Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Iyobokamana >> 

Iyadutabaye cya gihe, iracyadutabara kandi izanabikomeza kuko itajya ihinduka

“Bene Data ntidushaka ko mutamenya amakuba yatubereyeho muri Aziya, ko twaremerewe cyane kuruta ibyo dushobora, ndetse bigatuma twiheba ko tuzapfa, twibwirako duciriweho iteka ryo gupfa kugirango tutiyiringira ahubwo twiringire Imana izura abapfuye. Iyaturokoye urupfu rukomeye rutyo, nanone iracyaturokora, kandi twiringira ko izakomeza kuturokora” 2 Abakorinto 1: 8-10. Imana ishimwe.

Mu bihe bitandukanye cyane cyane iyo ari mu gihe gisoza umwaka, abantu benshi bakunze gufata igihe cyo kwisuzuma, bareba ibyagezweho, banategura iby’Umwaka utaha. Munzu y’Imana naho , dukunze gufata umwanya wo kwibuka ibyatubayeho, birimo ibyiza n’ibibi, tugafata Umwanya wo gushimira Imana uburyo yaturinze mu byiza no mu bibi, kuko hatabaye Imana , ibyo wowe nanjye twita bibi, byari kurushaho kuba bibi.

Tukiri mu isi rero tuba dufashe igihe mu ntambara, kandi si kuri twe gusa , ahubwo na basogokuruza mu kwizera ni ko babayeho. Dusomye aya magambo ya Pawulo, ngo bagize amakuba akomeye mu ntara za Aziya, ngo yari menshi bikabije ntiyari ayo kwihanganirwa, ngo bariheba batekereza ko rwose bashobora no gupfa. Imana yo ngo hari ikintu yabigishirije muri ayo makuba “Kwiga kwiringira Imana izura n’abapfuye no kuyigirira icyizere” Imana ishimwe cyane.

Arangije Pawulo arandika ngo “Iyaturokoye muri icyo gihe, iracyaturokora kandi izakomeza kuturokora! Imana ishimwe cyane. Mu yandi magambo : Iyadutabaye muri za ngorane zari zikomeye kuriya, iracyadutabara kandi ntiyarekeye aho ahubwo izakomeza kudutabara!

Abibutse aho Imana yabatabaye muri uyu mwaka wahise wa 2015, cyangwa cya gihe, nimumfashe tuyihe icyubahiro kuko iragikwiye. Amen

Zimwe mu ntwaro zo kunesha ibigeragezo, harimo no kwibuka gutabara kw’Imana, kugira neza kwayo, kuko iyo wibutse ko yakurokoye cya gihe, yagutabaye, uyigirira icyizere ko iribugutabare ndetse ko izakomeza kugutabara. Imana ishimwe.

Humura Imana yacu yitwa Imana Ishobora byose, birashoboka ko waba urimo guca mu kigeragezo gikomeye gituma wumva wihebye rwose ko kitagusiga amahoro, ariko Imana yacu ni Umufasha utabura kuboneka mu byago no mu makuba, ni Umutabazi kandi ubishatse wafata umwanya ukibuka ibitangaza yagukoreye mu gihe wari mu kaga, bityo bikakwereka ko ntakinanira Imana mu gihe cyashyizweho.

Imana iracyagukunda kandi ikomeje kubana nawe no mu bihe wowe wumva ucitse intege. Yo ntijya icika intege, ntanikiyitera ubwoba kuko iri hejuru ya buri kimwe cyose kandi iyo ivuze byose uko bingana birayumvira. Komera!

