Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Iyobokamana >> 

Ijambo ry’ihumure: Imana Iragukunda

Mu mibereho y’ubuzima tubayemo twifuza kubaho tuguwe neza.nyamara iyisi dutuyemo ntibitwemerera ariko mugihe wihebye ibuka ko hari Umuremyi wawe ,akwitayeho nkuko tubisanga mugitabo cya Yohana 3:16

“Kuko Imana yakunze abari mwisi cyane cyatumye itanga umwana wayo w’ikinege kugirango umwizera wese atarimbuka, ahubwo ahabwe ubugingo buhoraho”
.
Yesashimwe Jemima

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

GAHATSI GERARD - 20/09/2016 saa 19:54

Ndasubiza NDAYAMBAJE.Uravuga ko gutanga ICYACUMI byagukijije.Aho uribeshya cyane. Abantu benshi bakize kukurusha,nta CYACUMI batanga.Ahubwo abenshi bakora ibyo imana yanga.PASTORS ntibakagushuke bakoresheje ISEZERANO RYA KERA.Hari amategeko menshi yarebaga ABISRAYELI gusa,atareba Abakristu.Urugero,Abisrayeli bose basabwaga GUKEBWA,ndetse udakebwe,imana yategekaga ko bamwica.Bisome muli ITANGIRIRO 17:14.ICYACUMI cyari kigenewe abantu bitwaga ABALEWI gusa,kubera impamvu yumvikana dusoma muli KUBARA 18:21,24.Ntabwo Pastors ari ABALEWI.YESU na ba PAWULO babwirizaga ku buntu,badusaba natwe kubwiriza ku buntu.Bisome muli Matayo 10:8 na Ibyakozwe 20:33.Abiyita abakozi b'imana,BIBLE ibita "Abakozi b'inda zabo" (Romans 16:18),ndetse ikabita Abungeri b'ibisambo (Yesaya 56:11).Jye nkwandikira ibi,nirirwa mu nzira nkora umurimo wo kubwiriza kandi ku buntu nkuko YESU n'abigishwa be babigenzaga.Hari na rimwe wari wabona PASTOR abwiriza mu muhanda?Aba yibereye muli SHUGURI ze kimwe n'abandi,agategereza ku Cyumweru kujya kwakira Icyacumi mu rusengero rwe.Ntabwo ari ko YESU n'Abigishwa be bakoraga.Mujye mwiga Bible neza kugirango be gukomeza kubarira amafranga bitwaje Bible.Ni ICYAHA nk'ibindi,ni ubusambo nkuko Bible ibivuga.
Kanda hano umusubize

