ukuza kwa Anti Kristu uzaza yishushanya na Krisitu. Azaza ku ifarashi y’umweru azahabwa intebe agire ubushobozi bukomeye ku isi. Ntawe uzabasha kumunesha keretse Yesu Krisitu gusa ubwo azaba aje kumurwanya bwa nyuma kugira ngo amutsembeho.

Ubusanzwe mu buhanuzi ifarasi y’umweru n’ikimenyetso cy’amahoro. Anti krisitu azaza asezeranya abantu amahoro n’umutekano mu isi y’intambara n’akaduruvayo.

Soma Daniel 7: 8,23,26 Ibyahishuwe 13 : 1-18
8:8-10,20-25 17: 10 - 16
11: 35 – 45 2 Abatesalonike 2:1 -12.
Umuheto ni ikimenyetso cy’intsinzi y’ubugome ishushanya Anti Krisitu. Zaburi 46 : 9 -10. Yeremiya 49:35. Nta na limwe Krisitu yiyerekana afite umuheto. Yesu Krisitu nawe azaza ku ifarasi y’umweru. Ibyahishuwe 19: 11- 21.

Krisitu azaza arangize byose, atsembeho urya mugome twabonye haruguru ariwe Anti Krisitu. 2 Abatesalonike 2: 8.

Ubutaha tuzakomeza ku imenwa ry’ikimenyetso cya kabiri

Ukeneye kuduha ubwunganizi, kuduha ibitekerezo cyangwa kugira icyo ushaka kumenya ku gitabo cy’Ibahishuwe cyangwa ibindi bitabo bya Bibiliya wahamagara kuri 0787150912 cyangwa ukatwandikira kuri email : alphomuna@gmail.com

Munyankindi Alphonse Umukirisito n’umunyeshuri wa Bibiliya mu itorero ADEPR

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

- 4/07/2016 saa 11:39

mujyemusonurnezaubuhazimuyobowenamwukakukontabyagobizazakwisiitoreroryavuyekwisiahubwobizazarihariarikoryontibizabagerahokeretseabanzeukurringokizwe
Kanda hano umusubize

Umwigishwa wa Yesu Kristo - 4/07/2016 saa 11:01

Nibyo koko mwenedata Kagabo, nkuko ubivuze ubwenge bw'abantu "butobanga Bibiliya ". Nibyo dusoma muri 2Pet. 1:20,21 ngo : " Ariko mubanze kimenya ko ari nta buhanuzi bwo mubyanditswe bubasha gusobanurwa uko umuntu wese yishakiye, kuko ari nta buhanuzi bwazanywe n'ubushake bw'umuntu, Ahubwo abantu b'Imana bavugaga ibyavaga ku Mana bashorewe n' umwuka wera. " Amen.
Kanda hano umusubize

kagabo - 4/07/2016 saa 09:04

mwagiye musobanura Za ndimi muvuga iyo mumaze kuzura imyuka Bible mukareka kuyitobanga mufindafinda
Kanda hano umusubize

NDAYIZEYE ERIC - 3/07/2016 saa 21:29

Nashaka kuvugako ukotwiga bible bitandubanye nuko tuyitahura icowomenya ntavyago bizoba ishengero ryaraduze ivyago bizoshika kubagararije amategeko y'MANA ishengero rizoba rikiri mwisi.
Kanda hano umusubize

NZARAMBA COSMA - 2/07/2016 saa 10:48

Ndasubiza uwitwa UMWIGISHWA WA YESU KRISTO.Igitabo cy'Ibyahishuwe ni igitabo cyiza cyane cyerekana ibintu bizaba.Wivuga ngo ni umwuka wera gusa ugomba kugisobanura.Ndaguha ingero 3.Ibyahishuwe,mu gice cya 21,bitwereka ko hali isi nshya n'ijuru rishya dutegereje.Bitwereka ko mu isi nshya,nta muntu uzongera kurwara cyangwa gupfa.Nusoma igice cya 12,harakwereka ko Satani n'abadayimoni birukanywe nu ijuru.Igice cya 11,kikatwereka ko isi nshya izategekwa na YESU,afatanyije n'abandi bantu bazajya mu ijuru,bazayobora isi izahinduka Paradizo nkuko tubisoma muli Ibyahishuwe igice cya 5. Muli iki gihe,buli wese aba ashaka kuvuga ko afite umwuka wera.Ntabwo ali byo.Imana yaduhaye bible ngo tuyige.
Kanda hano umusubize

Charles - 2/07/2016 saa 13:58

Muvandimwe, bible ntabwo ari iyo kwiga gusa ahubwo n'ugukurikiza ibyo itumenyesha aribyo : ubutabera, urukundo rwa bagenzi bacu nk'uko natwe twikunda no kugira impuhwe nk'uko na Data WO mw'ijuru ari Umunyampuhwe., muri make bible nibyo itwigisha ko aribyo Imana ishaka. Kumenya gusobanura neza bible no kuyigisha no byiza ariko sibyo bizajyana ubizi muri paradizo. Umva uko Yezu ubwe abivuga (Mt 7: 21-23; Luka 6:46 13:27): umbwira wese ngo" Nyagasani, Nyagasani, siwe uzinjira my ngoma y'ijuru, ahubwo in ukora ibyo Data ashaka. Benshi bazambwira uwo munsi bati Nyagasani, Nyagasani, ese ntitwahanuye my izina ryawe? Ese ntitwirukanye roho mbi mu izina ryawe? Ubwo nzababwira nti Sinigeze mbamenya; nimwigireyo mwa nkozi z'ibibi mwe!'
Kanda hano umusubize

Umwigishwa wa Yesu Kristo - 2/07/2016 saa 07:24

Hari ibintu bimwe na bimwe bigoye gusobanukirwa mu byahishuwe. Gusa agakiza kacu ntigashingiye kugusobanura ibyanditswe umurongo ku murongo. (Abaheb. 13:9). Amateka atwereka neza ko nababigerageje bibeshye kenshi cyane. Hari ibyo Imana iba itarashaka ko tumenya. Iba izahishura Igihe yagenye kigeze. (Dan. 12:8,9) .Twibukiranye ko ibyo byanditswe abatari igitabo cyavuye ku bahanga bo mu isi. Cyahumetswe n'umwuka wera ni nayo mpamvu ari nawo ugomba kugisobanura. (2Pet. 1:20,21)
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X