Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Iyobokamana >> 

Kuki ngomba kwemera Bibliya nk’ijambo ry’Imana? Rev SEBUGORORE Henry

KUKI NGOMBA KWEMERA BIBLIYA NK’IJAMBO RY’IMANA ?

" Ibyanditswe byera byose byahumetswe n’Imana kandi bigira umumaro wo kwigisha umuntu no kumwemeza ibyaha bye no kumutunganya, no kumuhanira gukiranuka kugira ngo umuntu w’Imana abe ashyitse afite ibimukwiriye byose ngo akore imirimo myiza yose."

1) Impamvu ya 1: Ngomba kwemera Bibliya nk’ijambo ry’Imana, kuko Umwuka w’Imana ariwe wayoboye abanditsi kwandika iby’Imana yashakaga ko bandika,
Kuva 32:16; Yeremiya 36:2 ; 2 Petero 1:21.

2) Impamvu ya 2: Umwami Yesu ubwe yatanze ingero nyinshi ku byanditwe byo mu isezerano rya kera ,
Lk 24:44-47
Yavuze ku mwuzure w’igihe cya Nowa, Lk 17:26-27
Isenyuka rya Sodomu na Gomora, Lk 17:28-29
Kurimbuka kw’i Tiro ni Sidoni, Mt 11:21-22
Pasika, Mt 26:2
Amategeko, Mt 5:17
Mose n’igihuru cyaka, Mk 12:26
Yatanze ingero kuri: Yona, Dawidi, Salomon, Daniel, Aburahamu n’abandi.

3) Impamvu ya 3: Bibliya ni igitabo gifite ubumwe mu mpitagihe n’ubwo abanditsi ari benshi.

Bibliya yanditwe n’abantu 40 batandukanye ( abungeri, abarobyi, abategetsi, abakoresha b’ikoro, abaganga..) mu myaka nk’ 1500. Ariko ifite intumbero imwe kandi yerekana Imana imwe y’urukundo yakunze abanyabyaha.

4) Impamvu ya 4: Ubuhanuzi bwinshi bwo muri Bibliya bwamaze gusohora.
Iki ni ikimenyetso cyerekana ko Bibliya ari ijambo ry’Imana koko, Yesaya 7:14; Lk 24:1
Ubuhanuzi kw’ivuka rya Yesu Krisito Ubuhanuzi k’urupfu no kuzuka kwe, Yesaya 53:1-12.
5) Impamvu ya 5: Ijambo ry’Imana rigira imbaraga.
Iyo ibyanditswe byera bitaba ijambo ry’Imana ntibyari kuba bifite imbaraga, Abahe 4:12.

6) Impamvu ya 6: Ubumenyi ( science) bwemeza ukuri ko muri Bibliya.
Abanyabwenge benshi ntibemeraga ukuri ko muri Bibliya. Bayifataga nka " mythe" cyane ku bijyanye no gusenyuka kw’imijyi ya sodomu na Gomora.

Abanyamerika babiri: Walter Erast na Thomas Schaub, bemeje ko bavumbuye ibisigazwa by’iyi mijyi yombi hafi y’inyanja y’umunyu ( Mer morte).

7) Impamvu ya 7: Bibliya ibyara ibitangaza iyo tuyizeye.

Iyo tuyikoresheje ubuzima burahinduka.

Umuvugabutumwa Billy Graham wabaye ikirangirire mw’ivugabutumwa, yavuze ko yamaze igihe kinini ashidikanya k’ukuri kwa Bibliya. Hashize igihe yaje kumurikirwa n’umucyo w’ijambo ry’Imana, avuga magambo agira ati:

Bibliya niyo yonyine izaba itegeko rigenga imibereho yanjye n’umurimo wanjye : Rick Warren "

Uwitwa Moody we yaravuze ati: " Ntabwo twahawe Bibliya nk’igitabo cyo kutwungura ubwenge ahubwo twayiherewe guhindura ubuzima bwacu", Imana ishimwe.