- 1/10/2016 saa 08:20

Iman'iguhumugisha mwizinarya Yesu Amen
Kanda hano umusubize

ndayambaje - 20/09/2016 saa 05:11

Ariko Abantu banone kuki muvuga ikintu cyose muti icya cumi? Icya cumi mutanga nicyo gituma mufata aba pasitiri bose nkibisambo ndetse mubavuga ukutariko? Ninde ujyu ugitanga bamuziritse? Icya cumi ni itegeko ry'Imana wagitanga utagitanga umenyeko ari itegeko wenda njyewe sinateguye imirongo muri Bibilia ariko icya cumi kituzanira ibi bikurikira: 1. Umugisha muri projet zacu 2.kidukuraho umuvumo wokutitwa abajura imbere y'Imana, 3. Gituma twongererwa ibyacu. Ibi njyewe byanditse mbaha ubuhamya mbere hose nakoraga akazi keza ariko nkabura icyo amafaranga yakoze kuko sinanywaga inzoga kandi sinajyaga mundaya ariko nareba ukuntu amafaranga anshirira muntoki ntacyo nakoze gifatika bikantera kwibaza byinshi cyane kandi mubantu bakunze gukoresha amaf bayateguriye ibyo akora mbabamo, ariko byaribyaranze neza neza nkabona ntacyo umushara urikumarira kandi nagiraga avantages zakazi nemererwa n'amategeko uzo twita primes des responsabilités ahubwo kukwezi byibuze nagombaga gufata amaf y'u Rwanda angana 600.000, ariko ntibyambuzaga kuba umucyene, rero nyuma naje kukavaho ariko nkavaho maze gusobanukirwa nogutanga icya cyumi ubu nandika mfite akandi ariko ntanga icya cumi ndetse ako mfite siko keza kuruta akamberdm wenda ninkako navuga ariko ubu ntanga icya cumi byararangiye amaf yambanye menshi kandi numva ntuje ibintu byanjye byose bigenda neza ndetse projets ninshi nkora rimwe ndazireba nagereranya nibyo nakoze mbere nkabura icyo nakoze cyera nkiba murako kazi kambere, rero nshuti zanjye nkunda murekere aho gutuka nokuvuga nabi abakozi b'Imana abayobozi bamatorero ntabwo bose babaye babi ngo nuko bababwiriza kubijyanye ni cya cumi, Mbere nanjye narimeze nkuwo muntu wavuzeko azajya asengera iwe murugo, ariko iyo myumvire yararangiye ndetse abajyaga gusenga nabonagako ari injiji ntabwengdm nkanabona aruguta umwanya ariko Imana yaranyiyeretse kuva ubwo nahinducyiye nkemera kuyoborwa nayo ndetse ngakurikiza Ijambo ryayo. Nimuzajya mujya gusenga bendm data mujye mumenya ibyanyu n'Imana mureke kuba abacamanza baciraho aba pastori, abandi ba krisito musengana ahubwo menya ibyawe n'Imana yawe gusa, ninde wabagize abacamanza ko Imana ariyo Izazicirabo yaremye mwebwe muca imanza nkabande? Mujye mwiga gucabugufi musenge mureke kuzana ubwenge bwanyu muby'Imana. Yego Ijambo ryayo rivugako ibyahishwe abitwa abanyabwenge biyisi yabihishuriye abaswa kugirango ubwenge akozisoni ubwenge bwiyisi. Murakoze Imana Ibiteho kandi Ibahe kuyimenya cyane.
Kanda hano umusubize

Umwigishwa wa Yesu Kristo - 19/09/2016 saa 18:57

NINDE UGOREKA ABEFESO 4:11 ? KUGOREKA Amagambo yavuzwe n'umuntu, ni ukuvuga IBITANDUKANYE n'ibyo nyiri ubwite yavuze. Reka dufate urugero: Meya aravuze ati: «Mu karere nyobora abaturage bakora imirimo Itandukanye : BAMWE ni Abahinzi, abandi ni ABACURUZI , abandi ni abaganga, abandi ni Abarimu... » Hanyuma, ku byerekeye ABACURUZI, Umunyamakuru umwe aratangaje ati :«Meya yavuze ko abaturage be BOSE ari ABACURUZI. » Undi munyamakuru aratangaza ati :«Meya yavuze ko BAMWE mu baturage be ari ABACURUZI, ariko atari bose, kuko abandi bakora indi mirimo. » Muri aba Banyamakuru ninde UGOREKA Amagambo ya Meya? Ese si uriya witiranya "BAMWE" na "BOSE" ? Noneho reka dusome Efes. 4:8,11 :«Amaze kuzamuka mu ijuru... Aha abantu IMPANO... nuko aha BAMWE kuba intumwa, abandi kuba Abahanuzi, abandi kuba ABABWIRIZABUTUMWA, abandi kuba Abungeri,n'Abigisha.» Twite cyane kuri ririya jambo "BAMWE" Ku byerekeye ABABWIRIZABUTUMWA, Umuntu umwe aravuze ati:«Pawulo yavuze ko abakristo BOSE bahawe kuba ABABWIRIZABUTUMWA.» Undi muntu aravuze ati:«Pawulo yavuze ko abakristo BAMWE ,aribo bahawe kuba ABABWIRIZABUTUMWA, ariko si bose ,kuko hari abandi bahawe izindi mpano.» Ese muri aba ninde UGOREKA amagambo ya Pawulo? Ese si uriya witiranya BAMWE na BOSE? Ibyo binahuje n'ibyo Pawulo yavuze aha : Rom. 12:4-6: «Nkuko mu mubiri umwe dufite ingingo nyinshi, kandi ingingo ZOSE ZIDAFITE UMURIMO UMWE, natwe niko turi... Dufite IMPANO ZITANDUKANYE.» Impano isobanura ikintu gifitwe na BAMWE, kidafitwe na bose. Muri izo mpano Pawulo avugamo N'IYO UBUBWIRIZABUTUMWA. ESE BOSE NI ABABWIRIZABUTUMWA, cga BAMWE nibo Babwirizabutumwa? IMANA IGENDERERE ABANTU BOSE BAKUNDA UKURI.
Kanda hano umusubize