Ijambo ry’Imana muritegurirwa na Rejoice Africa Ministries

Wifuza kujya ubona ijambo ry’Imana n’Ubuhamya buri munsi, kanda HANO

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

- 19/08/2016 saa 17:58

Comments zikomereje ku cyigisho " NTIMUKIGANYIRE NGO MUTEKEREZE IBY'EJO... "
Kanda hano umusubize

- 15/08/2016 saa 11:45

N. B. Ushaka gusoma izi Comments AHERA HASI AGANA HEJURU ( ni uko zipanze)
Kanda hano umusubize

Umwigishwa wa Yesu Kristo - 13/07/2016 saa 22:28

Ese tuvuge iki kunyigisho y'Abahamya, ivuga ko Yesu kristo ari umwe mu BAMARAYIKA witwa MIKAYELI? Ese twacunguwe na MARAYIKA? ese iyo nyigisho ihuye n'ibyanditswe? #.1. Ese ubuhanuzi bwavuze kuza k'umucunguzi bwavugaga ko tuzacungurwa na Marayika? * Yes. 9:5(6) : " nuko umwana yatuvukiye...azitwa IMANA IKOMEYE, DATA WA TWESE Uhoraho." Ese Marayika niwe wiswe "lmana Ikomeye Data wa twese Uhoraho"? Ese ubwo Marayika yiswe atyo, Imana yo yakwitwa iki? Ese ubwo ntibyaba ari UGUPFOBYA Imana, twise marayika amazina nk'ariya? #.2. Yoh. 20:28 :" Toma aramusubiza ati: " MWAMI WANJYE kandi MANA YANJYE." Ese intumwa yabwira Marayika ayo magambo koko? Ese twe duhuye na Marayika twatinyuka kumubwira ngo"Mana Yanjye kandi Mana Yanjye " ? #.3. Abaheb.1:6 : " Kandi ubwo izongera kuzana imfura yayo mu isi, Izavuga iti: Abamarayika b'Imana bose BAMURAMYE. " Iyo mfura y'Imana aramutse ari marayika Mikayeli,Ubwo Imana yaba yarabwiye Abamarayika KURAMYA (to worship) undi mumarayika? Ibyo se byashoboka? #.3. Ibyahi. 5: 1-13 : *Ese umwana w'intama yaba ate marayika Mikayeli, kandi barashatse hose ubumbura igitabo akabura? *Abatuye mu ijuru bikubise imbere Y'Umwana w'intama, ese uwo mwana w'intama ari Marayika Mikayeli, yari kubyemera ate kandi undi marayika yaranze ko Yohana amwikubita imbere? ( soma Ibyah. 22:8,9 ) *Ibiremwa byose BYASINGIJE umwana w'intama. Niba Yesu ari we Marayika Mikayeli , Imana yemeye ryari ko abamarayika BASINGIZWA? ( Guteg. 10:21 , Yes. 42:8 ) #.4. Yoh14:7-9 : " Iyaba mwaramenye muba mwaramenye na Data, uhereye none muramuzi KANDI MWAMUREBYE. Filipo aramubwira ati:Databuja TWEREKE data wa twese biraba bihagije. Yesu aramusubiza ati: Nabanye namwe iminsi ingana ityo, kandi NTIWARI WAMENYA? " aya magambo araremereye cyane.Aramutse avuzwe na Marayika ,yaba YIGERERANYIJE n'Imana ku buryo bwumvikana. Ese kwigereranya kwaruta aya magambo kwaba ari ukuhe? (Twibukiranye ko mubyatumye Abayuda bica Yesu ,bamushinjaga icyaha cyo KWIGERERANYA._yoh. 10:31-33 ).
Kanda hano umusubize