Source: Agakiza.org

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

Umwigishwa wa Yesu Kristo - 29/08/2016 saa 18:56

I B I S U B I Z O ku Bibazo by'Abasomyi ba Bibiliya. (IBIKURIKIRA) b) i) > Oya, aba ibyanditswe ntibivuga ko tugomba KUBARAMYA: Umubyeyi, Umuyobozi, Umushumba w'itorero, Umumarayika. >YEGO, aba Ibyanditswe byemera ko TUBARAMYA ( to WORSHIP, ADORER.) : YESU KRISTO, IMANA DATA. ii) IMIRONGO Y'IBYANDITSWE IBYEMEZA : >YESU KRISTO : abaheb. 1:6 " ...Umwana wayo w'imfura... Izavuga iti Abamarayika b'Imana bose NIBAMURAMYE. " >IMANA DATA : Ibyah.22:9 C) i) > OYA, Aba Ibyanditswe byera NTIBIVUGA ko tugomba KUBAMBAZA ( to CALL UPON, INVOQUER) : Umubyeyi, Umuyobozi, Umushumba w'itorero, Umumarayika. > YEGO, aba Ibyanditswe bivuga ko TUGOMBA KUBAMBAZA : YESU KRISTO, IMANA DATA. ii) IBYANDITSWE BIBYEMEZA: > YESU KRISTO : 1Korinto.1:2 : " ...n'abandi bose BAMBAZA Izina ry'Umwami wacu Yesu kristo. " Ibyakozwe 9:13 - Ibyakozwe 22:16 -2Tim.2:22 -Rom. 10:11,12 >IMANA DATA : itang. 4:26 : " ...Icyo gihe nibwo batangiye KWAMBAZA izina rya Yehova. " Yesaya. 55:6 " mushake Yehova bigishoboka ko abonwa ,MUMWAMBAZE akiri bugufi." >> ISOMO ( ICYIGWA) TWAKURA MURI IBI BIBAZO: 1) Ese Wowe Wemera ko YESU KRISTO twamuha IKUZO? ese wemera ko TWAMURAMYA? ese wemera ko TWAMWAMBAZA nk'uko Abisiraheli Bambazaga Izina rya Yehova? 2) ese UCIRA URUBANZA ABAHA YESU IKUZO? ucira Imanza ABAMURAMYA? ucira Imanza ABAMWAMBAZA? 3) ese UVUGISHIJE UKURI, mu buzima bwawe bwa buri Munsi, Uha Yesu Kristo IKUZO UTE, KANDI RYARI? URAMYA Yesu kristo GUTE, kandi RYARI? UMWAMBAZA GUTE kandi RYARI? (N. B. Imirongo y'ibyanditswe nayandukuye muri Bibiliya y'Abahamya) IMANA IBAGENDERERE.
Kanda hano umusubize

Umwigishwa wa Yesu Kristo - 29/08/2016 saa 17:55

I B I S U B I Z O ku Bibazo by'Abasomyi ba Bibiliya. 1) a) i) >Aba ibyanditswe ntibivuga ko bagomba GUHABWA IKUZO: umubyeyi, Umuyobozi, umushumba w'itorero, Umumarayika. >>OYA, NTABWO BAHABWA I K U Z O. > YEGO, aba Ibyanditswe bivuga ko bagomba guhabwa IKUZO ( Glory, Gloire) : YESU KRISTO, IMANA DATA. ii) IMIRONGO Y'IBYANDITSWE IBYEMEZA. >YESU KRISTO : 2PET 3:18 : " ...umwami wacu Yesu Kristo NAHABWE IKUZO, ubu n'Iteka ryose. " 2TIm.4:18 - Ibyah. 5:12 - Ibyah.5:13. >Imana Data : -Ibyah.5:13 b) i) > Oya, aba ibyanditswe ntibivuga ko tugomba KUBARAMYA: Umubyeyi, Umuyobozi, Umushumba w'itorero, Umarayika. >YEGO, aba Ibyanditswe byemera ko TUBARAMYA ( to WORSHIP, ADORER.) : YESU KRISTO, IMANA DATA. ii) IMIRONGO Y'IBYANDITSWE IBYEMEZA :
Kanda hano umusubize

umucyo - 29/08/2016 saa 15:50

uyu muntu witwa byakweri rwose nagerageze ajye atanga comments ze atitwaje abandi umuntu wese azabazwa ibye nitugira imbere y'Imana non kuki uhora uvuga abakozi b'Imana ninde utunganye muriyi si? Yesu yarivugiye ngo n'intungane bwira icumuye karindwi bivuga ngo ntawe udacumura dushobozwa byose na Kristo uduha imbaraga. mbere yo gutokora abandi nawe banza witokore. ntugace Imanza ejo Imana itazagucira izo waciriye abandi. thx
Kanda hano umusubize