jo - 18/09/2016 saa 21:55

Ariko jye muransetsa. Hashize imyaka inganiki cg ibinyejana binganiki yewe nibinyagihumbi binganiki uwo yesu muvuga abigishije cg mwigishwa ijambo mwita ryimana ariko aho kugirango ibyaha bigabanuke byarikubye inshuro nyinshi. Sindi umusilamu., sindi abiyita abarokore ariko nemera ko hari imbaraga runaka zatumye cg zaremye ibyo tubona hanzaha. Gusa sinajya gutega amatwi abibone baba pasiteur cg aba padiri cg aba shehe ngo baravuga ijambo ryimana Uzashinga urusengero ataka amaturo nzamwemera nkukorera imana naho aba birirwa bivuga ibigwi sinabataho umwanya rwose naguma murugo nkaruhuka maze mumutima nkavuga nti mana ndakwemera ibyo gusa Mbabazwa numuntu muzima uzubwenge ujya gutumwanya murusengero ariko nako ndabeshye baba bagiye kwerekana style baguze cg batiye ko baberewe Sinciyurubanza ariko nemera ko kumunsi woguhanwa niba uzabaho umuntu wiyita pasteur cg umurokore azahanwa kundusha
Kanda hano umusubize

- 19/09/2016 saa 16:45

mugenzi wanjye rero,ndagirango nkubwire ko gutukana no kuvuga nabi atari byiza..ikindi kandi burya ibyo udasobanukiwe ukwiriye kwirinda kubihinyura...iyo Mana uri kurwanya Yadukoreye ibikomeye...lmana izakwiyereka...kandi nuyimenya uzicuza ibyo wavuze ahangaha...lmana ibane nawe.
Kanda hano umusubize

HATARI AUGUSTIN - 18/09/2016 saa 17:30

Ririya somo watanze ryo muli ABEFESO 4:11,Pastors bararigoreka,bakavuga ko ari bo bonyine bafite impano yo KUBWIRIZA.Bakabwira abayoboke babo ko badafite IMPANO yo kubwiriza.Nyamara ntabwo PAWULO yashakaga kuvuga ko Pastor ari we wenyine washobora kubwiriza.Pastors bagoreka ABEFESO 4:11 kugirango abe aribo bonyine barya icyacumi.Nyamara YESU yasabye "umwizera wese" gukora UMURIMO nawe yakoraga wo KUBWIRIZA.Nicyo KWIZERA YESU bivuga.Bisome muli Yohana 14:12.Naho muli ABEFESO 4:11,PAWULO yashakaga kwerekana classes z'abantu bakora imirimo itandukanye,ariko bose bakagomba gukora umurimo wo kubwiriza nkuko YESU abisaba "umwizera wese".Ndatanga urugero rwo mu idini rimwe.Mu Bahamya ba Yehova,harimo abitwa Abasaza b'itorero,hakaba abitwa Abapayiniya,hakaba abitwa aba Missionaries,hakaba abitwa aba Bethelites,etc...Nubwo bose bakora imirimo itandukanye mu ITORERO ryabo,ariko bose bajya KUBWIRIZA.Abayehova bose bo ku isi barangwa nuko bajya KUBWIRIZA mu nzira no mu ngo z'abantu.Mbere ya gusubira mu ijuru,YESU yabwiye abigishwa be ati"Mugende kubwiriza".Nawe uzi neza ko baliya bose bavuzwe muli ABEFESO 4:11 (Intumwa,Abahanuzi,Abungeri,Ababwirizabutumwa,etc...),bose bajyaga mu nzira bakabwiriza.Ntabwo babwiraga abantu ngo "bazaze mu nsengero zabo" bazanye icyacumi cya Pastor,abacurangire bitahire.Uzi neza ukuntu INTUMWA PAWULO,PETERO,YOHANA,etc...n'ABAHANUZI YEREMIYA,YESAYA,etc...,nubwo batitwaga "Abavugabutumwa",ariko bose bakoraga umurimo wo KUBWIRIZA.Nkuko rero nabivuze haruguru,abanyamadini bagoreka ABEFESO 4:11,kugirango babone uko barya amafranga y'abayoboke babo.UMUKRISTU nyawe wese agomba kujya mu nzira akabwiriza.Ni itegeko rya YESU.
Kanda hano umusubize