Umwigishwa wa Yesu Kristo - 13/07/2016 saa 04:51

Ese Umwana w'umuntu yaje mu isi gukora iki ? Yoh. 1:29 : " nguyu umwana w'intama w'Imana, ukuraho IBYAHA by'abari mu isi." 1korinto :15:21 22 : " kuko urupfu rwazanywe n'umuntu, niko no KUZUKA Kwazanywe n'umuntu, nkuko bose bokojwe urupfu na Adamu, niko bose bazahindurwa bazima na Kristo. ": Iyo umwana w'intama adatambwa, twari kuzaguma mu rupfu iteka ryose. Ese ninde wari ukwiriye GUCUNGURA abantu? Ni umwe mu ba marayika? ni umwe wo murubyaro rwa Adamu ?Aho niho hari ibanga ry'umwirondoro nyakuri ( true identity, vraie identite) Y'Umwana w'intama. Abaheb.9:16,17: " Iyo isezerano ryo kuraga ribonetse, hakwiye kuboneka ibihamya ko UWARISEZERANIJE yapfuye. Isezerano ryo kuraga risohozwa n'urupfu RWA NYIRARYO RWO YINE.,kuko ritagira icyo rimara rwose uwarisezeranije AKIRIHO. " Ese ninde wasezeranye isezerano rishya : Abaheb.8:8 : " Dore iminsi igiye kuza, ni ko UWITEKA avuga, nzasezerana isezerano rishya n'inzu ya Isiiraheli... " Ikindi gihamya: Mu byahishuwe igice cya 5:3,4 hashatswe uwabumbura igitabo.Byagenze bite? dusoma ngo : " Ntihagira uwo mu ijuru, cga uwo mu isi cga uw'ikuzimu ubasha kubumbura icyo gitabo habe no kukireba..." Ese umuntu ashatse umwubatsi wo kubaka inzu ye akamubura hose hose, ubwe agatangaza ko yamubuze, kandi akaba ari umwizerwa utabeshya, nyuma tukabona yanzu irubatse UBWO YABA YUBATSWE NANDE? ibyahi.5:6,7 : " nuko mbona umwana w'intama... araza akura cya gitabo mu kuboko kw'iburyo kw'Iyicaye kuri ya ntebe." Ese ko Ukwiriye kukibumbura yari yabuze hose, hose, uyu mwana w'intama yavuye he? : Iyo ikintu kibuze undi ugikora GIKORWA NA NYIRACYO: Uku niko kuri. Ese abatuye mu ijuru basobanukiwe neza ko " ari nyiracyo ubwe wihinduye ukundi, kugirango abumbure icyo gitabo? " Yego rwose, ntagushidikanya na guke, kuko abatuye mu ijuru basanzwe BIKUBITA IMBERE y'Imana YONYINE, basanzwe BASINGIZA imana YONYINE: uku niko kuri. Kuba rero BARIKUBISE IMBERE Y'UMWANA W'INTAMA, bakamutura IBISINGIZO bikomeye cyane ( 5: 8-13 ), bisanzwe biturwa Imana yonyine, kandi bazi neza ko Imana IFUHA, n'uko bari bazi neza uwo Umwana w'intama ari we: " Imana yigaragaje mubundi buryo kugirango ikore IBYANANIYE abo mu ijuru BOSE, abo mu isi BOSE, ab'ikuzimu BOSE. " uku niko kuri.
Kanda hano umusubize

