Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Iyobokamana >> 

Keretse ukora ibyo Imana ishaka niwe uzinjira mu bwami bwo mu ijuru

Mat.7:21 "Umuntu wese umbwira ati ’Mwami, Mwami’, si we uzinjira mu bwami bwo mu ijuru, keretse ukora ibyo Data wo mu ijuru ashaka.

Hari ukuvuga hakaba no gukora. Kuvuga ubwabyo biroroshye, kuko ushobora kubwira abantu icyo ushaka ko batekereza ko uricyo nyamara atari kwo uri.

Wavuga iby’Imana n’uko wayibonye ndetse ukemeza abantu ibyayo ariko wowe utari uwayo. Ikibabaje ni uko umeze gutyo atari we uzinjira mu bwami bwo mu ijuru, dore ko Umwami wabwo we adahishwa. Iyo utumvira Imana uba uyoborwa na kamere byanze bikunze.

Hari igihe Abisiraheli bagomeye Imana, yasamura ubutaka burabamira; kuko Imana yari yarabivuze. Imana yo ibyo ivuze niko biba biri mu bunyangamugayo bwayo, ntiyakangwa no kurimbura abo yiremeye niba batubahirije ibyo yavuze.

Ukora ibyo Imana ishaka niwe uzinjira mu bwami bwo mu ijuru. Gukora nibyo bifite icyo bikumarira. Uwakwirirwa azenguruka mu byumba by’amasengesho ariko adakora ntacyo yaba atwaye Satani.

Bakundwa, birababaje kubona abizerwa batakiboneka mu bitirirwa izina ry’Imana. Nyamara uwageze ku musaraba yakagombye kuba yarahindutse kuko uwo twakiriye afite ububasha bwo kuduhindura bashya rwose, tugahindurirwa gusa gukora ibyo Imana ishaka.

Imana twakiriye muri twe ibana natwe hose kandi buri gihe. Ibyo ishaka yabiduhishuriye mu Ijambo ryayo kandi yarabitumenyesheje, tubana nabyo hose. Ntacyo dufite twakwitwaza.

Nidukora ibyo Imana ishaka ubwabyo bizavuga abantu babibone nubwo tutavuga. Uwahamagawe wese akwiriye gukora nkawe ubwe nubwo twese duhuriye ku kuba imbata zo gukiranuka.

Umuntu w’Imana akwiriye kuba ashyitse rwose kugira ngo akore ibyo Imana ishaka. Uwaba adafite urukundo muri we nubwo yakwitanga ngo atwikwe, agatanga ibye ngo bihabwe abakene, yaba aruhiye ubusa. Mbere yo kureba ibyo twakoze, Imana yo ireba icyaduteye kubikora.

* Gukora ibyo Imana ishaka ni ikintu gikomeye kuko tubikomora mu Ijambo ry’Imana ; nyamara Satani arwanira kugira ngo tutibwira iby’amategeko y’Imana. Satani azi ko nitwibwira iby’Ijambo ry’Imana, tuzaba twamucitse. Mukundwa muri Kristo Yesu, ujye utuza ushake umwanya wo kūza (gusubiramo) kubyo kurya by’ubugingo.

* Ikindi dusabwa kugira ngo tubashe gukora ibyo Imana ishaka ni uko tugomba kumenya abo turi bo. Uwamenye ko Imana ari Se ashobora gukora ibyo ishaka. Uwayimenya akayitinya, ntiyatinyuka no kuyicumuraho. Indangagaciro z’ab’Imana zikwiriye kutubuza gukora ibyo abandi bakora. Nizo zaranze Yosefu kwa Potifari abasha kunesha icyaha cy’ubusambanyi.

Efes.4:16 Kuri uwo ni ho Umubiri wose uteranywa neza, ugafatanywa n’uko ingingo zose zigirirana, nuko igice cyose kigakora umurimo wacyo cyagenewe. Muri Kristo uwo ni ho umubiri ukura gukura kwawo, kugira ngo ukurizwe mu rukundo.

Ntushobora kuvuga ko uri umukristo udateranijwe neza na Kristo ngo ubashe gukora ibyo ashaka. Twebwe ab’itorero twagizwe ingingo z’umubiri umwe, Kristo niwe mutwe wawo. Dufatanyirizwa hamwe n’imbaraga ziva muri uyu mutwe, niyo mpamvu tugomba kugira inyungu zimwe tukagira amaraso amwe adutembamo.

Buri rugingo ntirukora ibyo rushaka, ni umutwe ugena ibyo rukora, nibyo binatuma tugira urukundo nubwo dutandukanye. Dukwiriye gukizwa bikagaragara. Amen!

Ijambo ry’Imana muritegurirwa na Rejoice Africa Ministries

Niba nawe wifuza kujya ubona ijambo ry’Imana, Impuguro n’Ubuhamya buri munsi, kanda HANO

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

Gautier - 8/06/2016 saa 22:04

Ntabwo tuzakizwa ku bw imirimo yacu. ahubwo tuzakizwa kubw impuhwe z Imana no kwizera gusa
Kanda hano umusubize

NGIRIMANA CLAUDE - 7/06/2016 saa 21:12

Twishimiye kwakira ibyo kurya by'umwuka bitwibutsa uko twakwifata mu buzima kugira ngo tuzabashe kujya mu ijuru.Yesu akomeze kubagura nonkubongera ubwenge.
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X