Umwigishwa wa Yesu Kristo - 18/09/2016 saa 21:32

MWENEDATA HATARI, Hari ahantu uvuze Amagambo y'ukuri rwose ngo" NAHO MURI ABEFESO 4:11, PAWULO YASHAKAGA KWEREKANA CLASSES Z'ABANTU BAKORA IMIRIMO ITANDUKANYE. ". Nibyo rwose. Reka nsindagire hariya " IMIRIMO ITANDUKANYE " Ngaho tubwire icyo aba bantu 5, bavugwa mu efes. 4:11, bakoraga umwe, umwe, GITANDUKANYE N'ICYO UNDI. 1.INTUMWA 2.ABAHANUZI 3.ABABWIRIZABUTUMWA 4.ABUNGERI 5.ABIGISHA MURAKOZE.
Kanda hano umusubize

HATARI AUGUSTIN - 19/09/2016 saa 18:24

Nawe uzi neza icyo bakoraga.INTUMWA nka PAWULO yagendaga abwiriza abantu,ndetse agashinga n'amatorero.ABAHANUZI nka YEREMIYA,barahanuraga kandi bakabwiriza abantu ngo bihane.Naho ABABWIRIZABUTUMWA,bo barabwirizaga gusa.ABUNGERI,bitwaga ABASAZA,bayoboraga amatorero.Ariko nabo barabwirizaga.Mu magambo make,nubwo zali classes zitandukanye,ariko bose bakoraga akazi ko KUBWIRIZA.Niyo mpamvu nubwo Abahamya ba Yehova bitwa amazina atandukanye navuze haruguru,ariko bose bajya mu nzira bakabwiriza nkuko INTUMWA,ABAHANUZI,ABABWIRIZABUTUMWA,bose bajyaga mu nzira bakabwiriza.Mu Bahamya ba YEHOVA,ABABWIRIZABUTUMWA bitwa ABAPAYINIYA.Ariko sibo babwiriza bonyine kuko ABAHAMYA BA YEHOVA bose bajya mu nzira bakabwiriza nkuko ABAKRISTU ba mbere bose babigenzaga.Gusa biriya aba Pastors bakora,ntabwo ari ukubwiriza.Ni uburyo bwo kwishakira amafranga.Ikibihamya nuko nta PASTOR numwe cyangwa umuyoboke we numwe ujya mu nzira ngo abwirize.
Kanda hano umusubize