Umwigishwa wa Yesu Kristo - 11/07/2016 saa 22:04

Guteg. 12:32( 13:1 ) dusoma ngo : " Icyo mbategeka cyose...ntimukacyongereho, ntimukakigabanyeho." Bityo rero, ntitugomba kujonjora mu byanditswe,ngo twemere bimwe ibindi tubitere ishoti. Bityo, ibyanditswe bitubwira ko Yesu ari :#.1.Umwana w'umuntu, ( Yoh 3:13) #.2. Umwana w'Imana. (Mat. 16:16) #.3. IMANA.( Yes. 9:5(6) ,Yoh. 20:27,28 ) Muri ibi, Hari abemeramo kimwe gusa, abandi bibiri, ariko abakristu b'ukuri bagomba kubyemera BYOSE uko ari bitatu. Igisigaye akaba ari ugusobanukirwa impamvu Yesu ari ibyo byose. .#. UMWANA W'UMUNTU. Ese Yesu yabaye Umwana w'umuntu ryari? Ese nk'umwana w'umuntu yari ateye ate? Yoh. 3:13 :" ntawazamutse ngo ajye mu ijuru, keretse Umwana w'umuntu wavuye mu ijuru, akamanuka akaza hasi." Yoh. 1:14 " Jambo uwo yabaye umuntu abana natwe... " : Aha n'igihe abyarwa na Mariya. Ese Yesu yari umuntu nyamuntu, cg yari umuntu uvanzemo ikindi? Ibyanditswe bitwereka ko yabaye umuntu by'ukuri, utarenze umuntu. Abaheb. 2:9 " Ahubwo tubona Yesu wacishijwe bugufi, AKABA HASI Y'ABAMARAYIKA ho hato... " Iyo Yesu aba arenze umuntu, ntibyari kuvugwa ko " YABAYE HASI Y'ABAMARAYIKA ho hato. " Ese Intare yifubitse uruhu rw'inka iba ikindi kitari Intare? Ese Umwana w'umuntu yari ikiremwa cy'umwuka cyifubitse umubiri w'umuntu? Iyo biba gutyo ntiyari kuba ari hasi y'abamarayika. Abaheb. 2:14 ,17 : "nuko rero nkuko abana bahuje umubiri n'amaraso niko nawe ubwe yahuje ibyo nabo... nicyo cyatumye yari akwiriye gushushanywa na bene se KURI BYOSE... " nibyo, Umwana w'umuntu yasaga n'abandi bantu KURI BYOSE. Kubera ko yari umuntu usanzwe,yari afite intege nke. Ubwe yaravuze ati:" umutima niwo ukunze Ariko umubiri ufite intege nke. " ( Mat. 26:41 ) Niyo mpamvu yasengaga cyane. ( Luka 6:12 , Mat. 14: 22-23 ) Ese kuba Yesu yarakoraga ibitangaza nibyo byakwerekana ko atari umuntu nya muntu? Yoh. 14:12 : "unyizera imirimo nkora nawe azayikora, ndetse azakora n'iyiruta... ". Ese dukoze imirimo iruta iya Yesu byaba ari uko turi ikirenze umuntu? Oya, Ahubwo twaba tubikoreshwa n'umwuka wera. Luka 4:1 " Yesu yuzuzwa umwuka wera, ava kuri Yorodani... " Mat. 12:28 : " ariko umwuka w'Imana niba ariwo umpa kwirukana abadayimoni... " : Yesu nawe yakoraga iyo mirimo Ikomeye kubera umwuka wera wari umurimo, ariko ari mu isi yari umuntu nya muntu, niyo mpamvu yiyitaga Umwana w'umuntu.
Kanda hano umusubize

Umwigishwa wa Yesu Kristo - 10/07/2016 saa 08:32

Ijambo ry'Imana ridutegeka muri 1korinto 4:6 "...KUDATEKEREZA IBIRENZE IBYANDITSWE... " bityo ibyo mvuga bitanditse, abasoma mujye munyereka. Hanyuma Umuhamya Sakindi , namubwira ko UMWANZURO uza nyuma ntabwo ari wo utangira. Tegereza manze nsobanure. Nuko umwanya wa commentaire aba ari muto. Iyaba ari nk'Inyandiko Irambuye. Nuko ntazi uko babisaba ku Imirasire, n'ibisabwa kugirango nsobanurire " ufite ugutwi kumva" -Mat.11:15 , uwo Yesu Kristo ari we koko. Ariko ndajya nohereza duke duke muri comment.Imirasire Imana ibahe umugisha kuko mukomeje kunyihanganira.
Kanda hano umusubize

