Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Iyobokamana >> 

Iyo utica icyaha ngo ukineshe kiba kikwica buhoro buhoro utabizi

Abizera Imana, twavuye mu ngeso mbi z’isi tugowe maze twinjira mu mukumbi w’abana b’Imana, icyo duhamagarirwa ni ukwezwa buri gihe mu ngeso zacu zose. Niyo mpamvu tudasabwa kurwanya icyaha tutavuga ngo iki ni gito cyangwa iki ni kinini. Umwuka Wera niwe udushoboza kandi iyo tumwemereye nta kabuza turanesha.

Icyaha nirwo rusika rwonyine rudutandukanya n’Imana. Twahagurutse dufite intego yo kukirwanya ku buryo n’abadakijijwe bataramenya agakiza k’Imana bareba abakijijwe bakababonamo koko imbuto z’ako gakiza, badapfa kuvuga ibyo biboneye, bigengesera muri byose.

Uko iminsi igenda yigira imbere, ubona abantu bamwe bagenda batinyuka ibyaha bari bararetse, ariko tuzirikane ko tujya mu ijuru; igihugu cy’isezerano. Iyo utica icyaha ngo ukirwanye ukineshe rwose muri wowe wisanga ahubwo cyo kiba kiri kukwica utabizi.

Twiyambure kandi turwane intambara yo kurekura burundu ingeso mbi zitwizingiraho, tuzibone kure nk’izibambwe ku buryo dusigara tutakigeragezwa nabyo; ibyo bizadufasha kubana n’Imana tubohotse.

Bibiliya ivuga iki ku cyaha?

Dusoma ngo “ubwo azaza azatsinda ab’isi, abemeze iby’icyaha n’ibyo gukiranuka n’iby’amateka iby’icyaha, kuko batanyizeye, n’ibyo gukiranuka kuko njya kwa Data, kandi namwe muzaba mutakimbona, n’iby’amateka kuko umutware w’ab’iyi si aciriweho iteka.” (Yohana 16: 8-11)

Satani ahora ashaka uko yakwigarurira abantu bahoze mu mwijima we bagakizwa; ababuza gutsemba ibyaha burundu muri bo, ugasanga umuntu agendana ingeso za kamere ya kera yanze kwihana.

Nyamara si ngombwa ko abantu bingingirwa kwihana ahubwo umuntu yari akwiye kumenya guhungisha ubugingo bwe akaza kuri Yesu akamupfukamira akamubwira ibyaha bimugoye n’ibimunesha, Yesu akamukiza kuko mubo yacunguje amaraso ye nawe urimo. Ab’isi bakigendera mu ngeso mbi bo bahishwe iryo banga ariko twe abarimenye ntidukwiye kuripfusha ubusa.

Hari ubwo ibyaha abantu baziruye bigumaho igihe kirekire, abantu bakabyeza, bagasigara babifata nk’ukuri, nyamara iyo wemereye Umwuka Wera aguha icyerekezo kugira ngo ubeho ubuzima butababaza Imana. Ntukavuge ngo ubwo runaka abikora kandi ari umuntu w’Imana buriya si icyaha. Twirinde kandi tube maso.

Umuntu mwiza atanga ibyiza abikuye mu butunzi bwe bwiza, n’umuntu mubi atanga ibibi abikuye mu butunzi bwe bubi. “Kandi ndababwira yuko ijambo ry’impfabusa ryose abantu bavuga, bazaribazwa ku munsi w’amateka. Amagambo yawe ni yo azagutsindishiriza kandi n’amagambo yawe ni yo azagutsindisha.” (Matayo 12: 35-37)

Aha baribanda ku cyaha cy’amagambo, usanga abantu bapfa kwivugira ibyo biboneye; nyamara ikintu cyose gisohoka mu kanwa kawe Imana izakikubaza; ahubwo ibidukwiye ni uko, uko tubonye uburyo tuba tugomba kuvuga ijambo ryiza ribera abaryumvise umugisha. Iyo wemeye kurekura ibibi wakoraga uba ugomba gufungurira urukundo rw’Imana rukagwira muri wowe, bitabaye ibyo wakingurira ibizira bizakurimbura.

Abantu babajije Yesu bati: “Mwigisha, itegeko rikomeye mu mategeko ni irihe?” Na we aramusubiza ati “Ukundishe Uwiteka Imana yawe umutima wawe wose n’ubugingo bwawe bwose n’ubwenge bwawe bwose. Iryo ni ryo tegeko rikomeye ry’imbere. N’irya kabiri rihwanye naryo ngiri: Ukunde mugenzi wawe nk’uko wikunda.” (Matayo 22: 36-38)

Simoni w’umukonikoni niwe wabonye urukundo rwa benedata yifuza kuba nkabo, ariko ataretse nibyo yari arimo; abwira ba Petero ati: mumpe ububasha nk’ubwanyu, baramubwira bati “uri ikirura mu ntama.” Yumvise ko bimusaba kubanza kurekura ibyo yagenderagamo agasa nabo, bituma yihana. Nawe ni byiza ko ufata akanya ukibaza uti ese narakijijwe by’ukuri nemera kureka no kuzinukwa ibya kera nahozemo?