Umwigishwa wa Yesu Kristo - 18/09/2016 saa 17:04

ESE UMUBIRI WOSE NI URUGINGO RUMWE? ESE INGINGO ZOSE ZIFITE UMURIMO UMWE? (Comment-4- ) Rom. 12:4 : "nkuko mu mubiri umwe dufite ingingo nyinshi, kandi ingingo zose ZIDAFITE UMURIMO UMWE. " Ese tuvuge iki ku murongo ba Benedata, bahora batanga ,bemeza ko ari wo, BOSE, uko bakabaye, ubahindura ABABWIRIZABUTUMWA. Yoh. 14:12 : "n'ukuri, n'ukuri, Ndababwira yuko unyizera IMIRIMO NKORA nawe azayikora, ndetse azakora n'iyiruta, kuko njya kwa Data." Ese IMIRIMO Yesu yavugaga ni UKUBWIRIZA? Ba Benedata basubiza badatinze ngo: YEGO. Ariko se uku si UKUGOREKA Ibyanditswe? Reka dusome indi mirongo, aho Yesu yavuze Amagambo nkaya, avuga iby'iyo MIRIMO yakoraga, hanyuma tuze KWANZURA IYO mirimo Yesu yavugaga iyo ari yo. Yoh. 5:20: "kuko Se akunda Umwana we, akamwereka ibyo akora byose, ndetse azamwereka IMIRIMO iruta iyi Kugirango MUTANGARE. " Aha yari amaze gukiza umugabo wari umaze imyaka 38 amugaye. Ese iyi MIRIMO yavugaga hano ni UKUBWIRIZA ? Yoh.5:36 : "Ariko mfite IBIMPAMYA biruta ibya Yohana: IMIRIMO Data yampaye ngo nyisohoze, iyo MIRIMO NIYO IMPAMYA ubwayo. " Ese iyi Mirimo avuga hano ni UKUBWIRIZA? Yoh. 10:25 : "Yesu aramusubiza ati: Narababwiye ariko ntimwizera, KANDI N'IMIRIMO nkora mu izina rya Data nayo IRAMPAMYA. " Ese iyi mirimo avuga hano IMUHAMYA ni UKUBWIRIZA? Yoh. 10:32 : "Yesu arababwira ati : Naberetse IMIRIMO myinshi myiza YAVUYE KURI DATA, none ni uwuhe MURIMO muri iyo ubatera kuntera amabuye? " Ese IMIRIMO YAVUYE KURI Data Yesu yavugaga ni UKUBWIRIZA? Yoh. 10:37 ,38 : " Niba ntakora IMIRIMO ya Data ntimunyizere. Ariko ninyikora ,nubwo mutanyizera ,MWIZERE IMIRIMO ubwayo. " Ese koko iyi Mirimo avuga aha ni UKUBWIRIZA? Ku muntu ukunda UKURI, utari UMUFANA, kandi nawe ufana cyane BUHUMYI idini ye, abona neza ko IMIRIMO Yesu yavugaga, ari nayo YAMUHAMYAGA koko, ko ari Umwana w'Imana, ari IBIMENYETSO N'IBITANGAZA bikomeye yakoraga. Yesu rero yavuze ko, turamutse dufite UKWIZERA GUSHYITSE, natwe twakora iyo MIRIMO ikomeye ,kuruta niyo we yakoze. Ibyo ninabyo yavuze muri Mat 17:20 : "arababwira ati: NI UKWIZERA KWANYU GUKE. Ndababwira ukuri ko mufite UKWIZERA KUNGANA N'AKABUTO KA SINAPI, mwabwira uyu musozi muti : va aha ujye hirya. Wahava. Kandi NTAKIZABANANIRA. " Ibi bihuye n'ibyo yavuze muri wa murongo ba Benedata bakoresha: Yoh. 14:12 . Nibyo Yesu yavugaga ,dufite UKWIZERA GUSHYITSE twakora IBIMENYETSO, N'IBITANGAZA bikomeye cyane, ndetse kurusha n'ibyo Yesu yakoze. Impamvu tutabikora ni UKWIZERA kwacu GUKE. Tujye twemera intege nke zacu. UMWANZURO. Kuvuga ko IMIRIMO Yesu yavugaga kenshi ko IMUHAMYA, yanavuze muri Yoh. 14:12, ari UKUBWIRIZA, ni UKUGOREKA rwose ijambo ry'Imana. Kandi abarigoreka bazahanwa bikomeye. (Gal. 1:7-9. + 2Pet. 3:16) IMANA IBAGENDERERE. (I H E R E Z O)
Kanda hano umusubize