- 10/07/2016 saa 07:55


Kanda hano umusubize

Umwigishwa wa Yesu Kristo - 9/07/2016 saa 21:37

Ibyanditswe bivuga kenshi KWAMBAZA. ( to call upon).Ese twambaze nde? ( ndasobanura nkoresheje Bibiliya y'Abahamya). #. Itang. 4:6: "...icyo gihe nibwo batangiye KWAMBAZA izina ryaYehova.) #. Yes. 55:6 : " ...mushake Yehova bigishoboka ko abonwa MUMWAMBAZE akiri bugufi. " #. Zab. 145:18,19 : " Yehova aba hafi Y'ABAMWAMBAZA MU KURI bose. " #. Yoh. 4:24 : " ...Imana, bagomba KUYISENGA mu mwuka no MU KURI. " #.ese KWAMBAZA MU KURI no GUSENGA MU KURI bitandukaniye he? Ntaho. Ese GUSENGA =KWAMBAZA? yego rwose. Hari abavuga ko kwambaza bitavuga gusenga, Ahubwo bivuga " GUTUMA UNDI NGO AKUVUGIRE. ". sibyo namba. Ubwo se iyo Twambaza Yehova TUBA TUMUTUMA KURI NDE? #. ese Ibyanditswe byemera ko twambaza Yesu? Yego rwose. .#. Ibyakozwe 9:10-14 : " ...na hano ahafite ububasha bwo kuboha abantu bose BAMBAZA Izina ryawe. " .#. 1korinto 1:2 : "...hamwe n'abandi bose BAMBAZA izina ry'Umwami wacu Yesu Kristo..." Ese KWAMBAZA YESU = KUMUSENGA? yego rwose. Kuki se kwambaza Yehova byaba ari ukumusenga ariko kwambaza Yesu ntibisobanure kumusenga? .#. Hari uwatwereka mu byanditswe aho abagaragu b'Imana BAMBAJE, BASINGIJE, BARAMIJE, BIKUBISE IMBERE YA MARAYIKA ? Ntaho. Ariko ibi byose twabonye neza ko Yesu Abikorerwa. Ese uwo Yesu NINDE ku buryo akorerwa IBIKORERWA Imana yonyỉne?
Kanda hano umusubize

Umwigishwa wa Yesu Kristo - 9/07/2016 saa 18:31

N.B. Umurongo nanditse ni Abaheb. 1:6 #. Ese mu ijuru hari undi USINGIZWA uretse Imana? Mu guteg. 10:20,21 muri Bibiliya y'Abahamya, dusoma ngo: " ujye utinya Yehova... niwe WENYINE ugomba GUSINGIZA. " ese Yesu mu ijuru ARASINGIZWA? cyane rwose. Amaze gufata igitabo, abamarayika, ibizima n'abakuru bamuhaye IBISINGIZO bikomeye cyane. Ibyahi. 5:11,12: "Ndareba numva ijwi ry'abamarayika... bavuga bati : Umwana w'intama niwe ukwiriye guhabwa GUHIMBAZWA, N'ICYUBAHIRO, N'ISHIMWE. " ni gute mu ijuru basingiza undi utari Imana kandi Yehova yaravuze ko ari we ugomba gusingizwa WENYINE? yes. 42:8 : " Ndi Uwiteka, ICYUBAHIRO CYANJYE sinzagiha undi... ".Ariko mu byahishuwe 5:13 dusoma ngo :" numva ibyaremwe byose... bivuga biti: ishimwe no Guhimbazwa n'ishimwe, bibe ibyo IYICAYE KU NTEBE N'IBY'UMWANA W'INTAMA iteka ryose."Ni gute Imana " ISANGIRA" ibisingizo,n'icyubahiro n'Umwana w'intama niba uwo mwana w'intama ATARI IMANA? Hari uwavuga ko uwo mwana w'intama yasingijwe uriya munsi gusa, Nyamara dusoma ko azasingizwa "ITEKA RYOSE" .Amen.
Kanda hano umusubize

SAKINDI Isaac - 9/07/2016 saa 17:49

Ndabaza uwitwa UMWIGISHWA WA YESU KRISTO.Ese dufite imana zingahe?Ese YESU angana na se?Wanditse inyandiko 3.Ni iki ushaka kwerekana?Sobanura neza.Merci.
Kanda hano umusubize