Umwigishwa wa Yesu Kristo - 27/08/2016 saa 21:17

IBIBAZO KU BASOMYI BA BIBILIYA. Yemwe Basomyi ba Bibiliya, dore ibibazo, mubisubize, niba mufite akanya. 1) Dore urutonde rw'abantu ( Persons) : Umubyeyi -Umuyobozi Umushumba w'itorero Umumarayika Yesu Kristo Imana Data a) i) >Shyira "YEGO" ,imbere y'Umuntu, niba wemera ko agomba Guhabwa " IKUZO". (GLORY, GLOIRE). >Shyiraho "OYA", niba atagomba guhabwa Ikuzo. ii) Aho washyize "yego", tanga imirongo y'Ibyanditswe IBIVUGA. b) i) > Shyira "YEGO", imbere y'umuntu wemera ko "TWAMURAMYA" ( to WORSHIP, ADORER.) >Shyiraho " OYA", niba Utabyemera. ii) Aho washyize "Yego", tanga imirongo y'Ibyanditswe IBIVUGA. c) i) >Shyira "YEGO", imbere y'umuntu wemera ko "TUMWAMBAZA" ( to CALL UPON, INVOQUER. ) N.B. KWAMBAZA Bitandukanye no KWIYAMBAZA. >Shyiraho "OYA", k'ubo Utabyemera. ii) Aho washyize "Yego", tanga imirongo y'Ibyanditswe Ibivuga. N. B. Byaba byiza ushakishije muri Bibiliya zitandukanye: Bibiliya Yera, Bibiliya Ntagatifu, Bibiliya y'Abahamya, Bibles z'Icyongereza, Bibles z'Igifaransa (niba uzi izo ndimi). Imana Ibahe Umugisha.
Kanda hano umusubize

- 27/08/2016 saa 19:09

bira nejeje kandi biranfashije komerzaho komerezaho guk,iza,bantu
Kanda hano umusubize

BYAKWELI JAMES - 27/08/2016 saa 18:41

BIBLE nicyo gitabo cyonyine cyandikishijwe n'imana.Ni nka CONSTITUTION yahaye abantu.Ikibabaje nuko abantu,harimo n'abiyita abakozi b'imana,bakora ibyo Bible itubuza.Ingero ni nyinshi:Kwivanga muli politics,kurya amafranga y'abantu nyamara YESU yaradusabye kubwiriza ku buntu (Matayo 10:8).Abantu hafi ya bose biyita ko bakunda imana.Nyamara usanga bakora ibyo imana itubuza,cyane cyane kwangana,kurwana,kwiba no gusambana.Reba intambara zili mu isi.Kwica umuntu imana yiremeye koko!!Gusambana babihinduye gukundana (boyfriend/girlfriend).Mu gihe Bible ibuza abagore kuyobora insengero,ubu byabaye itegeko yuko abagore baba ba Pastors,Bishops na Apostles.Ni AKUMIRO.Impamvu nta yindi nuko baba bashaka icyacumi.Bible yita abantu barya icyacumi "abakozi b'inda zabo",ndetse ikabita "abashumba b'ibisambo".Byisomere muli Abaroma 16:18 na Yesaya 56:11.Biranditse muli Bible ko YESU n'Abigishwa be badusabye "gukora umurimo w'imana ku buntu".Bisome muli Matayo 10:8 na Ibyahishuwe 20:33.ICYACUMI cyali kigenewe ABALEWI gusa kubera impamvu yumvikana dusoma muli Kubara 18:21,24.BIBLE ituruka ku mana,ariko abiyita "Abakozi b'imana",bayigisha bayigoreka bishakira gusa icyacumi.Niyo mpamvu biha ama titles YESU yatubujije nka: Reverand,Padiri,Pope,Monseigneur,etc... Basuzugura imana uko bishakiye kubera gushaka ibyubahiro.Burya Padiri bivuga "mon pere" (my father),Reverand bikavuga umuntu wo guha ibyubahiro byo hejuru cyane,naho Monseigneur (bishop) bikavuga "Mwami wanjye".Birababaje kubona bikorwa n'abiyita "abakozi b'imana" birirwa barya amafranga y'abantu.N'uyu wanditse iyi nkuru ni "Reverand" !!!
Kanda hano umusubize

cyane - 27/08/2016 saa 17:45

Uko mugerageza kuyishingira, ni ko murushaho kuyigabanyiriza agaciro. Intama zizi ko yahumetswe n'Imana biciye mu bahanuzi. None ubajyanye muri byinshi kubera iki? Ahubwo nawe bakwitege, ubanza uri umwemera gato!
Kanda hano umusubize

MUKAMA - 25/11/2016 saa 08:43

YEMWEYEMWE BANYAMADINI NIKIKITUMA MUTAMENYA ,NIMANA YOGUSENGA IYARIYO,BAMWE NGONI,YEHOVA,ABANDI,NGONI,DATA,MUMBARIRE,IMIRONGOMYISHI IREMEZA,KOYESU,KWARIMANA,100%,YOHANA1:10YESAYA9:6 NIMIRONGOMWISHI IBYEMEZA
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X