Umwigishwa wa Yesu Kristo - 18/09/2016 saa 10:08

ESE UMUBIRI WOSE NI URUGINGO RUMWE? ESE INGINGO ZOSE ZIFITE UMURIMO UMWE? ( Comment -3- ) Rom. 12:4: "nk'uko mu mubiri umwe dufite ingingo nyinshi, kandi ingingo zose zikaba ZIDAFITE UMURIMO UMWE. " Ese tuvuge iki, kuri benedata bo mu madini amwe namwe, bapanga urutonde (horaire, time table), buri mukristo wese akazajya imbere KWIGISHA. Ese ibyo bihuye n'ijambo ry'Imana? Oya rwose. Kuko abagize Itorero bose( ingingo z'itorero), ntibahawe impano yo kuba "ABIGISHA ". Iyo biba ibyo , Pawulo ntaba yarabajije mu 1Kor. 12:29 ngo :" ...mbese bose ni ABIGISHA?... " Iyo biba ibyo, Yakobo ntaba yaravuze muri Yak. 3:1 ngo : " Benedata, ntihakabe benshi muri mwe BASHAKA KUBA ABIGISHA. Muzi ko tuzacirwa urubanza ruruta iz'abandi. " Guhindura abakristo bose ABIGISHA ni ukurengera ijambo ry'Imana. Kuko Imana yo, ivuga ko tutahawe impano zimwe, bityo tutakora umurimo umwe. ( Rom. 12:4-6 ) Ese bigira izihe ngaruka iyo idini ritegetse ingingo zose gukora umurimo utandukanye n'impano bafite? Uwo murimo urabaremerera cyane. Aho gukura ibyishimo muri uwo murimo, ahubwo bakuramo umubabaro. Ni nk'uko wategeka amaboko KUGENDA. Nibyo ,yagenda, (abana bajya babikora), ariko aravunika cyane. Nyamara amaguru yo iyo agenda, yumva BIRYOSHYE! Ese MweneData, umurimo ukora mu itorero wumva ukuremereye? Wasanga uri ikirenge cyahawe ikiyiko ngo kigaburire umunwa! Si ukuvunika rwose, uzavunika bihagije. Abategetswe n'idini imirimo idahuye n'impano zabo, rwose, usanga bahora babeshyera Satani ngo abaca intege mu murimo w'Imana. Ntibamenye ko biterwa n'uko bakora ibyo bategetswe, ariko bidahuye n'impano bafite. Abigishwa ba Yesu Kristo, Imana yaduhamagariye UMUDENDEZO. (1pet. 2:16) Dushobozwa byose na Kristo uduha imbaraga.(Abafilipi 4:13 ). Tugakora buri umwe umwe, ibihuye n'impano twahawe. Kandi twese ntitwahawe impano zimwe, bityo, ntidukora n'umurimo umwe. Ibyo bituma dukora umurimo w'Imana dufite ibyishimo byinshi. ( B I R A K O M E Z A . )
Kanda hano umusubize