Umwigishwa wa Yesu Kristo - 9/07/2016 saa 14:13

Ibyanditswe bivuga ibintu byinshi kuri Yesu Kristo, kubihuza byose bisaba uguhishurirwa. #1. Yesu ni umwana w'intama kandi n'intare. Intama n'intare biratandukanye cyane. #2. Yesu ni Umugaragu kandi ni Umwami w'Abami. #3.Yesu ni Umwana 'umuntu kandi ni umwana W'Imana. #4.Yesu ni Umwana W'Imana kandi ni IMANA.(Yes. 9:5(6), Yoh. 20:27,28) #5. Yesu ni imfura mu byaremwe kandi "Mu byaremwe byose nta nakimwe kitaremwe nawe." Abahamya bo bavuga ko Yesu ari we MALAYIKA MIKAYELI, icyo ni ikinyoma kandi ni ubuyobe buruta ubundi. Impamvu : mu byahishuwe 22:8,9 dusoma ngo: " ...nikubita hasi imbere y'ibirenge bya Malayika... ariko arambwira ati : reka... Imana abe ariyo URAMYA. " marayika azi neza ko Imana IFUHA, bityo itakwemera ko hari undi bikubita imbere. Ese Yesu we mu ijuru BAMWIKUBITA IMBERE BAKAMURAMYA? yego rwose. Soma Ibyahishuwe 5:8 :" ...bya bizima bine na babakuru... BIKUBITA IMBERE Y'Umwana w'intama...). Ese mu ijuru bakoze icyaha kuba bararamije Yesu? Soma Abaheb. 1:"...ubwo izongera kuzana Imfura yayo... Izavuga iti: abamarayika b'Imana bose BAMURAMYE". ese Imana yabaye INGANZWA ryari kuburyo Yemera ko BARAMYA UNDI? ( Ibindi ni mu yindi commentaire.)
Kanda hano umusubize

Umwigishwa wa Yesu Kristo - 9/07/2016 saa 06:32

Imirasire, ndabinginze mu izina ry'umwami Yesu Kristo , mushyireho commentaire nanditse mu ma saa tanu z'ijoro. Nasubizaga uyu muhamya. Kuko ubona barahagurutse n'imbaraga nyinshi kugirango BAVANE ABANTU KURI KRISTO. ese twamuvaho tukajya kuri nde? ( Nyamuneka mushyireho iyo commentaire n'izindi nza kwandika mu kanya. Imana ibahe umugisha.)
Kanda hano umusubize

Umwigishwa wa Yesu Kristo - 9/07/2016 saa 06:30

Imirasire, ndabinginze mu izina ry'umwami Yesu Kristo , mushyireho commentaire nanditse mu ma saa tanu z'ijoro. Nasubizaga uyu muhamya. Kuko ubona barahagurutse n'imbaraga nyinshi kugirango BAVANE ABANTU KURI KRISTO. ese twamuvaho tukajya kuri nde? ( Nyamuneka mushyireho iyo commentaire n'izindi nza kwandika mu kanya. Imana ibahe umugisha.)
Kanda hano umusubize

Umwigishwa wa Yesu Kristo - 8/07/2016 saa 23:32

Umuhamya Sakindi, hashize amezi 8 nzi neza Yesu Kristo. Kumumenya si ugusoma Bibiliya gusa, kuko nari narayisomye YOSE, ndetse isezerano rishya ryo nari nararisomye ryose inshuro zirenze 4 .Nyamara sinari nzi "UWO UWO MWANA ARI WE. " soma Luka 10:21-22 : " ...ibyo WABIHISHE abanyabwenge n'abahanga UBIHISHURIRA abana bato... kandi NTAWE UZI UMWANA UWO ARI WE keretse Se, kandi nta uzi Se uwo ari we keretse Umwana N'UWO UMWANA ASHATSE KUMUHISHURIRA". ese Yesu yaguhishuriye " uwo mwana ari we koko? Ese Guhishurirwa bivuga iki? Ese bivuga Gusoma gusa? Ibihishurwa ni ibisanzwe bihishwe.Sibyo? Ahari wavuga uti ubwo BYANDITSWE ubwo byarahishuwe? Oya Kuba ikintu cyanditse no kuba cyarahishuwe biratandukanye :Urugero: Daniyeli yanditse ubuhanuzi ariko ntiyari abusobanukiwe. Dan. 12:8,9 : " Ndabyumva ariko SINABIMENYA ,mperako ndabaza nti ikizaheruka ibindi ni ikihe? Aransubiza ati Igendere Daniyeli KUKO AYO MAGAMBO AHISHWE kandi AFATANISHIJWE IKIMENYETSO... " ukuri kw'ibyanditswe KURAHISHWE, GUFATANISHIJWE IKIMENYETSO, Umwana w'intama niwe wenyine ushobora kumena icyo kimenyetso agahishurira "uwo ashaka " ibyo byahishwe. ( ibindi mu yindi commentaire)
Kanda hano umusubize