Ingaruka z’icyaha iyo utacyihannye neza

1.Icyaha gitandukanya umuntu n’Imana, kigashyira ubwenge bw’umuntu mu mwijima ibi bigatuma ahora mu butamenya kandi yararemwe mu ishusho y’Imana ngo nawe abe uw’umucyo. (Abefeso 4: 18)

2.Icyaha kinyaga umudendezo umuntu yari afite, nyamara yari akwiye kuba uwabohotse kuko nta mahoro y’umunyabyaha. (Yohana 8: 34)

3.Icyaha gitera ubukene bwo mu mutima ukumva ntunyurwa n’ibyo ubonera mu gakiza wakiriye, naho wahora mu masengesho ugasanga ntacyo bikumarira umeze nk’uta umwanya wawe.

4.Icyaha gitera umuntu kuba mu bubata ugasanga hari ibyaha byakuziritse, keretse iyo wemereye Umwuka Wera ukatura, ukavuga impamvu utakigira umunezero. Dawidi we amaze gusambana n’umugore wa Uliya, yarihannye atakambira Uwiteka aravuga ngo “unsubize umunezero w’agakiza” kuko yari azi akamaro ntagereranywa k’uwo munezero ku buzima bwe.

5.Icyaha kizana umuvumo wo mu buryo bwose (Abagalatiya 3: 10); ariko iyo ukijijwe neza Imana ijya ibitsembaho byose ugasigara ubohotse, uruhutse ukumva nta kibazo na kimwe muri wowe, ukumva nta kibaho ku isi kikurutira kumenya Imana.

Dushobozwa byose na Kristo uduha imbaraga. Imana ikugirire neza ubashe kurwanya ibyaha muri wowe nibwo uzabasha rwose gusingira neza umugambi w’Imana ku buzima bwawe. Imana iragukunda.

Ijambo ry’Imana muritegurirwa na Rejoice Africa Ministries

Wifuza kugira icyo utubwira ku ijambo ry’Imana usomye twandikire kuri Email yacu: rejoiceafricam@gmail.com

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

- 11/11/2016 saa 13:53

benedata ndabasaba ngomfashe gusenga imana yomwi juru impe imbaraga lZokunesha kuko murakoze kubwiri jamb o
Kanda hano umusubize

BIMOS - 8/11/2016 saa 14:23

murakoze cyane ku ijambo ry'Imana muduhaye,umwuka WERA ushoboze ababaye imbata z'icyaha kunesha.
Kanda hano umusubize

willy - 5/11/2016 saa 17:19

kuki abantu badasoma ijambo ry'Imana ? kuki abarisomye nabo badasobanukirwa ? yesu yarabajijwe bati: “Mwigisha, itegeko rikomeye mu mategeko ni irihe?” Na we aramusubiza ati “Ukundishe Uwiteka Imana yawe umutima wawe wose n’ubugingo bwawe bwose n’ubwenge bwawe bwose. Iryo ni ryo tegeko rikomeye ry’imbere. N’irya kabiri rihwanye naryo ngiri: Ukunde mugenzi wawe nk’uko wikunda.” (Matayo 22: 36-38) Bantu mukunda imana nimumunsobanurire, wowe ubyumva ute? yesu yashatse kuvuga iki ?
Kanda hano umusubize

Niriniyimana Innocent - 30/10/2016 saa 08:18

Mwabakozi b IMANA mwe Murakoze kubwaya magambo Mutugejejeho nabe meye kwihana IMANA iba babarire nti bazongere Ibahe imbaragan amavuta murakoze Amina
Kanda hano umusubize

Niriniyimana Innocent - 30/10/2016 saa 08:14

Mwabakozi b IMANA mwe Murakoze kubwaya magambo Mutugejejeho nabe meye kwihana IMANA iba babarire nti bazongere Ibahe imbaragan amavuta murakoze
Kanda hano umusubize

NIBOGORA ETIENNE - 29/10/2016 saa 14:36

ICAHAKIRABABAZUMUTIMANINANOCOGITUMA UMWAMIWACU YEMEYEKUMENAMARASO KUBWIVYAHAVYAMBAMWO KUGIRANTABARE UBUNDASHIMA TWIYEZEKUKO YESU ARIHAFI AMENE
Kanda hano umusubize

ishimwe legis - 5/11/2016 saa 06:35

urakoze kubwa message utanze nziza
Kanda hano umusubize

- 29/10/2016 saa 14:18

MURAKOZEKUBWAYAMAJAMBOMUNSENGERENKOMEZEKUNESHA AMEN
Kanda hano umusubize

Pastor Mutabazi - 29/10/2016 saa 10:45

Murakoze kwijamboruiza Ryo kureka icyaha mukometezaho
Kanda hano umusubize

Lucky Bernard - 26/10/2016 saa 16:45

Kaze Neza Muvandimwe, umwami YESU agutegeye amaboko. ufashe umwanzuro wa kigabo uwukomereho. UWITEKA abigufashemo. thx
Kanda hano umusubize

BYUKSENGE EDOUARD - 26/10/2016 saa 06:06

KUBWIRIJAMBO RY'IMANA,NTSINZWE N'URUBANZA.UYUMWANYA NDIHANNYE BIDASUBIRWAHO.NAKIRIYE YESU NGO AMBERE UMWAMI N'UMUKIZA W'UBUJYINGO BWANJYE ITEKA RYOSE AMINA.
Kanda hano umusubize

Lucky Bernard - 26/10/2016 saa 16:42

Kaze Neza Muvandimwe, YESU agutegeye amaboko. ufashe umwanzuro wa kigabo, uwukomereho. UWITEKA abigufashemo. thx
Kanda hano umusubize

Rohi - 26/10/2016 saa 22:03

Amen bikubere nkuko ubyatuye. Imana iragukunda kandi urahiriwe.
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X