Umwigishwa wa Yesu Kristo - 18/09/2016 saa 08:58

ESE UMUBIRI WOSE NI URUGINGO RUMWE? ESE INGINGO ZOSE Z'UMUBIRI ZIFITE UMURIMO UMWE? Rom. 12:4 : "Nkuko mu mubiri umwe dufite ingingo nyinshi, kandi ingingo zose zikaba ZIDAFITE UMURIMO UMWE" Ushaka gusoma ibyo Pawulo yavuze kuri iyo ngingo ku buryo burambuye yasoma: Rom. 12:3-8. + 1Kor. 12:4-11 +Efes. 4:7-11 Noneho tuvuge ko abandi bakristo badafite impano y'"ABIGISHA " ,y'"ABABWIRIZABUTUMWA ", aho bakora, aho batuye, i muhira, bagomba GUSHYIRA INGUFURI ku munwa ntibavuge Kristo? Oya rwose. Yesu ubwe yaravuze muri Mat. 12:34 ati: "IBYUZUYE UMUTIMA NIBYO AKANWA KAVUGA". Nibyo, niba mu mutima wawe ufitemo Kristo, uzamuvuga. Nibyo kandi dusoma mu Abaheb. 10:23: " dukomeze KWATURA ibyiringiro byacu tutanyeganyega, kuko uwasezeranije ari uwo kwizerwa. ". Amen. Ndetse na 1Pet. 3:15 : "kandi mube mwiteguye GUSUBIZA umuntu wese ubabajije impamvu z'ibyiringiro mufite... " Nibyo koko. Tubwira abantu ko "Twavuye mu rupfu, tukagera mu bugingo"( 1yoh. 3:14) . Bamwe bakavuga ko TWIYEMERA. Icyo dukora ni ukubasobanurira ko ibyo BYIRINGIRO byacu dushikamyemo tutanyeganyega, tutabiheshwa no GUKIRANUKA KWACU. Oya, kuko turi abanyabyaha. Ahubwo twabiherewe Ubuntu. Icyo dusabwa gusa n'UKWIZERA Yesu Kristo Umwana w'Intama w'Imana. (umubwir. 7:20 + Rom. 3:21-24 ) Dusoma kandi mu baroma 10:8 ngo "ijambo rirakwegereye, riri mu kanwa kawe, no mu mutima wawe. " Ijambo rihora RITWEGEREYE: Turyiga, turyigishwa, turirimba muri Zaburi, n'Ibihimbano by'umwuka... Ijambo rihora MU MUTIMA WACU : twizera Yesu Kristo. Ijambo rihora MUKANWA KACU: Twatura, tuvuga Yesu umucunguzi wacu, tuvuga ibyiringiro dukomora ku buntu bwe butagira akagero. ( Icyubahiro n'ikuzo bibe ibye, ubu n'iteka ryose. ) Burya nukorana n'umuntu mu kazi, mukirwa mu bindi biganiro, ntavuge na rimwe Kristo, si uguca imanza, uwo muntu nta Kristo afite mumutima we. Ubwo avuga Kristo gusa ari murusengero, cga mu zindi gahunda z'idini. Ibyo byose twavuze byo KWATURA KRISTO , ntibiduhindura twese ABIGISHA cga ABABWIRIZABUTUMWA, kuko izo ni IMPANO zihariye, zihabwa bamwe, zidahabwa bose, kuko twese tudafite impano zimwe. (Efes. 4:11) (B I R A K O M E Z A .)
Kanda hano umusubize