SAKINDI Isaac - 8/07/2016 saa 16:57

Ndabaza uwitwa UMWIGISHWA WA YESU KRISTO.Ese waba uzi neza KRISTO uvuga?Aho nawe nturi muli ba bandi bamusenga kandi yarabitubujije?Ese waba uzi ko Yesu ali umugaragu w'imana?Soma ibyakozwe 3:13.Ese waba uzi ko imana yacu ali nayo mana ya Yesu?Soma Yohana 20,umurongo wa 17.Ese waba uzi ko Yesu ali ikiremwa cya mbere cy'imana?Soma Abakolosayi 1:15.Ese uzi ko Yesu yatubujije kumusenga?soma Matayo igice cya 4,umurongo wa 10.Millions z'abantu ntabwo bazi Yesu,nubwo bo bavuga ko bamuzi.Ikirenze ibyo,bakora ibyo yanga.Bararwana,barasambana,bariba,bajya muli politiki,etc...Nubwo Yesu yavuze ko we na se ali umwe,yashakaga kuvuga ko bafite umugambi umwe.Niyo mpamvu yasabye abakristo bose nabo kuba umwe.Nukuvuga guhuza umugambi nabo.
Kanda hano umusubize

Umwigishwa wa Yesu Kristo - 8/07/2016 saa 12:57

Amen. Imana ibahe umugisha Benedata bo muri RAM. mu by'ukuri, bimwe mu byiza ABIRINGIRA IMANA barusha abiringira ibindi (Ubutunzi, imbaraga, abakomeye, imiryango, ubwenge...) Ni ugukomera no gutabarwa mu gihe cy'amakuba. Ibyo bindi ntacyo bimara nagato mu makuba. Ibyanditswe bigira biti: Zab. 146:3-5 : " Ntimukiringire abakomeye cyangwa umwana w'umuntu wese utabonerwamo agakiza,.. hahirwa ufite Imana ya Yakobo ho umutabazi ,akiringira Uwiteka Imana . "Zab. 7:11(10) "Ingabo inkingira ifitwe n'Imana, ikiza abafite imitima itunganye". Amen.
Kanda hano umusubize

KAMANAYO ANSELME - 8/07/2016 saa 12:07

Ndabaza Rejoice Africa Ministries hamwe n'abandi banyamadini.Kuki muvuga gusa ko imana igira neza gusa,ariko ntimubwire abantu banga kwihana ko imana itabakunda.Nibyo koko imana iha ibyokurya,imvura,izuba,etc...ibiha abantu babi n'abeza.Ariko mujye mumenya ko imana yanga abantu bibera mu byisi gusa,ntibashake gukorera imana.Ibyo tubisoma muli Yakobo igice cya 4,umurongo wa 4.Abantu imana izica ku munsi w'imperuka,bazaba ali za billions kuko hafi y'abantu bose batuye isi,ntacyo ibintu by'imana bibabwiye.Bazi ko ubuzima ali amafranga n'akazi gusa.Abandi nabo bitwa ko bakorera imana,ugasanga bishakira icyacumi kandi Yesu adusaba kubwiriza ku buntu.Kuki mutigana baliya bantu birirwa babwiriza ku buntu mu mihanda nkuko Yesu yabisabye uwitwa umukristu wese?
Kanda hano umusubize

Nzubahimana Richard - 8/07/2016 saa 18:25

Uko ntukuri rwose Imana ikumpere umugisha mwishi.
Kanda hano umusubize

Jacky - 8/07/2016 saa 11:08

Nukuri mugize nezsls Imana ishimwe
Kanda hano umusubize

igisumizi bakareke - 7/07/2016 saa 23:26

Imana ishimwe kdi ndasabira umugisha umuntu wese wagize uruhare ngo iki kibwiriza gitambuke murakoze
Kanda hano umusubize

Faustino - 7/07/2016 saa 21:17

murakoze. kubwo ijambo ryimana
Kanda hano umusubize

- 7/07/2016 saa 20:39

Imana ishimwe cyane
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X