Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Iyobokamana >> 

Imana izongera kukubaka nuguma mu gihugu cy’isezerano

‘’Nzongera kukubaka nawe uzaba wubakitse, wa mwari wa Isirayeli we. Uzongera kugira amashako yawe, kandi uzasohokera mu mbyino z’abanezerewe.’’ Yeremiya 31:4

Ikintu gisenywe gikenerwa kongera kubakwa. Ni kimwe n’umuntu nawe ashobora gusenyuka mu buryo bumwe cyangwa ubundi. Ibintu bisenya abantu biratandukanye kandi bishobora no guturuka ahantu hatandukanye. Nubwo wagerageza ibishoboka byose ngo wiyubake, ariko Imana itakubatse ntiwakubakika.

Guma mu gihugu cy’isezerano nubwo waba warahuriyemo n’ibikomere byinshi bitandukanye, Imana izahakubakira.

‘’Nimukomeza kuguma muri iki gihugu ni ho nzabubaka kandi sinzabasenya, nzabashoresha imizi kandi sinzabarandura kuko nicujije ikibi nabagiriye.
Ntimugatinye umwami w’i Babuloni, uwo mutinya ntimukamutinye, ni ko Uwiteka avuga, kuko ndi kumwe namwe kugira ngo mbarokore mubakize.’’ Yeremiya 42:10-11

Guma mu masezerano, Imana niho izagusanga igukize ibikomere byose. Ntakibazo nubwo waba warakomeretse bingana gute, ariko ukaba warakomeje kuguma mu gihugu cy’isezerano, mu byizerwa, Imana izakubaka, kandi nikubaka uzaba wubakitse rwose.

Hari ibintu byinshi bisenya abantu n’ahantu henshi basenyukira. Ibyo banyuramo buri munsi akenshi nibyo bibasenya. Abantu bashobora gusenyukira mu muryango. Aha habera ibintu byinshi bitandukanye kandi hakaba ipfundo ry’ubuzima bw’umuntu wese mbere y’ibindi byose. Ibikomere rero wahuriye nabyo hano, uramutse udahuye n’Imana ngo ikwiyubakire, ntiwakubakika.

Abandi bakomerekera mu nsengero (mu murimo w’Imana). Ubundi nta muntu warukwiye kugirira ikibazo aha, ariko kuko satani aticaye ntibibuza abantu kuhahurira n’ibibazo bituma bashobora no kuhazinukwa. Ibi birimo guhemukirwa n’abo baje bakurikiye nk’ibyitegererezo n’ibindi byinshi.

Ijambo raynditse haruguru Imana irabwira Abisirayeli bari barahuye n’ibibazo byinshi bitandukanye, ariko Imana iravuga ngo kuko yabakunze urukundo ruhoraho, nicyo cyatumye ibakuruza ineza yayo ikabiyegereza. Yeremiya 31:3

Nyuma y’ibikomeye no guca muri byinshi, Imana ishaka kugirana isezerano n’abantu bayo kubw’ineza yayo gusa. Icyo usabwa ni ukuguma mu byizerwa, ukirinda kuva mu gihugu cy’isezerano, Imana yo ifite gahunda yo kukubaka, kandi nikwiyubakira uzaba wubakitse rwose.

Harubwo abantu bagerageza kuguterateranya ngo bagufashe ariko hatabayeho Imana ntiwakubakika. Imana igukomeze, ikube hafi mu byagusenye byose ikubake mu bugingo ndetse no mu mubiri.

Ijambo ry’Imana muritegurirwa na Rejoice Africa Ministries

Wifuza kujya ubona ijambo ry’Imana n’Ubuhamya buri munsi, kanda HANO

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

KABAKA Darius - 17/07/2016 saa 19:47

Ndakosora Rejoice Africa Ministries aho ivuga ngo "Abandi bakomerekera mu nsengero (mu murimo w’Imana)".Kera abantu bitwa ABALEWI bakoreraga umurimo w'imana wo gutura ibitambo (sacrifices) mu Rusengero rwa Yerusalemu.Ariko aho YESU apfiriye,ibyo bitambo byarahagaze.Abigishwa be,bakoraga umurimo w'imana babwiriza mu ngo z'abantu no mu mihanda.Insengero z'iki gihe,zigamije ahanini kwakira icyacumi cyo guha Pastor umushahara wa buli kwezi.Nyamara YESU adusaba kubwiriza ku buntu (Matayo 10:8).Nta Pastor numwe wabona mu nzira abwiriza.Ahubwo biyita abakozi b'imana nyamara Bible na Mpyisi bakabita abakozi b'inda zabo (Romans 16:18).Ikigaragara nuko badakora umurimo w'imana nkuko abigishwa ba KRISTU babigenzaga.
Kanda hano umusubize

GASANA EUSTACHE - 22/07/2016 saa 20:25

ibyo uvuze ni ku bwawe bible ntabwo aricyo ivuga .soma maraki 3,1-8 ahubwo imana ikweze
Kanda hano umusubize

- 17/07/2016 saa 09:38

nukuri rwose ndonkejwe izindi mbaraga kandimunsengere cyane nongere nubakwe.
Kanda hano umusubize

elie niyongabo - 17/07/2016 saa 08:55

Yewe ntabwo ari ADPR gusa watangaho urugero ahubwo amadini yose akeneye imbaraga zo gukira ngo abone gukiza abarohamye.Gusa muri ayo madini harimo n'abazima.Imana yonyine niyo izirobanurira ku munsi utazwi.Abayobozi b'amatorero bagusha abandi,twebwe abakristo n'uko none se iyo ni ADPR ? Gushaka indamu nibindi bizikurikira nitutihana biradukoraho.Dusengere abayobozi b'amatorero kuko birakomeye kugirango bazatugeze ku musaraba nabo batazigezayo ? Imana idutabare.Iri jambo ni ryiza riranyubatse.Icyampa nkarigumamo nkazasoza neza.
Kanda hano umusubize

elie niyongabo - 17/07/2016 saa 08:55

Yewe ntabwo ari ADPR gusa watangaho urugero ahubwo amadini yose akeneye imbaraga zo gukira ngo abone gukiza abarohamye.Gusa muri ayo madini harimo n'abazima.Imana yonyine niyo izirobanurira ku munsi utazwi.Abayobozi b'amatorero bagusha abandi,twebwe abakristo n'uko none se iyo ni ADPR ? Gushaka indamu nibindi bizikurikira nitutihana biradukoraho.Dusengere abayobozi b'amatorero kuko birakomeye kugirango bazatugeze ku musaraba nabo batazigezayo ? Imana idutabare.Iri jambo ni ryiza riranyubatse.Icyampa nkarigumamo nkazasoza neza.
Kanda hano umusubize

kazungu jmv - 17/07/2016 saa 06:16

Irijambo riranyubatse ariko dusengere amatorero kuko afite uruhare mugusenya abakristo .urugero ADEPR
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X