niyitegeka abraham - 18/09/2016 saa 08:01

imana nurukundo niyompamvunayo iduhozakumutima
Kanda hano umusubize

Umwigishwa wa Yesu Kristo - 17/09/2016 saa 22:13

ESE UMUBIRI WOSE NI URUGINGO RUMWE? ESE INGINGO ZOSE ZIFITE UMURIMO UMWE? (comment -1-) Rom. 12:4 : "Nk'uko mu mubiri umwe dufite ingingo nyinshi, kandi ingingo zose zikaba zidafite umurimo umwe. " Hashize igihe, hano ku Imirasire, hari Benedata batubwira ko aribo Dini y'ukuri bonyine: imwe mu mpamvu batanga ,akaba ari uko abayoboke b'iryo dini BOSE, bategetswe kuba ABABWIRIZABUTUMWA. Bityo, kubera iryo tegeko, bakaba bose, uhereye ku muto, ukageza ku mukuru, Uhereye ku ntyoza, ukageza ku kiragi, BOSE ari ABABWIRIZABUTUMWA. Ese abakristo bo mu gihe cya PAWULO, B O S E bari bategetswe kuba ABABWIRIZABUTUMWA? Ese ijambo ry'Imana ritagoretse ribivugaho iki? Reka dusome Ibyanditswe. 1Kor. 12:14 : " Umubiri si urugingo rumwe, ahubwo ni nyinshi. " 1Kor. 12:17 : "Mbese iyo umubiri wose uba Ijisho, Kumva kwaba he? Iyo wose uba Kumva, Kunukirwa kwaba he? " Rom. 12:4 : " Nkuko mu mubiri umwe dufite INGINGO NYINSHI, kandi ingingo zose zikaba ZIDAFITE UMURIMO UMWE. " Rom. 12:6 : "Nuko ,kuko DUFITE IMPANO ZITANDUKANYE... " Efes. 4:8,11: "Nicyo gituma ivuga iti "Amaze kujya mu ijuru... aha abantu IMPANO... nuko aha bamwe kuba INTUMWA ze, n'abandi kuba ABAHANUZI, n'abandi kuba ABABWIRIZABUTUMWA bwiza n'abandi kuba ABUNGERI, N'ABIGISHA". Kuba UMUBWIRIZABUTUMWA, n'imwe mu MPANO zitangwa na Yesu, wazamutse mu ijuru.Kimwe no kuba UMWIGISHA, UMWUNGERI,...zose ni IMPANO. Ese bose mu Itorero baba bafite mpano imwe? Ese BOSE mu itorero ni ABIGISHA? BOSE ni ABUNGERI? BOSE ni ABABWIRIZABUTUMWA? OYA RWOSE. Nibyo PAWULO atubwira mu 1Kor. 12:29 ,30 : "Mbese BOSE ni INTUMWA, BOSE ni ABAHANUZI, BOSE ni ABIGISHA...bose bavuga izindi ndimi?" Ibi byanditswe birahagije, kugaragaza neza ko INGINGO z'itorero zose, ZIDAFITE IMPANO IMWE, zidakora UMURIMO UMWE. Ugereranyije n'umubiri w'umuntu ABIGISHA, N'ABABWIRIZABUTUMWA, wabagereranya N'UMUNWA. Mbese umubiri wose ni Umunwa? Ese umubiri wose ubaye umunwa, amaboko yaba he? Ese amatwi arareba? Ese amaso aravuga? Ese ururimi rwumva amajwi? Ingingo z'umubiri ni nyinshi, kandi zose NTIZIHUJE UMURIMO. Buri rwose rukora umurimo warwo, ariko zose zikungura umubiri. Idini rihindura abantu BOSE ABIGISHA, cga ABABWIRIZABUTUMWA ni ugufata ingingo zose z'umubiri ukazihindura UMUNWA. Ibyo binyuranye n'ibyo PAWULO yigishije twasomye muri iriya mirongo yose. ( B I R A K O M E Z A . )
Kanda hano umusubize

RIBAKARE Joseph - 17/09/2016 saa 15:34

Abantu benshi bazi mu mutwe Yohana 3:16.Cyokora ntabwo bazi KWIZERA YESU icyo bisobanura.Ntabwo bihagije kuvuga ngo nizera YESU.Muli YOHANA 14:12,havuga ko kwizera YESU ari ugukora umurimo nawe yakoraga.Nkuko tubisoma muli Mariko 1:38,umurimo YESU yakoraga,wali KUBWIRIZA abantu ubwami bw'imana.YESU n'abigishwa be,birirwaga mu mayira no mu ngo bagenda babwiriza ku buntu,badasaba icyacumi (Matayo 10:8).Abantu mbona bigana YESU bagenda mu mihanda babwiriza kandi ku buntu,ni abayehova gusa kandi ku isi hose.Ntabwo kwizera YESU ari kuvuga ngo "ndi umurokore" cyangwa "gutanga icyacumi" no "kuririmba muli Korali".Ibyo sibyo kwizera YESU.Kumwizera ni Kwigana ibyo yakoraga,ukiga Bible neza,ugahinduka,warangiza ukajya mu nzira nawe ukabwiriza nkuko YESU n'abigishwa be babigenzaga.Byisomere haliya muli Yohana 14:12 na Matayo 24:14.
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X